Nyuma y’uko ku wa 19 Gicurasi 2024, habaye igikorwa cyo kugerageza guhirika ku butegetsi Felix Antoine Tshisekedi uyobora Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abagerageje iki gikorwa batanze ubuhamya basobanura uko binjiye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, nta muntu n’umwe ubakomye mu nkokora.
Mu buhamya bwatanzwe n’abagera kuri 51, umwe muri bo, Yusufu Ezangi, yasobanuye ko yamenyanye na Christian Malanga mu 2017, nyuma aza kumwinjiza mu muryango yise ‘New Zaïre’, icyakoze ngo mbere ntiyari azi intego yawo. Yavuze ko we na bagenzi be bari bafite intego yo gufata Vital Kamerhe wari Minisitiri ushinzwe ubukungu, bakamujyana ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu kugira ngo agire ibyo atangaza.
Urukiko rwabajije Ezangi icyo Kamerhe yari gutangaza, asubiza ko Malanga wishwe n’abasirikare barinda ingoro y’Umukuru w’Igihugu ari we uzi ibyo yagombaga gutangaza. Ezangi yasobanuye ko mbere yo kujya ku rugo rwa Kamerhe, babanje kwa Jean-Pierre Bemba wari Minisitiri w’Ingabo, ariko ngo basanze atari yo. Icyo gihe ngo bari 16 muri bisi, bose bafite intwaro, baherekejwe na Malanga wari muri ‘jeep’ y’igisirikare.
Ezangi yakomeje avuga ko ubwo bari bavuye kwa Kamerhe, ngo bagiye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu. Yagize ati “Jeep ya Malanga yanyuze kuri bariyeri zose, yinjira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu nta muntu uyikumiriye. Yavuze ngo ‘Birabaye, dufashe ubutegetsi’.”
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Ezangi yari umuhuzabikorwa wa New Zaïre, akaba ari na we wari ushinzwe kuyishakira abarwanyi bashya. Ashinjwa kandi kugira uruhare rutaziguye mu rupfu rw’abapolisi babiri barindaga urugo rwa Kamerhe kuko na we yari afite intwaro. Uru rubanza ruri kuburanishwa n’urukiko rukuru rwa gisirikare muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, ruzakomeza tariki ya 5 Nyakanga 2024.