Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 17

Igice cya 16 cyarangiye ubwo uyu musore Jacob yari amaze guhamagarwa na Gaelle uwari umukunzi we bataratandukana, amubwira ko amusanga Kacyiru, nyuma yo kumusangayo bagahita binjira mu modoka,ariko baba barimo kugenda bagahita bitambikwa n’imodoka 2 hakavamo abasore bavuga bati”nimutware uwo mushenzi mumuzane tugende”. Nanone kandi mbere y’uko ibi biba, uyu musore Jaco yari yamaze kwakira amakuru ko yateye uyu mukobwa Edith inda,ndetse nyir’ubwite Edith ariwe ubimwibwiriye.

Imodoka 2 zimaze kutwitambika imbere n’inyuma, hahise havamo abasore baza badusanga njye na Gaelle,nuko umwe wari inyuma y’abo aravuga ati”nimufate uwo mushenzi, mumuzane tumutware, kandi n’ako gakobwa nako mukazane” Ntabwo nabashaga kubareba neza abo basore. Gaelle yahise afunga amapata y’inzugi z’imodoka,ba basore bageze ku modoka barafungura biranga. Badusabye gufungura imiryango, ariko Gaelle aranga. Ubwo babonye bigenze gutyo, umwe yagiye k’uruhande azana ibuye ry’intosho, agiye kurikubita ku kirahure, Gaelle ahita afungura.

Ubwo abasore babiri bahise baza bansohora mu modoka, ariko njye nkoresha imbaraga zanjye ndabarwanya cyane. Gusa ariko imbaraga zanjye zagiye aho zigarukira, baransohora bamfata impande zombi. K’urundi ruhande, Gaelle nawe bari bamusohoye mu modoka ye, ndetse bamushyiye wa musore numvise avuga ngo nako gakobwa nako mukazane. Ikintu nabonye,nuko Gaelle ageze kuri uwo musore nubwo ntabashije kumubona neza,nabonye bahoberanye. Maze kubibona, ba basore bamfashe bahise banjyana mu modoka yabo, ubundi barafunga ndetse banyambika ikintu mu maso, imodoka iragenda. Ntabwo nari nzi ngo banjyanye hehe, ariko ikintu kimwe gusa nabonye nuko Gaelle yari yangambaniye.

Gaelle, nyuma yo kumpa igihano cyo kunyanga akamvira mu buzima bwa njye ngasigara mpangayitse cyane, yahisemo no kungambanira ngo banyice. Icyo nicyo kintu nabonye muri ako kanya. nagiye ndimo kurira muri icyo kintu bampfutse mu maso, ariko imodoka ikomeza kugenda kandi yihuse cyane ariko ntihagarare. Nkurikije ukuntu nari nabonye abo basore, bari abasirikare cyangwa se abandi bantu bafite imbaraga kubera ko bari bafite ingufu cyane. Turimo kugenda, telephone yanjye yarasonye ba basore bahita bayumva,gusa n’ubundi ntabwo nari kubasha kuyifata kuko bari banziritse n’amaboko. Umwe muri abo basore yahise ayifata, arebye umuntu umpamagaye numva arambwiye ati” Grace wawe araguhamagaye sha. Reka tumubwire ko utakibaho ko twamaze kugushyingura”

Ntibyatinze, numva ya modoka irahagaze. Ba basore bamvanyemo ubundi bagenda bankurubana cyane, kugeza ubwo numvise tugeze ahantu munzu ariko bavuga nkumva amajwi arimo kwirangira. Bahise banyicaza ku gatebe gato, ubundi numva umwe aravuze ati”ese uyu musenzi tumukorere iki?” Umwe aramusubiza ati”reka tumwice ubundi tujye kumushyingura”. Numvise ngize ubwoba cyane, ariko icyo nari ndi kuzira cyo nari nkizi cyane. Ubanza Gaelle, atarashakaga ko nongera kubaho kuri iyi si. Ubanza yarumvaga ko kongera kumbona byamubangamira. Ariko njye ikintu natekereje nuko ahubwo yazajya agira ipfunwe ambonye, kubera ko yanze kumbabarira icyaha nakoze kandi kibabarirwa. Mu gihe nkirimo gutekereza ibyo byose ndetse n’ubwoba bwinshi, numva umwe muri ba basore aravuze ati”reka duhamagare boss tumubaze icyo ashaka ko dukorera uyu muswa”

Bahise bafata telephone barahamagara,ndetse bashyira na loud speaker na njye ndumva. Umwe mu bahamagaye arabaza ati”boss, uyu musore we se tumukorere iki?” Boss wabo yarabasubije ati”murambaza ngo mumukorere iki kweli? Mu kanya gato ndaje mbabwire icyo kumukorera, mube mumwihoreye” Ubwo abo basore bakomeje kwidoga aho ngaho barimo baganira, bati”ariko sha boss kabisa afite umwana w’icyuki, uwamumpa nahita mujyana muri America” Nuko undi aramusubiza ati”wowe utekereza nabi cyane, ahubwo wibeshye kumwegera nawe twahita tukuzana hano tukagukorera nk’ibyo tugiye gukorera uyu nguyu. Ugize se ngo uwo mukobwa agira imikino?”

Numvise ko byanga byakunda, Gaelle ari nyirabayazana yo kuba ndi aho ngaho. Bakirimo kuganira ya telephone yabo iba irasonye, bati”ni boss uhamagaye reka twumve icyo avuga” Bahise bamufata bashyira loud speaker, numva boss wabo aravuze ati”uwo nimumukubite mumugire ikimuga, k’uburyo atazigera na rimwe agira n’ubushake bwo gukunda umukobwa n’umwe muri iyi si” Numvise isi indangiriyeho.

Numvise ko akanjye karangiye. Nubwo yavuze ngo bankubite bangire gutyo, n’ubundi numvise nyuma y’aho ari ugupfa, kuko n’ubundi nta kindi nari kuzaba maze. Abo basore bari abagome cyane uko nabibonaga. Umwe muri bo, yazanye igitekerezo ati”ariko ubundi twaba turi imbwa, turamutse tumukubitiye mu gafuka gutya,mureke tumufungure ndetse tumuhambure n’amaboko, ubundi tumere nk’aho turi kurwana nawe, kuko gutya byavugwa ko turi ibigwari gukubita umugabo tumuziritse” Akibivuga bahise bampambura, ariko bagikuraho cya gitambaro mu maso numva ingumi y’amenyo ingezeho, k’uburyo numvise wagira ngo uruseri rw’amenyo rurakutse.

Batangiye kunkubita ariko nanjye uwo nkubise ingumi akajya kubanza kuyumvira ku ruhande, akabona kugaruka. Nari mfite utubaraga duke, ariko muri utwo tubaraga nabashije kugenda mbacangacanga, k’uburyo nabaciye mu rihumye ngaca mu idirishya ry’inyuma, ubundi ngahinguka mu murima w’imyumbati wari aho ngaho. Natangiye kwiruka ndimo gukiza ubuzima bwa njye. Abo basore bari bageze muri 6, batangiye kunyirukaho cyane, ariko nkomeza kubasiga. Nagiye niruka iminota 8 yose bataramfata, ariko ngiye guhinguka muri kaburimbo, bahita bangwaho gitumo mbura aho nkwirwa, baranzenguruka. Ntabwo nari nzi ngo turi mu kahe gace noneho muri iyi Kigali y’Imana.

Bakimara kumfata nakomeje kubishikuza, ariko bandusha imbaraga baramfata barankomeza. Ubwo nta kindi bakoze, bahise basubira inyuma n’ubundi muri wa murima w’imyumbati, dusubira aho twari turi. Nari nziko noneho ngiye guhita nicwa ako kanya tukihagera, ubundi bagashyingura. Twagezeyo.

Nkimara kwicazwa kuri ka gatebe nanone, umwe muriba basore arahamagara,nuko aravuga ati”boss, wa muswa yari aducitse ariko turongeye turamufashe” Boss wabo mu kubyumva, yahise ababwira ati”imipangu yahindutse, uwo musore nimumuzane hano yirebere nawe ibiri kubera hano” Bahise bamfata, ubundi bansohora hanze, tugera ku modoka bahita bongera kunyambika cya gitambaro.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 2

Noneho twagiye urugendo ruto cyane, numva imodoka irahagaze. Bankuyemo ubundi banyinjiza mu nzu. Icyumba banshyizemo, cyari gito cyane noneho. Ako kanya hahise hinjira umugabo ariko ntabwo nari ndi kumubona kuko nari ngipfutse amaso. Nuko ba basore baramubwira bati”boss nguyu twamuzanye” Kumbe yari boss wabo ubaha amabwiriza y’icyo gukora. Nta kindi yababwiye, kuko yarababwiye ati”nimubanze mumukubite mumwumvishe neza, kuko mukanya gato agiye kuva muri iyi si” Barankubise. Barankubise barankubita ariko noneho kwirwanaho birananira kuko nari nziritse. Ubwo nabaye intere,ngiye kumva numva igitambaro cyo mu maso bagikuyeho.

Uwari ugikuyeho yari boss wabo. Mukubise amaso nagize kwikanga kudasanzwe, kuko nasanze ari wa musore w’umusirikare ukundana na Gaelle. Ibyo byahise bimpamiriza neza ko Gaelle ari we wantanze ngo nicwe. Icyo nari nzi cyo, nuko ibyo byakorwaga mu ibanga k’uburyo nta n’umuntu wari kuzamenya irengero ryanjye. Ubwo uwo mukunzi wa Gaelle yaranyegereye aho nari ndyamye hasi ndimo kuvirirana amaraso uhereye ku maso kugera hose, arambwira ati”komera musore mwiza w’igikundiro utambuka abakobwa bose imitima yabo igashiduka!!” Akimara kumbwira gutyo numva ankubise ikintu ntabashije kumenya neza icyari cyo, niba ari ingumi cyangwa inyundo sinabimenye, mpita numva wagira ngo isi yose n’ibiyiriho bindyamyeho.

Uwo musore, yahise abwira umwe muri ba basore ati”mugende mumufungure umunwa, mwumve arimo gusakuza” Umwe muri ba basore yaragiye, ubundi ahita agaruka ati”namufunguye” Umukunzi wa Gaelle yahise ahaguruka aho ngaho, ubundi ajya mu kindi cyumba, numva neza arimo kuvuga ati”kugeza na nubu ntabwo wari wafata umwanzuro mwiza, ushobora gutuma ubuzima bwawe ubutabara uyu munsi?” Ngiye kumva numva ijwi ry’umukobwa ririmo kuvugana umubabaro n’agahinda riti” urimo guta umwanya wawe w’ubusa, sinzigera ngukunda na rimwe,kandi ikindi ntacyo wakora ngo umutima utagukunda ugukunde. Nushake unyice, cyangwa ukore iki, ntabwo nagukunda na gato kuko sinigeze nanagukunda”

Ayo magambo yose narayumvise, ariko nyumvira kure kuko nanjye nari meze nabi. Ariko hari ikintu kimwe numvise. Buriya niyo byagenda gute, hari ijwi udashobora kuyoberwa na gato riramutse ryarakunyuze mu matwi igihe kimwe. Iryo jwi ry’umukobwa numvise, ryari irya Gaelle. Gaelle nari nziko ari umukunzi w’uwo musore. Uwo musore, yahise agaruka muri icyo cyumba nari ndyamyemo, ubundi abwira umwe muri ba basore ati”nawe mumuzane hano ubundi mbereke igihano cyo kutanyumva” Nagiye kubona mbona Gaelle bamuzanye muri cya cyumba nari ndimo. Gaelle mu kumukubita amaso, umutima wanjye wishwe n’aganida kenshi, kubera uko yari ameze.

Gaelle, bari bamukubise bamugira intere cyane, k’uburyo uhereye ku isura ukagera hasi hose yari yuzuye amaraso gusa, dore ko bari bamwambitse agasengeri n’agapantalo kaga kora gusa, k’uburyo umubiri we bawukubitaga yumva. Nahise menya ko Gaelle atigeze angambanira, ariko nanone nibaza ukuntu byagenze. Njye ubwanjye, niyumviye Gaelle abwira uwo musore w’umusirikare bakundanaga ko atamukunda kandi atazigera amukunda. Naguye mu kantu, gusa nicwa n’intimba yo kubona Gaelle nkunda ari intere bigeze aho ngaho. Gaelle ankubise amaso, yahise asakuza ati”Tom, uri inyamaswa. Basi niba unshaka, rekura Jacob yigendere, nurangiza unyice niba ari byo wifuza”

Gaelle avuze gutyo, nashotse amarira ku maso, kubwo kumva ko ashobora gutanga ubuzima bwe ariko njye nkabaho. Nari nabaye intere kuburyo ntari no kubasha kwikurura ngo mve aho ndi basi ngo mukoreho. Gaelle yakomeje gutakambira Tom ngo andeke basi ariwe ababaza nashaka anamwice ariko njye nigendeye, ariko Tom aramusubiza ati”Gaelle nkunda, humura nukuri n’ubundi uyu musore wawe nta kintu na kimwe tumutwara, turamureka yigendere ariko agomba kwishyura igihano cyo kuba yaraje mu mwanya wanjye, aho nagakwiye kuba ndi mu mutima wawe. Naho wowe, wihangayika rwose gupfa uraza gupfa, kuko ntabwo nshobora kwihanganira kukubona urimo ugenda kuri iyi si kandi utankunda njye ngukunda”

Tom yari inyamaswa nk’uko Gaelle yabivuze. Nta mutima wa kimuntu yari afite,ndetse nabonaga uko areba nabyo bikanganye. Tom yabwiye abasore be ngo bakomeze bankubite Gaelle areba, kugeza igihe avugira ko amukunda. Bakomeje kunkubita, nanjye ubwa njye nkumva akubuzima kari kurangira. Gaelle we, nta kindi yavugaga uretse kuvuga ati”Jacob ndakwinginze ntunsige, ndakwinginze ntunsige muri iyi si ya njyenyine”. Ibyo bikababaza Tom cyane, mu gihe yari ategereje ko Gaelle byibura yaza kuvuga ko amukunda abonye ko ndi kubabara cyane. Tom abonye ko Gaelle yanze kuva ku izima kubera urukundo ankunda, yahise abwira umusore umwe ati”nzanira icyuma hano mbirangize, kuko ndi kubona ndi guta umwanya wa njye w’ubusa kandi nta kintu ndi bugereho”

Umusore yahise azana icyuma, agihereza boss we Tom. Tom amaze gufata icyuma yaje imbere yanjye arambwira ati”sezera ku rukundo rwawe, kuko iyi ni inshuro ya nyuma ugiye kumubona,kandi nawe akaba ugiye guhabwa igihano cyo kuba wishe umukunzi wawe, ukaba uzaborera muri gereza” Tom amaze kumbwira gutyo, yahise afata telephone arahamagara ati” wa musore tumaze kumufata nonaha, ariko tumufashe yamaze gukora amahano akomeye cyane k’uburyo mutabasha kubyihanganira nk’ababyeyi, kubera ko tumufashe yamaze kwica Gaelle umukobwa wanyu. Turagira ngo muze hano murebe aho tubasanze, ariko Gaelle we ni umurambo tumaze guhamagara ambulance ngo ize imujyane kwa muganga”

Gaelle aho ari amaze kumva ibyo Tom avuze kuri telephone, yaramubwiye ati”Tom,nizere ko ibi utabikora” Nanjye aho ndi nahise menya icyo Tom agiye gukora….Yahise agikora… Tom yahise afata cya cyuma, yambara ishashi ubundi agitera Gaelle mu nda aramwahuranya,Gaelle ahita apfa. Tom yakoze ubwicanyi arabunyitirira. Gaelle yapfiriye mu maso yanjye ndeba. Gaelle yavuyemo umwuka ndimo kubyirebera,ndetse nta kintu na kimwe nshobora gukora. Nguko uko nabaye umwicanyi, nkitwa umwicanyi wishe umukobwa nakundaga cyane Gaelle…Ntuzacikwe n’igice cya 18

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved