Umugore wo mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya, Nairobi witwa Evarline Okello yatangaje ko ari mu kaga gakomeye nyumanyo gufata umweenda kugira ngo yishyure umu pasiteri amusengere none kuri ubu akaba atabasha kubona n’ubushobozi bwo kugaburira abana be. Uyu mukobwa ntabwo azi se ndetse n’abagabo babyaranye abana babiri
Uyu mugore utuye mu gace k’abatishoboye mu murwa mukuru yabwiye BBC ko ubwo yari ari mu buzima bugoye yumvise ko hari umu pasiteri ushobora kumusengera ubuzima bugahinduka, nyuma baza guhura uwo mu pasiteri amuca amadorari 115 nk’ituro. Kubera ko nta mafranga yari afite, yasabye mugenzi we kumuguriza kubera ko yari yabwiwe ko uwo mu pasiteri akomeye cyane kuburyo mu minsi irindwi azaba abonye igitangaza.
Mugenzi we na we yamubwiye ko nta mafranga afite, gusa amufatira inguzanyo ku ruhande ayashyira pasiteri. Nyuma uyu mugire yakomeje gutegereza igitangaza ariko araheba, kuburyo ahubwo n’umweenda yafashe ideni ryagiye ryiyongera kuburyo agejeje ku madorari 300 kuri ubu.
Kubera ibibazo cy’ubuzima buhenze muri iki gihugu, bituma bamwe mu baturage bafata umwanzuro wo kwishyura aba pasiteri ngo babasengere babone ibitangaza ari nabyo byabaye kuri uyu mubyeyi, gusa si uyu wenyine hari n’abandi benshi bagiye batangaza ko ibitangaza by’abapasiteri bitajya bikora.