Nk’uko byari biteganijwe ko uyu munsi harasomwa umwanzuro w’urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco wamamaye cyane nka Ndimbati, Saa 2:30 z’amanywa, ku rukiko abafana ba NDIMBATI, Abo mu muryango we,abo bakoranaga muri sinema, abafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro nk’abanyamakuru bari babukereye.
Aka kanya urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko NDIMBATI afungurwa kuko nta cyaha kimuhama. Ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge byatangiye amasaha y’isomwa ry’uru rubanza yimurwa ava ku isaha ya 2:00pm ashyirwa saa 3:00pm.
Saa cyenda zigeze ntabwo urubanza rwahise rusomwa ahubwo hakiriwe abaje kumva imyanzuro barimo n’abanyamategeko be nka Me Irene BAYISABE bose binjira mu rukiko. Urubanza rwatangiye gusomwa Saa 3:25′ , Perezida w’urukiko yavuze ko yasanze ibyangombwa bya KABAHIZI Fridaus wahohotewe, yavutse tariki 1 Mutarama 2002.