Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 1

Nitwa Jacob, mu rugo iwacu ni mu karere ka Kicukiro, ahitwa Kicukiro centre, tukaba twaraje kuhatura turi abimukira, kuko tutarahaza twari dutuye mu cyaro cyo mu karere ka Nyaruguru. Nkaba nifuje kubabwira amateka y’ibyambayeho, kuva ubwo twari tugituye muri Nyaruguru, bikaza no gukomeza tumaze no kwimukira kicukiro.

Byose byatangiye ubwo nari nibereye ku muhanda, njye n’inshuti zanjye turimo dutembera. gusa numvaga ko ibyo byose biraza kurangirira aho ngaho,kuko numvaga ko nyine ari kumwe abantu bahura gusa, kubera bagendaga nyine bagahura, ariko ntago nigeze mbitekerezaho cyane, ngo nibwire ko wenda hari ikindi cyaza inyuma yabyo.

Ubwo twarimo tugenda m’umuhanda uva kicukiro centre werekeza Sonatube, hari mu masaha ya nimugoroba, nuko mbona umukobwa rwose ntakwibeshya kuvuga ko ari mwiza. mu maso hakeye ikimero cyo sinakubwira,ubwo imyambarire yo ntacyo nari kurenzaho kuko yari yabirangije byose, maze nkibwira nti”ariko Imana irarema koko.  Ubuse kuki inyereka abakobwa bameze nk’uyu nguyu buri gihe,kandi ibizi neza ko nta bushobozi yigeze impa bwo kuba namugera imbere, ngo wenda uretse no kugira icyo mubwira, ngo mbe namuhereza ikiganza gusa wenda nzapfane iryo shema?”

Ibyo byose nabitekerezagaho kubera ko kuva nava mu bwana kugeza aho nari ngeze aho,ntago nigeze ngira amahirwe yo kuba nakunda umukobwa, ngo mbimubwire anyemerere. Buri mukobwa wese nakundaga, najyaga kubimubwira ariko ngasanga afite izindi mpamvu, kandi zumvikana zatuma atankunda, kandi koko nanjye nabitekerezaho ngasanga aribyo, kuko wenda rimwe nabaga naratinze kumugeraho, cyangwa se akabona ko ntari ku rwego rwe,ubundi akampakanira,kandi nanjye ngasanga ari uburenganzira bwe, kuko ntago wakunda umuntu abiguhatiye, ibyo ntago byaba ari urukundo ahubwo ni agahato,kuko niyo yakubwira ko agukunze yaba akubeshye.

Ubwo nakomeje kwitegereza uwo mukobwa cyane, gusa uko mwitegereza nkanamutekerezaho byinshi. Nibwo inshuti zanjye zahise zinkoraho maze zirambwira, ziti”ariko nawe usigaye noneho warazanye agatima se, ko turi kubona utangiye kujya ubareba ukabura ubwenge?” Nibwo nahise ngaruka dukomeza gutembera. Nyamara nubwo twakomeje gutembera, ndetse na bamwe bagenda bavuga uburyo bameze m’urukundo rwabo, n’uburyo bameranyemo n’abakunzi babo, njye nakomezaga gusubiza amaso inyuma ngakomeza kwitegereza uwo mukobwa, cyane ko nawe ariko yakomezaga atugenda inyuma, bisa nk’aho nawe arimo gutembera, kandi arimo no kunywa aka jus yari afite mu intoki, kandi yari wenyine muri uwo muhanda kuko nta muntu bari kumwe.

Mu gukomeza kumutekerezaho byinshi bitandukanye nkibwira nti”ubu wasanga ari umukobwa wo mu bakire, akaba arimo kuruhura ubwonko nyuma y’uko avuye ku masomo cyangwa mu kazi”. Nanone nkongera nkatekereza nti”ubu kandi wasanga nubwo ndi kumubona kuriya,arimo gutembera kugira ngo yiyibagize ibibazo n’agahinda arimo muri iyi minsi” M’uby’ukuri, kumureba gusa nta kindi cyahitaga kinzamo uretse urukundo.

Nibwo nahise ntangira kwigendeshwa udutambwe duto cyane, kugira ngo aze kunshyikira, gusa ubwo haburaga intambwe ze nka 20, yahise akatira m’uwundi muhanda, mbona kandi ntamukurikira nibwo nanjye nahise nihuta kugira ngo nshyikire bagenzi banjye. Twakomeje kugenda,gusa tugeze imbere mu muhanda uhura na wawundi wa mukobwa yakatiyemo turongera turahura, noneho mubonye numva umutima urashigutse, nkaho hari ikosa nigeze mukorera cyangwa nk’aho njye na we tuziranye. Umutima wanjye wakomeje kundya, niko guhita musanga maze ndamwegera ndamubwira nti”icyakora gutembera gutya birakubereye”

Yahise ansubiza ati “gutembera gutya ndabikunda cyane buri munsi iyo mvuye mu kazi nza gutembera uyu muhanda kugira ngo ndwanye umunaniro”. Iryo jambo nahise ndita mu gutwi maze ndibwira nti”Imana ishimwe. niba koko ahora muri uyu muhanda nzamufatisha nanjye ndatangira kujya ntembera buri mugoroba.” Ubwo kubera ko nakekaga ko adashobora kumvugisha cyane nahise mureba mu maso ndamusekera bimvuye ku mutima maze ndamubwira nti”byibura kumva ijwi ryawe biranshimishije cyane,kandi Imana iguhe umugisha.”

Uwo mukobwa byaramutunguye gusa nta mpamvu bitari kumutungura, kuko ibyo navugaga byose n’uburyo namurebaga, byamwerekaga amarangamutima yanjye yose nta na kimwe bimuhishe, nuko arahagarara ariyumvira maze arambaza ati”nonese ukunda kunywa iki?” Numvise antunguye cyane, nibaza impamvu aribyo ahise ambaza ako kanya, Gusa nanze kubitekerezaho cyane, maze mpitamo kumubwira, kugira ngo numve icyo yari agamije ambaza icyo kibazo. Kubera ko nari nariyemeje kwitonda muri iyo minsi, namubwije ukuri ko ninywera udu fanta, nuko aba amfashe ukuboko arambwira, ati”sawa rero ngwino njye kukugurira.”

Mu by’ukuri nubwo yari agiye kungurira ariko kumfata ukuboko byonyine numvise nahita mubwira nti”ibyo birahagije reka nitahire” ariko nanone nanga kubimubwira, kugira ngo byibura nkomeze kuba ndi kumwe nawe akandi kanya kubera ko nari nabonye anakunda kuganira cyane,ndibwira nti”wasanga wenda n’ibindi bitari ibi araza kubigeraho.” Ntibyatinze tugera ahantu hari alimentation turinjira turicara batubaza ibyo dufata,asaba Jus nanjye mfata fanta kuko ntanywaga inzoga, ubundi dutangira kunywa. Nakomeje kwibaza impamvu abinkoreye k’umunsi wa mbere, ndetse nta n’isaha ishize tubonanye,kandi tutaranamenyana.

Mu gihe nkirimo kubitekerezaho numva aravuze ati “ntubyibazeho cyane,gusa  hashize igihe gito cyane umuryango wacu twimukiye ino aha,niyo mpamvu ndi gukora uko nshoboye nyine kugira ngo mpashake inshuti z’urungano,kubera ko tuje kuhatura bya kavukire, kandi ntago najya buri gihe mbaho nta muntu n’umwe tuvugana.” Narikanze,maze ndibaza nti”ubu se yari arimo gusoma ibyo nari ndi gutekereza mu mutima wanjye?” Gusa nanone narishimye cyane, kuba ngiye kwinjira mu inshuti kandi za mbere z’umukobwa nk’uwo w’ikizungerezi. Nyuma yo kunywa twarasohotse, ndetse dukomeza urugendo.

Gusa kubera ko njye nari ndimo gutaha,kandi nkabona turi gukomeza kujyanirana, byatumye nibaza aho agiye, ngize ngo ndamubajije aho iwabo ariho, tuba tubivugiye icyarimwe,nuko mbona arasetse maze arambwira ati”ariko uziko iyo abantu bavugiye icyarimwe ikintu kimwe,buriwese aba azabona icyo yifuza kuri mugenzi we?” Nahise mpagarara ndatekereza mu mutima,maze ndibwira nti”ubuse ko tubivugiye rimwe kandi nkaba nanamukunze,bisobanuye ko urukundo rwe azarumpa? Ahubwo se we buriya ari kuntekerezaho iki?”.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 07 Final

Gusa twakomeje kwigendera,kuko twasanze twese duturanye nubwo bitari cyane. Turimo kugenda numva uwo mukobwa aravuze ati”ubu iyo ntatembera uyu mugoroba ntago mba mpuye n’umuntu nkawe” Nabitekerejeho maze najye kwihishira birananira, maze ndamubaza nti”nonese koko hari icyo byaba bikumariye, kuba wahuye najye?”. Aransubiza, ati”kuva natangira kugenda muri uyu muhanda, hashize icyumweru cyose ariko ni wowe muntu wa mbere umvugishije ndetse nakundaga no gutahana n’abandi ndetse batuye hafi y’iwacu,ariko tukarinda tugerayo bari kwiganirira ubwabo, nta n’umwe umvugishije”.

Ayo magambo ye yanteye imbaraga,kubera ko aribwo bwa mbere nari nganiriye n’umukobwa utari mushiki wanjye, akanyereka ko anyitayeho. Nibwo nahise mubwira nti”nanjye buri mugoroba,nta kazi mba mfite” Nuko ndamubaza nti”ese byakunda ko wambwira isaha utangirira gutembereraho,kugira ngo nzajye nza tube turi kumwe dutembera?” Nuko ahita asimbukira hejuru,arambaza ati”ni ukuri se?”.  Maze ahita avuga, ati”ariko nagira amahirwe nagira amahirwe!” Nuko arambaza ati”Ubu muri make bivuze ko mfite umuntu unyitayeho?”

Mvugishije ukuri,nta kindi nahise ntangira kubona uretse urukundo hagati yanjye n’uwo mukobwa. Maze uwo mukobwa aba arambwiye ati”ariko birashoboka ko iyi cartier ya hano ibamo abantu beza!”. Uwo mukobwa Mpita mubaza nti”kubera iki ubibona gutyo?”. Aransubiza ati”imyaka yose maze,nibwo nabona umuhungu nkawe ugira urugwiro,noneho by’akataraboneka kuri njye!”. Mu gihe njye nari nkirimo gutekereza ku bintu byose biri kumbaho,numva arambwiye ati”ariko se n’ubundi ko numvise duturanye,waje tukanyurana m’urugo iwacu nkahakwereka neza ukahabona,ko nanjye nzaza iwanyu ukahanyereka?”

Nahise nibaza nti”uyu mukobwa ni ugusabana gusa,cyangwa afite ikindi kibazo cyihariye?”. Nuko uwo mukobwa aba arambwiye, ati”tumaze icyumweru n’umunsi umwe twimukiye ino aha,gusa ejo hashize nibwo papa na maman basubiye aho twari dutuye,kugira ngo bapakire imodoka ibyo m’urugo byose babizane, kuko twari twazanye bike,ndetse bazane na barumuna banjye gusa mu kanya gashize barampamagaye, bambwira ko bagiye guhaguruka kandi ni kure,urumva ko barahagera nawe watashye, Kandi ninjye uri m’urugo njyenyine humura nukuri” Ibyo numvise ntacyo bitwaye ndemera tujyana iwabo,cyane ko hari hafi no m’urugo iwacu.

Twagezeyo afungura anyuze muri salon,turinjira yongera gufunga, ndetse ari no kumbwira ati”reka mpafunge da abajura batanyinjirana. Uzi ukuntu naraye mfite ubwoba kugeza bukeye kubera kurara njyenyine muri iyi nzu?”. Tumaze kwinjira nahise nicara muri salon,uwo abanza kujya mu inzu imbere hashize akanya aragaruka,arambwira ati”koko niba utuye hafi aha,iyi nzu urabizi yubatswe ubu vuba” Nuko amfata ukuboko maze arambwira, ati”ngwino nkwereke hose ukuntu hameze”

Yamfashe ukuboko arampagurutsa,antembereza ibyumba byose byose, nuko asoreza mu cyumba we araramo,tukigezemo aba yicaye k’uburiri,maze arambwira ati”sha,uziko twimuka hano papa yanguriye matelas nshya, iruta izindi nigeze kuraraho zose? Ngwino unyumvire ukuntu ingana”. Nibwo yahise amfata ukuboko ankururira k’uburiri nyine, ngo nze numve matela ye ukuntu ingana gusa mu kugwa k’uburiri mba nguyeho ngaramye, nawe ahita andyama hejuru,umunwa we uhita ukora k’uwanjye nk’abasomanye tuba turikanze,buri wese abura icyo yakora n’icyo yareka, nuko ngiye kugira ngo mwivaneho numva aravuze ati”n’ubundi twabikoze”

Ubwo ahita akomerezaho kunsoma k’umunwa bimwe bitinda,nanjye sinamwangira cyane ko numvaga ko tugomba guhera aho umubano wacu. Hashize akanya turi gusomana,ubwo ahita yegera hirya k’uburiri amvaho,numva aruhukije umutima maze arambwira ati”byatangiye tuvugira amagambo icyarimwe,none bikomeje dusomana tutabipanze,icyazampa n’ibindi bikaza!” Ni ukuri ntabeshye nubwo byantunguye,njye byaranshimishije cyane mu buzima kandi bwa mbere kuko aribwo nari mbonye umukobwa nkunze,nawe akananyereka ko anyitayeho ntaranabimubwira, mu gihe abandi bo nashakaga kuritobora bakampakanira, ntaranarangiza interuro y’icyo nshaka kubabwira.

Ubwo uwo mukobwa amaze kumbwira gutyo, yahise ahaguruka yicara k’uburiri,nanjye arampagurutsa maze aranyegera amfata mu rubavu,arambwira ati”ibi ngibi bizabe ibanga hagati yanjye nawe” Gusa njye kwihagararaho birananira,maze ndamubwira nti”ni gute nagira ibintu byiza gutya ibanga,kandi aribyo bihe byiza nigeze kugira mu buzima?” Yarandebye cyane ngira isoni ndetse n’ubwoba, nkeka ko wenda agiye kumbwira nabi kubera ko mubwiye ko nzamuvamo nuko maze arambwira, ati”ese koko byashoboka ko utabigira ibanga? Ubwo bivuze ko ubyishimiye?”

Nahise mubwira nti”ibi ntago kubivugisha amagambo ari byo byatuma ubyumva,gusa ariko kubera ko utashobora gusoma umutima wanjye,wenda hari ikindi kizabikwereka” M’uby’ukuri uwo mukobwa nari namukunze,maze mbona amarira amutembye ku maso kubera iryo jambo mubwiye maze  arambwira Ndetse arimo kurira ati”nukuri najye ndishimye cyane” Nta kindi cyabaye kuko nyuma namubwiye ko ntashye mu rugo, kugira ngo bataza gufunga bazi ko ndi mu nzu, kandi nagiye ntabibabwiye. Uwo mukobwa yahise amfata ukuboko angeza muri salon, ndetse aranafungura kugira ngo nsohoke ntahe.

Mvugishije ukuri nubwo uwo mukobwa twaganiriye cyane bigatinda,natashye ntazi izina rye,ndetse nawe yatashye atamenye iryanjye, ndetse n’ibindi bitwerekeyeho byose, nta numwe wigeze amenya ibijyanye na mugenzi we, Gusa nanjye ntago nigeze menya ngo inshuti twatemberanaga zatashye gute cyangwa ryari,kuko nta n’umwe wigeze anampamagara ngo ambwire ko batashye. Ubwo uwo mukobwa amaze gufungura umuryango ngo nsohoke,ngize ngo nkurure urugi aba ambwiye  nk’ufite agahinda ati”nukuri ntago wagenda gutyo!”

Gusa njye ntago nigeze menya icyo ashaka kuvuga,nuko aba aranyegereye ansoma ku itama. Nayobewe ibimbayeho, nyuma yaho gato cyane ahita amfata mu mugongo, atangira kunsoma ndetse turasomana cyane. Uko tubikora akaba ariko ankurura, agira ngo twicare mu intebe. Twarakomeje tugera mu ntebe, gusa agakomeza kunsoma cyane nk’aho adashaka ko nagenda. Hashize umwanya munini turi gusomana, ubwo tugiye kubona tubona wa muryango wo muri salon urafungutse, ndetse hinjiye umugabo ubyibushe cyane kandi aratubona………………Ntuzacikwe n’agace ka 2.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved