igice cya 13 cy’inkuru Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana cyarangiye ubwo uyu musore Jacob yari yahamagawe na Grace amubwira ko hari ikintu amufitiye nk’inshuti,ariko yagerayo Grace agahita amwahuka bakajya mu buriri,baba barimo gukora ibyo mu buriri bakabona Gaelle ndetse na Edith babaguyeho gitumo, bisa nkaho harimo agatego uyu Jacob yatezwe na Edith cyangwa se Grace kugira ngo uyu mukunzi we Gaelle yari azi ko ari muri mission y’amezi 6 muri Soudan aze kumufata.
Uwo munsi,naguye mu gatego. Naguwe gitumo mu buryo ntakekaga. Narashutswe cyane, kuko nahise mbona ko byanga byakunda ari umutego Grace na Edith banshyizemo kugira ngo Gaelle aze kumfata nk’imbeba. Gusa nanone natunguwe n’ukuntu Gaelle yari aho ngaho kandi yakagombye kuba ari muri mission muri Soudan biranyobera. Grace amaze kubona bimeze gutyo,yahise afata ishuka yikingaho ubundi yicara mu inguni z’uburiri.Grace naramubajije nti”Grace,ni ibiki unkoreye koko? Ibi ni ibiki unkoreye? Iki nicyo kintu wambwiraga ushaka kumpa nk’inshuti yawe?”. Grace, yandahiriye mu izina ry’Imana avuga ko ibibaye nta kintu na kimwe abiziho. Nabuze icyo nakora nicyo nareka.
Grace, yakomeje kumbwira ko nta kintu na kimwe abiziho kandi ko nawe bimutunguye, nuko arambwira ati”Jacob, nukuntu ngukunda rwose ntabwo nagukorera ibintu nk’ibi kandi ushatse wanyizera”. Gaelle we, yari yahagaze mu muryango nk’ikirobo, kubera ko ibyo yari abonye ntabwo yari abyiteguye ndetse wagira ngo uwamuzanye aho ngaho yagiraga ngo amuhamirize ukuri akwiye kwibonera. Gaelle yatangiye kurira cyane,kandi mbona ko amarira ye ari ayanyayo, kubera ko ukuntu yanyizeraga ntabwo yumvaga ko namukorera ibintu nk’ibyo. Gaelle yaje asatira uburiri nicayeho, maze atangira kumbwira arimo kurira ati”Jacob, narakwizeye ndetse nawe umbwira ko unyizera, ese iki ni cyo cyizere cyawe wampaye? Uziko ibi bintu mboneye hano njye uretse no kubikora ntashobora no gutinyuka kubitekereza? Jacob, kubera iki umbabariza umutima koko, ugatuma nguma kwizera ko ndi mu rukundo nawe kandi wowe wibereye mu byawe ntabizi? Nari nziko uri uwo kwizerwa, ariko ubu ndakubonye. Nta kintu na kimwe nshaka kumva kiguturutseho kuva uyu munsi,kandi icyambera cyiza kigashyira ubuzima bwanjye ku murongo nuko ntazongera kukubona”
Njyewe aho nari nicaye, nari nabuze icyo navuga ndetse no kubumbura umunwa ngo nzunguze ururimi byari byananiye. Nibazaga ukuntu ngiye gusaba Gaelle imbabazi, nkibaza uburyo ndamutinyuka ariko bikanga nkabura aho nabikura. Gaelle yahise ahaguruka arambwira n’agahinda kenshi ati”urabeho muhungu umwe rukumbi nakunze mu buzima bwa njye,ariko ukaba utumye ubuzima bwa njye nari narakuragije bugiye gupfapfana bwishwe n’umushumba wari kuburagira kugeza bugeze ku ndunduro yabwo, urabeho rwose kuko nyuma y’ibyo mbonye n’ibibazo nari nifitiye, nta kindi kindi nabona cyo kuvuga” Gaelle amaze kumbwira gutyo,yahise afata igikapu cye yari yarambitse k’uburiri bwa Grace, ahita asohoka aragenda.
Mbonye bigenze gutyo,nahise nambara imyenda yanjye vuba vuba cyane, ubundi nsohoka niruka ngenda nkurikiye Gaelle, ariko nagerageza kumuvugisha cyangwa se kumukoraho akanyiyaka,kugeza ubwo yageze ku imodoka ye agasangamo Edith nawe akinjira, imodoka igahita yaka akigendera. Nasubije amaso inyuma,mbona na Grace yari yadukurikiye,ariko namureba nkumva umujinya uranyishe,nibwo nahise nsubira inyuma numva ngiye guhita mukubita ingumi z’ibyo yankoreye, ariko namugera imbere nkazamura ikiganza nza kwibuka ko abantu bose barimo kunyitegereza. Grace yahise amfata ikiganza, arankurura dusubira iwabo, anyinjiza muri salon ubundi nicara ku intebe,andeba mu maso maze arambwira kandi afite ikiniga cy’inshi ati”Jacob, ndahiriye imbere y’Imana ndetse najya no ku gituro cya papa wanjye wapfuye,mvuga ko ibintu bibereye hano byose nta kintu na kimwe nari mbiziho,ndetse nta n’uruhare na rumwe nabigizemo”
Nuko Grace ndamwitegereza ndamubwira nti”ibyo urimo kumbwira, wagenda ukabibwira inka muri nyabugogo”. Nuko ndahaguruka maze ntangira kumutonganya mubwira nti”ahubwo se umuntu wese uzumva iyi nkuru,ni gute atazahita avuga ko byose wabikoze kugira ngo untandukanye n’umukunzi wanjye maze nanyanga nzakundane nawe? Utekereza ko ari wowe muntu ufite ubwenge wenyine? Ndakubwira ko ubwenge ufite ntacyo bwakumarira,ni ukukubona mu gihagararo gusa naho ubundi uri igishushungwa. Ndagira ngo nkumenyeshe ko uko byagenda kose hagati yanjye na Gaelle, umutima wanjye nta wundi muntu n’umwe ushobora kuwutwara uretse Gaelle wenyine. Niyo we yanyanga kubera ko namuhemukiye,nzarinda mpfa nkimukunda kandi nta rundi rukundo na rumwe nzigera nshaka. Icyo washakaga ntabwo ukigezeho wihangane, gusa ariko wibuke ko umpemukiye wowe n’inshuti yawe Edith, Imana musenga izabahe ibihembo kubyo munkoreye”
Ubwo maze kubwira Grace ibyo byose,nahise ntangira kwisohokera ngo nigendere, nuko ngeze ku muryango numva Grace arambwiye ati”Jacob, ntabwo wagenda utabonye ibi ngibi” Numvise ngize amatsiko cyane y’ibyo ngomba kureba, nsubira inyuma, Grace ahita ampereza telephone ye mbona ni message iturutse kuri Edith ako kanya yanditseho ngo” Grace, uri inshuti yanjye magara urabizi kandi ntawe utabizi, ariko wihangane kuba nkugushije muri iki kibazo ndetse nkaba ngusebeje ukaba utaye icyubahiro cyawe haba imbere ya Jacob ndetse na Gaelle, ariko nanjye ibi byose mbikora kugira ngo nihorere,mbone kubona amahoro mu mutima wanjye”
Iyo message ya Edith yandikiye Grace yari ndende cyane, k’uburyo nahise ngira amatsiko yo gukomeza kumva ibyakurikiyeho, nza kwicara ndayisoma neza ndayirangiza, ndetse nyirangiza maze kubona ko Grace nta gahunda yari abifitemo, kuko muri iyo message Edith yanditsemo ngo nyuma ya cya kirori cyo mu rugo, amaze iminsi yose aducunga, kugeza ubwo azabona akamenyetso gato cyane gashobora gutuma njye na Gaelle dutandukana,ngo noneho biza kuba amahire kuko Gaelle yari ahibereye. Ubwo njye maze kuyisoma Grace namusabye imbabazi kubwo kumubwira nabi nkeka ko ariwe wangushije mu mutego, gusa ariko nanone ibyo twakoranye rwose nari nabigizemo uruhare cyane kuko nari nanavuye mu rugo namaze kubitekereza. Ikintu nasigaye nibaza,ni ukuntu Gaelle yaba yavuye muri Soudan azanywe no kugira ngo amfate ndimo kumuca inyuma, ariko bikanyobera.
Ngiye gutaha, Grace namubwiye ko uko byagenda kose ibyabaye byabaye, ariko ko niyo Gaelle yanyanga ka Jana, ntashobora kuzamukunda. Gaelle, namufataga nk’ubuzima bwa njye, kuburyo nicyo gihe nari ntarakira situation ndimo yo kuba Gaelle amaze kunyanga. Ubwo nasohotse kwa Grace nta n’umutima cyangwa ibitekerezo mfite,ntangira kumva nabuze ubwenge cyane k’uburyo nari ndi kumva ntazi ngo ndi hehe. Icyo nagiye mbona, nagiye numva ndimo kwambukiranya imihanda gusa ntazi niyo ariyo, nibwo naje kumva numva imodoka irangonze inturutse inyuma, ubundi nitura hakurya, sinongera kugarura ubwenge. Kuva uwo mwanya nagongwa, nyuma yo gukira nkagaruka ibuzima Grace ndetse na murumuna wanjye,nibo bagiye bambwira ibyambayeho byose.
Ngo nkimara kugongwa, uwangonze yahise afata umuriro w’imodoka ye ahita akomeza kwigendera yiruka cyane,k’uburyo batabashije no kumubona, ngo ariko nubwo Grace nari nanze ko amperekeza, we yakomeje kungenda inyuma kuko yabonaga nataye umutwe, ndetse ngo ubwo nambukaga umuhanda nciye muri lompoint hagati niba uzi Sonatube ya Kicukiro urayizi, Grace yarampamagaye ngo ngaruke inyuma kuko imodoka zari nyinshi cyane batangonga, ariko ntabwo nigeze mwumva, kuko banangonga ngo yarabibonaga. Grace yambwiye ko nyuma yo kungonga, ariwe wahise ahamagara ambulance ikaza kuntora aho ngaho ikanjyana mu bitaro bikuru I Masaka, kuko nari nakomeretse cyane. K’uruhande rwa njye nyuma yo kugongwa, nta kindi nabonaga uretse kubona ndi muyindi si,ndetse ndimo kurya n’ubuzima n’umukunzi wanjye Gaelle.
Nabonaga twambaye imyenda yererana cyane nta bwandu na buto buyiriho,ndetse turi ahantu hari ikibaya kirekire cyane k’uburyo utabashaga kugiheza n’amaso ngo ukirangize, ariko nyuma y’agahe gatoya, natangiye kujya mbona Gaelle arimo agenda yiruka cyane ajya aho ikibaya cy’indabyo zererana kirangirira, ndetse namuhamagara ngo agaruke akanyima amatwi akanga no kundeba. Icyo nabonaga, nuko Gaelle yarimo agenda ansiga, kandi nakwiruka musanga kumushyikira bikanga. Gaelle yarenze ndeba, nsigara ndi njyenyine ndetse mfite n’umunaniro mwinshi cyane,ndyama aho ngaho kuhava birananira. Ibyo byose, nibyo njye nabonaga mu bwonko bwanjye,kuko nta kindi cyari kiri mu bwonko bwanjye uretse umukunzi wa njye Gaelle, ariko nta kindi numvaga nzi icyo gihe kuko nibyabaye mbere y’uko bangonga ntabwo icyo gihe nabibonaga cyangwa ngo mbyibuke.
Grace yambwiye ko nyuma y’uko bangeza ku bitaro, yahise ahamagara Edith na Gaelle, ariko bose bakanga kumufata ngo kubera ko bakekaga ko agiye kubabwira ku byabaye kare kandi batashakaga kubyumva. Kubera ko telephone yanjye yari yamenaguritse, icyo gihe Grace ngo yahise akuramo udu simcard adushyira muri telephone ye, maze abona numero za papa na maman arabahamagara,ababwira ukuntu byagenze, ndetse bo bahita bahagera. Nyuma y’iminsi 4 yose nkiri kwa muganga mu bitaro,ngo yaba Edith cyangwa Gaelle,nta numwe muri bo wari uremera gufata phone ya Grace,ndetse ngo Grace yageragezaga no kubahamagaza numero zanjye, ahubwo bakazikupa.
Njye icyo gihe aho nari ndyamye,inzozi zari zazindi, kuko nakomeje gutegereza ko Gaelle yagaruka aturutse mu mpera z’ikibaya ariko ntaze, nibwo nagiye kubona mbona Gaelle agarutse noneho arimo kurira n’amarira meshi akambwira ati”Jacob narakwizeye urampemukira,dore dore usigaye utuma mpora ndi kubunga muri iyi si y’ikibaya njyenyine nkaho nta gakondo ngira”. Yamara kumbwira gutyo agahita yigendera, gusa namukurikira bikanga,ndetse nyuma nkamubura,bigatuma amarira atemba ari menshi cyane.
Grace we yambwiye ko kubera ko yakomeje kundwaza icyo gihe, yajyaga kubona akabona amarira arimo gushoka mu maso hanjye, ariko nkaba ntashobora kunyeganyega ngo mfungure amaso. Yambwiye ko icyo gihe bari bahangayitse cyane, k’uburyo n’umuganga yavugaga ko isaha n’isaha nshobora kuva mu buzima nkacaho. Murumuna wanjye nawe yambwiye ko hashize undi munsi umwe gusa, aribwo papa wanjye yaje guhamagara papa Gaelle kubera ko yari azi ko Gaelle yagiye hanze,maze aramubwira ati” umukwe wanyu amaze iminsi 5 mu bitaro,imodoka yaramugonze imugira intere ajya muri koma, kuva icyo gihe ntabwo yari yakanguka cyangwa ngo anyeganyege”
Ubwo ngo papa wanjye amaze guhamagara papa Gaelle ko byagenze gutyo, Grace yagiye kubona abona aho ndwariye imodoka ya gisirikare irahasesekaye, abona hasohotsemo umukobwa w’igitangaza mu ma lunette yama fume ndetse yambaye imyenda ya gisirikare kandi akanganye cyane, gusa ntiyabasha guhita amumenya, ngo yamumenye ari uko ageze ku gitanda cyaho nari ndyamye amaze gukuramo fume yari yambaye. Gaelle, ngo yarebaga Grace nk’icyo imbwa yanze,ndetse Grace yaratunguwe cyane kubona Gaelle akanganye bigeze aho, kuko uretse kumva ko nakundanaga n’umusirikare, yari ataramubona yambaye iyo myenda ndetse atarimo no guseka. Ngo ubwo Gaelle yageze aho nari ndi, yicara ku gatebe kari hamwe n’igitanda cyanjye, ubundi atangira kundeba ariko ngo yandeba akarira. Grace yambwiye ko Gaelle yamfashe ikiganza cyanjye uko yarimo kurira,mbese ubona ko angiriye impuhwe ariko harimo n’urukundo.
Aho njye nari ndyamye,wagira ngo Gaelle naramwiyumviriye. Kuko nyuma yo kuryama muri cya kibaya ngakomeza kumutegereza, Gaelle yaje kugaruka ariko agaruka yambaye imyenda ye y’umweru yahindutse ibyondo wagira ngo yivuruguse, ndetse aza ansanga arimo no kurira cyane, ambwira ati”Jacob, maze kuzenguruka iki kibaya cyose cyose ndakirangiza, ariko ntago byanshobokera kubaho ntagufite.ntago byanshobokera kubaho ntari kumwe nawe. Tutari kumwe,naba ndi njyenyine kandi mbona naba ndi mu mazi abira cyane, rwose uri ingenzi m’ubuzima bwa njye”. Grace yambwiye ko kandi, nyuma y’iminota mike Gaelle amfashe ikiganza arimo no kurira, telephone ye yahise isona ahita asubizamo za fume ze ubundi arayitaba ati”yego cheri,ndi mu nzira nza nonaha” Ngo ubwo yahise andekura, ubundi areba Grace nabi cyane, ubundi ahita yigendera.
Nyamara urukundo nakundaga Gaelle rwari urwa nyarwo,nubwo nyine rimwe na rimwe imitima yacu igira gutenguka bitewe n’ibyiyumviro twifitemo. Ubwo Gaelle akimara kwitaba cheri we, umuhungu bari barahise bajya mu rukundo nyuma y’uko adufashe njye na Grace turyamanye,njye aho nari ndi mu bitekerezo Gaelle nahise mubura nyoberwa ho anyuze kandi twari turi kumwe. Naje kurangaguza amaso mu kibaya cyose, ariko sinamubona,ari nabwo bwa nyuma naje kumubonaho mu ntekerezo mbere y’uko nkanguka. Grace wari undwaje hamwe na murumuna wanjye, umunsi nakangutseho mvuye muri koma bambwiye ko nari maze amezi 4 nigice ndyamye kwa muganga. Bambwiye ko uretse iyo nshuro gusa Gaelle yaje kundeba,atigeze agaruka na rimwe.
Grace yambwiye ko na Edith nawe yaje kumenya amakuru ko ndi kwa muganga, ariko akaba atarigeze ahagera narimwe. Nahise numva ko byanga byakunda ubushuti bwa njye na Edith bwarangiye mu mezi atanu yari agiye gushira, umunsi atuma Gaelle amfatana na Grace. Uwo munsi nkanguka, noneho numvaga ubwonko bwasubiye k’umurongo ariko ingingo z’umubiri zo nta kigenda, k’uburyo nabajije umuganga igihe nzatahira, ambwira ko ibyo ngomba kuzabitekerezaho byibura nyuma y’ukundi kwezi. Byari byo koko,kuko nanjye nageragezaga kunyeganyega, ariko nkumva wagira ngo umubiri wanjye wose urimo ikinya. Nakomeje kubabara. Nakomeje kubabara haba k’umubiri ndetse no ku mutima kuko amakuru nari naramaze kuyakira ko Gaelle yamaze kwibonera undi mukunzi mushya,nyuma y’uko namuhemukiye.
Nibyo koko naramuhemukiye cyane,kandi igihano nari ngikwiriye, nkurikije ukuntu Gaelle namwijeje urukundo no kutazamuca inyuma, rwose icyo gihano yampaye cyari kinkwiye, ariko, numvaga ko uko byagenda kose, nindamuka mvuye kwa muganga nzahita nshaka Gaelle nkamusaba imbabazi, nkareba ko wenda yazambabarira basi akangarukira. Impamvu yatumaga ntekereza gutyo, Gaelle yari urukundo rwanjye rwa mbere,ndetse nanjye ninjye muhungu yari yarakunze bwa mbere, kandi numvaga bavuga bati”urukundo rwa mbere ntirugenda ngo ruhere” Numvaga ko Gaelle aramutse yongera kungarukira, nta mukobwa n’umwe nazongera kuvugisha mu rwego rwo kwirinda kongera kugwa mu bishuko.
Maze kubona bimeze gutyo, Grace namusabye ko yakwitahira ntazagaruke, kuko ibisigaye murumuna wanjye n’umuryango wanjye uzabikora. Grace mubwiye gutyo yaratunguwe aranatangara cyane, kuko ntabwo yumvaga ko amagambo nk’ayo nshobora kuyasohora mu kanwa kanjye, namezi yose amaze andwaje adasiba kumba iruhande. Yarandebye arambwira ati”Jacob, ibyo ni wowe ubivuze?”. Ibyo yabivuze arimo kurira amarira ashoka cyane. Icyagaragaraga, Grace ntabwo yifuzaga kumva I ruhande, kuko nyuma yo kumva ko Gaelle yankuyeho amaboko,yumvaga ko ariwe mukunzi wanjye ukurikiyeho. Narabibonaga mu maso ha Grace, kuko urukundo rwe kuri njye buri wese yararubonaga kandi yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo anyiteho.
Grace mubwira gutyo, maman wanjye yari aho ngaho nawe aratangara,maze arambaza ati”ariko Jacob, ubundi uri umuntu? Ese ukeka ko uyu mukobwa Grace iyo atahaba wowe uba ukiriho? Ese ubundi wibonamo iki gituma uca umuntu watabaye ubuzima bwawe amazi?” Nuko maman abwira Grace ati”Grace rata komeza umugumeho ndetse njye sinzanagaruka hano, kuko nzamukubaza” Grace byaramushimishije kuba agiye gukomeza kuba ari kumwe na njye. Maman amaze kugenda Grace amuherekeje, murumuna wanjye yambwiye ko maman yamaze kumenya ko Gaelle yanyanze, akaba ariyo mpamvu iri gutuma angumisha Grace iruhande kubera ko nawe abona ari umukobwa mwiza.
Iminsi yakomeje kwicuma,nkomeza kuguma mu bitaro I Masaka ndwajwe na Grace afatanije na murumuna wanjye. Gusa murumuna wanjye we kubera ko yari umunyeshuri, yakundaga kuza ku mugoroba rimwe na rimwe, ubundi Grace akaba ariwe turi kumwe buri gihe, dore ko yari yaranasabye uruhushya ku kazi agashyiraho umuntu umusimbura, kuko yari yaravuze ko arwaje umuhungu bakundana bagiye no kuzarushinga. Grace yari afite ubwenge, mu gihe cyose twabanye aho ngaho, ntako atagize ngo anyereke ko anyitayeho kandi nanjye narabibonaga. Nuko nyuma y’ukundi kwezi, muganga aza kunsezerera, ambwira ko ubu nataha,kuko nari naratangiye noneho kugenda nigendesheje.
Ubwo njye na Grace tugiye gusohoka ibitaro, ambulance iza yiruka cyane ivuza n’ubuduha iduhagarara iruhande, mu kuyireba umurwayi bakuyemo mbona ni Edith wahoze ari umukunzi wanjye wa kera, ariko tukaza gutandukana kubera ko twakundanyeho musimbuje uwari urukundo rwa njye rwa mbere ariwe Gaelle. Ubwo Edith natunguwe no kubona ukuntu azanwe I Masaka igitaraganya biranyobera. Umuganga wakiriye Edith, yabajije abari aho bose umuntu uramubera umurwaza, mbona nta numwe uhari kuko nta muntu umuzi wari uhari, mpita mvuga ko ari njye umurwaza, mpita ninjira aho Edith ajyanwe niyemeza kumubera umurwaza. Nafashe phone ya Edith ngo mpamagare ababyeyi be, ariko nahamagara numero zabo ntizicemo, nibwo naje guhamagara indi numero yari irimo, uwo mukobwa mpamagaye ambwira ko ababyeyi ba Edith bamaze amezi 3 baragiye muri America, ngo ariko Edith akaba yaranze kujyana nabo kubera ko hari ibyo yashakaga gusigara ari gukora mu Rwanda.
Niyemeje kumubera umurwaza, ndetse muganga wamwakiriye akajya ambwira byose bijyanye n’uburwayi bwe. Twamaze iminsi 2 yose kwa muganga Edith murwaje, ariko ntabwo yari arakanguka kuko yari yakomeretse cyane, kuko yazize impanuka ya moto ubwo iyo yari yateze yagonganye n’indi yayiturutse imbere. K’umunsi wa 3, ubwo nari nicaye ku gitanda cya Edith ndimo kureba uko ameze, naje kubona mbona Gaelle arahageze. Gaelle namukubise amaso,numva umutima wanjye urahagurutse, mbese umpatira kugenda mpita musanganira. Gaelle we, yandebaga nk’ibisanzwe, ndetse akandeba nk’aho ari ubwa mbere tubonanye tutaziranye. Gaelle naramwegereye ngira ngo muvugishe….Ntuzacikwe n’igice cya 15