Abantu 14 bapfuye abandi 34 barakomereka nyuma y’inkuba yakubise abari bagiye gusenga mu gace kitwa Lamwo, mu Majyaruguru ya Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2024.
Aba bantu bahitanywe n’iyi nkuba bari hagati y’imyaka 9 na 21, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda. Polisi ya Uganda yatangaje ko inkuba yakubise ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ubwo imvura yatangiraga kugwa.
Iyi mpanuka yaciye igikuba e mu baturage b’aka gace, kubera ko si ubwa mbere inkuba zibasiye iki gihugu mu gihe cy’imvura. Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, abana batatu bavukana nabo baguye mu karere ka Dokolo nyuma y’uko inkuba ibakubise.
Inkuba ni kimwe mu bibazo by’imvura bisanzwe byibasira abaturage b’ibi bice, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi. Abayobozi basaba abaturage gukomeza kuba maso no kwirinda kujya mu bice bidasakaye neza mu gihe cy’imvura, cyane cyane mu duce dusanzwe tuzwiho guhura n’ibibazo by’inkuba.