Visi Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe ububanyi n’amahanga, Kaja Kallas, yagaragaje ko inkunga ihabwa Ukraine kugira ngo ihangane n’u Burusiya ari nke cyane ku yo ikeneye.

 

 

Ubu butumwa yabutangiye mu nama yamuhuje b’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize uyu muryango, yabereye i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 30 Kanama 2025.

 

Ati “Yego, ni ukuri ko ibihugu byinshi bigize umuryango byagaragaje iki kibazo, ko icyuho cy’inkunga ihabwa Ukraine ari kinini, bityo dukwiye gushaka inkunga aka kanya.”

 

Kallas yasobanuye ko kugira ngo Ukraine ibone inkunga ikeneye, u Burusiya bukwiye kuriha ibyo bwangije, bitaba ibyo, ntibuzasubizwe imitungo yabwo yafatiriwe n’ibihugu bigize uyu muryango.

 

Kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwashozaga intambara kuri Ukraine, ibihugu bigize EU na Amerika byafatiriye imitungo ifite aho ihuriye n’Abarusiya ifite agaciro karenga miliyari 300 z’Amadolari.

EU isobanura ko mu rwego rwo kuziba iki cyuho cy’inkunga, imitungo y’u Burusiya yafatiriwe igomba kugurishwa, amafaranga avamo akagurwa intwaro zoherezwa muri Ukraine.

 

Kallas yagaragaje ko iki gitekerezo gikwiye gushyirwa mu bikorwa ariko ko hari ibihugu byinshi byo muri EU birimo u Bubiligi, bidashaka kubivugaho; ibituma icyizere cya Ukraine cyo kubona inkunga yose ikeneye kiraza amasinde.

 

Yagize ati “Ukuri kwa politiki kugaragaza neza ko u Bubiligi n’ibindi bihugu byinshi bidashaka kubivugaho, ariko buri wese yemera ko u Burusiya bugomba kwishyura ibyangiritse, si abasora bacu bagomba kubyishyura.”

 

Leta y’u Burusiya yamaganye icyemezo cyo gufatira imitungo yayo, isobanura ko kinyuranyije n’amategeko. Yagaragaje ko gushyigikira cyane Ukraine mu rwego rw’igisirikare bishobora guhungabanya umutekano w’u Burayi bwose.