banner

Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 3

Ntihaciye ingahe,tuba tugeze ahantu hari inzu tuyinjiramo,turatambuka turenga salon yayo tujya mu kindi cyumba cya twenyine,haje umuntu uwo mukobwa aramubwira ati”nzanira nka byabindi”. Nagiye kubona mbona wa muntu azanye igisorori, uwo mukobwa mu gupfundura mbona huzuyemo ubuki, maze arambwira ati”kuri iyi si nta kintu nabonye kiryoha kurusha ubuki,gusa muri iyi minsi ninitwara neza nzabona ikiryoha kuburusha”

Naramusubije nti”ndakubwiza ukuri ko nta kintu wabona cyarusha ubuki kuryoha,ahubwo nkwisabire nukibona uzampeho numve uburyohe bwacyo”. Uwo mukobwa yikije imitima,nuko arambwira ati”nonese ngusabe akantu urakampa?”. Nibajije byinshi mbere yo kwemera ko nakamuha,ndibwira nti”ubuse nihagazeho nkavuga ko nakamwemerera,nyuma yakansaba ngasanga ntako mfite?”, ariko nanone ndibwira nti”ariko buriya ntago yapfa kunsaba ikintu atari kukibona”

Ndamubwira nti”nta kibazo kansabe,ninsanga ngafite ndakaguha”. Umukobwa yarambwiye ati”wanyemerera ukamfasha gushaka icyo kintu kiryoha kurusha ubuki?” Naramubwiye nti”rwose ntakubeshye,ntago napfa kubikwemerera kuko ndumva bingoye pe,gusa ariko kubw’amahirwe ndamutse nkibonye,ntago nacyihererana”. Arambwira ati”njye nzagufasha kugishaka,ndetse nkwereke naho giteretse hafi,ngusabe kukimpereza” Mpita mubwira nti”yewe,niba uzi aho kiri nanubu kintume nkizane”

Mu byukuri, Ntabwo nari nzi impamvu nahise mwemerera ko nahita njya kukimuzanira,ariko njye nari natwawe nawe. Nyuma yo kwemeranya ko tuzafatanya twakomeje kuganira byinshi,gusa ubuki tubumaze mbona arahagurutse agira ngo dutahe,ariko umutima urandya,ndibwira nti”ubuse uyu munsi ndamutse ariwo nari mfite w’amahirwe yo kumubwira ikindi ku mutima noneho akancika,ubwo sinaba mpombye?”

Akimara guhaguruka njye nakomeje kwicara,ndetse nubika n’umutwe arabibona,nuko arongera nawe aricara ambaza ikibazo gihari,nuko mpita mubwira nti”twahuye ejo ntakuzi nawe utanzi,ndakuvugisha nawe umvugisha mu buryo ntakekaga ko wamvugishamo,turaganira unganiriza mu buryo ntakekaga ko wanganirizamo,unjyana iwanyu nta kindi unketseho,gusa byakomeje gutuma nkomeza kugutekerezaho byinshi”

Ahita ambaza ati”nonese wabonye nta muco w’abakobwa ngira? Ndisumbukuruzwa mu rwego ntagakwiye kuba ndimo?” Mpita mubwira nti”reka njye nawe duteretane!”

Mu by’ukuri nabivuze mpubutse,k’uburyo nari nzi ko agiye guhaguruka agahita ansiga ahongaho,gusa ntago nari nzi ko ibyakurikiyeho nyuma yaho byabaho. Nkimara kubivuga yahise arerembura amaso,azunguza umunwa,azunguza umutwe ndetse arya indimi,mbese mbona acitse intege umubiri wose,ndibwira nti”nkoze ishyano”, ariko nanone nkibwira nti”hari igihe iyo ntabimubwira,nari kuba mpombye,ahubwo reka ntegereze igikurikira”

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 05

Aho kugira icyo ambwira,nagiye kubona mbona ashotse amarira ku maso,mubajije ikibaye araturika noneho ararira,nanjye nkomerezaho ndamubwira ndetse n’ikiniga cyinshi nti”kuva nabaho,nibwo bwa mbere nkunze bigeze aha,nkikubona numvise unyitwariye wese,ndetse ni nawe mukobwa wa mbere ntinyutse kubwira ko mukunda mu myaka 5 yose ihise,kubera ko kwihanganira ko utwara umutima wanjye utabizi njye ngakomeza kubabara ntago nari kubyihanganira”

Maze kumubwira gutyo, Ubwo nawe arakomeza kandi arimo kurira ati”hari hashize imyaka narihaye intego ko nta musore n’umwe ushobora no kunyegera,gusa ikintangaje nuko mu masaha yose tumaranye kuva ejo,nibutse ko ndi kumwe n’umusore aka kanya,nanjye sinzi impamvu wanje iruhande,sinzi impamvu nakwegereye, ese koko nibyo?”

Nabonye koko ko atapfa kwizera ko mukunda byoroshye,nyuma amaze gutuza ndamubwira nti” mpa iminsi 15 ndi kugerageza amahirwe yanjye kuri wowe,nirangira uzaba umaze kumenya ko nagukunda by’ukuri cyangwa bitari iby’ukuri,ubundi ufate umwanzuro wa nyawo”

Ahubwo njye natangajwe n’amagambo yansubije kubyo nari musabye,kuko yaransubije ati”muri iyo minsi 15,nanjye mpa amahirwe yo kumera nkaho njye nawe dukundana,noneho twese tuzafatire umwanzuro hamwe” Nabuze icyo mvuga,gusa mu mutima nkibwira nti”Mana ibisigaye ndabigutuye!”

Yarahagurutse ansanga ku intebe nicayeho maze arampobera,anjya mu gutwi maze aranyongorera ati”nitwa Gaelle” Nanjye ndamwongorera nti”nitwa Jacob” Twese twasekeye icyarimwe,noneho mbona Gaelle ahagurutse afite morale,maze arambwira ati”Jacob, numpemukira nzakwica”

Mbese abivuga arimo atera blague duseka,aseka ngaseka,gusa nk’umugabo mu mutima ndibwira nti”umuntu ni mugari,nta jambo rimuvamo ripfa ubusa” Twarasohotse,tugeze ku muryango Gaelle abona papa we aramuhamagaye kuri telephone,gusa yanga kumwitaba kuko n’ubundi yari atashye,gusa turafatana mu imbavu tugenda twishimye cyane,tugeze imbere ahita ahagarara maze arambaza ati”nonese Jacob,nzaza iwanyu ryari?”

Nahise ntekereza,maze Gaelle ndamubwira nti”waretse se ukazaza ejo nyuma ya saa sita, mbese nko mu ma saa cyenda,tukahaganirira,noneho tukazajya gutembera umuhanda tuvanye m’urugo?” Kubera ko wari umunsi wa weekend,Gaelle yarabyemeye. Ubwo uko dufatanye dutaha muherekeje,ngiye kubona mbona papa wa Gaelle aduturutse imbere……………Ntuzacikwe n’agace ka kane k’iyi nkuru.

Tubiseguyeho kubera ko twari twarayitindanye ariko byarakemutse, kuri ubu tugiye kujya tuyikurikirana bidatinze. Niba ushaka gusoma inkuru zabanje mbere y’iyi ngiye, KANDA HANO

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved