Igice cya 18 cyarangiye ubwo uyu musore Jacob yari yaramaze kwakira ubuzima bwa gereza, ndetse muri gereza yarahatereye inda umukobwa Grace wakomeje kumukunda cyane akajya amusura, bakaza kwikundanira nyuma y’uko umukobwa w’umusirikare Gaelle yari amaze gupfa yishwe na Tom wamukundaga ariko atamukunda, ndetse urwo rupfu rukaba rwaranitiriwe uyu musore Jacob akaba ari nacyo kintu gitumye afunze. Cyarangiye kandi ubwo k’umunsi wo kuzana izindi mfungwa muri gereza, uyu musore Jacob yagiye kubona abona haje umwe mu basore bakoreraga Tom cya gihe bamuhohotera bakanica na Gaelle,ndetse uyu musore Jacob mu kumukubita amaso avuga ko yohererejwe umutabazi.
Abafungwa bashya bakimara kwinjira muri gereza nkabona uwo musore,nta kindi nahise ntekerezaho uretse kujya kumushaka, kugira ngo njye nawe tuvugane wenda numve niba yakwisubiraho, akajya kuntangira ubuhamya kugira ngo azavuge ko ndengana. Nubwo nari maze kumenyera gereza, ariko nyine no kujya hanze yayo nari nkibikeneye cyane, kugira ngo byibura nereke isi yose ko imyaka mazemo nari ndimo kurengana. K’umunsi wakurikiyeho, navuganye na Karenzi ngo anshakire uko mvugana na Claude uwo musore, kuko akigera muri gereza yahise ateza umutekano muke bamufungira aha wenyine. Karenzi yarabyemeye.
Ubwo ngiye kujya kureba Claude,bahita bambwira ko mbonye umushyitsi uje kunsura. Nahise menya ko Grace aje kunsura kuko uwo munsi wari uwo gusura. Ubwo kujya kureba Claude nabaye mbiretse kuko n’ubundi ntaho yari bujye, nahise njya kwirebera urukundo rwanjye Grace wari unzaniye abana banjye ngo mbasuhuze, ndetse tunaganire byinshi k’urukundo rwacu. Grace, we yari afite icyizere ko byanga byakunda vuba cyangwa bitinze ngomba gusohoka gereza, ubundi njye nawe tukibanira.
Nubwo njye nta cyizere nari mfite, nangaga kumubwira amagambo ashobora kumuca intege, gusa ariko kandi Grace nabonaga ko ndamutse mvuye muri gereza, kubana nawe nk’umugore wanjye nzaba ndi mu inyungu nyinshi cyane bitewe n’ukuntu ari umugore ufite umurava mu byo akora ndetse no mu kunkunda. Ubwo narasohotse ngo njye kumureba, ariko mu kugera aho abasura bari ndatungurwa cyane, kubera ko nabonye indi sura nshya ntari niteguye kubona aho ngaho.
Umuntu wari uje kunsura, ni umukobwa nari mbonyeho inshuro ya 3 kuva nabaho, nkaba nari naramubonye bwa mbere wa munsi Gaelle ankorera surprise, nkongera kumubona kwa muganga ubwo yari aje kurwaza Edith ari Gaelle umwohereje,ndetse iyo nshuro akaba ari iya gatatu nari mubonye. Benitha, yarantunguye uwo munsi, kuko mu bantu nakundaga gutekereza kandi mbishimira cyane nawe yari arimo. Ariko nkuko natekerezaga abandi bose, nawe nari nziko yumvise amakuru yanjye ariko akumva nta kintu na kimwe yankorera.
Maze gusuhuzanya na Benitha, twaricaye turaganira. Benitha, yambwiye ko amaze iminsi mike cyane yumvise amakuru yanjye,kubera ko yari yaragiye kwiga mu buhinde ibijyanye n’ubuganga, akaba yari amazeyo imyaka 3 yose, ariko aho arangirije amashuri ye akaba aribwo agarutse. Benitha, yambwiye ko kubera ikibazo yagiriye mu buhinde cy’itumanaho, amakuru yamenye ari aya Gaelle gusa ko yapfuye, ariko ngo bamubwiye ko yishwe n’abantu batazwi.
Benitha, namusobanuriye ukuntu byose byagenze, ninabwo nanjye yifuje kunganiriza ambwira amakuru ntigeze menya kuva Gaelle yadufata njye na Grace turyamanye. N’amarira menshi cyane ndetse andusha agahinda kandi ari njye uri mu kababaro ko kubura Gaelle nkaba ndi no guhanwa, Benitha yarambwiye ati”Jacob, ni ukwihangana kuko ibintu byose biri kuba muri iki gihe byarapanzwe” M’umutima wanjye nahise nibwira nti”nanjye ibyo narabiketse, ahubwo se ni nde wabipanze?”
Nuko nkirimo kwibaza gutyo,Benitha yahise atangira kumbwira byose, ukuntu papa wa Gaelle ariwe wabitangiye byose, agashakira Gaelle umusore wo mu bakire w’inshuti ye witwa Tom kugira ngo abe ariwe bazabana aho gukundana n’umusore wo mu batindi nkatwe. Yakomeje ambwira ko Gaelle ibyo byose yari abizi,ariko akanga kubimbwira kubera ko atashakaga ko nacika intege, kubera ko yari azi ko ntashobora gukomeza kumukunda ndamutse mbyumvise, kubera ko abizi neza ko ntakunda guhangana n’abantu bandusha imbaraga.
Benitha, yakomeje kumbwira ko buriya na Edith papa wa Gaelle yamwishyuye amafranga, kugira ngo atangire kuneka aho ngiye hose, ari nayo mpamvu nagiye kubona nkabona Gaelle anguye hejuru ndi mu buriri na Grace. Benitha yambwiye ko nubwo nyuma yaho ibyo byatumye Gaelle asa nunyiciyeho,ariko ngo burya Gaelle ntabwo yigeze anyanga,uretse ko wenda iyo shusho yabonye icyo gihe yagombaga gutuma arakaraho gato nk’umuntu uri mu rukundo.
Benitha yambwiye ko ibyo byose ubwo byabaga,Gaelle yabimubwiraga byose, kubera ko ariwe nshuti yari asigaranye kurusha Edith, kuko yari yaramaze kumenya ko Edith yatangiye kujya amugambanira agakorana na papa we. Benitha yakomeje kumbwira ko papa Gaelle amaze gushakira Gaelle uwo musore ngo bazabane, ariko Gaelle akamwanga,bashatse uko ngomba kuva mu nzira kugira ngo Gaelle nabona ntagihari, wenda azahindure umutima akunde Tom kubwo kubura amahitamo.
Benitha, yambwiye ko ibyo Gaelle amaze kubimenya, aribwo yampamagaye wa mugoroba ngo musange kuri convention I kacyiru, kugira ngo njye nawe duhite ducika tuve aho batubona, wenda duhunge papa we na Tom batazanyica akambura. Uko Benitha yakomezaga kumbwira ibyo byose, niko narushijeho kugira agahinda kenshi cyane, kubera ko natangiye kwicuza iminsi Gaelle namurenganyaga ngo yankuyeho amaboko, kumbe buri gihe yararengeraga ubuzima bwa njye ndetse akitanga kugira ngo mbeho kubera urukundo ankunda.
Natangiye kurira. Nararize cyane bikabije. Nubwo Gaelle nari naramaze kumwibagirwa, ariko nyamara nta mpamvu nari mfite mu buzima bwa njye yatuma Gaelle mwibagirwa. Niwe rukundo rwa njye,ndetse niwe wanyigishije uko bakunda. Benitha, yabonye amarira yandenze maze arambwira ati”ndakwinginze cecekaho gatoya nkubwire andi makuru,ariko ayo makuru yo ni incamugongo cyane kurusha ayo wumvise”
Benitha yambwiye ko uwo munsi Gaelle ampamagara ngo musange kacyiru kuri convention, ari nawo munsi nawe yari yateze indege imujyana mu buhinde, ariko gahunda ngo Gaelle yari yayimubwiye. Ngo Gaelle yari yamubwiye ko, ku mafranga make afite, araza gushaka uko ducika tukava mu Rwanda tukajya mu Bugande, maze twagerayo Gaelle akavugana na Benitha ubundi akamuhuza na mubyara we uri muri Canada ubundi njye na Gaelle tukigira muri Canada mu ibanga duturutse mu bugande. Uwo munsi rero nibwo ubwo twari tugiye gucika Tom yahise adufata we n’abasore be.
Narushijeho kurira cyane, kubera ko kwihangana byari biri gukomeza kundambira. Ubwo Benitha yakomeje kumbwira. Yambwiye ko aho aviriye mu buhindi agashakisha amakuru neza k’urupfu rw’inshuti ye Gaelle, yaje kumenya amakuru atangaje. Ngo nubwo papa Gaelle na Tom bari bapanze kunyica nkava mu nzira kugira ngo Gaelle akunde Tom kubwo kuba atakimbona,Ngo urupfu rwa Gaelle ntabwo papa we yari yarupanze, ahubwo Tom yarupanze wenyine. Ngo Tom wa munsi ndi kumwe na Gaelle twese akadufata, ni njye wagakwiye kuba narafashwe njyenyine, ubundi Gaelle akamureka akajya iwabo, ngo ariko Tom yaje kwerurirwa na Gaelle amubwira ko niyo napfa, aho kugira ngo Gaelle amukunde, nawe yakwiyica akankurikira.
Ayo magambo ya Gaelle yabwiye Tom, yaramubabaje cyane kandi Tom nawe kubera urukundo yakundaga Gaelle, ngo nubwo nari gupfa nkava ku isi,ntabwo yari kwihangana gukomeza kubaho abona Gaelle ariko atamukunda. Nibwo Tom yaje guhindura imyanzuro ye, ubundi yica Gaelle kugira ngo amuve mu maso, ubundi urupfu rwe ahita arunyitirira.
Benitha nawe, mu kumbwira ayo makuru yose, yabaga arimo kurira, kuko burya Gaelle yari umwana mwiza k’uburyo inshuti ze zamukundaga. Nabajije Benitha uwamubwiye ayo makuru, ambwira ko yayashatse ku giti cye, ahereye kuyo yari afite Gaelle yamwibwiriye.Nanjye nabyumvise gutyo, kuko gushaka kubimenya cyane n’ubundi ntacyo byari guhindura,keretse wenda iyaba byari kugarura Gaelle wari uwanjye. Muri icyo gihe,nibyo Grace naramukundaga cyane kuko yari yarambyariye n’abana, ariko nanone iyaba byari ibishoboka Gaelle akagaruka, nta yandi mahitamo nari kugira uretse gukomeza kumukunda, Grace nkamuvaho.
Benitha amaze kumpa ayo makuru yose, yarampumurije ndetse aranyihanganisha, ambwira ko igihe cyose ari mu gihugu azaba ari k’uruhande rwa njye,kandi ko atagiye kwicara ngo arebere gusa,azakora uko ashoboye kose kugira ngo ukuri kuri inyuma ya byose kugaragare. Benitha, yambwiye ko anzirikana ubundi ahita ataha. Uwo munsi namenye byinshi ntari nzi. Ninabwo naje gutekereza ukuntu cya gihe Tom yahamagaye ngo wa musore namufashe, menya ko byanga byakunda kandi ntashidikanya noneho,papa Gaelle yanshakaga.
Ninabwo naje kubona ko buri wese ahemuka,kandi yahemuka. Navuye muri icyo cyumba mbabaye cyane, ndetse mpitira ahondyama kugira ngo agahinda kanjye ngature uburiri bwa njye nkuko nari nsanzwe mbigenza. Mu nzira ngenda, naje guhura na Karenzi,mpita nibuka ko ngomba kujya kureba wa musore Claude. Karenzi, abonye ukuntu nari meze yahise abona ko ntatuje,kandi ko byanga byakunda mbitewe n’amakuru nakiriye,ahita ambwira ko atifuza ko natera ibyago,bityo ngo ni njye aho ndara uwo musore nzamureba ejo.
Ni byo koko kandi, umujinya nari mfite numvaga uwo musore ndabanza kumukubita ingumi imwe cyangwa ebyiri, mbere y’uko tugira icyo tuvugana. Nahise njya kuryama. Kuva nagera muri gereza, uwo munsi n’iryo joro nibwo natekereje kuri Gaelle cyane kurusha uko nigeze mutekereza nyuma yo gukatirwa. Gusinzira byo byaranze, kuko najyaga kumva nkumva Gaelle ari iruhande rwa njye, ndetse akanambwira amwe mu magambo yakundaga kumbwira, ariko najya kumukoraho nkamubura. K’umunsi wakurikiyeho nagiye kureba Claude. Numvaga ko nta bintu byinshi twavugana, uretse kumubaza impamvu adashobora kuvuga ukuri kose ku byabaye ubundi nkava ahongaho.
Claude, yambwiye ko impamvu afunze ari uko yashatse kuvuga ukuri akava muri bagenzi be ndetse na Tom. Claude yarambwiye kandi atuje ati”mu myaka 3 yose ishize, kiriya gikorwa twakoze ni cyo gikorwa kibi nari nkoze kurusha ibindi, kubera ko wenda niyibiraga ama telephone mu mugi, cyangwa se ama sakoshe y’abagore nkeka ko bafite amafranga. Ariko kubera ko nari nkeneye amafranga yo kuvuza murumuna wa njye, nagombaga kubikora nubwo bitari bindimo”
Claude yapfukamye hasi andeba mu maso arambwira ati”mbere yo kugira ikindi kintu ngukorera,ngusabye imbabazi kubera ko n’ubundi nayo mafranga nakoreye byaje kurangira ntacyo amaze, kuko murumuna wanjye byarangiye apfuye kubera ko Tom yaje kutwambura yanga kutwishyura, aho atwishyuriye nsanga narakererewe” Claude namubajije impamvu afungiye muri gereza, ambwira ko Tom yamugambaniye ngo bamufunge, nyuma y’uko yanze gukora akandi kazi ko kwica undi muntu yari abatumyeho na ka gatsiko ke, amushinja kwambura umugore w’umukuru w’umurenge wa Gatenga ubwo yari yagiye guhahira Kimironko mu isoko.
Numvise ko ibyo bishoboka cyane, kubera ko Tom agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo arengere ubuzima bwe,ndetse yikingire ikibaba kuko na papa Gaelle ubwe aramutse amenye ko ariwe wishe Gaelle, ibye byamurangirana dore ko anamusumba mu gisirikare. Claude, yambwiye ko yifuza gukorana nanjye tugashyira ukuri hanze, kandi ko hari ikintu kimwe kiri ibanga rikomeye cyane ashaka kumbwira, kikaba ikintu kizanshimisha kurusha ibindi byose byanshimishije mu buzima bwa njye.
Claude namubajije icyo kintu icyari cyo kuko nari mfite amatsiko cyane, ariko ambwira ko atariwo mwanya wo kukimbwira, kuko nawe nta burenganzira afite bwo kukimbwira. Naramwumvise kuko n’ubundi ntabwo nari kumuhatira, gusa ambwira ko hari ikintu kimwe ashaka kunsaba. Claude namubajije icyo ashaka kuri njye, ambwira ko yifuza ibintu byinshi cyane kuri njye harimo imbabazi zinturutse mu mutima, ngo ariko ikintu gikomeye yifuza kuri njye,ko ari ubushuti bwa nyabwo.
Ibyo numvise nta burenganzira mfite bwo kubimwima cyane ko Atari njye ubitanga. Claude namubwiye ko ashobora kunyisanzuraho uko abishaka kose, kubera ko nta cyaha njye mushinja, kuko siwe wanyiciye umukunzi. Hari ikintu kimwe cyantunguye ubwo nabwiraga Claude ko atariwe wanyiciye umukunzi. Claude nabonye atunguwe cyane, nuko arikanga bisa nkaho ibintu yumvise bitigeze biba, nuko arahindukira arandeba maze arambaza ati”hari umukunzi wawe wapfuye se?”…… Ntuzacikwe n’igice cya 20