Umusore witwa Tuyishimwe Samuel uvuka mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo, nyuma yo kuburirwa irengero ku bukwe bwe bugasubikwa nyuma akajya gushakira ubuzima muri Zambia, hamenyekanye amakuru avuga ko yapfuye. Nyuma y’uko yari yaragiye gushaka ubuzima muri icyo gihugu yikorera ku giti cye, inshuti ze zavuze ko yari yaraburiwe irengero nyuma akagaragara.
Ubukwe bwari buteganijwe kuwa 28 mata 2023 ntibwaba, kuko yabuze kuwa 27 mata buri bucye akora umuhango wo gusaba no gukwa. Umuseke wamenye amakuru ko yafashe imodoka ye aragenda, ariko nyuma umuryango we ubona imodoka nta muntu uyirimo. Yaje kuboneka nyuma y’icyumweru ariko ntiyavuga aho yari ari ndetse n’ibyo yarimo kuko atavugaga, icyakora ngo yari atangiye kuvuga kuko hari n’uwo bavuganye mu cyumweru gishize.
Inshuti ye ya hafi yavuze ko uwo musore yanyweye umuti wica udukoko ahita apfa, kuri ubu umurambo we ukaba wajyanywe mu bitaro bimwe byo mu gihugu cya Zambia. Abari hafi ya nyakwigendera wasengeraga no mu itorero rya ADEPER, bavuga ko kwiyahura yaba yarabitererejwe. Bavuze ko nyakwigendera azashyingurwa kuwa gatanu.
Nyakwigendera Tuyishime yari afite imyaka 26, yize icyiciro rusange mu karere ka Nyaruguru, amashuri ye ayakomereza mu karere ka Nyanza. Byari biteganijwe ko akora umuhango wo gusaba no gukwa kuwa 28 mata 2023, ariko icyo gihe ntabyabaye kuko Atari ahari, umuhango wo gusezerana mu rusengero no kwiyakira wakuba kuwa 5 gicurasi 2023 ariko ubukwe bwose bwarapfuye. Amakuru avuga ko imihango yose ibanziriza gusaba, irimo kwerekanwa mu rusengero no gufata irembo yari yararangiye.