Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 5

Igice cya 4 cyarangiye Gaelle asaba Jacob ko ibyo gutegereza iminsi 15 yo gusuzumana ngo bemerane urukundo bayivanaho: Mu byukuri ntabwo iminsi 15 yo gutegereza ko nitwa umukunzi wa Gaelle nayishakaga,ariko nahise ngira amatsiko menshi cyane yo kumenya ikintu agiye kunsaba,maze ndamubwira nti”ngaho kinsabe numve”

Yaritonze maze arambwira ati”njye nawe tugiye kuryamana dukorane imibonano mpuzabitsina kandi idakingiye. Ibyo nubyemera tukabikora,nzemera gutegereza iminsi 15,naho nutabyemera turahita dukundana,ikindi kandi ndi mu minsi yo gusama” Yarancanze,maze ndibaza nti”uyu mukobwa arankunda cyangwa arimo kunkinisha?” Mpita mubwira nti”tujye gukorana iyo mibonano” Gaelle yahise andeba mu maso araseka cyane,maze amfata ukuboko aranjyana, no murugo iwabo,ndetse mu kuhagera dusanga nta muntu uhari,arakingura ahita anyinjiza mu cyumba cye arafunga,ubundi arambwira ati”nizereko umwanzuro wafashe wawutekerejeho”

Yahise anyegera atangira kunkorakora hose hose,mbona atangiye gukuramo imyenda ye ahereye kuyo hejuru,nanjye akajya anyambura imyenda ndumirwa, nuko igihe kigeze dusigaranye imyenda y’imbere gusa mbona arandebye n’amarira menshi mu maso he,arambwira ati”ibi byose ngiye kubikora kubera urukundo ngukunda,kandi kubera ko ari wowe muntu wenyine ngira mu buzima bwanjye” Njye ubwanjye agahinda n’ikiniga byaramfashe,maze mfata imyenda yanjye nambara bundi bushya,maze ndamubaza nti”nonese koko wari kubikora?”

Nyamara njye ntabwo nashakaga kubikora,ahubwo ibyo nakoze byose nabikoze kugira ngo ,murebe imyifatire gusa,ariko uko namukekaga siko namubonye,kuko nasanze ahubwo yatanga buri kimwe kubera urukundo rwanjye,nuko aransubiza ati”nari ngiye kubikora,gusa sinzi impamvu umpagaritse, ugiye guhita umvaho kubera ko usanze niyandarika?ni ukuri kw’Imana ni wowe muhungu wa mbere kuri iyi si nambariye ubusa ndakwinginze nyumva”

Nahise mpaguruka mu buriri,maze ndamubaza nti”nibyo se koko uri mu gihe cy’uburumbuke?”. Kuko nari mbifitiye amatsiko nabyo, nuko arambwira ati”ni ukuri ntabwo nakubeshya,nkirimo gusa byose nari ngiye kubikora kugira ngo ntakubura kuko narinzi ko aribyo ushaka” Namubwiye ukuri kose ko byose nanjye nabikoze kugira ngo ndebe koko ko yabikora kugira ngo icyifuzo cyanjye kigerweho arabyumva,ndetse mu nyuma ndamubwira nti”ndagukunda kandi iminsi 15 tuyikureho,ahubwo tubwire ababyeyi bacu ko dukundana,ndetse nibanabyemera badutere inkunga njye nawe turongorane,dukore ubukwe maze twibanire ibihe byose bisigaye”

Nyuma yo kumubwira ayo magambo,nongeye kumureba mbona ameze nk’umuntu uri guhumeka insigane yenda kubura umwuka,ndamwegera mwicaza k’uburiri,hashize akanya numva atangiye kumbaza ati”ndarota cyangwa ni ukuri ibyo ndi kumva?” Namusubije ko mubyo yumvise byose nta nzozi zirimo,kandi ko mbivuze mbikuye k’umutima umukunda. Amaze kubyumva neza nibwo yamperekeje,ndetse mu nzira twemeranya ko araza kubwira papa we amabanga yanjye nawe nibyo twemeranije,ndetse mubwira ko nanjye ngiye guhita mbibwira ababyeyi banjye nkigera m’urugo.

Nta kindi nakoze akimara kunsezeraho,nahise ngera murugo mbakubise iyo nkuru barishima baranezerwa,nuko papa arambwira ati”ntabwo numva uburyo umwana w’umukobwa nk’uriya abantu bose bashungerera yakunda agahungu nkawe sha,gusa ise nabyumva nkuko ndimo kubyumva,muzahita mwibanira vuba cyane”.

Iryo joro rimaze gucya saa mbiri za mugitondo nibwo Gaelle yampamagaye,arambwira ati”Jacob, ntabwo nabasha kubyihanganira ubu ndi mu nzira nza kukureba ngo nkubwire ibyo papa na maman bambwiye” Ibyo yabimbwiye ahagaze ku irembo,nuko mpamusanze ahita anyumvisha amajwi yafashe papa we kuri telephone avuga ati”nagusezeranije ko nta kintu na kimwe nakwima,wowe uzavugane n’uwo muhungu nakubwira ko papa we yabyemeye,aze kukunsaba mbashyingire mubane,dore ko nari niifitiye ubwoba ko uzahera iwanjye n’ubundi nta mukobwa w’inkumi nkawe nari narabonye abahungu batinya bigeze aha”

Ngiye kugira icyo mvuga ndetse no kumuhobera,numva papa wanjye inyuma yanjye ati”urakaza neza mukazana mwiza!” Nyuma y’iminsi 5 gusa,nibwo papa yagiye kwa Gaelle iwabo mu rugo gusaba umugeni,bahita bamumuha nta kuzuyaza cyane ko Gaelle we yari ari kumbwira ati”nibavayo tuzahita twibanira,ibyo gushyingirwa tuzabikora turi kumwe” Nubwo namuhakaniye kose,ariko yaremeye arategereza, cyane ko umunsi w’ubukwe bwacu bwari bwemejwe mu minsi ya hafi.

Ubwo imyiteguro y’ubukwe yahise itangira,mbese imiryango yacu uwo murugo n’uwo kwa Gaelle itangira gukora ibyo isabwa kugira ngo itange umugeni. Hasigaye umunsi umwe ngo dushyingirwe,ubwo nari nibereye m’urugo iwanjye aho njye na Gaelle tuzatura nicaye k’uburiri tuzajya turaraho,mbona Gaelle anguyeho bunyonyombe ngo ba,no ku buriri,ndatungurwa cyane maze ndamubwira nti”ariko Cherie,ubu koko ntago uzi ko utakagombye kuba uri hano? Abantu bamenye ko waje kundeba bashobora gukeka ko njye nawe twishyingiye mbere yo gushyingirwa,ubundi bagakwirakwiza amagambo ugasanga ubukwe bwacu ku iherezo burapfuye”

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 42| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Nuko we aransubiza ati”ibyo ntabwo byabaho cheri,kandi rwose njye kwihangana byari byananiye mfite amatsiko yo kumenya uko umerewe mbere y’uko dushyingiranwa,ngo nanarebe niba umeze nkanjye” Mpita mubaza nti”wowe se umeze ute?” Aransubiza ati”njye kwihangana ndi kumva bitari hafi,sinzi niba buri bucye iri joro rwose” Nikije umutima maze ndeba hejuru,ndamubwira nti”inzozi zanjye nahoraga ndota zibaye impamo ku iherezo. Nahoze nifuza ko nzashaka umugore umeze nkawe,none dore ku iherezo ntabwo mbonye umeze nkawe ahubwo mbonye wowe, nizeye ntashidikanya ko ijuru ryanjye ritoya nyuma y’amasaha make ndaba maze kurigeramo”

Gaelle nawe yaranyegereye amfata ikiganza,nuko arambwira ati”nanjye ntabwo nari nzi ko nzava mu bukobwa bwanjye ntanduranyije kubera ibibazo abakobwa bahura nabyo iyo batarabona abagabo,gusa kubw’amahirwe mu gihe bitarangeraho wahise uza maze urambwira ngo ngwino, none nanjye naje niruka bwangu kuko nasanze nta wundi mugabo nasanga utari wowe. Nukuri nta kintu na kimwe nabona nakwitura kugira ngo nkwishyure urukundo rwawe wampaye kuko numva ko kuba naraguhaye urwanjye ndetse nkanakwiha wese bidahagije,gusa ngusezeranije ko nzagukunda iteka ubutaguhemukira kandi nzaguhora hafi iminsi yo kubaho kwanjye yose,ndetse nzahora nanifuza ko nawe umpora iruhande, mbigize isezerano turi twenyine,kugira ngo wenda utagira ngo ni uburyarya cyangwa kubivuga byo kurangiza umuhango”

Amagambo Gaelle yambwiye yankoze ku mutima,nanjye ndamwegera ubundi ndamuhobera,nyuma ahita ahaguruka ngo asubire iwabo mu rugo,nanjye mpita muherekeza. Mukumuherekeza twagiye gahoro cyane,kuko njye numvaga ako kanya gatoya agiye kuba atari kumwe nanjye kari kumbabaza,gusa nawe nashaka kumusezeraho ngo mbe nsubiye m’urugo akanga ko ngenda. Nukuri hagati yanjye na Gaelle nta kindi nabonaga uretse urukundo,kandi urwo rukundo rwacu nkabona ari urw’ibihe byose bidasubirwaho.

Nyamara akaryoshye ntigahora mu itama,byageze aho musezeraho nsubira mu rugo nawe ajya iwabo,ariko kuri telephone message za buri kanya zigacicikana twiganirira nk’abahararanye cyangwa ababonanye none kandi tumaranye igihe kitari gito. Uwo mugoroba warije,saa kumi n’ebyiri nambara imyenda ya sport maze mfata akagendo kugira ngo nigire hamwe nahuriye na Gaelle. Nagiye gahoro gahoro,ndetse ndimo no gukanda telephone yanjye,nuko ngiye kumva numva ijwi ry’umukobwa imbere yanjye arimo kuvuga ameze nk’urimo gusenga,ati”Mana nje kugushimira aha hantu kubera ko ariho wampereye ubuzima bwanjye bwose,kandi ndi no kugusaba ngo ubuzima wampereye aha hantu ukomeze ubundindire,maze k’umunsi wejo ubumpe bya burundu k’uburyo ibihe byose nzahorana nabwo,mu izina rya Yesu umwami wanjye”

Natunguwe no kwegera imbere ngasanga ari Gaelle,nuko mubajije impamvu ari hanze muri ayo masaha kandi ari umugeni w’umukobwa ambwira ko yari yifuje ko mbere y’uko njye na we dusezerana yagombaga kuza gushimira Imana ahagaze aho hantu,kubera ko ariho yamboneye nk’umukunzi. Ibyo bintu narabikunze cyane kuko nanjye nta kindi cyari kimvanye mu rugo iwacu uretse kuza kwiyibutsa uko njye na we twahuriye aho hantu,ndetse mpita nkomerezaho gushimira Imana yo yankubisemo akanyabugabo ko kwegera Gaelle muri uwo mugoroba nkamuvugisha,kuko iyo nkomeza kumureba gusa simuvugishe,ntago mba narabonye urukundo rwe.

Twahamaze akanya katari gato,ubundi dusubira inyuma kugira ngo turuhuke tunitegura kuzindukira gusezerana k’umurenge ndetse no m’urusengero. Iryo joro,riri mu majoro ntazibagirwa mu buzima bwanjye,kuko gutora agatotsi byaranze,nkikoza mu buriri nkongera nkabyuka,ngasohoka hanze nkongera nkinjira,ngafungura telephone nkajya kuri internet nkarambirwa ariko nkabona butari gucya,nkanjya mu mafoto ya telephone nkareba aya Gaelle buri imwe nkayimaraho iminota hafi 30 ariko nkabona amasaha ntagenda,nkajya muri salon kwicarana n’abandi bantu bari baraye inkera banywa kubera njye ariko nkumva ntabwo binyuze,natoye agatotsi saa kumi za ninjoro…… Ntuzacikwe n’agace ka 6 k’iyi nkuru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved