Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 12

Igice cya 11 cy’inkuru Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana, cyarangiye ubwo umusore Jacob yari avuye mu rugo agiye kureba umukunzi we Edith,yagera ku muryango akabona Gaelle asohotse mu modoka aje iwabo. Mwibuke ko nanone cyarangiye ubwo nyuma y’uko uyu musore Jacob abonye Gaelle,yahise yongera kumva mu mutima abaye uko atazi,akagenda amusanga bagahoberana, basomana. Nanone kandi, nyuma yahoo aribwo umukunzi wa Jacob ariwe Edith yaje kwa Jacob mu rugo kumwirebera,yagera muri salon agakubitwa n’inkuba k’ubwo gusanga arimo gukora urukundo na Gaelle.

Nkimara gukubita amaso Edith,numvise isi yose indangiriyeho. Numvise,isi imbanye nto cyane k’uburyo ntari kubona aho mpungira, kuko nanjye ibyo nakoreye imbere ya Edith abyirebera n’amaso ye byari amahano. Gaelle,yabonye bimeze gutyo biramurenga,nuko arambaza ati”Jacob, ibi ni ibiki?” Edith, we byaramurenze ibyo abonye, kwihangana no kwihagararaho biba biramunaniye, ubundi agwa hasi agwa igihumure. Mbonye bigenze gutyo,nahamagaye murumuna wanjye ngo aze amfashe,ako kanya papa na maman bahita nabo baza, babonye Edith aryamye hasi,bamfasha kumuterura bamujyana ku gitanda cyanjye aba ariho aryama.

Maman, yahise ashaka igitambaro gisa neza gifite isuku,ubundi ashaka amazi akonje cyane, akajya agikozamo ubundi agashyira ku gahanga ka Edith. Gaelle, we byaramuyobeye akomeza kwibaza icyo inshuti ye magara Edith ibaye. Ntabwo byaje gutinda, papa na maman ndetse na murumuna wanjye baje kwicara muri salon aho njye na Gaelle twari twicaye, ariko Edith we yari atarakanguka,ariko ibyuya biri kugenda bigabanuka. Kuko yari yahumagiye cyane bishoboka. Gaelle, yahise afata ijambo atangira kutubwira ati”mu mezi 9 ashize,nibwo nahuye n’uyu musore Jacob, ubwo yari yaherekeje Edith uriya uryamye mu nzu mu kiriyo cy’umuhungu bakundanaga. Jacob nkimukubita amaso, nahise mukunda byimazeyo, k’uburyo uwo munsi kuba nari gukomeza kumuhagarara imbere, numvaga ndi kugenda nshiriramo imbere numva. Nibwo nabwiye Edith,ngo amumfatire neza, nubwo atamenye icyo nshaka kuvuga. Nyamara, nubwo Jacob nari namukunze,nawe yari yankunze cyane, k’uburyo nyuma twaje guhura,tugasanga dusanzwe dukundana ariko ntawe urabibwira undi”.

Uko Gaelle arimo kutubarira inkuru,murumuna wanjye we yarimo andeba agaseka cyane,maze akanyongorera ati”sha,burya za nzozi zawe ubanza hari icyo zakugejejeho” Gaelle, yakomeje kuvuga ati”nyamara uko ubuzima bwacu tubushaka, siko bwo butugendekera, kubera ko ibyakurikiyeho nyuma nubwo Jacob yagize ngo ni ubugome namukoreye, ariko nta ruhare nabigizemo.” Gaelle, yahise ahaguruka apfukama imbere yacu arimo kurira,maze ampanga amaso arambwira, ati”Jacob mukunzi wanjye nzahora nkunda, nukuri ndagusaba imbabazi kubera ko ntakubwije ukuri mbere, ariko nanjye ntabwo nabishakaga kubera ko umunsi nari napanze wo kukubwira ukuri, ari nawo munsi twatandukaniyeho”

Maman wanjye,yarebye Gaelle ukuntu adupfukamye imbere yumva amugiriye impuhwe,ahita ahaguruka aramusanga maze aramuhagurutsa,ubundi amusubiza mu ntebe aho yari yicaye. Nanjye aho nari ndi,nahise mbona koko byanga byakunda Gaelle ashobora kuba atabeshya, kandi yari afite impamvu yatumye agenda akansiga. Murumuna wanjye aho yari yicaye we yaramwenyuraga, nuko abwira Gaelle ati”ahubwo komeza utwibwirire inkuru yose ukuntu yagenze” Gaelle, yarakomeje arandeba ari nako akomeza kurira, maze aravuga ati”Jacob, burya kukubwira kwa kundi ngo ntituzongere guhura, kwari ukugira ngo papa ataza gukeka ko njye nawe dukundana,kandi wabonye ko ari umusirikare,ntabwo yakundaga umuntu umuvogerera umuryango” Gaelle yavuze gutyo numva ntabwo bifite ishingiro, kuko nahise ntekereza ko byibura yari kunyandikira naka message ambwira ko aruko bimeze, ariko ntambwire.

Nahise mubwira nti”kuki utabimbwiye icyo gihe wenda no kuri telephone?” Gaelle, yakomeje kurira cyane ari nako amarira yiyongera, maze arambwira ati”nari nzi ko ngiye kugera mu rugo ngahindura imyenda, ubundi nkagaruka kukureba hano kugira ngo nkubwire ubuzima bwanjye bwose” Gaelle avuze gutyo, mpita mubwira nti”noneho nyine nibwo wahise wigendera utanambwiye!” Papa wanjye, yahise ambwira ati”reka akomeze atubwire” nuko abaza Gaelle ati”none uwo munsi ni iki wari wapanze kubwira Jacob?” Mu bykuri nabonaga inkuru Gaelle arimo kutubarira, bose yabashishikaje cyane ndetse bayifitiye amatsiko. Ariko njyewe, numvaga nubwo wenda naguye mu gishuko bikarangira n’umukunzi wanjye Edith adufashe, ko nta mwanzuro wundi nafata ushobora gutuma Edith muhakanira.

Gaelle,yakomeje kutubwira kandi ari nako arira cyane ati”uwo munsi nari ngiye kubwira Jacob ubuzima bwanjye bwose,nkanamubwira ko nanjye ndi umusirikare” Gaelle, avuze ko ari umusirikare twese twarikanze,numva murumuna wanjye ahise avugira mu ijwi ryo hejuru ati”sha,urwo wikururiye rugiye kugukoraho noneho” Amaze kuvuga gutyo, ahita yigendera. Nanjye aho nari ndi narikanze cyane, maze Gaelle ntangira kumutekerezaho byinshi, nkibaza n’ukuntu yari inshuti magara ya Edith ariko Edith akaba atarabimbwiye. Gaelle, yakomeje kutubwira ati”uwo munsi tukiva kwa muganga, nageze mu rugo mpita nakira telephone impamagaye,imbwira ko igitaraganya promotion yacu igiye gukora ikosi ry’amezi umunani, kugira baduhe irindi petit ry’iyongera kuryo twari dufite rya sous lieutenant.”

Papa yahise ahaguruka n’ubwoba bwinshi, maze abaza Gaelle ati”ubwo ushatse kuvuga ko ubu uri lieutenant mu gisirikare cy’u Rwanda?” Gaelle, yazunguje umutwe bigaragaza ko ibyo papa avuze aribyo,numva noneho njye birandenze,mbura n’ubunyeganyega. Yakomeje kutubwira ati”uwo munsi twahise dusabwa kurara mu nkambi tuzakoreramo imyitozo, nibwo telephone yanjye nahise nyiha maman akayimbikira,ubundi ngahita ngenda nta namasaha 2 maze mvuye kwa muganga” Gaelle, amaze kuvuga gutyo nahise nibuka neza ukuntu nahamagaraga numero ye, uyifite akankupa, numva neza neza wagira ngo ubwo ni maman we wayikupaga,nyuma akaza kuyifunga. Gaelle, yakomeje kutubwira ati”mu byukuri,Jacob naramukumbuye cyane,ariko nta nubwo nigeze ngira amahirwe yuko namuvugisha no kuri phone yo mu nkambi, kuko numero ye ntabwo nibutse kuyitwara kubera haraka haraka twariho, kandi ntabwo nari narayifashe mu mutwe kubera ko twari tumaranye igihe gito”

Gaelle, natangiye kumwumva numva impamvu ze zirumvikana. Amaze kutubwira ibyo byose yaratubwiye ati”ejo nimugoroba nza hano,nari nkiva mu nkambi ndetse ntaranagera no murugo iwacu, kuko Jacob nari mukumbuye cyane kurusha na papa na maman, cyane kobo bansuraga aho nari ndi”. Nuko n’amarira menshi,Gaelle araturika ararira maze arambwira ati”ikintu kimbabaje,ni ukuntu Jacob yabaye nyamwigendaho mu rukundo,maze yabona ntinze kumuvugisha agahita yishakira urundi rukundo, kandi nzi neza ko urukundo rwa nyarwo rwihangana kandi rukihanganira ibigeragezo” Gaelle avuze gutyo, koko numvise umutima wanjye urimo kuntsinda,ndetse numva urimo kuncira urubanza, kubera ko imyanzuro nafashe nayifashe nta n’ikimenyetso na kimwe mfite kigaragaza ko Gaelle yanyanze koko. Nahise ntangira kumugarukira, ndetse no kumugarurira umutima, ariko ntirengagije na Edith wari uryamye mu nzu, nari naramaze gutwara uwe.

Mubyukuri numvise nanjye ngize agahinda,ndetse n’intimba k’umutima, kubera ko nari narahemukiye urukundo rwanjye rwa nyarwo. Papa na maman, bo bamaze kumva ayo mateka ya Gaelle,bahise bahaguruka ngo bigendere, ubundi njye na Gaelle ibyacu tuze kubikemura ubwacu. Nakubitaga agatima ukuntu nkundana na afande bikancanga, nkibaza uburyo ki n’ukuntu abasirikare baba bafite umutima ukomeye, yaba yarahisemo gukunda umuntu nkanjye warangije kaminuza, ariko nkaba nta n’akazi ngira. Ubwo papa na maman bamaze guhaguruka ariko bataragenda, Gaelle ndamubaza nti”nonese ubwo wajyaga mu bitaro ntutindeyo, wari urwaye iyihe ndwara?” Gaelle yambwije ukuri kose, ambwira akunda kurwara asthma, ariko uwo munsi imiti ye akaba yari yayibagiwe, ko byahuriranyemo nuko namusunitse,ariko kumusunika bikaba ataribyo byatumye ahwera. Papa na maman,bamaze kumva bimeze gutyo, barigendera.

Gaelle, nahise mwegera ndamufata ntangira kumuhanagura amarira, ubundi andyama mu gituza. Ariko nyamara nubwo byari bimeze gutyo,ntabwo nari nzi ngo ngiye gukora iki hagati ya Gaelle na Edith. Edith, twari twaramaze guhana uburyohe bw’urukundo rwacu rwose,kandi yarampaye ubusugi bwe, gusa na Gaelle nawe, yari we mukobwa w’urukundo rwanjye rwa mbere,ndetse akanaba n’inzozi zanjye nahoze ndota. Nuko nkirimo gutekereza kuri bombi, tubona Edith asohotse mu cyumba bari bamuryamishijemo. Naramubonye ndashoberwa, nuko ageze muri salon aho njye na Gaelle twicaye aratureba cyane atadukuraho ijisho, maze arambwira n’amarira menshi cyane ati”Jacob, ndabona wamaze guhitamo rwose”. Ahita asohoka nta kintu kindi tuvuganye. Edith,nahise ndekura Gaelle ndamukurikira, gusa mugeze iruhande yanga no kundeba. Yakomeje kunyirengagiza, gusa njye nkamubwira nti” Edith,mbabarira unyumve, kandi rwose ntubifate uko bitari, ndakwinginze winsiga mu gihirahiro” Edith, yageze kuri arreter imbere y’urusengero abona moto, ahita ayitega aragenda.

Edith, amaze gutega moto akagenda yerekeza iwabo, nabuze icyo nkora n’icyo nareka. Nakomeje guhagarara aho ku muhanda, mbese numva ndi mu gihirahiro. Urukundo nari narakunze Edith rwari urwa nyarwo, ariko nanone nurwo nari narakunze Gaelle nawe rwari urwa nyarwo. Bityo, kubera ko Gaelle ariwe wari umukunzi wanjye wa mbere, igisubizo cy’umwanzuro nari gufata cyari kirimo kwigaragaza cyane. Ntakindi nakoze,nahise nsubira mu rugo,ngo nsange Gaelle tuganire. Nyamara Gaelle we aho yari ari, nta cyizere cy’uko nakongera kumukunda yari afite, cyane ko yari yaramaze kumenya ko nyuma naje kwikundira Edith,muri ayo mezi 8 yashize adahari. Ngeze ku muryango, numvise Gaelle arimo kuganira na maman,amubwira ati”nibyo koko Jacob naramuhemukiye, ariko nanjye byarantunguye cyane kubikora, kandi nta bundi buryo nari mfite. Gusa kuko Jacob nubwo twari tumaranye igihe gito kandi ari umukunzi wanjye wa mbere nari ngize, nakomeje kumugirira icyizere numva ko azantegereza”

Gaelle, yaraturitse ararira maze apfukama imbere ya maman,aramubwira ati”muri iki kibazo ndimo, ni wowe wenyine mfite ushobora kumfasha. Ndakwinginze unyingingire Jacob ampe imbabazi” N’amarira menshi, numvise Gaelle arimo gutakambira maman wanjye ngo amufashe. Nahise ninjira, ubundi mpita musanga ndamuhagurutsa. Maman, abonye nje atureka twenyine,ubundi kugira ngo dusigare tuganira. Nyamara njye,narebaga Gaelle nkabura icyo namubwira, nuko mu mutima nkibaza nti”ese koko nindamuka mfashe umwanzuro wo gukundana n’umusirikare ukomeye nk’uyu, azanyubaha nk’umugabo we koko?”. Nuko nkirimo kubitekereza,Gaelle arambwira ati”ni wowe mugabo wenyine numva nshaka mu buzima bwanjye, kandi nindamuka nkugize ntabwo iwacu mu rugo nzakoresha imbaraga n’ububasha mpabwa n’amategeko ngo nkubangamire, ahubwo nzakora inshingano zanjye nk’umugore wawe”

Nyamara,njye nakomeje gutekereza kuri Edith,n’umwanzuro agiye gufata nyuma yo kumva ibyo yumvise. Gaelle, yahise ahaguruka arambwira ati”Jacob mugabo mwiza w’igikundiro,ntabwo nshaka ko utekereza cyane, ariko njye ni ibyo numvaga nakubwira,bityo rero ejo nyuma ya saa sita nzagaruka hano kukureba, kugira ngo umpe umwanzuro uzaba wafashe, kandi rwose umwanzuro uzafata ubwo uzaba ujyanye n’umutima wawe,ntago nzawushidikanyaho kandi nzawukurikiza” Gaelle, yamaze kumbwira gutyo arasohoka,asanga papa na maman ndetse na murumuna wanjye hanze,ubundi arataha. Gaelle amaze gutaha ndetse mvuye kumuherekeza imodoka ye ikangeza sonatube ngatega aka moto nkagaruka mu rugo, umutima wanjye wahise utera kuri Edith.

Edith, nahise muhamagara kuri telephone,mubwira ko nshaka ko njye nawe tubonana. Yarabyanze,maze ambwira amagambo akomeye kandi nakomeje kwibazaho cyane, ati”Jacob muhungu mwiza, ni ukuri njye ntungireho ikibazo. Gaelle, mwakundanye mbere yanjye, bityo rero umwanzuro uraza gufata ndaza kuwakira, kuko nta kindi ndaza kuwuhinduraho,kandi rwose uzambere umwana mwiza uwumbwire, kugira ngo numve uko nanjye ndaza gushyira ubuzima bwanjye k’umurongo” Edith, yambwiye gutyo numva ibintu yabyoroheje cyane,mbese asa nufite icyizere cyo kugira ikindi kintu yakora. Tumaze kuvugana, nahise njya mu buriri kugira ngo ntuze,ndetse ntekereze ejo buzacye namaze guhitamo umukobwa nzakomezanya nawe urugendo rw’urukundo, hagati y’abakobwa beza cyane nakunze kandi b’igikundiro n’ikimero cyiza, Gaelle na edith. Nkigera mu buriri,nakiriye ubutumwa buvuye kuri Gaelle agira ati”ndacyagukunda, ariko ubu ngukunda kurusha uko nagukundaga mbere” Gaelle,yashiduye umutima wanjye. Iryo joro,naraye ndi gutekereza cyane, ariko nkumva umutima wanjye uri kunyerekeza k’urukundo rwanjye rwa mbere Gaelle.

Inkuru Wasoma:  IKIGUZI CY'IKINYOMA EP 04| Kevine na Danielle bemeranije kubana burya mbere ya VANESSA. Reka turebe uko byagenze kugera uyu munsi.

Mu gitondo mbyutse,nibwo negereye maman ngo mugishe inama,ndetse mbanza kumubwira amateka yose hagati yanjye n’abo bakobwa babiri. Maman wanjye,yampaye umwanzuro yafata aramutse ari njye, numva turi guhuza. Saa sita zarageze, numva telephone yanjye irasonye,ndebye mbona ni Gaelle. Naramwitabye, ambwira ko ashaka ko aho kuza kundeba iwacu, njya kumureba iwabo. Nabyumvise vuba, cyane ko nari narangije gufata umwanzuro ko ariwe mugore wanjye wahazaza. Nikozeho riraka, saa saba n’igice nari nageze kwa Gaelle nk’ibisanzwe. Nagezeyo nsanga haratuje cyane, mubajije ambwira ko hari impamvu adashaka kumbwira. Gaelle, yansabye ko namubwira umwanzuro nafashe. Ntarawumubwira, amaso yanjye ndetse n’amarangamutima byari byarangije kuwumubwira. Uwo munsi,nibwo nongeye kumva umutima wanjye wose wegukiye Gaelle bundi bushya.

Gaelle yansabye gufunga amaso, ndayafunga maze kuyafunga, numva inyuma yanjye abakobwa bagera kuri batanu bose bavugiye icyarimwe bati”surprise”, ndetse bahita batangira no kuririmba indirimbo yisabukuru yanjye. Ninabwo nahise nibuka ko uwo wari umunsi navutseho. Byari ibirori, gusa mu gufungura amaso hari ikintu kimwe cyaje kuntungura cyane, kuko no muri abo bakobwa bose bari aho, Edith yari abarimo. Edith, namukubise amaso ndatungurwa, yandeba nkabona aramwenyuye nkaho ntakibazo afite. Nabajije Gaelle ibijyambere, ambwira ko kubera ubushuti bafitanye we na Edith, barangije kuganira kare cyane ndetse umwanzuro wari usigaye ari uwanjye gusa. Nyuma yaho, ba bakobwa baratashye,nsigarana na Gaelle mu rugo, umunsi yampayeho umunezero n’uburyohe mu rukundo. Gaelle, yaramfashe atangira kunsoma ku munwa, ahita anyerekeza mu cyumba cye, ubundi aranyiyereka wese.

Kubona Gaelle atambaye imyenda,byatumije mukunda kurushaho, k’uburyo nahise mvuga nti”ni njye wakunze muri iyi si nta wundi” Gaelle, arangije kumpa urukundo n’uburyohe bwarwo, inkuru y’incamugongo cyane, kubera ko igihe nari ndimo nari ntangiye kumva njye nawe tutatandukana, kuko numvaga ntagishaka kumuva iruhande. Gaelle yambwiye ko agiye kujya muri mission y’amezi atandatu hanze, kandi ko azagaruka njye nawe duhita dusezerana imbere y’imbaga ndetse n’Imana, tukibera umugabo n’umugore. Kumva ko agiye,byanteye agahinda ariko numva nta kundi byagenda, cyane ko muri iyi si yacu tugomba no gushaka uko tubaho. K’umunsi we wo kugenda, naramuherekeje mugeza ku kibuga cy’indege, gusa agiye kugenda ambwira ijambo n’amarira menshi byatumye abandi basirikare bari kumwe bamuseka cyane,ati”Jacob rukundo rwanjye,ndakwinginze ntuzampemukire”

Gaelle, amaze kuvuga gutyo yahise ajya kurira indege ari kwiruka, ndetse ubona ko nawe nta byishimo afite byo kuba agiye ansize, nk’uko nanjye nari meze. Mu gutaha,mvuye ku kibuga cy’indege I kanombe natahanye na Edith,ndetse dutaha tuganira kandi aseka. Edith, yambwiye ko nubwo atagize amahirwe yo gukundwa nanjye, ariko namubereye inshuti nziza kandi atazigera yicuza kugira. Edith, yanyibukije ibihe byiza twagiranye,gusa yabigeraho nawe akarira, agahogora cyane k’uburyo koko urukundo yankunze nabonye agaciro yaruhaga uwo munsi, ariko nta kundi byari kugenda kuko umwanzuro nari namaze gufata yari yawakiriye kandi ntabwo numvaga nakongera guhomba Gaelle nkamwikuramo nk’uko naje kubigenza mbere. Njye na Edith twaratashye tugera kicukiro centre, Edith ngiye kumusezeraho arambwira ati”Jacob,nizereko njye nawe nubwo tutagikundana, utagiye kuba nka ba basore bumva ko niba batandukanye n’uwo bakundanaga bahise baba abanzi”

Naramwenyuye cyane ndimo kumureba, maze ndamubwira nti”Edith,uri inshuti yanjye,ndetse ni wowe nshuti yanjye magara mfite muri iyi Kigali dutuye. Ese uribuka ko ari wowe muntu wa mbere namenye nkigera ino aha ngaha muri Kicukiro? Rwose ndakubwira ko udakwiye guhangayika, kuko nushaka inshuti yo kwiyambaza, uzajya uhita umbwira nzakora icyo ushaka cyose, kandi ntuzagire ikibazo na Gaelle ni inshuti yawe ntabwo azafuha” Ibyo byose uko nabivugaga, Edith yarimo andeba ku maso ariko uturira turimo gushoka,nk’umuntu ufite umutima,Edith naramwegereye muhanagura amarira, maze ndamuhobera nawe kundekura biramunanira, aho andekuriye ansoma k’umunwa bimwe by’abakundana,ubundi ahita azamuka iwabo, nanjye njya iwacu. Uwo munsi, nkigera mu rugo naje kwiherera ahantu ha njyenyine,natekereza Gaelle uburyo yansezeyeho arimo kurira kubera ansize, nanjye amarira agashoka cyane, k’uburyo naje kwisanga ndimo kurira nk’umwana mutoya.

Maze igihe kinini ndimo kurira, nibwo nagiye kumva numva papa arampamagaye, ambwira ko ngomba kuba ndi kumwe na maman na murumuna wanjye turimo dutegura mu rugo kubera ko k’umunsi uzakurikiraho twari dufite ikirori cy’inshuti n’umuryango w’aho maman avuka, bari baramwemereye ko bazaza kumusura kugira ngo batahe urugo rushya twaje guturamo nyuma yo kuva mu Majyepfo. Navuye aho nari nicaye ndi njyenyine,njya gufasha murumuna wanjye kuzirika ihema ryaho abashyitsi batumiwe bazicara. Ariko nyamara,njye numvaga ibyo birori ntari kubyisangamo cyane, kubera ko numvaga byari kuba bishyushye wenda iyo Gaelle aza kubitaha turi kumwe uwo munsi. Ntibyatinze umunsi w’ibyo birori uragera, mu masaha ya saa tanu misa ya kabiri isohotse kubera ko hari no ku cyumweru, abashyitsi batangira kuza.

Edith nawe nari namutumiye, kandi anyemerera ko azaza,ndetse nawe ngiye kubona mbona araje. Ubwo twarasuhuzanije mwereka aho yicara kugira ngo tube tuganira,ubwo turimo kuganira telephone ye iba irasonye, arambwira ati”ni maman Grace uhamagaye reka numve”, nuko ashyira haut parler turumva, twumva ijwi ni irya Grace uhamagaye abwira Edith ati”Edith Cherie, uziko njye na maman twahayobewe, urihe ngo uze udufate?” Edith yahise amfata ukuboko arampagurutsa arambwira ati”ngwino tujyane kureba aba bantu,gusa nubabona ntutungurwe kuko urasanga ubazi kandi utakekaga ko bari buze hano” Edith naramusetse cyane,kubera ko ijwi rya Grace nari namaze kuryumva kare. Ubwo twarazamutse tugera kuri arreter iri imbere y’isoko rya kicukiro rishya ubu ngubu,dusanga ya modoka ya maman Grace iparitse aho ngaho, maman Grace atubonye amanura ibirahuri aradusuhuza, maze adusaba kwinjira mu modoka kugira ngo tujyane.

Gusa ariko njye nari ndi mu rujijo cyane, kuko natangiye kwibaza niba ba Grace baba baziranye no mu rugo cyangwa se ari Edith wabatumiye kugira ngo baze muri ibyo birori bikanyobera. Ubwo ibyo bitekerezo byose byaje kungeza mu rugo, tuhageze dusanga papa wanjye ahagaze ku irembo asa nutegereje abantu, maman Grace mu gusohoka mu modoka papa akamukubita amaso aza amusanganira, ati”Rachel we”. Barahoberana cyane karahava,kumbe byasanga nkaho basanzwe baziranye njye ntabizi. Ubwo bamaze guhoberana papa yahobeye na Grace,nuko abaza Rachel maman wa Grace ati”ntumbwire ko uyu ari wa mukobwa wawe mperutse turi kwita izina umaze kungana gutya” Rachel ati”wabimenye rwose uyu ni Grace wari uherutse ari agahinja” Ubwo natangiye kwibuka ukuntu papa yakundaga kutubwira ko kera yakundaga kuza I kigali, mpita numva ko byanga byakunda  ariho baziranye. Ubwo twinjiye mu nzu, bahura na maman nawe baramusuhuza,nuko maman Grace abwira maman ati”ndabona mwararangije kubaka, hagahita haba hanini cyane kurusha uko hari hameze mutarubaka”

Maman aramusubiza ati”rwose byose ni wowe tubikesha kuko ikibanza wadushakiye ni cyiza, kandi rwose twari dutegereje igihe uzabonera akanya ngo uze udusure unaharebe”. Ubwo abantu bose bakomeje kuganira, ariko njye k’uruhande rwanjye nkicara ndi njyenyine kubera ko nagombaga kuba ndi gufata akanya nkitekerezaho. Nakomeje kwitegereza Edith na Grace aho bicaye, ariko nakwitegereza Grace nkabona rwose arakeye cyane k’urugero navuga ko ari kurwego rwo hejuru, kubera ukuntu yari yambaye bijyanye n’imiterereye. Ukuntu Grace yari ateye ndetse yambaye, ni bimwe muri kamere yanjye ubundi nkundira abakobwa bose aho bava bakagera. Buri gihe iyo mbonye umukobwa uteye gutyo, mba mubonamo ubwiza rwose ntashidikanyaho, k’uburyo mba nta kintu na kimwe namunengaho. Gusa Grace we uwo munsi ukuntu yari yambaye bijyanye n’uko ateye, wagerekaho ko nari narigeze kumubonaho nkabona atandukanye na Grace nigeze kubonaho wa munsi wa mbere njye na Edith tujya kubasura.

Edith yabonye ndimo kubitegereza cyane arampamagara, arambwira ngo mbasange aho bari tube tuganira nimba mfite akanya. Akanya naringafite, ariko buri kanya gato nabonaga ndi njyenyine nahitaga ntekereza Gaelle, kuko natekerezaga igihe azagarukira nkumva ni kera cyane, ariko nkaba nari nariyemeje kumutegereza kugeza agarutse tukibanira. Ubwo nahise nsanga Grace na Edith aho bari, nkihagera numva Grace arambwiye ati” wambaye neza, uyu munsi urakeye cyane”. Grace nahise musubiza nti”uwakwereka wowe ahubwo,Edith se ntago yigeze abikubwira?” Edith we yarandebaga ntihagire icyo avuga, ahubwo nkabona asa n’umuntu ufite ikiniga.ubwo ngiye kumubaza ikibazo yaba afite ako kanya Rachel maman wa Grace aba araje, abwira Grace ko agize gahunda imutunguye ku kazi,ko agiye kandi atazi igihe aragarukira. Ubwo yahise adusezeraho ndetse asezera no kuri papa na maman,ubundi ajya gutwara imodoka ye arataha.

Ibirori byarakomeje iwacu, ariko kubera ko njye imirimo yanjye yari yarangiye, nashatse icyumba gito nkijyanamo Edith na Grace, ubundi aba ariho tujya kuganirira. Twaraganiriye ariko Grace aratubwira ati”niba rero tugize amahirwe yo kuba turi twenyine ntawe utubona,njye ndanywa inzoga zikomeye ntago ndanywa imitobe”. Nahise numva icyo ashaka kuvuga,ndagenda nzana za primus nzishyira aho ngaho, ubundi we na Edith batangira kunywa. Edith we ntiyanywaga cyane,ariko Grace nabonaga uko ari kunywa bidasanzwe. Ubwo ibiganiro hagati yacu byararangiye,njye nsohokaho gato, mu masaha ya saa moya za ninjoro mbona Edith ampamagaye kuri phone arambwira ati” Jacob, maman wa Grace ntabwo ari buze kumutora, kandi uri kubona ukuntu yabaye, mufashe dushake uko tumugeza iwabo mu rugo” Narebye Grace,mbona yanyweye nyinshi k’uburyo ururimi rutavaga mu kanwa,nuko Edith ambwira ko kubera ko maman wa Grace akorera kure kandi akazi kakaba kamutunguye, azataha mu cyumweru gitaha nk’uko bisanzwe kuko ari conje bari bamuhaye igapfa.

Ubwo nta kindi nakoze, nasohoye Grace tunyuze mu muryango w’inyuma Edith aramumfasha, dusezerana ko tumugeza iwabo tukamuryamisha,ubundi tukagaruka. Twageze ku muhanda kubw’amahirwe tubona tax voiture, Grace tumushyiramo,akokanya Edith arambwira ati”ubwo tubonye tax, reka ugende wenyine nanjye njye mu rugo” Nta kundi byari kugenda,Edith yaratashye. Ubwo twageze kwa Grace mu rugo, dusanga harafunze ariko amatara yo munzu arimo kwaka, nkoze ku rugi numva rurafunze nibaza aho turi buce,ariko nkoze mugakapu ka Grace mbonamo imfunguzo, kubw’amahirwe mfunguye harafunguka.

Ubwo Grace namushyize mu nzu ubundi nishyura tax voiture kuko ntabwo nari kongera kuyigendamo yari kumpenda, ubundi njya kuryamisha Grace mu ntebe,ndamworosa. Ubwo nanjye nahise mfata ikote ryanjye nari nashyize aho ngo nigendere, ngiye gutera intambwe numva Grace arambwiye ati”Jacob,ntabwo wagenda,njye nawe turararana muri iyinzu….Ntuzacikwe n’igice cya 13

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved