Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 2

Igice cya 1 cyarangiye ubwo Jacob na wa mukobwa barimo basomana, umuryango wo muri salon ukifungura,hagahita hinjira umugabo munini,ndetse akanababona.

Ubwo uko twasomanaga niko yagendaga ansunika, ansubiza inyuma ashaka ngo tujye mu intebe,mbese atifuza ko nagenda. Ubwo tugeze mu intebe turakomeza turasomana,tugiye kubona tubona umuryango urifunguye,hinjira umugabo atigeze anakomanga,gusa uwo mukobwa we amubona mbere y’uko atubona, uwo mukobwa ahita andekura,numva aravuze ati”papa,ni ukuri murakoze cyane pe,kuko mwari mugiye gutuma umwana w’abandi arara hano.”

Naratunguwe cyane nibaza uburyo ahise atekereza ayo magambo,kumbe papa we niwe wari winjiye,bidatinze na maman ndetse n’abana babo barinjira,nuko baransuhuza,maze uwo mukobwa aravuga ati”reka noneho ubwo muje muherekeze” Twarasohotse aramperekeza,gusa tugeze imbere aba amfashe ukuboko arambwira ati “ngiye kukugeza iwanyu,ariko ntago ndibugere mu inzu yanyu” Uwo mukobwa Ndamusubiza nti”ubuse ntago uraba wigoye? waretse ukangeza hafi?”

Yarabyanze dukomeza kugenda,ndetse andekura ari uko mweretse inzu yo mu rugo imbere yacu. Tuhageze,yambwiye amagambo yanejeje umutima k’uburyo nakomeje kuyatekerezaho cyane,kuko yarambwiye ati”mu by’ukuri nubwo nakomeje kwisumbukuruza kuri wowe cyane,ntago nzi neza ko ndamutse ngusabye ubushuti wabunyemerera. Ni ukuri wihangane aho nakubangamiye mu gihe gito njye nawe twamaranye kuva mu kanya,kandi nubyemera ejo ko twongera guhura uzabimbwira neza kugira ngo nkosore”.

Gusa Njyewe ibyo yavugaga nubwo yabivuze byanyuze mu gutwi kumwe bihinguka mu kundi,kuko narimo ntekereza nti”ese koko uretse ubushuti avuze ko ndi kumva yambera umukunzi,ubu nahera he mbimubwira?”. Maze igihe ndimo kubitekerezaho,mpita mfata umwanzuro wo kumusaba urukundo,ubwo ngiye kubumbura umunwa ngo mbivuge,telephone ye iba irasonye,arebye amera nk’uwikanze maze arambwira ati”buriya maman abonye ntinze,niyo mpamvu ari kumpamagara,reka ntahe ariko ndakwinginze reka ejo saa kumi n’ebyiri za nimugoroba tuzahurire hamwe twahuriye turimo gutembera,kuko hari ahantu nshaka ko uzamperekeza”

Twasezeranyeho, ndataha nawe asubira inyuma arataha. Nkigera m’urugo,nta handi nahitiye usibye mu buriri bwanjye,ibitekerezo bimbana byinshi cyane k’uburyo no kugira icyo nkora na kimwe byananiye,ahubwo nkajya nsubiza ibihe mu intekerezo nkabona ndi kumwe n’uwo mukobwa,gusa iryo joro ikintu cyambabaje ni kimwe gusa,ni uko nibura ntanamwatse na numero ya telephone ye,ngo wenda nze kumwandikira aka message. Ubwo maman yaje kumbyutsa ngo njye kurya,kurya mbikora nta mutima kuko numvaga nshaka kuba ndi njyenyine,basi kugirango nkomeze nitekerereze umwana mwiza w’umukobwa niboneye uwo munsi,no kugira ngo ntangire amasengesho yo gusaba Imana kugira ngo imungezeho azabe uwanjye.

Namaze kurya nsubira mu buriri kuryama,gusa nashaka gusinzira kugira ngo mbone wenda ko iryo joro ryacya vuba ngo ejo hagere ariko bikanga, nakomeje kumutekerezaho biza kurangira nsinziye saa saba za ninjoro. Ahwi,uwo munsi wambereye ihurizo rikomeye,aho nasabye Imana nyitakambira ngo inkorere ibidashoboka,kuko nayisabaga ngo yihutishe amasaha,kandi ibyo ari ukuyigerageza. Gusa igihe nticyatinze kuko naje kubona ibyo mpugiraho uwo munsi,saa kumi nimwe n’igice mpita mva m’urugo niyambariye imyenda ya sport,njya hamwe nahuriye na wa mukobwa,ndetse bihuriramo ko mpagera saa kumin’ebyiri zuzuye.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 36| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Nta cyantunguye nko gusanga we yahageze kare,k’umutima ndibwira nti”uyu mukobwa afite ubwenge n’indero,ikindi ntago yica gahunda yaba intangarugero nukuri. Ubu se koko yaba ari kuri gahunda yanjye?” Ntababeshye,njye uwo mukobwa nari namukunze kandi cyane. Nahise ngenda musanga, Gusa ntaramugeraho,mbona k’urundi ruhande haturutse umusore bari mu kigero kimwe,amubonye agenda amusanganira aramuhobera birandya,noneho icyambabaje kurushaho,nyuma yo kumuhobera amuha bizu yo k’umunwa.

Nashatse kwisubirirayo,gusa umutima urambwira uti”ba umugabo wenda hari indi mpamvu,ahubwo nubona atakwitayeho nimubonana,nibwo ufata umwanzuro nk’uwo”. Nategereje ko atandukana n’uwo musore,bamaze gutandukana ngenda musanga,mugeze imbere mbona aransekeye,arambura amaboko ngo ampobere,habura gato ngo ankoreho mbona ahise asubira inyuma. Byarambabaje cyane,ntangira gutekereza ko uwo musore umaze kugenda ariwe bashobora kuba bakundana,maze ngiye kumubaza impamvu yabyo numva arambwiye ati”ni ukuri kubera ko nakwishimiye,niyo mpamvu nari ngiye kuguhobera”

Uwo mukobwa yahise ampereza ikiganza,maze arakomeza arambwira kandi atuje cyane ati”naraye ndimo kugutekereza ijoro ryose,noneho kubera kukwishyiramo cyane,byatumye ntwarwa numva ko ubu njye nawe twamenyanye,ndetse ko nakwifata uko nshatse kose kuri wowe,gusa umbabarire” Uwo mukobwa n’amagambo ye yarancanze, nuko m’umutima ndibaza nti”ubuse yankunze,cyangwa ni ibindi? Ahubwo se mubaze iby’uriya musore bahoze bari kumwe? Oya naba mweretse ko ndi kumufuhira” Nkirimo kubitekerezaho,numva arambwiye ati”ahubwo njye haburaga gato ngo nkurakarire pe,nuko musaza wa maman ahise agera hano haburaga gato ngo nigendere kuko nari nagize ngo wambeshye,kandi ntago nari kuzakubabarira”

Mu byukuri Maze kumva ko wa musore yari musaza wa maman we umutima wanjye wasubiye mu gitereko,gusa ndamwitegereza cyane,kumbe nawe yanyitegerezaga cyane duhuza amaso,arambwira ati”kandi njye ntago nkunda umuntu undeba cyane kuko nigirira isoni,niwongera uratuma nkurakarira” Uwo mukobwa Yabivuganye ubutesi nkaho anyisanzuyeho cyane,gusa njye nkomeza kumutekerezaho,maze ndamubwira nti”nonese ndamutse mbikwemereye wabikora?” Byaramucanze maze andeba mu maso arambaza ati”ibiki se?”.

Kumbe njye icyangumyemo ni uburyo yagiye kumpobera agahita yigarura,maze ndamubwira nti”ndamutse nkwemereye ko umpobera wabikora?” Yankoreye agatangaza,kuko yaransubije ati”icyakora nkubwije ukuri,ntago nakwihanganira ko twogera guhura undi munsi,mbabarira ubinyemerere” Yamaze kunsaba ko mbimwemerera yarangije kungeramo kare cyane,nkimara nanjye kumufata ndamubwira nti”mbikwemereye igihe cyose ubishakira”.

Yarampobeye,gusa ntegereza ko andekura ndaheba,ahubwo ndebye ku maso he nsanga arimo kurira amarira arimo gutemba,mubajije ikimurijije,aransubiza ati” mfite ubwoba ko ibyo unyemereye ntazabibona uko bikwiye” Nashatse kumubaza impamvu,gusa ndabyihorera kuko  n’amasaha yarimo agenda,nuko maze ndibwira nti”wasanga afite impamvu ze bwite” Mu by’ukuri sinabyitayeho cyane ahubwo ndamubwira nti”nonese ahantu washakaga ko tujyana ni hehe ko ndi kubona amasaha arimo kugenda?”……….Ntuzacikwe n’agace ka 3

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved