Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 6

Igice cya 5 cyarangiye ubwo Jacob ijoro ryari ryamubanye rirerire ubwo yiteguraga kujya gusezerana na Gaelle m’urukerera: Bwarakeye,saa moya bitewe n’akavuyo k’abantu bari bahari baje mu birori byanjye bahita bankangura n’ibitotsi bidashize kubera ko nari naraye ntaryamye,ariko ndavuga nti”nta kibazo icya ngombwa ni uko umunsi wanjye nyirizina ugeze”. Saa mbiri n’igice nari ngeze ku murenge n’abari bamperekeje,ngiye kubona mbona Gaelle wanjye asohotse mu modoka arimo gushashagirana nk’izuba,maze ndibwira nti”bya bintu ni ibya nyabyo koko we”

Kubera ko kwiyumvisha neza ko ngiye kuba umugabo wa Gaelle nawe akambera umugore,dusangira bimwe ndetse tunaryama mu buriri bumwe,byarangoraga cyane. Twahise twinjira mu biro ubishinzwe gusezeranya akora akazi ke,njye na Gaelle duhagarara imbere y’ibendera ry’igihugu dusezerana byinshi imbere y’imiryango yacu inshuti n’abavandimwe,mubyo twasezeranye harimo no kubana akaramata. Kubivuga narabivuze ndimo kubimusezeranya,gusa numvise agaciro kabyo ubwo na we yarimo abivuga abinsezeranya,n’ikiganza cye ku ibendera ndetse n’ikindi hejuru.

Njye ibyishimo byankubitiraga mu mutima,maze nakubita amaso abantu bose tuziranye banyicaye imbere ngaturika ngasekera mu bijigo kugira ngo ntabiteza,Gaelle we twakubitana amaso tugaseka nta kwitangira. Nyuma yo gusezerana mu murenge,twabanje kwikoza mu rugo kugira ngo duhindure imyenda,ubundi tujye kwa padiri nawe abitwemerere. Njye n’abari bamperekeje tuvuye guhindura imyambaro,twagombaga kujya gutora Gaelle mu rugo iwabo,nuko imodoka tuyinjiramo gusa abo turi kumwe bakagenda baganira byinshi cyane,ariko njye umutima utari aho ngaho.

NATEKEREZAGA IKI? Natekerezaga ukuntu Gaelle ngiye kumufata iwabo,nkaba ndahita mujyana iwanjye. Nta kindi. Ubwo abo twari kumwe bakambaza impamvu nigunze,bati”cyangwa sha ntabwo bigushimishije kuba ugiye kuzana umugore?” Ibyo bakabivuga kubera ko intekerezo zose nari ndimo nari negamye mfashe no ku itama,nuko ndabasubiza nti”ntabwo nishimye nyine! Kuko ubu Gaelle nakagombye kuba ndi kumwe na we” Bari babanje kwikanga bagira ngo koko sinishimye,kumbe ni uburyo bwanjye nkoresha ndimo mvuga ibintu byanjye.

Twageze kwa Gaelle,nyuma y’akanya gato mbona musaza we aramusohokanye amufashe akaboko,nuko aramumpereza ati”nguyu ndamuguhaye”. Abari aho bose bakoma amashyi, gusa Gaelle we kubera ibyishimo mbona ararize,nuko arambwira ati”subwo uracyahagaze hano uri mubiki waretse tukagenda kugira ngo birangire vuba,maze nkaguha amabanga yanjye yose nawe ukampa ayawe?”.

Twahise dufata imodoka no kurusengero ngo ba. Ntabwo byatinze imihango yose ya gikristu iba irarangiye,nyuma ibirori tujya kubikomereza m’urugo iwacu(hanjye na Gaelle). Abantu barishimye,amagambo aravugwa,imihango irakorwa,mbese ibikorwa byose bijya mbere,gusa hari ikintu kimwe cyambabaje uwo munsi,k’uburyo buri gihe nifuza ko byazongera kubaho kugira ngo nkomerezeho.

Ubwo ibirori bigeze igihe cya gihe basaba umugeni w’umusore ko yakwinjiza umugeni we w’umukobwa m’unzu,nibwo nabikoze, ariko ngiye kumva numva ijwi ry’umugabo rimbwira riti”ariko se koko njye ubona nzabivamo buri joro uhora ukurura ikiringiti cyanjye kandi nawe ufite icyawe?Uzambwire njye njya kwirarira mu kindi cyumba cyangwa wowe uzagende ujye ureka kumbangamira”.

KUMBE BYOSE BYOSE NI INZOZI NARABIROTAGA!! GUHURA NA GAELLE UBWO NATEMBERAGA N’INSHUTI ZANJYE MU MASAHA YA NIMUGOROBA, KUBONA GAELLE ANYISHIMIRA, KWEMERANA URUKUNDO KWA NJYE NA GAELLE,NDETSE NO KWEMERANA KUBANA BIKAGERA NAHO TUJYA M’URUSENGERO,BYOSE BYARI INZOZI NAROTAGA.

MBEGA INZOZI WE!! Ubwo nkimara gukanguka kubera murumuna wanjye twararanaga wari umaze kunkangura ngo ndi kumworosora,nakomeje gutekereza uburyo ndose inzozi zingana gutyo mu masaha make cyane,nuko murumuna wanjye arongera arambwira ati”ariko ubundi umuntu w’umugabo nkawe urara urimo kuvuga ijoro ryose habaye iki? Naje gufungura idirishya ngo ndebe hanze, mbona turacyari mu cyaro cy’iwacu muri Nyaruguru, kandi njye narotaga turi muri kicukiro.

Nibajije impamvu narose njye na Gaelle turi kicukiro,biranyobera. Gusa kubera ko nari narize amashuri yanjye ya kaminuza mu kigo cya IPRC KICUKIRO CAMPUS kiri aho kicukiro,ntago nabitekerejeho cyane, kuko uwo muhanda wa centre ujya sonatube wari undi mu mutwe, kandi numvaga nibiramuka binkundiye, naza gutura aho hafi. Ubwo nakomeje kwicara k’uburiri,murumuna wanjye nawe akomeza kuntonganya ko namubangamiye ninjoro.

Gusa izo nzozi narose zarambabaje, ku buryo numvaga nazisubiramo nkibonera Gaelle wanjye, tukikomereza uburyohe bw’urukundo twari turimo. M’uby’ukuri izo nzozi narose iryo joro,nifuzaga ko zakomeza basi nkirebera uburyo nari ngiye kwibanira na Gaelle wanjye, gusa ntibyakunze kuko na nyuma nongeye gusinzira nibwira ko birakomereza aho byagarukiye nkanguka,ariko ndategereza ndaheba. Ariko nyamara icyambabaje ahubwo,ni ukuntu nyuma yo gusinzira nanone nongeye kurota izindi nzozi mbi cyane,aho narose ubwo Cherie wanjye Gaelle ari kunca inyuma,nanone ndota umugore wanjye antaye mu rugo hamwe n’abana,mbese narose ibintu bidashimishije na gato.

Mu gitondo mbyutse,nibwo nicaye k’uburiri bwanjye ndibaza nti”ese izi nzozi narose muri iri joro zose  zaba zihuriye he?” ubwo maze kubyuka nkicara k’uburiri,ndetse nkirimo gutekereza ku nzozi narose iryo joro ryose,murumuna wanjye aba araje arambwira ati”ariko ubundi uba urota ibiki?”. Numvise namubwira ibintu byose narose,mpera k’ukuntu narose ndi guteretana na Gaelle duhuriye m’umuhanda kicukiro centre ugana sonatube, gusa twajya gushyingiranwa habura gato ngo twinjirane mu inzu yacu ngahita nkanguka, ndetse mubwira nibyo narose nyuma yaho.

Byose maze kubimubwira aba aransetse cyane, maze aravuga ati”ariko koko umutindi arota icyo akenye. Ngo mwahuye mutembera kuri kaburimbo kandi n’iwanyu nta n’umuhanda byibura unyuramo na moto uhaba? none ngo wakundanye n’umukobwa mwiza witwa Gaelle? ahubwo se iryo zina urumva atari iryo mubakire wa muhungu we? Nuko nyine ari inzozi,naho ubundi warimo wishinyagurira pe”. Nahise nibaza ku magambo ya  murumuna wanjye,maze ntekereza n’ukuntu nigeze gukundana rimwe gusa ubwo kandi hari kera,maze ndibaza nti”ubu se koko bizarangira ntabonye umukobwa mwiza wo gukundana nawe nubwo njye ndi uwo mu bakene?”

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 18

Ubwo iminsi yakomeje kwicuma, umunsi umwe ubwo nari ndimo kureba amakuru kuri television, mbona amakuru avuga ko cartier dutuyemo hagiye kuza abantu bo kuyigura abahatuye tukimuka, kugira ngo hakorerwe ibindi bikorwa, mpita mpamagara papa ngo aze arebe ayo makuru,amaze kureba ayo makuru mbona asa nuhangayitse, maze aravuga ati”uranyumvira koko? Ubu se ntibagiye kudukorera nk’ibyo bakoreye abandi bakaduha urusenda rw’amafranga? ahubwo se ubu tuzimukira hehe koko? Njye ibi bintu ndabyanze!”

Nubwo papa yari amaze kuvuga gutyo, ariko Nyamara njye numvaga nishimye,kubera impamvu imwe gusa. Kubera ko aho twari dutuye hari mu cyaro, nta bakobwa bahabaga nakwita beza,bityo numvaga ko byibura nitwimuka tuzajya mu gace gatuyemo abakobwa kandi beza,noneho nanjye nkahabona umukunzi. Gusa na murumuna wanjye nawe yari yishimye,ariko we icyari kimushimishije nta kindi,ni uko kubera ko yakundaga gutembera ariko akabura aho atemberera,yumvaga ko byanga byakunda tuzimukira mu gace gasobanutse kurusha iwacu,ubundi akajya atembera mu mihanda yaho.

Nta kindi cyabaye,uretse ko njye na murumuna wanjye twasohotse mu nzu,maze turavugana tuti”tuzashake agace keza gasobanutse,noneho nibamara kuduha amafranga tuzabwire papa ariho tuzajya gutura”. Twemeje ko turasaba papa kwimukira muri Kicukiro, gusa tubishidikanyaho ko ashobora kutabyemera.

Ntibyatinze nyuma y’uko amakuru asohoka, igihe cyo kugurisha aho twari dutuye cyarageze, ndetse njye na murumuna wanjye twari twamaze kubwira papa aho tuzatura, tumusaba ko twakwimukira mu karere ka kicukiro arabyemera, ndetse atubera umubyeyi mwiza arabyemera, ari nabwo twaje gutura hafi ya Centre, hakaba n’imbere y’ikigo nizeho kaminuza cya IPRC KICUKIRO. Nyuma y’umunsi umwe, nibwo twapakiye ibintu byacu byose,ubundi turimuka,ndetse abaturage bose bo muri ako gace k’iwacu nabo batangiye kwimuka.

Twageze KICUKIRO aho tugomba gutura, njye na murumuna wanjye turahakunda turahashima, gusa kubera ko ari ubwa mbere twari tuhatuye, ntabwo twahise tumenyana n’abantu baho, ariko nkibwira nti”tuzajya tubamenya buhoro buhoro”. Kubera ko nta kazi nari mfite, natangiye kujya nshakisha ahantu henshi nshaka akazi,ariko nkomeza kukabura, gusa ariko kuko nari nzi umwuga, nkajya ngenda nkora ibiraka, uyu munsi nkakibona,ejo nkakibura, gusa ubuzima ntibungore cyane kuko n’ubundi niberaga m’urugo iwacu.

Kubera ko iminsi yo yakomeje kugenda, ubwo umunsi umwe nari mvuye mu kiraka cya nimugoroba, mpagaze kuri arreter iri RWANDEX ntegereje imodoka ingeza m’urugo cyane ko noneho twari twaratuye k’umuhanda, mbona aho dutegerereje imodoka haje umukobwa nawe uje gutega imodoka arahagarara,ariko imodoka ikomeza  gutinda, ndetse n’izije zikaza zuzuye. Nuko tugitegereje,wa mukobwa akora mu gikapu cye akuramo telephone, nuko arimo kuyirebamo abantu bose twumva araturitse ararize, ndetse ahita agwa no hasi kubera ikizungera.

Nahise mwegera ndamuhagurutsa, yongera kumera neza, maze mubaza icyo abaye ambwiza ukuri kose, ambwira ko ikimuteye guturika akarira ari uko yari yibutse fiancé we Cris umaze iminsi 5 gusa yitabye Imana habura ibyumweru 2 gusa ngo basezerane. Numvise bimbabaje na njye, nibwo namubajije amazina ye ambwira ko yitwa Edith. Nguko uko nahuye na Edith bwa mbere. Mvugishije ukuri, Edith yari umukobwa mwiza kandi bigaragarira buri wese.

Nyuma y’akanya gato amaze kumbwira byose, imodoka yahise iza turayitega, gusa kubera ko njye nkunda gusabana cyane ngenda ndi kumuganiriza. Turi hafi kugera aho mviramo kuri arreter ya Kicukiro center imbere y’urusengero, nibwo Edith yantiye telephone yanjye ngo yandike numero, ndayimuha, gusa we nta kindi yakoze yahise ahubwo ahamagara numero ye kugira ngo abone iyanjye, nyuma arayinsubiza ndetse ambaza n’izina ndarimubwira.

Twageze kuri arreter imbere y’urusengero, ngiye kumusezeraho ambwira ko nawe agiye kuvamo,ubundi turasohoka. Yanyeretse iwabo nk’aho hakurya nsanga atuye munsi ya kaminuza ya MOUNT KENYA, nanjye mwereka iwacu hafi y’uruganda rwa SUPA, dusanga buri wese atuye k’umusozi uteganye n’undi,ndetse ambwira ko avuye gusura iwabo wa Cris umukunzi we wapfuye,bakaba bamaze iminsi banibarutse. Nanjye namubwiye ko mvuye mu kiraka RWANDEX.

Edith Yambwiye ko yakundaga Cris cyane,ariko ko Imana itabishatse ko babana. Namubwiye kwihangana, ndetse mubwira ko azabona undi byanga byakunda. Mubyukuri, byaranshimishije cyane kuba nari ntangiye kumenyana n’abantu bo muri cartier twaje guturamo, ndetse nkaba menyanye n’umukobwa mwiza.

Nahise nibwira nti”ubwo mumenye,azangeza no kubandi kugeza igihe nzabonera umwiza nzakunda, ndetse byaba byiza uwo nzakunda, akazaba anameze nka Gaelle nigeze kurota mu inzozi zanjye”. Edith twaganiriye byinshi cyane nubwo bwari ubwa mbere duhuye, Nuko ngiye kumusezeraho ngo dutahe, ahita ambwira ati”uzaba ufite umwanya se kugira ngo tuzajyane gusoza ikiriyo cya Cris wari umukunzi wanjye?…….Ntuzacikwe n’agace ka 7

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved