Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 8

Igice cya 7 cyarangiye ubwo Jacob yari ageze kuri arreter Sandy yari amutegererejeho,ndetse akamuhobera, ibintu byabaye inkuru y’amateka mu buzima bwe cyane ko ari ubwa mbere yari ahoberanye n’umukobwa,noneho bigeretseho uwo mukobwa akaba ari ikizungerezi ndetse yaramushimye, abona ajyanye n’inzozi ze.

Sandy yarampobeye biranshimisha, kuko yanampobeye cyane ndetse akanatinda kundekura. Ubwo njye narasusumiraga cyane kubera ubwoba bw’ibiri kumbaho. Sandy amaze kumpobera yarandekuye, ubundi ansoma ku itama. Nyamara nubwo nari ndi kwihagararaho, nari ndimo gushiriramo imbere kubera ubwiza bw’umukobwa ndi kubona imbere yanjye ariwe Sandy. Nuko bikandenga, mu mutima nkibwira nti”nuko bitashoboka rwose mba mpise mubwira ko mukunda bikaba uko bibaye”.

Ariko nanone nkibwira nti”nubundi ndaza kubimubwira nimba ndi kumwe na we,bibe uko bibaye” Ubwo tumaze akanya aho ngaho mwitegereza nawe anyitegereza, twahise dutega utu moto, Sandy abwira aba motari ko batugeza  I REMERA. Ubwo twaragiye tugera I REMERA hafi ya rompoint.  Twavuye kuri moto tugenda urugendo ruto cyane n’amaguru twerekeza Kacyiru, ariko turi hafi yo kugera kuri kaminuza ya UNILAK dukatira mu kandi kayira, mbona tugeze ahantu mu rugo rusanzwe. Sandy namubajije impamvu moto zitatugejeje aho hose, ambwira ko yifuzaga kugendana nanjye dutembera muri uwo muhanda.

Tukiri aho tubona mu nzu hasohotsemo umukobwa, abwira Sandy ko ibintu byose yabitunganije, kandi ko agiye, bakaza gusubira kumugoroba. Uwo mukobwa ahita yigendera, nuko Sandy amfata ukuboko arambwira ati”ikaze mushyitsi muhire”. Mu by’ukuri, nabonaga Sandy anyishimiye cyane. Ubwo Sandy yanyinjije muri salon ndumirwa, kuko nasanze ari ahantu hateguye neza cyane, sibyo gusa kuko hari hari n’ameza maremare cyane ariho byinshi byo kurya ndetse no kunywa kandi bihenze, maze ndamubaza nti”nonese mufite ikirori hano ko mbona ibi bidasanzwe?”. Sandy aransubiza ati”ikirori ni njye ugifite njyenyine, kandi umutumirwa ni wowe wenyine hano”

Inkuru Wasoma:  “Nagambaniwe n’umukunzi wanjye mu ijoro ry’ubukwe bwacu nicwa n’agahinda” Inkuru y'urukundo iteye agahinda

Numvise ibyo, naratangaye cyane. maze ndamubaza nti”nonese ibi bintu byose biri aha byaba ari ibyo kumaza iki?”. Aransubiza ati”Jacob, ibyo nta kibazo kirimo, byose ntacyo byari bimaze iyo uza kuba utari hano!”. Sandy yakomeje kuncanga, maze ndamubaza nti”nonese bifite agaciro kubera ko ndi hano, gute?” Aransubiza ati”reka mbanze nkwibwire, nkubwire n’icyo nagutumiriye, ubundi uraza kumenya agaciro k’abyo” Amagambo yose Sandy yambwiraga, yari amfashe ikiganza nk’uko twinjiye, Ntabwo yigeze andekura.

Twari twicaye mu intebe nziza cyane kandi ijyanye n’igihe,Sandy akagenda ankaresa mu kiganza. Njye nari mfite ubwoba bwo kumureba mu maso, ariko nkumva ibyishimo byuzuye umutima wanjye, kuba ndi kumwe n’umukobwa w’inzozi zanjye. Nyamara nubwo nari ndi aho numva nishimye,nahitaga nsubiza amaso inyuma, nkibaza nti”ese nindamuka mvuye hano, njye na Sandy tuzongera kubonana?”. Ubwo Sandy yahise ambwira ati” abenshi bakunze kumpamagara Sandy, ariko amazina yanjye bwite ni Akariza Gaelle……………”

Nahise ngwa mu kantu. Nahise numva ngize ubwoba.nahise numva ntazi uko mbaye, kuko nahise mera nk’ubuze ubwenge. Ikintu cyatumye ntungurwa cyane,ni ukuntu izina Gaelle ryaje. Nahise ntangira kwibaza niba hari umuntu waba waramubwiye inzozi zanjye narose, ariko izo nzozi nta muntu n’umwe wari uzizi uretse murumuna wanjye, kandi ntago bari baziranye. Nanone nahise nibaza niba Sandy yaba abonekerwa, kugira ngo abe yarabonekewe n’inzozi narose, bityo akaba aje kugira ngo anyiyereke. Izina Gaelle, nari ndi mu rukundo naryo,nubwo nari ntarabona umuntu uryitwa. Gusa nanone, nkibona Sandy nahise mubonamo Gaelle nakunze mu inzozi, ari nacyo cyatumye mukunda nkimubona. Nahise mubaza nti”uravuze ngo witwa nde?”

Sandy ansubiriramo agira ati”nitwa Akariza Gaelle”!!!! Mvugishije ukuri, ibindi yakurikijeho ari kuvuga ntabwo nabyumvishije kuko byonyine kumva izina Gaelle ndetse akambwira ko ari ko yitwa, byatumye nkomeza kurushaho kumukunda cyane. Nuko mu mutima ndibwira nti”UBU SE INZOZI ZANJYE ZIBAYE IMPAMO?” Hashize umwanya munini ntavuga, kubera ko intekerezo zanjye zari zantwaye ndetse ndi kumva nabaye imbata y’urukundo rwe. Nyuma y’uko ambwiye izina rye rya nyaryo, numvise injereri mu matwi, sinongera kugira ikindi kintu numva kubera kujya kure mu bitekerezo.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 10

Nuko Sandy abonye ko intekerezo zanjye zagiye kure, arambaza ati”nonese ubivuze ho iki?” Mubyukuri,ibyo Sandy yari yambwiye ntabwo nari nabyumvise. Nibajije niba namubwira akongera akansubiriramo, cyangwa se niba namusubiza yego cyangwa oya kubyo yavuze byose. Nuko nkirimo kubitekerezaho arakomeza ati”rwose nkubwije ukuri, uriya munsi duhura nahise mpinduka ukundi,nakwitegereza nkagira isoni nkaho tuziranye,nkumva umutima wanjye urakubise kandi ntakuzi. Ntabwo nigeze nkundanaho kuva na mbere, ariko sinzi impamvu nakwiyumvisemo nkikubona. Gusa sinkubwiye ngo umpe igisubizo aka kanya, ariko ndakwinginze ugende ubitekerezeho ubundi uzansubize igihe ushakiye. Sibyo?  Nyemerera basi ko ugiye kubitekerezaho”

Ubundi mu muco wa Kinyarwanda,bavuga ko nta mukobwa wisabira umuhungu urukundo. Ariko nyamara nabyo naje kubitekerezaho,ariko kubera ko urukundo nakundaga Sandy ntazi ko ari Gaelle rwari rwarangize umusazi. Bityo ntago nigeze mbitekerezaho cyane ngo nigore, kuko kunsaba urukundo kwa Gaelle numvise ahubwo ari kumpa igisubizo ambwira ko ankunda, kuko nabifashe nk’aho ari njye wari wararumusabye kera ntegereje ko ansubiza.

Numvaga Sandy ngiye guhita musubiza ko mukunda. cyane ko yari yorosoye uwabyukaga. ariko nanone ndibwira nti”ubwo aziranye na Edith, reka mbanze njye kureba Edith mubaze imico ye,ubundi ambwire niba njye na we twakundana” M’ubyukuri Gaelle naramukundaga cyane, k’uburyo uwo munsi ansaba kuza iwabo, yorosoraga uwabyukaga,ndetse ninabwo za nzozi zanjye zose zabaye impamo k’umugaragaro. Nibwo nahise mubwira nti”Gaelle, humura rwose ngiye kubitekerezaho, kandi nzagusubiza bidatinze” Maze kumubwira gutyo, nahise nongera gutekereza, maze ndibwira nti”ariko se nintinda kumusubiza hakaza abandi bakamwitwarira?”

Ubwo ngiye guhita mubwira ko maze kubitekerezaho, nibwo umutimanama wanjye wambwiye ko ibyo bitashoboka,niba koko ankunda by’ukuri, yantegereza igihe cyose. Gaelle yarishimye nanjye ndabibona. Maze mu mutima wanjye nkibwira nti”iyaba wabonaga mu mutima wanjye ngo urebe uburyo njye nishimye kukurusha, gusa Ndagukunda cyane nanjye” Ubwo twahise dutangira kwishima, turarya turananywa, mbuze icyo mubwira ndamubwira nti”nibyo koko agaciro k’ibi bintu ndakabonye, kandi urakoze cyane” Gusa nubwo twakomezaga kwishimana, nanone nararebaga nkabona Gaelle atari umukobwa wo mu muryango woroheje, k’uburyo yajya gusaba umuhungu ubushuti agakoresha amafranga angana gutyo.

Inkuru Wasoma:  IKIGUZI CY'IKINYOMA EP 03| Chanice na Pierre batangiye guterwa ubwoba| ese ibya VIRGININA byarangiye apfuye koko?

Maze nkumva nabyo biri kunca intege kandi twe iwacu nta kintu twigirira. Ariko nanone nkibwira nti”urukundo rwa nyarwo ntabwo rureba ibintu” Amasaha yakomeje kwicuma, turi twenyine mu nzu njye na Gaelle nari maze gufata nk’urukundo rwanjye. Amasaha yo k’umugoroba yegereje, namubwiye ko ngiye gutaha. Maze kumubwira gutyo yarababaye, gusa nanjye namureba nkabona bimbabaje kuba ngiye gutandukana nawe. Mu by’ukuri ukuntu namurebaga, byamwerekaga ko nanjye mukunda,ndetse igisubizo yari ategereje kumva ko mubwira n’umunwa, amarangamutima yanjye yari amaze kukimuha kare.

Ubwo igihe kigeze, ndahaguruka Gaelle nawe amfata ukuboko,murebye mu maso mbona arimo kurira. Namubajije icyo abaye nigiza nkana kuko nanjye nari nkizi, ahita ansimbukira angwamo, arampobera cyane. Yanze kundekura numva ni byiza, gusa aho andekuriye ahita ansoma k’umunwa biratinda, k’uburyo natangiye kumva uburyohe bw’urukundo. Natangiye gutwarwa n’uburyohe, maze ntangira kumukaresa mpereye k’umusatsi, ngenda Manuka mu mugongo,ngeze ku kibuno cye numva nawe yamfashe yankomeje, mbese yifuza ko ntamurekura. Ubwo we yakomeje kunsoma cyane ku munwa, nawe atangira kunkaresa, k’uburyo twese twaje gutwarwa….Ntuzacikwe n’agace ka 9

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 23| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved