Inkuba yakubitiye abakinnyi babiri mu kibuga barapfa

Ku wa Gatandatu, tariki 11 Werurwe 2023, mu mukino wa gicuti wahuzaga Manyansi FC na Nyagiti FC, abakinnyi babiri Sammy Musa w’imyaka 20 na Joshua Nyangaresi wa 21, bakubiswe n’inkuba barapfa mu gihe abandi babiri bakomeretse. Umuyobozi ushinzwe Umupira w’Amaguru mu Majyaruguru ya Kitutu Chache, Evans Akang’a, yavuze ko aya makuru ari impamo, anihanganisha imiryango yabuze abayo.  Menya ibidasanzwe kuri uyu mugore wahindutse nk’umugabo kubera guterura ibyuma

Yagize ati “Bakinaga mu mvura, birababaje kuba bapfuye ubwo bakinaga umukino bakunda cyane. Nk’ubuyobozi bwa Federasiyo twihanganishije imiryango yabo.” Yakomeje asaba Leta gushyira imirindankuba ku mashuri abanza n’ahandi hatandukanye hakunda gukinirwa, kuko ubusanzwe amategeko ya FIFA atabuza abantu gukina mu mvura.

Ati” Nta tegeko rya FIFA ribuza abantu gukinira mu mvura, keretse iyo amazi yabaye menshi umupira ntubashe kugenda neza. Turasaba ubuyobozi gushyira imirindankuba ku mashuri, insengero ndetse n’ahandi mu rwego rwo kugabanya izi mpanuka.” Uretse aba bitabye Imana, abandi bakinnyi babiri bakomeretse bikomeye bajyanywe mu Bitaro bya Nyamira.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe urutonde rwabemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Inkuru Wasoma:  Mukansanga salma yazamuye amarangamutima y'abanyarwanda kubera ibyo yatangaje kuri twitter muri Quatar

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved