Igice cya 3 cyarangiye ubwo Jacob na Gaelle bari basohotse mu nzu, aho bari bavuye kwemeranya ibyo gusuzumana mu minsi 15 bateretana,bagera hanze bagahura na papa Gaelle: Njye na Gaelle twasohotse twishimye,amfashe ukuboko nanjye mufashe,mbese koko tumeze nk’abakundana,gusa twari tugiye gutangira kwitoza kureba niba koko njye na we twakundana bigashoboka mu minsi 15.
Mvugishije ukuri,Gaelle nari namukunze mbere,gusa ibyanshimishije ni uko nawe yari yarankunze mbere y’uko mbimubwira,amateka ntashobora kuzaba nakwibagirwa mu buzima kubera ko abandi bakobwa nakundaga bahitaga bantera indobo. Ubwo tugisohoka tugeze hanze,mpita mbona papa wa Gaelle imbere yanjye ndetse nawe arambona,mpita nishikuza Gaelle ngo mpunge kugira ngo ataza kumerera nabi,gusa Gaelle yanga kundekura,biza kurangira papa we atugezeho gusa ubwoba bumbana idogodo,maze numva papa wa Gaelle aruhukije umutima,abwira Gaelle ati”nari nagize ngo wagize ikibazo,kumbe nta nubwo uri wenyine? Kuki wanze gufata telephone yawe?”
Gaelle aramusubiza ati”papa,nayibonye yavuyeho,kandi ntana ama unite nari mfite ngo nguhamagare,ninayo mpamvu nari mpise ntaha kuko narindi gukeka ko urimo kunshaka” Nuko papa we aramubwira ati”ibyo nagushakiraga byarangiye kuko nje kubyirebera,ahubwo mube muntegerereje hano ndaje dutambikane” Akimara kugenda,Gaelle arambwira ati”shahu papa ni umwana mwiza,ntibigutangaze agiye kuba yazana icyo kunywa,biraba birangiye kuko ntago uri butahe iwanyu,ahubwo senga Imana yawe abe ari ibindi agiye kureba”
Mu gihe nkirimo kubitekerezaho,mbona Gaelle phone ye baramuhamagaye,dore ko nawe yari amaze kunyisanzuraho aba ayishyize haut parler kugira ngo numve,kumbe ni papa we umuhamagaye,aramubwira ati”nizereko wa musore mwari kumwe atagiye” Gaelle ati”turacyari kumwe papa” Papa we aramubwira ati”mutambike muza iyi nzira najemo duhure mbereke ibyo mumfasha” Twasubiye inyuma koko turahura,ndetse dusanga afite inzoga yari avuye kugura mu ma caisse 2,duhita tumutwaza.
Mu kugenda, numva Gaelle arambwiye ati”hamagara iwanyu hakibona ubabwire ko utari butahe, cyangwa se uhitemo papa wanjye muserere kubwo kuba wamusuzuguye” Numvise ibyo ari kumbwira ari nk’ubusazi,gusa kugera iwabo mu rugo mbona ni abantu basabana kandi banyitayeho cyane. Twaranyweye kandi nta wundi muntu batumiye,nanjye ubwanjye nibagirwa ko ngomba gutaha,nibwo naje kureba ku isaha nsanga ni saa saba za ninjoro,mu gihe ntangiye kwibaza byinshi numva papa Gaelle abwiye Gaelle ati”uyu musore wanjye musasire uburiri bwe sha,aze kuryama atekanye”
Byarantunguye biranantangaza cyane,kuko ibyo Gaelle yari yambwiye nkabifata nk’imikino byarangiye bibaye,nguko uko naraye kwa Gaelle. Ubwo nkimara kuryama,papa na maman ba Gaelle bo bari bakiri muri salon bakomeza kwinywera,nibwo Gaelle yahise agaruka mu cyumba cyanjye. Nta bindi nzi byabaye iryo joro,bwakeye mu gitondo njya mu rugo. Ndi kugenda,mbona message ya Gaelle ati”utaza kwibagirwa,umunsi wacu wambere wo guteretana ndaza kugusura iwanyu”
Ntibyatinze saa cyenda ziragera,ngiye kubona mbona Gaelle ageze mu rugo iwacu,ibintu byatunguye abaturanyi ndetse n’abantu bo mu rugo bitewe n’ukuntu Gaelle yari umukobwa batakeka ko yakandagira iwacu kandi ari ahantu haciriritse. Akihagera namujyanye kumwicaza muri salon,nicara hakurya aho ndajya mureba neza,gusa nanjye ubwanjye namwitegereza nkibaza nti”ese koko harabura iminsi 14 gusa kugira ngo tubyemeze ko njye n’umukobwa w’akataraboneka nk’uyu unyicaye imbere dukundana bya burundu, cyangwa yabimbwiye hari ikindi kintu anshakaho”
Nkirimo kubitekerezaho numva Gaelle arambwiye ati”ndabyanga iyo urimo kundeba gutyo”. Isoni zaranyishe,maze ngiye kumubaza uko ndi kumureba,numva arambwiye ati”ariko uziko iyo mbishaka nari kugufata ku ngufu ninjoro?” Natunguwe n’amagambo yambwiye,gusa mpita nibuka ko nkimara kuryama yahise agaruka mucyumba cyaho naraye akandyama iruhande,ari nabwo yambwiye ko rwose nawe iminsi twahanye irimo gutinda kugira ngo twitwe abacu,nuko nkamusubiza nti”kubera ko ariyo ntego twihaye,reka tubikore”
Mu by’ukuri,uko byagaragaraga Gaelle twari twamaze gukundana,nubwo twari turimo kwijijisha ngo turimo guhana iminsi. Twamaze kuganirira mu rugo ndetse amaze no gusuhuza abavandimwe banjye na maman na papa,duhita twigendera turi gutembera,kugeza ubwo byageze saa kumi n’ebyiri tukigenda,ndetse dufatanye agatoki ku kandi. Nuko tugeze ahantu hatuje,Gaelle arambwira ati”nonese igihe cyose tuzaba dukundana,icyo nzagusaba cyose ugifite uzakimpa?” Nabyibajijeho,gusa kubera ko nari ndi mu minsi yo gusuzumwa,naramubwiye ati”uretse nicyo mfite,nicyo ntafite nzagishaka ndetse nibiba ngombwa mpfe ngerageza kugishaka”
Yahise anyegera amfata ku gituza cyanjye,maze arambwira ati”abenshi babona ko nkwiye byinshi mu rukundo,ariko nyamara icyo nkeneye ni gito cyane,tuza rero nta na kimwe nshobora gukora cyatuma ubura ubuzima bwawe kubera njyewe” Narasetse nawe aramwenyura,mbese turishima,nuko tukirimo gutembera,Gaelle arambwira ati”Cheri,ubundi ibi ni ibiki turimo?” Gaelle Yabivuze akomeje cyane numva ubwoba buranyishe,kubera ko nari maze kumwishyiramo wese,ndibwira nti”ubuse koko yisubiyeho kandi yari amaze kuntwara umutima?”
Mpita mubaza nti”nonese Gaelle,ubwo ushatse kuvuga iki?” Ahita ambaza yitonze ati”nonese Jacob, ubundi mu minsi 15 ni igiki ushaka kuyibonamo kugira ngo nkikwereke,ubundi dutangire dukundane bya nyabyo?” Ntabwo nasobanukiwe n’ibyo ashaka kuvuga, nuko ndamubwira nti”nonese si wowe wabivuze ngo tubigire gutya?” Gaelle Ahita ambwira ati”birahindutse rero,mbwira niba unkunda cyangwa utankunda, cyangwa se umbwire icyo ushaka muri iyi minsi 15 nkiguhe cyangwa ninsanga ntacyo mfite unyange”
Namubwiye ko mukunda kandi ko nta kindi mushakaho uretse kunyemerera ko ankunda,maze aranyegera arambwira ati”ni wowe nshuti namenye bwa mbere ngera ino aha,mbabarira umbere umukunzi w’ibihe byose” Gaelle Mpita mubwira nti”nonese iby’iminsi 15 bivuyeho?” Aratuza maze arambwira ati”Jacob,nanjye ngiye kugusaba ikintu kimwe kugira ngo iyo minsi 15 tuyikomeze niba utizeye ko ngukunda”……. Ntuzacikwe n’agace ka 5.