Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 10

Igice cya 9 cy’iyi nkuru Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana cyarangiye ubwo umukobwa Gaelle akaba n’umukunzi wa Jacob yari asohotse mu bitaro CHUK, yagera hanze imbere ya Jacob umukunzi we akamubwira amagambo adasanzwe ku bakundana,ati”wa muhungu we nkubwire, icyakubera cyiza nuko ntazongera kukubonaho, kuko bishobora kuzakuviramo n’urupfu.”

Nakubiswe n’inkuba. Nagize ubwoba. Nabuze aho nkwirwa,ndetse nabuze n’ubuhumekero. Amaze kumbwira ayo magambo numvise ncitse intege cyane, maze mfungura amaso cyane ndamwitegereza, kuko nashakaga kumureba neza ngo nemeze niba ari Gaelle urukundo rwanjye, cyangwa se ari undi muntu umbwiye gutyo. Agahinda kavanze n’umubabaro byaramfashe, nyuma yo kwakira neza ko Gaelle nahaye umutima wanjye wose,ndetse nkawumuha ambwira ko nawe uwe yawumpaye, ariwe umbwiye amagambo nk’ayo. Nabanje kugira ngo yabuze ubwenge bwe bwibutsa, ariko mbona araje ku imodoka ya papa we,ndetse anyuraho nkaho njye nawe tutaziranye, ubundi arinjira imodoka irahaguruka iragenda.

Nagize agahinda kavanze n’intimba.

Nta kindi cyabaye, nicaye hasi ndarira,ndetse ndira nk’umwana w’uruhinja. Byarambabaje cyane. Nahise ntekereza ukuntu uwo mwanya ambwiriyemo ayo magambo ariwo mwanya twagakwiye kuba twari twicaye muri Jardin iri mu mujyi yari yambwiye turajyamo, numva ubuzima ndabwanze burundu. Nahise nemeza neza koko ko abakobwa Atari abana beza, kandi ko nta numwe wo kwizera muri bo. Natangiye kwibaza niba Gaelle yabifashe nk’aho njye namusunitse mbishaka, ariko mbona ko ashobora kuba adashyira mu gaciro. Abantu bose batambukaga aho ngaho barandebaga bakayoberwa ikibazo mfite, ariko nanjye ntago nibukaga ko nicaye hasi, nabyibukijwe n’umukecuru wanje hafi ambaza ikibazo mfite.

Nibwo nahagurutse, ubundi ntambika ibirenge mu nzira nta kabaraga, nerekeza m’urugo.

Nubwo papa Gaelle yari yampaye amafranga ya Ticket ingeza mu rugo, nayashyize mu mufuka ndibagirwa, kuko urugendo rwose niyemeje kugenda n’amaguru kugeza ngeze KICUKIRO Iwacu nturutse CHUK. Ndimo ngenda mu nzira, natangiye kwicuza impamvu nishyizemo Gaelle cyane nubwo namufataga nk’inzozi zanjye, ndetse ntangira kwicuza impamvu nahakaniye Edith, kandi narabonaga ashobora kumba hafi. Nubwo yari acyifitiye akababaro k’umukunzi we Cris wari umaze iminsi yitabye Imana, ariko nanjye nari kumufata nkamuguyaguya, basi kugeza igihe anyiyumviyemo. Ubwo Edith nkirimo kumutekereza, nanone ndibaza nti”ariko uwahamagara Gaelle kuri telephone nkamubaza impamvu yangenza kuriya?”

Nafashe telephone ndamuhamagara, icamo ariko yanga kuyitaba. Nakomeje kumuhamagara noneho akajya ankupa. Nataye umutwe inzira yose kuva CHUK kugera kicukiro. Kuko rwari urugendo runini kandi nageze m’urugo bwije cyane. Ubwo maze guhamagara Gaelle akankatira nagize agahinda kiyongera kuko yari yanteye ubwo yansigaga njyenyine nkaho atanzi ku ivuriro. Ngiye gusubiza telephone mu mufuka ngo nikomereze urugendo rujya mu rugo, ndetse n’amasaha yari ageze kure,mbona Edith arampamagaye. Naramwitabye,ariko yambwiye amagambo ateye intimba buri muntu wese uri mu rukundo.

Edith yarambwiye ati”Jacob, warakoze kumba hafi mu bihe bibi nari ndimo byo kubura fiancé wanjye, kandi narakwishimiye uburyo twahuye bwa mbere. Wambaye hafi kandi unkiza kwigunga, kugeza nubwo utabigizemo uruhare, nasanze ngukunda ntabizi. Kuba naragukunze ntabwo ari amakosa yanjye kandi si ayawe, ariko ubwo nawe watangiraga kunkunda,wari kumpa akanya basi ugakomeza ukampa urukundo rwawe koko niba warankundaga by’ukuri, ariko nanjye nkabona akanya kubera ibihe nari ndimo. Ariko wowe wihugiyeho ubwawe, wigira nyamwigendaho mu rukundo,ubundi umfatanya n’ibihe nari ndimo uranta uragenda, ujya kwishakira abandi. Warambabaje sinabiguhisha, gusa nta cyambabaje nk’ukuntu wagiye gushaka urundi rukundo ugashaka inshuti magara yanjye Sandy. Gusa uzagire ishya n’ihirwe mu rukundo rwawe, ubu nanjye niyemeje kukuva inyuma ngatuza,wenda sinzabura undi musore ukunda nkawe, akazanyitaho”

Mu by’ukuri ayo magambo Edith yambwiye yandiye umutima. Natangiye kwicuza impamvu namuretse kandi naramukundaga, nkashigukira ubwiza bwa Gaelle kandi Atari umwizerwa. Ibintu Gaelle yankoreye ntabwo ari ibya kimuntu. Gusa ntabwo uwo munsi natekereje cyane, kuko nyuma yo kugera mu rugo nahise ndyama, yewe no kurya birananira. Kuva uwo munsi ntabwo nigeze kugira imbaraga zinsohora no mu nzu, ahubwo nakomeje kwigumira mu nzu nirinda kugira aho njya kubera akababaro. Gaelle nubwo yankoze biriya ntazi n’impamvu, telephone yanjye nahoraga nyifunguye, kuko wenda nakekaga ko aza no kumpamagara ambwira ko yisubiyeho, cyangwa se ambwire impamvu yankatiye kuriya. Gusa iminsi yabaye 10 nta na message ye mbona, kandi nanjye namwandikira ntansubize. Na Edith nawe ntago yongeye kumpamagara, kuko yari yaramaze kwakira ko nkundana na Gaelle, gusa ntago ibyari byambayeho hagati yanjye na Gaelle yigeze abimenya.

Iminsi yakomeje kwicuma,nikomereza akazi kanjye bisanzwe. Edith twakomeje kujya duhurira mu nzira, ariko tukaganira gake cyane, ndetse ukabona ko n’ubushuti bwacu bwagabanutse. Naje kubitekerezaho,mbona uburyo njye nawe tubanye budakwiriye, kuko nubwo tutaba dukundana, twari kuba inshuti zisanzwe kandi magara. Naje kumuhamagara ngo tuganire, abanza kwanga. Ariko nyuma aza kwemera, maze mubwira ko njye na we dushatse twakomeza ubushuti bwacu. Yambajije impamvu nsigaye nijimye cyane, mbese ntishimye nko muri ya minsi ya mbere duhura, numva nta mpamvu yo kumuhisha, mubwira ukuri kose n’ibyo Gaelle yankoreye. Edith byaramutangaje, ambwira ko uko azi Gaelle atabikora.

Nyamara nanjye nubwo Gaelle nagendaga mwikuramo buhoro buhoro, numvaga ko byanga byakunda, hari icyaba cyarabimuteye. Ariko nanone ngatekerezako nta yindi mpamvu yabitera, igatuma basi atanambwira. Amezi atatu yararangiye yose mpamagara Gaelle ariko numero ye igacamo ntamfata,nibwo nyuma yaho nongeye kumuhamagara noneho ngasanga numero ye ntikibaho. Nakundaga gutekereza kujya iwabo kumureba, ariko nanone nkumva nta bushobozi mfite bwo kujyayo. Nanone nakundaga kubaza Edith niba baherutse kuvugana, Edith akansubiza ko badaherukanye cyane ko na telephone ya Edith yari yarapfuye atarabona indi. Akababaro n’agahinda byuzuye umutima wanjye kubwo kuba ntabona Gaelle, ariko nanone nsubiza ibitekerezo inyuma nkibuka uburyo yabigenje ubwo twari CHUK akambwira amagambo akomeye yankomerekeje umutima, nkumva nanjye nta kindi ngomba gukora uretse kumwikuramo burundu.

Naje kubiganirizaho Edith nk’inshuti yanjye, ntiyagira icyo ambwira. Iminsi yakomeje kwicuma amezi aba umunani ntarongera guhura cyangwa kuvugana na Gaelle,nibwo urukundo rwanjye rwatangiye kwimuka buhoro buhoro, rugenda ruva kuri Gaelle rwerekeza kuri Edith nawe wankundaga by’ukuri kandi akankunda n’umutima we wose. Edith, naje kumubwira ko nyuma y’ibyambayeho byose, ntagishoboye kwihangana kubaho ntamufite. Uwo munsi mbimubwira, twari turimo kugenda mu muhanda uva Kicukiro twerekeza Sonatube, ubwo twari tugiye gusura inshuti ye y’umukobwa biganye. Maze kumubwira gutyo, Edith yarishimye maze aransimbukira aransoma,abari mu muhanda wose baratwitegereza kandi bakavuga ko urukundo rwacu ari rwiza kandi tuberanye.

Byari byiza kuba nari ntangiye urundi rukundo rushya na Edith,kandi ari umukobwa nzi neza imico ye. Twakomeje urugendo tujya gusura Grace inshuti ya Edith, tugezeyo dusanga Grace ntawe uhari agiye kugura ibintu ku gasoko. Maman we yaratwinjije kugira ngo tumutegereze, twicara muri salon aratuganiriza. Ntibyatinze Grace ava ku gasoko araza, yinjiye muri salon abona Edith mbere barahoberana. Nanjye nari nicaye k’urundi ruhande ariko ntavuga, k’uburyo Grace atambonye. Yagiye kwicara ngo aganirize Edith kuko yari amukumbuye, akimara kwicara aba arambonye asa n’uwikanze, ahita abaza Edith uwo ndiwe Edith aramubwira. Grace yahise ahaguruka aza kumpobera, angwamo nkaho dusanzwe tuziranye,ndetse yanga kundekura. Grace yampobeye iminota myinshi mbyibazaho ndetse na Edith biramucanga, nuko mukumwiyaka,murebye mu maso mbona arimo gushoka amarira.

Mu by’ukuri,ibintu byari biri kumbaho muri ayo mezi kuva twava iwacu Nyaruguru tukimukira muri Kicukiro, nabonaga ari ibitangaza gusa. Rimwe na rimwe nitekerezagaho nkumva sinzi ukondi kubyumva, ariko nanone nkabyakira. Ubwo Grace amaze kumpobera Edith akabona ko bidasanzwe, naramurekuye mbona afite amarira mu maso,nuko ngize ngo nicare ahita yongera kumfata, arambwira ati”ese wanyemerera ukampa urukundo rwawe? Ndakubonye, numva umutima wanjye urashigutse,numva mu mutima wanjye ari wowe muhungu w’icyerekezo cy’umutima wanjye” Grace yambwiye gutyo arimo kunyongorera mu gutwi kandi arimo no kurira, kandi yongeye no kumpobera.

Narebye Edith mbona agize umushiha no gufuha,Grace mpita mwiyaka nicara aho ngaho. Numvise nikanze mbura uko mbigenza, numva Edith abajije Grace ati”Grace,biriya byari ibiki?” Grace yahise ahamagara maman we ngo aze muri salon, maman we amaze kuza aramubwira ati”maman,dore nguyu umuhungu nishimiye kuva nabaho mu buzima bwanjye” Grace avuze gutyo narikanze ngira ubwoba,nuko Edith abwira Grace ati”Grace, uyu muhungu turi kumwe ni umukunzi wanjye” Maman Grace yari yabuze icyo avuga kubiri kubera aho ngaho, nibwo intambara y’amagambo yatangiye kuvuka hagati y’abakobwa babiri aribo Edith wari umukunzi wanjye ndetse na Grace nari mbonyeho bwa mbere.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 04| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Edith ati”Grace, uyu musore turi kumwe ni umukunzi wanjye tumaranye igihe,kandi ndamukunda cyane nawe akankunda cyane, ibyo uri kumutekerezaho ntabwo byashoboka”. Grace aramusubiza ati”niba ari umukunzi wawe cyangwa iki,ntago ibyo bindeba,icyo nshaka kumwumvaho nuko yambwira ko ankunda”. Edith aramusubiza ati”ariko Grace,urumva ibyo bintu urimo kuvuga bibaho koko?urahura n’umuhungu bwa mbere ngo uramukunze,  none ngo urashaka kumva ko nawe agukunda abikwibwiriye” Grace yahise yegera Edith amukankamira cyane, aramubwira ati”ariko Edith,ubundi ibi birakurebaho iki? Hari icyo ngusabye ko unkorera?” Edith yaratuje ntiyongera kuvuga, Grace araza anyicara iruhande amfata mu mugongo akagenda anyereza ikiganza cye mu mugongo wanjye ari nako arimo kurira,anambwira ati”ndakwinginze mbwira ijambo rimwe gusa ko unkunda, ubundi umutima wanjye uruhuke”

Nabuze icyo namubwira, hashize akanya numva Edith arambwiye ati”Jacob cheri,reka dutahe ndumva ntameze neza” Ubwo nahise nirekuza Grace kugira ngo mpaguruke ngende. Maze kumurekura nasanze maman we aho yari yicaye nawe yumiwe kugira ngo musezereho. Namaze kumusezeraho, ngiye gusohoka umuryango wo muri salon yo kwa Grace ngo nsohoke, ndetse na Edith umukunzi wanjye andi inyuma, tugiye kumva twumva Grace araturitse ararize cyane ati”maman we!!!!!”. Arangije ahita yikubita hasi arahwera……………. Twahise dusubira mu nzu vuba vuba ngo turebe ibibaye, tugeze muri salon dusanga Grace aryamye hasi atarimo guhumeka.

Maman Grace yahise ajya mu cyumba amaramo iminota mike,ubundi asohoka afite imfunguzo z’imodoka ye,adusaba ko tumufasha guterura Grace tukamugeza mu modoka ye, ubundi akajyanwa kwa muganga. Grace twaramuteruye tumugeza mu modoka ya maman we,ubundi agaruka gukinga inzu kuko bayibagamo bonyine. Maman Grace yadusabye ko twamuherekeza kwa muganga, ubundi natwe twinjira mu modoka. Twahise tuzamuka tuva sonatube, tujya ku ivurira rya betsaida. Tukigerayo abaganga bahise bakira Grace vuba cyane,ubundi bamwinjiza mu cyumba agomba kuvurirwamo. Twe twasigaye hanze nk’uko abaganga bari babidusabye, ubundi dutegereza ko Grace ari buze gukira, cyangwa tukumva ibyo muganga ari buze kutubwira. Maman Grace we yari yicaye aho atavuga, mbese ubona ko byamucanze.

Amasaha yaragiye uwo munsi,hashize amasaha 3 Grace akiryamye kwa muganga, muganga aza kutubwira ko Grace ari muri koma, kandi hifashishijwe imashini zitanga umwuka kugira ngo ashobore guhumeka. Maman Grace yumvise ko bimeze gutyo, aratubwira njye na Edith ko dushatse twakwitahira kuko bwari bwije, ubundi tukazaza kumusura k’umunsi ukurikiyeho. Twaramwihanganishije, ubundi turataha. Mu nzira tuva ku ivuriro rya Betsaida twagendaga nta numwe uvuga byaducanze, gusa Edith akagenda anyitegereza cyane. Nanjye namuteragaho akajisho ntegereje ko wenda hari icyo yambwira,ariko ntamvugishe kandi ubona ko ahangayitse. Mu by’ukuri urukundo rwanjye na Edith rwari rugeze kure, k’uburyo Edith aho yabaga ari hose yabaga ampangayikiye cyane. Twageze kicukiro centre tugenda n’amaguru, mbona Edith arahagaze maze arahindukira arandeba, n’amarira menshi ahita ampobera mze arambwira, ati”hari impamvu nyinshi mfite zishobora gutuma ntakuvaho, kandi ugomba kuba umukunzi wanjye w’ibihe byose”

Nibajije kuri ayo magambo ambwiye, ngiye kumubaza icyo ashatse gusobanura, aba arambwiye ati”Jacob, uri umuhungu mwiza, kandi buri mukobwa wese atangarira kandi yifuza. Ntabwo nishimiye ibibaye ku inshuti yanjye Grace, ariko nawe ngira ngo wabyiboneye, ko kuba ari kwa muganga ari wowe ntandaro ya byose. Ntabwo ari ibyo gusa, ahubwo n’abandi bakobwa bagenzi banjye tugendana nabo bahora bakuvuga, bambwira uburyo natomboye kukugira, ndetse bakaba nabo bakwifuza” Edith yambwiraga gutyo ampobeye ubutandekura, mbese ubona ko adashaka ko dutandukana. Namubwiye amagambo yamunyuze umutima uwo munsi, k’uburyo yatashye yishimye cyane muri uwo mugoroba. Naramubwiye nti”Edith, uri umukobwa mwiza kandi cyane, kandi wanyuze umutima.wowe humura kandi ntuzahangayike, kuko utazigera na rimwe umbura na gato m’ubuzima bwawe”

Namubwiye gutyo mbona arasetse arishimye cyane, ubundi ahita anyegera ansoma k’umunwa k’uburyo byamaze nk’umunota wose. Twamaze kuganira maze kumusezeranya ko nzamukunda iteka,duhita dutandukana ndataha,nawe arataha. Nagiye m’urugo inzira yose ndimo gutekereza ibimaze kumbaho, ariko nkabiburira igisubizo. Nubwo nari narigeze gukomereke m’umutima wanjye kubera amateka y’urukundo nanyujujwemo na Gaelle wari inzozizanjye, ariko Edith we ibikomere byose nari mfite yageze aho aza kubisibanganya,k’uburyo umutima wanjye waje kongera kuvuka bundi bushya, mbese nkumva nishimiye ubuzima mbayemo. K’umunsi wakurikiyeho nazindukiye mu kiraka ntaha bwije,k’uburyo bwije ntabonanye na Edith cyangwa ngo tujye gusura Grace turebe uko amerewe. Iminsi yabaye itatu tutabonana, gusa aho ndi nkumva ntatuje kubera kutamubona, nubwo twavuganaga kuri telephone buri mwanya.

Nyuma y’iminsi 4 kuva Grace yajya kwa muganga, nibwo Edith yampamagaye arambwira, ati”Jacob cheri, Grace yakangutse, kandi yansabye ko njye nawe twajya kumusura kwa muganga aho ari, kugira ngo agusabe imbabazi z’ibyabaye wa munsi,ngo kuko nawe atazi uko byagenze” Edith naramwumvise, maze mubwira ko ejo tuzajya kureba Grace nyuma ya saa sita. Ntibyatinze umunsi uragera,njye na Edith duhurira Centre, turamanuka tujya Betsaida kureba Grace. Twageze aho Grace aryamye ameze neza,maze areguka yicara k’uburiri. Namubajije uko amerewe, ambwira ko ameze neza noneho nta kibazo afite. Yarandebye mbona ashotse amarira ku maso, maze arambwira ati”Jacob mbabarira, kubwo kugutera ibyago wa munsi waje m’urugo iwacu”

Nahise mwegera mufata ikiganza, mubwira ko yakwicecekera ntihagire icyo ambwira, kuko njye ntacyo byari bintwaye. Mufashe ikiganza, nabonye Edith mbona agize umushiha no gufuha, ariko ndibwira nti”azi impamvu yabyo, ko ngomba guturisgha Grace kugira ngo aze kumera neza” Grace yatubwiye ko ibyabaye uwo munsi byamutunguye, kubera ko yari agize impinduka m’umutima we kubera ibintu byigeze kumubaho igihe kimwe, ubwo yari m’urukundo n’umuhungu wamutaye. Njye na Edith twaramwumvishe, ubundi tugiye gutaha haza umuganga abwira Grace ko nawe agiye gutaha, kuko yakize neza. Twavuye kwa muganga kuri betsaida mu modoka ya maman Grace, tugeze m’umuhanda munini twe tuvamo njye na Edith, kuko twari tugiye kuzamuka bo bagiye kumanuka sonatube.

Njye na Edith twagiye dufatanye akaboko ku kandi, kugeza tugeze kwa Edith kuko nari namuherekeje.

Tugiye gutandukana, Edith yansabye ko nanjye kumusura iwabo m’urugo k’umunsi ukurikiyeho, ndabimwemerera. Umutima wanjye, Edith yari yaramaze kuwutwara wose, kuko yari yaranyibagije ibintu byose nanyuzemo. K’umunsi wakurikiyeho, Edith yampamagaye ambwira ko ari m’urugo wenyine, kuko ababyeyi be bari bamaze kujya gutaha ubukwe I Gisenyi, ahita ambwira ko najya kumureba iwabo. Ubwo naritunganije,nyuma y’iminota 30 nari ngezeyo. Nageze ku irembo nsanga arantegereje, ahita ansanganira arampobera, ansoma ku itama, ubundi ahita anjyana muri salon.

Twamaze iminota 5 yose andyamye mu gituza ntawe uvuga, arangije arambwira ati”Jacob sweet wanjye,ese wanyemerera njye nawe, tukajyana koga muri pissine iri mu gikari cyacu?” Numvise ari ibintu byiza cyane, mpita mwemerera. Ubwo twagiye mugikari,koko nsanga bafite pissine nziza cyane,ubundi ngiye kumva numva Edith yamaze kunkuramo agapira nari nambaye. Ubwo nanjye nahise mukuramo ishati, mbirangiza yamaze kunkuramo ipantalo, nsigaranye umwenda w’imbere gusa. Yansabye ko mukuramo ikabutura yari yambaye, ndabikora ubundi duhita twinjira amazi. Byari ibihe byiza cyane, kuko twatangiye kuyagendamo nk’amafi ari mu mazi, ariko Edith agenda ansanga anyegera ankurura, mbese ashaka ko njye nawe dukora urukundo.

Yatangiye kunsoma ku munwa biratinda, akagenda akuba ikiganza cye m’umugongo wanjye. Yatangiye kunkaresa umubiri wose,arinda agera no hasi, k’uburyo intwaro yanjye yari yazamutse ireba mu kirere, mbese irimo gushaka aho kurasa. Edith yabonye bimeze gutyo, ahita amfata ukuboko aranjyana twiruka cyane. Nagiye kubona mbona turi mu cyumba kirimo uburiri, Edith ahita ansunikira k’uburiri ngwaho ngaramye. Yahise aza hejuru yanjye, atangira gukaresa intwaro yanjye yari itorohewe na gato, kuko yumvaga ishaka aho kurasa igitaraganya. Ubwo Edith yahise ayifata ayerekeza kuri target, gusa bwa mbere yanga kwinjira. Nahise menya ko Edith yari isugi icyo gihe cyose, ndetse yiyemeje ko ubusugi bwe ari njye agiye kubuha bwa mbere.

Ubwo yakomeje guhatiriza kugira ngo yinjiremo nanjye mbimufashamo, icyinjiramo bwa mbere numva Edith aratatse mu ijwi rinini ati”Jacob we!!!!!!!” Akimara gutaka numva telephone yanjye irasonye irankanga. Nahise nyifata ngo ndebe umpamagaye, ndebye mbona numero sinyizi. Nayishyize ku gutwi ngo numve uwo ariwe, ariko numvise ijwi numva umutima uransimbutse. Nakutse umutima nibaza niba ndi kurota, kubera iryo jwi nari numvise. Nahise negeza Edith ku ruhande,ubundi ndabyuka ngo nongere numve neza. Nagize ngo ni inzozi, kubera iryo jwi nari numvise, nyuma y’amezi 8 yose ntaryumva. Ny’iri iryo jwi ntawundi, yari Gaelle wahoze ari urukundo rwanjye…Ntuzacikwe n’igice cya 11

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved