Mu nkuru twabagejejeho ibushize, twari twababwiye inkuru y’umukobwa Uwimbabazi Denyse wari urimo kurwana n’ubuzima kubera cancer iri mu nda ye, ndetse ikaba cancer yakwirakwiye mu gihe gito cyane kubera ko yafashwe mu kwezi kwa gashyantare uyu mwaka.
Uwimbabazi Denyse ubwo yajyaga kwa muganga baramupimye basanga ari cancer yakwirakwiye umubiri wose ku buryo yari yarahereye ku mwijima igafata n’ibindi bice by’umubiri byatumye umubiri we ugenda ushiraho bigaragara kuburyo yari asigaye ari amagufa.
Ubwo Urugendo tv bamaraga gukora inkuru ndetse n’ikiganiro bagiranye nawe, hari abantu benshi bifuje kumufasha kugira ngo abashe kwivuza, binyuze muri group za whatsapp nuko bamuteraniriza amafranga yo kujya kumuvuza, nk’uko urugendo tv bakomeje babitangaza.
Gusa denyse akimara kugera kwa muganga ntago byagenze neza, kuko kuwa 6 Nyakanga 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’uko akigera kwa muganga yahise yitaba Imana. Denyse yari umu mama w’imyaka 32, gusa umugabo we yari yaramutaye kera, ariko yasize umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ari nawe wamwitagaho muri ubu buzima yari abayeho.
Uyu mwana w’umuhungu usigaye wenyine kuri ubu akeneye amaboko y’abantu dore ko yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, bityo inkunga iyo ariyo yose akaba ayikeneye, kuburyo uramutse ushaka kumuba hafi ushobora guca kuri iyi numero ya telephone +250788257004. Imana ihe iruhuko ridashira Denyse!.