Abakoresha uburyo bwo kubitsa no kohererezanya amafaranga bakoresheje Mobile Money, bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo bashyiriweho aho umuntu ashobora kwigarurira amafaranga yari ayobereje kuri konti y’undi bitamusabye guhamagara cyangwa kujya ku cyicaro cya MTN. Ni gahunda nshya y’Ikigo cya MTN Mobile Money Ltd yo gusubiza ibyifuzo by’abakiliya bahuraga n’ikibazo cyo kuyobya amafaranga , uwo yoherejweho akaba yayakoresha.
Ubutumwa bugenewe buri munyarwanda wese ufite irangamuntu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, Ubuyobozi bw’Ikigo Mobile Money Ltd, bwasobanuriye abakiliya imikorere y’ubu buryo bwo kwisubiza amafaranga. Ni igikorwa cyabereye ku Ishami rya MTN riherereye i Nyabugogo. Mu gihe byamaze kukubaho, ushobora kunyura kuri *182*7*3# , aho uzajya ukurikiza amabwiriza ubundi uwo amafaranga yagiyeho abone ubusabe bwawe. Icyo azajya akora ni ugishyiramo umubare w’ibanga ya mafaranga akagaruka kuri konti yawe.
Abaturage baganiriye na IGIHE bagaragaje ko ubu buryo buje kuborohereza kuko byakundaga kubaho rimwe na rimwe amafaranga yabo bakayahomba kubera kumara igihe kinini batarabasha kugera ahakorera MTN kugira ngo basabe ko ayo mafaranga yahagarikwa. Komezusenge Elyse, ukorera ibikorwa byo gucuruza serivisi za MTN [umu-Agent] i Nyabugogo yabwiye IGIHE ko hari abaturage benshi yakiraga baje kumusaba kubafasha guhamagara kuri MTN kugira ngo ihagarike amafaranga yayobejwe.
Ati “Bazaga ari benshi, icyo nakoraga ni ukubereka uko bikorwa, bagahamagara ku ‘100’ rimwe na rimwe bikanga bikaba ngombwa ko mbohereza ku cyicaro cya MTN cyangwa ku ishami ryayo ariko ubu buryo icyo bufasha ni uko nabo bazajya bihagarikishiriza ayo mafaranga.”
Hari umuturage wagize ati “Urabona hano kuri MTN Nyabugogo habaga umurongo munini cyane, nkanjye byambayeho nibeshye kuri nimero y’umuntu, mwoherereza amafaranga muhamagaye ngo ayansubize aranga, ndaza hano kuri MTN mpamara igihe kinini ndi ku murongo, biza kurangira wa muntu amafaranga ayabikuje.”
Hari impungenge zagaragajwe n’aba baturage zo kuba umuntu yakwishyura undi amafaranga nyuma akayisubiza ariko kuko bisaba uwakiriye kwemeza ntibizakundira abashaka gukora ibi. Komezusenge ati “Imbogamizi dufite nk’abaturage ni uko umuntu yajya akwishyura yagera imbere agahita akanda akongera akayisubiza. Icyo ni cyo kibazo cyonyine dufite nk’impungenge naho kuyisubiza byo ni byiza cyane bizoroshya serivisi.”
Umukozi mu ishami rishinzwe serivisi muri Mobile Money Ltd, Irakoze Olga yabwiye itangazamakuru ko kuba umuntu azajya abanza kwemeza bitanga icyizere ku bakoresha ubu buryo. Ati “Ni yo mpamvu dufite uburyo bwo guha uwayakiriye uburenganzira bwo kwemeza ko ayo mafaranga asubizwa. Ubundi iyo usabye kwisubiza ariya mafaranga, umuntu yavuga ko aguma mu kirere kugeza igihe uwo wari wayahaye nawe akurikije amabwiriza yo kuguha uburenganzira.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe kandi ushobora kohereza amafaranga hanyuma wajya kuyisubiza ugasanga bamaze kuyabikuza, icyo gihe uza ku ishami rya MTN kuko dufite uburyo dukurikirana uwo muntu akazayagusubiza.” Irakoze yibukije abakiliya ba Mobile Money Ltd kujya bareba amazina y’uwo bagiye koherereza amafaranga kuko nibyo bigabanya ibyago byo kuba yayoba.
Kuva mu 2010 MTN Mobile Money yatangira kugeza ubu ifite abakiliya barenga miliyoni enye bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefoni mu buryo buhoraho. Umuyobozi ushinzwe imitangire ya serivisi muri Mobile Money Rwanda Ltd, Christelle Sabwe Musonera, yavuze ko iyi gahunda yo kuba abaturage bazajya bisubiza amafaranga mu gihe yayobye izagabanya umurongo w’abajyaga gusaba iyo serivisi ku mashami ya MTN. source: IGIHE
Abambara ibiteye isoni bafatiwe imyanzuro yitwa ko ibangamiye abakora ibikorwa byabo.