banner

Inkubi y’umuyaga yishe abantu 11, imibare ishobora kwiyongera

Mu Birwa bya Mayotte biherereye mu Nyanja y’u Buhinde ariko bigenzurwa n’igihugu cy’u Bufaransa, inkubi y’umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 225 mu isaha (225Km/h) wiswe Chido, yishe abantu bagera kuri 11 kugeza ubu bamenyekanye, ariko mu gihe imibare yose iza kuba imaze gukusanywa ngo ishobora kuza kugera mu magana y’abaguye muri iyo nkubi, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangiye kugenda bashakisha munsi y’inzu zasenyutse, ko nta bantu baba barokotse, no kuvanaho imirambo y’abagwiriwe n’ibikuta by’inzu zasenyutse kubera uwo muyaga udasanzwe.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko inkubi nk’iyo yibasiye ibirwa bya Mayotte, yaherukaga kubaho mu myaka 90 ishize, kugeza ubu abarokotse icyo kiza bakaba bagiye gucumbikirwa mu bice bidashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyo nkubi y’umuyaga kandi ngo yangije ibikorwa remezo birimo amapoto n’insinga z’amashanyarazi, byaguye mu mihanda imwe n’imwe bituma idashobora gukoreshwa, bidindiza ibikorwa by’ubutabazi.

Umwe mu batuye mu gace kibasiwe cyane n’iyo nkubi y’umuyaga ka Mamoudzou, yavuze ko babuze ibintu hafi ya byose by’ibanze, harimo n’amazi yo kunywa, bikaba bisaba kujya kushaka mu miryango y’abagiraneza itanga imfashanyo.

Inkuru Wasoma:  Menya igihugu cyo muri Afurika cyatanzweho urugero rubi mu gihe hizihizwa umunsi w’uburezi

Yagize ati “Ubu turimo gukora uko dushoboye ngo tubone n’amazi macyeya nibura, kugira ngo dushobore gukomeza kubaho, kuko ntituzi igihe amazi azongera kubonekera”.

Undi muturage wo mu Mujyi wa Mamoudzou, witwa John Balloz, yavuze ko n’ubu atarimo kwiyumvisha ukuntu yarokotse urupfu rw’iyo nkubi y’umuyaga.

Yagize ati “Wari umuyaga mwinshi, ugitangira guhuha nagize ubwoba bwinshi, ntangira gutaka no kuvuza induru ntabaza, nti nimutabare, navuzaga induru kuko nabonaga ko ubuzima bwanjye burangiye”.

Abaturage bafite amikoro macyeya aho muri Mayotte, cyane cyane abimukira badafite ibyangombwa binjiye muri ibyo birwa by’u Bufaransa bashakisha ubuzima, biravugwa ko ari bo bugarijwe n’ibibazo byinshi kubera iyo nkubi y’umuyaga, kubera ko na mbere hose basanzwe babaho mu buzima bugoye no kutagira aho batura hahamye.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yatanze ubutumwa bw’ihumure kuri abo baturage bo muri Mayotte agira ati “Abaturage b’igihugu cyacu ba Mayotte, bahuye n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga uteye ubwoba mu masaha macyeya ashize, bamwe muri bo batakaje byose, harimo n’ubuzima bwabo”.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved