Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 20

Igice cya 19 cyarangiye ubwo uyu musore Jacob yari amaze kwakira amakuru ayahawe na Benitha wari inshuti ya Gaelle cyane,ko burya hari harapazwe urupfu rwe, rupanzwe na papa Gaelle ndetse na Tom ariko Tom akaza kubikora mu buryo bwe papa Gaelle atabizi akica Gaelle mu buryo bwo kwibohora umutima noneho bikitirirwa uyu musore Jacob. Nanone cyarangiye ubwo umusore Claude umwe mu bari bahari kandi bafatanya icyaha na Tom, yari yikanze abaza Jacob niba hari umukunzi we wigeze apfa, ibintu byashyize Jacob mu rujijo cyane, ndetse na twe.

Uyu musore Claude yarantunguye cyane, ndetse atuma mwibazaho byinshi. Ambajije niba hari umukunzi wa njye wishwe, nahise nibuka ukuntu yahoze ansaba imbabazi mbere z’ukuntu yifatanije na Tom mu kwica umukunzi wanjye, mpita nkeka ko ashobora kuba agira ikibazo cyo mu mutwe, wenda akaba afite nk’indwara yo kwibagirwa ibintu byabaye kera. Namubajije niba nta kibazo afite, ambwira ko ntacyo. Nahise mbona ko ngomba kumubabarira kuko nawe ibyo arimo atabizi,ubundi nkigendera. Claude namusize aho ngaho ndigendera,gusa ngiye kugenda arambwira ati”Jacob, witonde kandi utuze umutima wawe hamwe kuko nta cyahindutse kuva kera”

Numvise ntazi ibyo arimo kuvuga,mpita musiga aho ngaho. Uwo musore Claude yinjira gereza nkamubona,nari nziko hari ikintu ashobora kumfasha, ariko nawe nabonye nta kintu yakwifasha. nabonyeko afite ihungabana mu mutwe. Kubera ko nari narize amashuri nzi ubwenge, nasanze Karenzi musaba ko yabasha kunshakira ibiranga uriya musore. Nyuma y’iminsi 5, Karenzi yaje ambwira ko kuva papa na maman ba Claude bapfa,yatangiye kumera nk’umusazi kuko yari asigaranye na murumuna we gusa,ariko nabwo bikaza kurangira apfuye nawe. ngo Claude yabayeho mu gahinda ari nabwo yaje gutangira kwiba kugira ngo abone uko abaho.

Ngo Claude yakundaga gufatwa cyane yibye agakubitwa akajya no mu bitaro,ngo no mu bituma adashyira ubwenge hamwe harimo inkoni yakubiswe. Gusa naje gukomeza gutekereza amagambo yambwiye ngo”nitonde kandi nshyire umutima hamwe kuko ntacyahindutse” numva afite icyo yari ashaka kuvuga, bityo mpitamo kujya kumureba nanone. Claude twaraganiriye cyane, maze mubaza niba hari ikibazo yaba afite, ambwira ikintu kimwe. Claude yarambwiye ati”Jacob we,nta yandi mahitamo nari mfite,uretse kwigira umusazi. Wa munsi tugukubita ndetse na Tom agakora bya bindi, nakomeje gukurikira ibintu byose ukuntu birimo kugenda, gusa wowe amakuru uheruka ni igihe wari uri kwa muganga, nta nubwo wigeze umenya n’uburyo Gaelle yashyinguwemo. Ariko nyamara Gaelle……………………….”.

Claude atararangiza kumbwira ibyo ashaka kuvuga, Karenzi yahise aza kundeba ambwira ko yakiriye amakuru mabi. Karenzi yambwiye ko ahamagawe n’abantu bamubwira ko ari abaganga, bamubwira ko numero bayibonye muri telephone ya Grace ubwo impanuka yari irangije kuba. ngo Grace imodoka yari arimo yakoze impanuka ubwo zagonganaga ari 2, ariko ngo iyo yararimo niyo yagize ibibazo cyane, bityo bari guhamagara buri muntu wese ufite uwo baziranye muri iyo modoka. Karenzi, yambwiye ko Grace nta cyo yabaye gikomeye nubwo yavunitse cyane, ariko ngo abana babiri bari kumwe nawe ntabwo babashije kurokoka iyo mpanuka.

Abana banjye, bitabye Imana… Karenzi amaze kumpa ayo makuru,noneho nabuze aho nkwirwa numva gereza ibaye nto cyane kurusha icyumba nararagamo. Nabuze icyo nakora ndetse na Karenzi ambwira ko ntacyo nakora kuko ntashobora ngo gusohoka gereza ngo njye kureba, kuko ntabwo byashoboka. Agahinda karanyishe kwakira ayo makuru. Navuye aho nakiriye ayo makuru njya aha njyenyine ubundi nganiriza umutima wanjye. Mu kiganiro naganiriye n’umutima wanjye, nta wundi mwanzuro nakuyemo uretse gutuka Imana kubera ko yari yarankuyeho amaboko mu buzima bwanjye. Narivugishije nti”wa Mana we ko nari nzi ko ushoboye byose,ni ukubera iki watuma abana b’inzirakarengane bapfa kandi ufite ububasha bwo gukora ibyo ushaka byose? Ese abo bana hari ibyaha bari bafite k’uburyo bagombaga kubizira?”

Imana nakomeje kuyitonganya, ariko n’ubundi nta kindi cyari gukurikiraho nyuma y’aho. Nyuma y’ibyumweru 3 gusa,nibwo naje kongera kubona Grace aje kundeba kuri gereza, ambwira ukuntu abana banjye bashyinguwe ntahari. Grace, agahinda kari kose gusa nanjye nareba uburyo ameze nkababara kurushaho. Grace yari ahangayitse cyane, kubera ko ikibazo cya mbere yambajije, yambajije niba ubwo Mpano na Mugisha batagihari hari ikintu kikimpuje nawe. Grace namusubije ko njye nawe tutigeze duhuzwa n’abana twabyaranye,ahubwo ko twahujwe n’urukundo twakundanaga,kandi urwo rukundo muri njye rukaba ntaho rwagiye ahubwo rukomeza gukurira muri njye. Grace namurenye agatima,mbona noneho ibyabaye atangiye kumera nkubyibagirwa,atangira kumwenyura.

Njyewe aho nari ndi,nari ndimo kwibaza impamvu ibibazo byose by’isi ari njye bihuriraho. Nakomeje kwibaza impamvu, Gaelle yambera intandaro y’ibibazo n’agahinda kose ngira mu buzima bwanjye. Ariko nyamara, nta kundi nari kubigenza, kuko nta kindi nari kubikoraho, kubera ko aho nari nageze nari nahageze nta gusubira inyuma. Urukundo rwa njye na Gaelle,natangiye kurushinja ibyaha,by’intandaro y’umubabaro wa njye. Natangiye kwicuza impamvu nakunze Gaelle,mvuga nti”iyo mbimenya ntabwo narikwirirwa mukunda”. Nkavuga ko iyo mbimenya, wa munsi nari kwikomereza ngakundana na Edith, kubera ko gusamara kwa njye sinshobore gufata icyemezo ari cyo cyatumye ngera aho hose, ubu nkaba ndi mu bibazo ntashobora kwikuramo.

Muri gereza, ubuzima buhora ari bumwe. Ntabwo iyo utabyitayeho ushobora kumenya ngo turi kuwa kangahe, cyangwa se ngo turi tariki zingahe. njye kubera ko no kubara imyaka bitari binshishikaje cyane, cyane ko imyaka yanjye yose yagombaga kuharangirira, ntabwo namenyaga ngo tugeze k’uwuhe munsi keretse iyo nabazaga,nabwo nkabaza gusa nta kindi ngamije, mu gihe abandi bo babimenyaga kugira ngo bamenye igihe basigaje kugira ngo basohoke. Iminsi yo yakomeje kwicuma, bukira bugacya nkabona gahunda ni yayindi. Umunsi umwe, abayobozi ba gereza batubwiye ko umunsi uzakurikiraho hazabaho kwerekana abandi bayobozi bamwe na bamwe bazaba baje gusimbura abari bahasanzwe.

Ntibyatinze uwo munsi uragera,ndetse hatangira kuzamo n’abandi bantu batari abacunga gereza, kubera ko hajemo n’aba police ndetse n’abasirikare. Uwo munsi,nibwo naje kwemera ko byanga byakunda Gaelle nubwo namwikuyemo,we atigeze amvamo na gato. Ubwo batwicaje mu kibuga, abayobozi n’abandi bagiye baza babicaza  imbere yacu. Mu mwanya umwe utari wicayemo umuntu,nagiye kubona mbona k’uruhande Gaelle aturutse hakurya,yambaye imyenda ya gisirikare ndetse ari no mu ma lunette ya fume,ubundi aza kwicara muri wa mwanya. Bwa mbere mubona, nagize ngo ni inzozi ndose, cyangwa se ngo ndimo kubonekerwa. Ariko naje kwikoraho numva ndi njyewe.

Nta kindi nakoze,nahise mpaguruka ndimo guhamagara mu ijwi rinini mvuga nti”Gaelle!!!” Uko muhamagara,akaba ari nabwo nagendaga musanga kugira ngo njye kumukoraho. Abacunga gereza babonye ndi kugana mu bayobozi, baraza baramfata, ubundi bansubiza aho nari nicaye. Nasubiye kwicara ariko sinanyurwa, kubera ko nakomeje kubona Gaelle nawe arimo gukomeza kunyitegereza. Umutima warandiye cyane,kwihangana birananira,mpita mpaguruka ngenda niruka nkomeza guhamagara izina Gaelle, ndetse ngenda musanga. Ikintu nabonye nuko Gaelle nawe yahise ahaguruka aza agana aho nari ndimo guturuka.

Gaelle mugeze imbere,nibwo yaje kwicira k’uruhande agahita ashyira telephone k’ugutwi akitaba. Ubwo abashinzwe umutekano bo bahise bamfata kugira ngo banjyane, ariko ikintu kimwe nabonye, nuko akiva kwitaba telephone yongeye kundeba, nanjye namwitegereje neza nkabona si Gaelle,ahubwo icyabaye nuko nabonaga basa, hakubitiraho ukuntu hari igihe cyageraga nkumva Gaelle ndamukumbuye,mpita mumubonamo. Amarira n’agahinda niko nari mfite kubwo kwibuka Gaelle kuri iyo nshuro, nibwo bahise banjyana kumfungira aha njyenyine ntashobora guhungabanya umutekano w’abandi, ariko ntabwo nigeze ndekera guhamagara Gaelle.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 20| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Muri ako kumba, nahamaze iminsi myinshi nanjye ntazi, kuburyo nyuma naje kumenya ko na Grace yazaga kunsura bakanga ko tubonana kubera ko bakekaga ko nasaze. Ngo Grace yababajwe cyane n’ibyo yabwiwe byambayeho icyo gihe. Ariko nyamara kubera ko yankundaga cyane,ngo ntabwo yasibaga kuza kunsura nubwo bangaga ko njye nawe duhura. Maze iminsi 5 muri ako kumba,nibwo nagiye kubona mbona haje umucungagereza ntazi ankuyemo, ambwira ko ngomba kwitonda ngasubira aho nahoze. Uwo musore namubajije niba nabona Karenzi, ambwira ko abakoraga aho bose bimutse bakajya ahandi, ko ubu hari abashya gusa.

Numvise mbabaye cyane,kubwo kuba Karenzi ntazongera kumubonaho. Nyuma yaho,nibwo Grace yaje kunsura, ambwira ko yumvise amakuru yanjye yose ndetse yaza kunsura bakanga ko ambona. Grace namusobanuriye ukuntu byagenze nawe ambwira ko ntagomba kugira ikibazo, ko nubwo njye nawe dukundana cyane ariko urukundo nakundanye na Gaelle ntakintu nakora ngo ndwibagirwe. Grace yaranyumvaga igihe cyose, k’uburyo no mubyatumaga mukunda cyane,nicyo cyarimo. Uwo munsi Grace akimara kugenda, Benitha yahise aza kunsura.

Benitha tukimara kubonana, yansabye imbabazi zo kuba atari aherutse, kubera ko nyuma y’uko yabonye akazi kure cyane,bijya bimugore kugera aho ndi. Ibyo Benitha yabivugaga ahangayitse cyane kandi yishinja icyaha, ariko nanjye mubwira ko nta mpamvu kubera ko atariwe umfite mu nshingano ze. Benitha,mubwiye gutyo narimo kurira, nawe ararira cyane kubera ko yahise ambwira ati”iyaba nabishoboraga, nakagushyize mu nshingano zanjye” Twaraganiriye cyane, Benitha agiye gutaha ambwira ikintu kimwe. Yambwiye ko ngomba gushaka umusore witwa Claude kugira ngo tuganire, ngo kubera ko hari byinshi agomba kumbwira kandi ngomba kumenya. Benitha, namubajije ahantu yaba aziranye na Claude, ambwira ko nta bintu bikomeye birimo ko nzaba mpamenya, kandi ko ngomba kumushaka vuba.

Nahise nanibuka ko ubwo mperukanye na Claude hari ibyo yari arimo kumbwira, ariko ntabirangize ubwo nahise nakira inkuru yo kubura abana banjye Mpano na Mugisha. Benitha amaze gutaha, nahise njya kureba Claude. Ntabwo nari nzi ngo ndamubaza iki, uretse ko naketse ko niba koko afite ibyo kumbwira arahita ambwira. Claude nkimubona yambwiye amagambo atangaje cyane, kuko yarambwiye ati”Dore ngiyi itariki ugiye kuboneraho ugucungurwa kwa we” Namubajije ibyo avuze, arambwira ati”wanyemereye ubushuti, nizereko nzakomeza kukubera inshuti, kuko nta kintu nabonye kirusha agaciro kuba inshuti yawe,nkurikije ukuntu uha umuntu agaciro kurusha ibindi bintu byose biri ku isi kandi bifite agaciro”

Njye nakomeje gucanganyikirwa, kubera ibyo Claude yavugaga byasaga nkaho ari amarenga. Ariko nanone hari ikintu naje gukeka.naketse ko we na Benitha hari ikintu bapanze kunkorera kugira ngo nishime, kubera ko n’ubundi nabonaga Benitha anyishimira cyane kandi ankunda. Benitha yari umwana wo mu bakire k’uburyo nta kintu nakimwe yari abuze mu buzima bwe, niyo mpamvu naketse ko ashaka kunshimisha akanyibagiza ahahise hanjye. Claude yarambwiye ati”umunsi wejo njye nawe tuzasohoka muri gereza”

Ntabwo nabyumvise neza, nuko musubirishamo ngo numve ibyo avuze, arambwira kandi abihagazeho ko njye nawe umunsi ukurikiyeho tuzasohoka muri gereza. Naketse ibintu bibiri. Naketse ko Claude ari ibisazi bye biri kumukoresha, nanone nkeka ko Benitha ashobora kuba adufunguje mu ibanga. Claude amaze kumbwira gutyo,yahise yigendera ansaba ko njye nawe tuzongera guhura dufite ubwigenge. Ijambo gusohoka muri gereza, kuri njye ryari inzozi. Niyo mpamvu nahise nigira aho ndyama kugira ngo ntegereze koko niba Claude Atari umusazi, mpite nemeza ko icya kabiri naketse ari cyo.

Ntabwo byaje gutinda, saa tanu n’igice z’amanwa k’umunsi wakurikiyeho, nagiye kumva numva ndahamagawe. Nahise nitaba ku biro bya gereza, mu kuhagera ntungurwa no gusanga na Claude ahari,ndetse we arimo guhabwa ibintu byose yazanye ubwo yari aje gufungwa. Claude yari ahamaze umwaka umwe wose,mu gihe njye nari mpamaze imyaka 4 n’igice. Ikintu nabonye, nuko nabonye nsohoka umuryango wa gereza, gusa njye nta kintu nasohokanye kuko imyenda yo kwa muganga nahinjiranye,bavuze ko bayijyanira kwa muganga aho naje nturutse. Mu kugera hanze ya gereza, twasanze imodoka hanze imeze nkaho idutegereje. Hahise hasohokamo umusore wari uyitwaye, akingura umuryango wa kabiri adusaba kuyinjiramo.

Claude yarinjiye,ariko mbere y’uko ninjiramo nsubiza amaso inyuma ndeba gereza,ubundi nubura amaso ndeba ku ijuru, kubera ko nari ngarutse mu gihugu ngikumbuye. Mu kwinjira mu modoka ntyicara mu mwanya wanjye, nahise numva umuntu ankoze mu kwaha arankirigita maze arambwira ati”uhawe ikaze nanone mu isi y’abantu, dore wari uhakumbuwe”. Uwo muntu yarankanze cyane,kubera ko ngira n’ubukirigitwa. Nahise ndeba uwo ariwe mbona ni Benitha. Benitha,nahise menya ko ariwe udufunguje rwose nk’uko nari nabiketse, nuko ndamubaza nti”ni wowe ubikoze?”

Benitha yarambwiye ati”Jacob, humura wigira ikibazo,kandi ikintu nakubwira ni kimwe,ugiye kwishima no kwishimira isi kurusha uko wigeze ubikora mbere” Benitha namubwiye ko yibeshye cyane, kubera ko nubwo nahura n’abantu bameze bate, ntabwo nshobora kwishima nk’uko nishimye ndi kumwe na Gaelle. Nabonye ayo magambo mubwiye atumye ahinduka, nuko ndamubwira nti”Benitha, mbabarira kuba nkubwiye gutyo kandi wowe wifuza ko nishima kurusha icyo gihe nari nkubwiye” Benitha yahanaguye amarira yari amushotse ku matama kubera ibyo mubwiye, ubundi arambwira ati”Jacob, humura ibintu bimeze neza, kubera ko mbizi neza ko uzishima kurusha uko wishimye uri kumwe na Gaelle mbere”

Ntabwo numvise icyo ashaka kuvuga neza,ariko naramuretse turakomeza turagenda. Uko twaganiraga, niko twakomezaga kugenda ariko ntarimo kwitegereza umuhanda ngo menye aho tugiye, kugeza igihe twaje kugera ahantu hari imva nyinshi,Benitha namubaza aho ariho akansubiza ko ari I rusororo. I rusororo nari ntarahagera na rimwe, kubera ko kuva twava aho twari dutuye muri nyaruguru, ntabwo nari narabonye amahirwe yo gutembera Kigali yose ngo menye uduce twose. Benitha, yanjyanye kumva,mpita menya ko ariho Gaelle wanjye ashyinguye. Duhagaze imbere yayo, nagiye kumva numva inyuma yanjye umuntu urimo kurira mu ijwi ry’umukobwa cyangwa umugore, ati”Jacob, Jacob”

Narahindukiye ngo ndebe uwo muntu, kubera ko nari mfite amatsiko cyane yo kureba uwo muntu, ngereranije n’ijwi nari ndimo kumva. Mu guhindukira ngo ndebe uwo muntu, mukubise amaso nagize ngo ndi kubona umuzimu cyangwa se daimon, cyane cyane ko twari mu irimbi n’ubundi. Kubera kwikanga, nasubiye inyuma gake gake ariko birangira agatsitsino kanjye ngakubise ku ibuye, nicara hasi mfite ubwoba bwinshi cyane,ndimo nkomeza kumwitegereza. Uko akomeza kunyegera,niko amarira nawe yamutembaga ku maso ari menshi cyane,ari nako Benitha ambwira ati”Jacob humura, humura ibintu biri amahoro”. Gaelle nari nziko ubu yamaze kubora kera, nari nongeye kumubona n’amaso yanjye….. Ntuzacikwe n’Agace ka 21

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved