Igice cya 6 cyarangiye ubwo Jacob nyuma yo kurota inzozi ze z’urukundo rwe na Gaelle, umuryango wabo ugiye gutura muri Kicukiro, ndetse agahita anahamenyanira n’umukobwa Edith,akaba yarumvaga ko uyu mukobwa amenyanye nawe bwa mbere, azamugeza ku mukobwa yifuza kuzakunda. Ndetse akaba yumva ko umukobwa azakunda, agomba kuba ameze nka Gaelle yigeze kurota.
Mu by’ukuri Edith ambajije gutyo byarantunguye cyane, nibaza ukuntu bwaba ari ubwa mbere duhuye akansaba ikintu nk’icyo ntavuga ko kitaremereye kugisaba umuntu muhuye bwa mbere. Nabitekerejeho, numva ko byanga byakunda Edith abonye ko nshobora kuba inshuti nziza ndetse ntangira no kwiyumvamo ko ashobora kuba yankunze,maze mubwira ko azampamagara kugira ngo ambwire ko umunsi wageze,tukajyana. Yarishimye, ubundi dusezeranaho.
Igihe cyo cyakomeje kugenda, nuko nyuma y’iminsi 2 njye nari niriwe mu rugo, kuko nta kiraka nari nabonye. Nagiye kubona mbona Edith arampamagaye, gusa numva nta byishimo afite. Nuko ndamubwira nti”ndabizi kandi ndabyumva uko umerewe kuko urakomerewe, gusa nyine ukomeze kwihangana bibaho cyane,ndetse amarira yawe uko byagenda kose azashira uzayahora”. Edith n’agahinda kavanze n’ikiniga, aransubiza ati”ni ukuri urakoze cyane kumpumuriza, kandi impamvu nari nguhamagaye nuko numvise uzi kuganira cyane,none nifuza ko waza kunsura mu rugo”
Nukuri uretse kwirarira, nanjye nyuma y’uko Edith dutandukana nakomeje kugenda mutekerezaho.
Namubajije igihe ashakira ko musura,ambwira ko mbonye akanya najyayo nako kanya. Nta kindi nakoze, nahise nkaraba nditunganya, ubundi nambuka umusozi umwe mpita ngera kwa Edith. Nageze hafi aho nsanga ari hanze, ubundi anyinjiza m’unzu nsanga ababyeyi be bicaye muri salon ndabasuhuza,ubundi ndicara. Edith we yahise akomeza mu nzu imbere,hashize akanya maman we arambwira ati”nonese ko utamusanze mu cyumba cye, ntago ariwe waje gusura?”
Byarancanze,nibaza uburyo ngiye kwinjira mucyumba cy’umukobwa n’ababyeyi be bahari. Ubwo nkirimo kubitekerezaho,mbona message ya Edith kuri telephone yanjye, ati”ese chr,kuki utinjiye?”. Ntababeshye umutima warandiye, kuko mu buzima bwanjye Nibwo bwa mbere nari niswe izina cheri. Nyuma yo kubitekerezaho akanya gato, Nahise ninjira mu cyumba cye,nkigeramo mubaza impamvu anyise izina cheri, gusa ambwira ko amenyereye guhamagara abantu iryo zina. Mvugishije ukuri ntabwo icyo gisubizo cyanshimishije cyane bijyanye n’uko nari niteguye kubyakira.
Twatangiye kuganira, ndetse nkabona byibura Edith ari guseka ugereranije nuko yari ameze bwa mbere wa munsi duhura. Twaganiriye byinshi ndetse Edith ndamwishimira nawe aranyishimira, bigeze nimugoroba aramperekeza ndataha. Ubwo uwo munsi warije, bukeye mu gitondo mbyuka nk’ibisanzwe nkora uturimo twanjye mu rugo. Nuko aho nari nibereye mu rugo mbona Edith arampamagaye,ambwira ko antegereje mu rugo iwabo kugira ngo tujyane gusoza ikiriyo nk’uko twari twabisezeranye ku munsi warangiye. Ntibyatinze Edith mugeraho iwabo, nsanga ari njye yari ategereje, ubundi tujya gutega imodoka kugira ngo tujye kwa Cris wahoze ari umukunzi we.
Twagezeyo,umuhango urakorwa,ariko ibyo Edith akora byose akanyiyegereza kuko yari amaze kunyizera nk’inshuti ishoboye kumuhumuriza. Ubwo umuhango wo gusoza ikiriyo urangiye, aho njye na Edith twari duhagaze, tubona haje umukobwa barasuhuzanya,nanjye uwo mukobwa aransuhuza. Nibwo bwa mbere nari nsuhuzanije n’umukobwa mwiza gutyo. Mu byukuri nubwo Edith yari mwiza kandi cyane bigaragara, ariko uwo mukobwa waje aho twari duhagaze nkimubona nagize ngo mbonye malaika,nagize ngo mpuje amaso na diama ishashagirana imuritsweho n’izuba.
Ubwo njye nkirimo kumurangarira,abwira Edith ati”Edith, nakubonye uyu munsi kabisa, ntabwo wahungabanye cyane kuko wari ufite umuntu ukuri hafi” Edith ahita amusubiza ati”uyu musore mwiza turi kumwe yitwa Jacob, ni inshuti yanjye magara tumenyanye ubu vuba”. Nuko Edith arahindukira arandeba, maze arambwira ati”Jacob, uyu mukobwa yitwa Sandy, ni inshuti yanjye”. Naramwikirije, gusa Sandy nkomeza kujya muteraho akajisho. Sandy nawe yakomeje kunyitegereza cyane,mbona kunkuraho amaso biri kwanga, gusa nanjye nakomeza kumwitegereje neza, ngatangira kwibuka inzozi maze iminsi ndota ku mukobwa mwiza w’agatangaza Gaelle, nkabona neza neza ishusho ndi kubonamo Sandy,ni iya Gaelle nahoze ndota.
Nabifashe nk’ibisanzwe, gusa Sandy we nyuma yo gukomeza kunyitegereza ahita afata telephone ye arahamagara, aravuga ati”wa muhungu nakubwiraga namubonye” Uko byagaragaraga,umuhungu yavugaga yabonye yari njyewe, gusa nanone nkibaza nti”ni gute yambona bwa mbere agahita abwira undi muntu ko yambonye? Yari asanzwe anzi se?” Ubwo Sandy arangije guhamagara, akura telephone k’ugutwi ubundi yandika ubutumwa, arangije kwandika ahita adusezera njye na Edith igitaraganya bitunguranye, ku buryo na Edith yatunguwe. Sandy akimara kurenga, Edith yakira ubutumwa kuri telephone ye buturutse kuri Sandy amubwira ati”Edith, ndakwinginze uwo muhungu Jacob umufate neza ku bwanjye”
Edith ntiyasobanukiwe, nuko arambaza ati”uriya mukobwa uramuzi se?” Namusubije ko ntamuzi kandi ko ari ubwa mbere nari mubonyeho. Ndetse twakomeje gutekereza kuri we n’icyo yari ashatse gusobanura muri ubwo butumwa yandikiye Edith,biratuyobera. Edith nawe yahise amuhamagara kuri telephone, icamo ariko gusa yanga kumufata. Ubwo ibyo byose bimaze kuba, twahise dusezera ubundi duhita dutaha,Edith ndamuherekeza mugeza iwabo m’urugo,nanjye mpita ntaha m’urugo iwacu,dore ko n’amasaha ya nimugoroba yari arimo kugeramo.
K’umunsi wakurikiyeho, Edith yarampamagaye arambwira ati”Jacob, hari umuntu umpaye gahunda yo kujya guhura nawe ejo, kandi uwo muntu ni ingenzi cyane, none nari ndi kukubaza niba uzabona umwanya kugira ngo uzaze kumperekeza”. Nabitekerejeho cyane nibaza impamvu yansaba kumuherekeza agiye guhura n’umuntu w’ingenzi kuri we, maze Ndamubaza nti”nonese kuki ushaka ko ari njye uguherekeza?”. Edith Aransubiza ati”Jacob, mubyukuri, muri iyi minsi nta yindi nshuti mfite mfitiye icyizere nkawe, niyo mpamvu ngusabye ko wamperekeza, ikindi kandi nkaba nanifuza ko wamba hafi kuko uri ingenzi k’ubuzima bwanjye”
Narabyumvise,maze mubwira ko mfite ikiraka nzakora kugeza saa kumi. Namubwiye ko byazashoboka ko muherekeza nyuma ya saa kumi n’imwe, ambwira ko nta kibazo, agiye kubwira uwo muntu bakazahura saa kumi n’ebyiri n’igice. Mvugishije ukuri, Edith nanjye nari ndi gutangira kugenda mwiyumvamo, ariko nanone nkumva nta byinshi namutekerezaho kubera ibihe yari yibereyemo byo kubura fiancé we wari umaze iminsi yitabye Imana. Ariko nanone nubwo namutekerezagaho, nakomezega kwibuka cyane umukobwa Sandy,nakwibuka indoro ye,ndetse n’uburyo ateye neza, nkumva nifuza guhura nawe nubwo kuri njye numvaga bitashoboka k’umukobwa w’igitangaza nka Sandy.
Mu byukuri Sandy kumutekereza byanze kumva mu ntekerezo, bigahita binahura n’uburyo mu nzozi Gaelle yandebega nkagira isoni ndetse nkarushaho kumukunda ariko nkumva birahuye neza neza, ariko nkibwira nti”ariko nanjye ndisumbukuruzwa we, ubu koko ngeze no ku kigero cyo gutekereza k’umukobwa nka Sandy ukaze bigeze hariya?”. Mpita mbyivanamo. Ubwo uwo mugoroba, Maze kurya ngiye kuryama, mbona ubutumwa bwa Edith ambwira iti” ugire ijoro ryiza Jacob, gusa nkumbuye kongera kukubonaho n’ibiganiro byawe, narabikunze cyane, mbese uranyuzuza muri iyi minsi”
Ubwo butumwa bwa Edith Ntago nabutekerejeho byinshi kuko n’ubundi Edith namufataga nk’inshuti isanzwe tumaze kumenyana, mpita ndyama. Muri Iryo joro ndyamye, muma saa saba numva telephone yanjye irasonye kuko nari nibagiwe kuyizimya,mbona ni Edith umpamagaye. Nibajije ikimubayeho cyatuma ampamagara muri ayo masaha kiranyobera, nuko mwitabye arambwira ati”Jacob, nukuri gusinzira byananiye, mpitamo kuguhamagara kugira ngo ube unganiriza. kandi nizereko ntakubangamiye” Namubwiye ko atambangamiye, nubwo mugitondo ndajya mu kazi.
Yahise ambwira ati”hari ikintu nari ndimo gutekereza”. Ndamubaza nti”ni igiki?”. Yambwiye ko yari ari gutekereza kuri njye n’ibinyerekeyeho,maze arambaza ati” uramutse umbuze mu inshuti zawe, wababara?” Mu by’ukuri Kubera ko nkunda gutera urwenya, namusubije m’uburyo bwa blague nta kindi kibyihishe inyuma,ndamubwira nti”nkubuze nasara. uzi ukuntu nagupfiriye ahubwo?’ Arambwira ati”ariko Jacob warasaze, ni ukuri se? nonese ngusabye kujya unsura buri munsi byakunda?” Namubwiye ko akanya kabonetse najya mbikora,kuko n’ubundi ntakunda kuryama.
Twakomeje kuganira cyane,ariko ibibazo yagiye ambaza byarancangaga cyane nkayoberwa icyo ashatse kuvuga,ariko yaje gusoza ambwira ko anyishimira cyane kurusha izindi nshuti ze. Tumaze kuvugana, nahise nongera kuryama ndasinzira. Bwarakeye, ndabyuka mfata igikapu kirimo ibikoresho byanjye njya mu kiraka,saa kumi n’imwe zigeze Edith ahita ampamagara ambwira ko tugiye kujya kureba wa muntu wamuhaye gahunda,mubwira ko nanjye aribwo ngeze m’urugo,ariko ko ngiye kwitegura vuba cyane, k’uburyo saa kumi n’ebyiri na 15 ndaba mugezeho.
Ubwo njye na Edith Tumaze kuvugana, mbona hari indi numero ntazi impamagaye. Nanze kuyitaba, kubera ko ntakunda kwitaba numero ntazi kuko akenshi zikunze kuntesha umutwe gusa. Ubwo iyo numero yakomeje kumpamagara, impamagaye 3 kose ntayifata, mbona inyoherereje ubutumwa bugufi, iti”sha, wambabariye ukamfata?” Yahise yongera kumpamagara ndamufata, numva n’ijwi ry’umukobwa cyangwa umugore, arambwira ati”bite Jacob? Ni Sandy umwe mwahuye muri mu kiriyo, hamwe na Edith” Numvise umutima wanjye ushidutse,ndetse mera nk’aho ndi mu makossa nkurikije ukuntu umutima wandiye.
Nabuze icyo namubwira, maze Mpita mubwira nti”ehhh! Ndakwibutse, amakuru yawe se Sandy?” Arambwira ati”amakuru nimeza cyane pe, ayawe?” Sandy uko twavuganaga, ninako nari ndi no kuva m’urugo njya kureba Edith kugira ngo muherekeze kureba wa muntu, Sandy ndamusubiza nti”nanjye ni meza, nonese kuki umpamagaye?” Aransubiza ati”nari nguhamagaye kugira ngo numve ijwi ryawe nta kindi, gusa ndino kukubaza, ese wabyemera njye na we tugahura turi twenyine?”
IBYO NIBYO BINTU BYA MBERE NIFUZAGA. Mvugishije ukuri,nanjye hari igihe najyaga nicara ndi njyenyine ngatekereza uburyo nzahura na Sandy ngo tuganire ariko nkabubura,ndetse rimwe na rimwe nkumva nzaca kuri Edith kugira ngo amungezeho, ariko nkabura aho namuhera kuko nawe nabonaga hari ukundi kuntu amfata. Nihagazeho, maze Sandy mubwira ko uwo muhuro niba ntacyo utwaye twahura nta kibazo. Sandy yarishimye cyane kuri telephone ndabyumva,maze ambwira ko azambwira igihe azaba afitiye umwanya. Amaze kumbwira gutyo, yahise ansezeraho.
Sandy akimara kumvugisha yibagiwe gukupa telephone, maze numva asimbukiye hejuru, abwira uwo bari kumwe, ati”reka nkubitse ibanga rero, gusa nawe ntuzabibwire maman nkuko nawe ntazamubwira ko ufite umuhungu mukundana, sibyo??” Ubwo Ntararangiza kumva ibyo Sandy ari kuvuga, numva umuntu inyuma yanjye ati”ko watinze bite?” Kumbe nari nageze kwa Edith kare. Byaje kurangira na telephone Sandy ayikupye. Edith namubajije aho tugiye,ambwira ko uwo muntu bavuganye ko barahurira ku cyapa kiri m’umuhanda uva centre werekeza sonatube, urenze k’urusengero rw’abahamya na Yehova, akaba ari urugendo ruto cyane uturutse kuri kaminuza ya IPRC, duhita tujyayo.
Twageze ku cyapa tugomba gutegererezaho uwo muntu Edith agiye kureba twanga guhagarara,twigira inyuma gato ahari agatebe tuba twicayeho gatoya. Hashize akanya telephone ya Edith iba irasonye, arebye umuhamagaye arambwira ati”niwe umpamagaye” Ubwo Edith yahise amwitaba, bamaze kuvugana,Edith arambwira ati”ambwiye ko atakije kubera ko yagize indi gahunda” Edith namubajije uwo muntu uwo ariwe, ansubiza ko ari umugabo wari uzanye ibintu bamutumye muri tanzaniya. Nahise nibuka ukuntu Edith yambwiye ko ari ingenzi, mubajije impamvu, ambwira ko yambwiye gutyo kugira ngo mbihe agaciro cyane, maze arambwira ati”Jacob, kukubwira kuriya kwari ukugira ngo wumve ko bifite agaciro cyane,bityo nawe uze kumperekeza, kuko nta kindi nari ngamije uretse kukugira iruhande rwanjye tukaba turi kumwe muri uyu mugoroba”
Edith yambwiye gutyo, turimo gusubira mu rugo. Yambwiye ayo magambo, murebye mu maso mbona arimo kurira. Namubajije impamvu n’igitumye arira ariko yanga kumbwira, ahanagura amarira arambwira ati”ni ibisanzwe kurira kuri njye, cyane cyane iyo hari icyo nifuza kugira kandi kiri hafi yanjye, ariko bikankomerera kukibona”. Mu byukuri Edith yarancanze, ariko ibyo ashatse kuvuga ndabyumva, kuko yari yatangiye kunkunda. Twageze kwa Edith, ansezeraho ansomye k’umunwa ibintu byari bimbayeho bwa mbere mu mateka,ubundi nanjye ndataha.
Ku munsi wakurikiyeho, ubwo hari saa ine za mugitondo Sandy yarampamagaye. Mbonye ariwe umpamagaye nahise numva ko byanga byakunda umunsi nari ntegereje wari uje. Sandy nari naratangiye kumwiyumvamo no kumwiyumvira nk’umukunzi wanjye. Rimwe na rimwe nararyamaga nkamurota, ariko nkamurota mu isura ya Gaelle nahoze ndota kuva mbere. Numvaga ko nubwo nta bushobozi mfite bwo gukunda umukobwa w’igitangaza nka Sandy, ariko naramuka ankunze nzakora ibishoboka byose kugira ngo abone ko ndi umukunzi we umukwiriye. Sandy namwifuje nkimubona, kuko yari agendanye n’ibyifuzo byanjye ndetse n’inzozi maze igihe ndota.
Ubwo maze kumwitaba, Sandy Yambajije niba hari icyo ndimo gukora mubwira ko ntacyo, ubundi ansaba ko twaza guhura, ndabimwemerera. Tukimara kuvugana numvaga nashyushye, k’uburyo isegonda naribaragamo nk’umwaka kubwo kubona igihe kiri gutinda, kugira NGO isura nkunda cyane, urukundo rwanjye, ubwiza nifuza ko bwanyiyegurira bugaragara imbere yanjye muri iyo minsi. Nubwo hari hashize igihe gito gusa njye cyambereye kirekire cyane, igihe twahanye cyo guhura njye Na Sandy cyarageze nditegura, ubundi ndamuhamagara mubaza aho ari ambwira ko ari kuri arreter iri imbere y’isoko rishya rya kicukiro centre,ubundi musangayo.
Mu nzira, nagendaga nk’umusazi amaguru yanjye nyashingura ariko nkumva atava aho ari kubwo gutinda kugera aho ngomba gusanga Sandy. Nubwo byari bigoye kubera iminota yanganaga nk’imyaka, byaje kurangira Sandy musanze k’umuhanda antegereje. Namugeze imbere ndahagarara, ambonye ansaba ko namuhobera. Uretse kuba nari ngiye guhoberana n’umukobwa w’igitego mu bwiza ndetse w’igitangaza nka Sandy, bwari ubwa mbere mu mateka nari ngiye guhoberana n’umukobwa, kuko nubwo kera nigeze gukundanaho n’umukobwa,ntago twari twarigeze guhoberanaho na rimwe,ndetse n’umukobwa w’inshuti ya mbere nagize kuva twakwimuka tukava aho twari dutuye I nyaruguru tukaza kicukiro ariwe Edith, twari tutarahoberana.
Ubwo Sandy naramwegereye gusa mfite ubwoba, ndamuhobera ariko nisigiramo umwanya, ahita anyegera wese wese, amaboko ye ayaturutsa mu ntugu zanjye amfata m’umugongo, ubundi aranyegera wese, k’uburyo umubiri we wose wankoragaho nkumva uburyohe bw’urukundo…..Ntuzacikwe n’igice cya 8