Inkuru y’urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 9

Igice cya 8 cyarangiye ubwo Jacob yari yagiye gusura umukobwa Sandy, uyu mukobwa Sandy Jacob akaba yari yaramukunze akimubona, ubwo yagerayo akamubwira amazina ye ya nyayo, Jacob agasanga Sandy ni akabyiniriro, ahubwo yitwa Gaelle, byanamukuruye cyane kuko yari amaze iminsi arota Gaelle kandi atamuzi, ndetse yahura nawe bwa mbere agahita amukunda atanazi ko ariko yitwa.

Gaelle yakomeje kunsoma no kunkaresa umubiri wose,ari nako nkomeza kumva uburyohe bw’urukundo,ariko nyuma y’igihe gito nibwo naje gufungura amaso, nkabona ijoro ryaguye. Nahise mubwira ko ngomba gutaha, kuko nari navuye mu rugo ntababwiye aho ngiye. Gaelle yahise afata telephone, ahamagara umumotari kugira ngo aze kunjyana m’urugo. Ubwo umu motari yaraje, Gaelle angeza hanze,ngiye kurira moto ansoma ku munwa nanone, ubundi yishyura umu motari, ubundi aho ndahava.

Mu by’ukuri, Gaelle nari naramukunze k’uburyo kuva uwo munsi nari ntangiye urugendo rw’urukundo. Ubwo ndi mu nzira ntaha, mbona Edith arampamagaye ndamwitaba, ambaza aho ndi mubwira ko ndi mu muhanda. Yambajije aho mvuye sinahamubwira,gusa ambwira ko niba bishoboka najya kumureba iwabo,ndareba n’ubundi nsanga ndi munzira iri hafi y’iwabo, mubwira ko ngiye kuhanyura nkanamubwira aho mvuye,nkanamubaza no ku bijyanye na Gaelle ari we Sandy. Nahise mbwira umu motari, anjyana kwa Edith.

Ntibyatinze kwa Edith ngerayo,maze ngiye kwinjira muri salon, numva Edith ari kubwira papa na maman we ati”uriya muhungu mpoze ndi guhamagara kuri telephone yitwa Jacob, ni wa wundi twazanye hano cya gihe aje kunsura, ninawe ugiye kuza ngo nongere mubereke. Ariko ni ukuri ndamukunda cyane birenze, kandi mbona azamfata neza kurushaho. Gusa ikibazo mfite, ni icyo aho nzahera kugira ngo mubwire ko mukunda” Maze kumva ayo magambo Edith yari abwiye ababyeyi be nagize icyikango, kuko Edith yari yarankunze kandi nanjye naramaze gukunda Gaelle, ndetse n’intego yari inzanye aho kwa Edith, ni ukumubaza imyitwarire ya Gaelle, Ikirenze kuri ibyo, Edith na Gaelle bari inshuti magara. Nahise numva ko byanga byakunda intambara y’urukundo igiye kuza hagati yacu.

Nahise numva papa we amusubije, ati”humura nta kibazo mwana wanjye, niba umukunda njye ndaza gutangira kwivuganira nawe, kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo agukunde” Numva na maman we aramubwiye ati”yego rata. Ahubwo wowe ukomeze umukunde cyane kandi nawe azagukunda, njye nabonye uriya muhungu atazanakubabariza umutima” Numva Edith arabasubije, ati”murakoze maman na papa, kuba munshyigikiye. Ahubwo reka ndebe niba ari guhinguka” BAVANDIMWE ibyo numvise byanteye ubwoba,nibaza uburyo umukobwa nari nje kureba ngo mugishe inama ku mukobwa Gaelle nari maze gukunda, nawe asigaye ankunda kandi ashyigikiwe n’ababyeyi be. Nta kindi nakoze, nahise nsubira inyuma ndi kwiruka.

Edith mu kugera ku muryango aje kureba ko ndi guhinguka nza kumureba, ambona ndi kurenga hakurya biramuyobera,arampamagara nanga kumwitaba. Mvugishije ukuri,nubwo Edith twari tumaze kuba inshuti ndetse za hafi cyane, njye nari naramukunze mbere kandi cyane, gusa icyari cyaranshiye intege ni ukuntu yambwiye ko ibintu byose mbihuriyeho na Cris wari umukunzi we akitaba Imana, ariko icyo dutandukaniyeho akaba ari uko atankunda. Ayo magambo ya Edith yarambabaje  umunsi yayambwiyeho, kuko nari naratangiye kumukunda, ariko nanga kubimwereka kandi mwerekako ntacyabaye, kuko n’ubundi numvaga ko iyaba yari yarankunze nawe yari kubinyereka nkabibona niyo atari kuvuga. kandi numvaga ko nanone ashobora kuzamfasha gushaka umukobwa mwiza wo gukundana nawe, dore ko ariwe mukobwa wa mbere twari tumenyanye. Ariko ukuri ntikugahishwe, Edith nawe yari mwiza bigaragarira buri umwe.

Nkigera mu rugo nkaryama, naje kubitekerezaho, nsanga ibintu nari ntangiye kandi mbyishimiye byo kwinjira mu rugamba rw’urukundo bidakwiriye, mpita mfata umwanzuro ko rwose ngiye kubivamo burundo, haba Gaelle nubwo yari inzozi zanjye cyangwa se Edith, ndetse n’undi mukobwa wariwe wese nkabacikaho bya burundu, kuko nari maze kubona ko kwirirwa ndwana urugamba nk’urwo ntateze kuzabishobora kandi ko ntabyihanganira. Ariko nyamara nubwo nari ntangiye kwibwira gutyo, uwo munsi ari nawo nahuyeho na Gaelle wari igihango kuri njye,nibwo naje gufata umwanzuro ko Edith ntacyo andebaho nubwo ari inshuti yanjye, ko ngiye kwiyegurira Gaelle wenyine. Mu byukuri, Gaelle uwo munsi wari uwa kabiri duhuyeho, uretse ko twahuriraga mu inzozi.

Ubwo maze kuryama naje kumwandikira ubutumwa kuri telephone, maze ndamubwira nti”niyo umunwa wanjye utakubwira ko ngukunda, ariko byibura amarangamutima yanjye urayabona niba unkunda by’ukuri. Bityo rero ntuzirirwe utegereza igisubizo kinturutseho nkubwira ko ngukunda, kuko nagukunze mbere y’uko unkunda” Namubwiye gutyo arishima cyane, ndetse ahita ampamagara, ansaba ko twabonana ku munsi w’ejo,ndetse mpita mbimwemerera. Kubera ukuntu Gaelle namukundaga, nanjye numvaga nahora ndi kumwe nawe. Ndetse nubwo amarangamutima yanjye yihagazeho, uwo munsi ubwo twari kumwe gutandukana nawe byarangoye cyane, ku buryo umu motari agihagurutsa moto aje kunjyana murugo,nkimara kwambara casque nararize amarira aratemba.

Bwarakeye, nitegura kujya guhura na Gaelle. Kubera ko cyari igihe cyanjye nawe kugira ngo noneho tumenyane birushijeho, twavuganye ko turaza guhurira kuri arreter ya Kicukiro centre imbere y’urusengero, maze Ubundi akaza kunjyana mu mujyi ahantu yari azi hari Jardin nziza cyane tuzicaramo ubundi tukahamara igihe tuganira tunamenyana cyane, kuko urukundo hagati yacu rwo rwari ruhari, ariko hasigaye kumenyana kugira ngo turukomeze. Amasaha yarageze mva mu rugo, njya guhagarara kuri arretter ya KICUKIRO CENTRE, kugira ngo mutegereze ahansange dutege, twerekeze nyine MU MUGI. Nahamaze igihe ataraza, muhamagaye ambwira ko asigaje igihe gito akahagera.

Ubwo natangiye kwigenzagenza ndimo ntembera mu muhanda, sinzi ukuntu nagiye gufata telephone yanjye mu mufuka, nuko iburyo bwanjye haba hari kugenda umukobwa,ubwo mba mpise ncisha ukuboko mu mishumi y’igikapu cye yari afite mu kuboko kw’ibumoso ariko ntabizi,mba muhese urutugu,noneho kubwo kuba yari yambaye inkweto zimwe zishinze, aba aguye hasi, aba ahanutse kuma escarier yari hepfo gato,ubundi akubita ukuboko kuri senyenge zari zikikije urugo rwari aho kumuhanda. Nta kindi nakoze, nahise njya kumukurayo. Mu gukubita amaso uwo mukobwa nteje ibyago byo kugwa kuma scarier ari ku muhanda nakubiswe n’inkuba, kubera uwo mukobwa nari mbonye. Yari umukobwa wambaye agakanzu keza kandi kageze ku mavi, yambaye imikufi ishashagirana mu ijosi. Yari umukobwa wakaga nk’inyenyeri, ndetse ashashagirana nka zahabu cyangwa diama. Yari umukobwa w’igikundiro, umukobwa utagira uko asa ngereranije n’abandi bakobwa nabonye muri iyi si ya Nyagasani.

Kubera ukuntu yari yikesheje uwo munsi, byananiye kubyakira ko yaba ariwe cyangwa ndimo kumwitiranya. Uwo mukobwa nta wundi, yari Gaelle igikundiro wanjye, ndetse yari yakoze ibishoboka byose kugira ngo aze kugaragara neza imbere yanjye, ubwo yazaga kundeba. Ubwo Gaelle icyo gihe yari mu nzira aza kundeba kuri arretter ya KICUKIRO CENTRE, Kugira ngo tujye MU MUGI Kuganirirayo. Yahise agwa igihumure amera nk’uwapfuye, ku buryo umutima wanjye wagiye mu gihirahiro kubera condition Gaelle yari agezemo kandi ari njye uyimushyizemo. Nta kindi nakoze, naramwegereye ndamuterura, mpita ntega aka voiture mu dufaranga duke nari mfite, ubundi mugeza kwa muganga KU KIGO NDERABUZIMA CYA GATENGA dore ko hari hafi aho. Kubona Gaelle aryamye aho kwa muganga byarandyaga mu mutima, kuko iyo bitaba gukura telephone yanjye mu mufuka, twari kuba twibereye muri Jardin yari agiye kunjyanamo mu mugi, njye nawe tuganira, turyoshya urukundo rwacu.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 18

Ntibyatinze amakuru aba ageze iwabo wa Gaelle ko umukobwa wabo ari kwa muganga. Ntibyatinze, nagiye kubona mbona kwa muganga hinjiye umugabo mu ikote ry’umukara, mu kureba hanze mbona hari pandagare ndetse n’abasirikare 3 bameze nk’abacunze umutekano, Ubwoba bwaranyishe,wa mugabo ageze aho Gaelle aryamye,abaza umuntu wamuzanye kwa muganga mubwira ko arinjye, Ambajije uko byagenze mubwiza ukuri kose. Nta kindi yakoze, yahise ahamagara hanze, haturuka umusirikare aba aramfashe, ubundi aranjyana.

Ubwo nkivanwa kwa muganga aho Gaelle arwariye,nahise njyanwa na wa musirikare mu rugo iwabo wa Gaelle I remera. Nagejejweyo nsanga hariyo maman we. Wa musirikare wanjyanye, ajya kumubwirira ibintu ntamenye ku ruhande, ubundi arigendera. Ubwo njye bampaye intebe ngo nicare aho hanze, gusa maman Gaelle akajya andeba ikijisho ubwoba bukanyica, natekereje kumucika ngo nigendere, ariko nabyo bikantera ubwoba, kuko numvaga ko nindamuka ncitse biragaragaza ko icyaha cyo kugonga Gaelle nagikoze mbishaka kandi ntyishinja. Nibwo nahise mfata umwanzuro wo kuhaguma, kuko n’ubundi Gaelle yari umukunzi wanjye, kandi yari no kubifata nabi yumvise ko najyanwe iwabo ngacika, wenda naba yakangutse. Mu byukuri,icyo nabonaga nuko papa wa Gaelle yashoboraga kuba yari umusirikare, kuko yategekaga abandi basirikari.

Nakomeje kubitekerezaho, gusa nkumva ngize ubwoba bwo kuba narakunze umukobwa ufite papa we w’umusirikare kandi njye ndi uwo kwa gafifi. Nakomeje kubitekerezaho, nkumva ngize ubwoba. Hashize umwanya maman Gaelle araza. Arambwira ati”haragira ikintu na kimwe kiba k’umwana wanjye, njye nawe turaza kwibonanira, kandi uraza guhura n’ibyago bikomeye cyane” Ubwoba bwaranyishe nyamara mbona nta mikino afite. Ubwo ngize ngo mpaguruke nsote igipangu nigendere, mpita mbona pandagare irinjiye irimo papa Gaelle. Ndetse na we noneho yari yambaye imyenda ya gisirikare kandi ikomeye. Nahise menya ko akanjye kari hafi kurangira. Ubwo yahise amfata anjyana muri salon, aranyicaza ubundi arambwira ngo agiye kumbaza, kandi ko nimubeshya turaza kwibonanira. Yambajije ukuntu byagenze, nanjye musobanurira rwose nta kintu na kimwe muhishe, nuko arahaguruka ajya mu kindi cyumba, gusa numva umugore we aramubwiye ati”ariko ubundi kariya gahungu muri kuvugana iki?”

Nahise ngira ubwoba bwinshi bwiyongera kubwo nari mfite, kuko abagore icyo bashatse cyose kiraba. Papa Gaelle yaramusubije, ati”ariko uriya mukobwa kuva kera namubwiye kujya agenda neza mu nzira, mwiyama kujya yambara inkweto adashoboye kugendesha, nonese uriya muhungu ahubwo amakosa afite ni ayahe ko nawe byamubayeho atabishaka?” Numvise papa Gaelle avuze gutyo numva ko byanga byakunda ubusobanuro bwanjye yabwumvise, Gusa nanone numvaga mpangayitse kubwo kuba umukunzi wanjye, urukundo rwanjye rumwe gusa nigeze, umukobwa urimo gutuma ubuzima bwanjye bumera neza muri iyo minsi, aryamye kwa muganga kandi ari njye biturutseho. Papa Gaelle yagarutse muri salon, gusa ntiyamvugisha, ndetse tumara amasaha 2 yose twicaye.

Nyuma y’amasaha 2, telephone ye irasona, mu kuyitaba aba aravuze ati”bimeze bite muga?” Mpita menya ko ari muganga umuhamagaye, maze aramubwira ati”ntago byabashije koroha,umukobwa wawe tumuhaye transfer yo kujya mu bitaro bikuru CHUK” Narabyumvise ubwoba buranyica,papa  Gaelle ahita amfata ukuboko, arambwira ati”tugende sha!!” Ubwo yansohoye mu inzu amfashe ukuboko, mpita menya ko noneho akanjye karangiye. Nahise ntekereza ibintu bigiye kumbaho kubera umukobwa nakunze Gaelle nkaba nanamuteje ibyago, nakubitiraho kwibuka n’uburyo abasirikare bahana, nkumva isi indangiriyeho. Nari nzi ko bagiye kumfungira ahatagaragara.

Ubwo twahise twerekeza ku ivuriro rya Gatenga nanone, dusanga hanze imodoka y’ibitaro yari igiye gutwara Gaelle ku bitaro bikuru CHUK. Ambulance yahise ihaguruka,ubwo afande papa Gaelle abwira umu chauffer we ngo duhite tuyikurikira. Bidatinze twahise tugera ku bitaro bikuru CHUK, Gaelle bamuvana muri ambulance baramwinjiza, bajya kumuvura. Njye aho nari ndi hanze nakomeje kwibaza impamvu bari kungendana kandi ntihagire n’icyo bantwara. Ubwo nagiye kubona mbona Edith arampamagaye kuri telephone, gusa ngiye kumwitaba umusirikare twari dusigaranye hanze andinze aba arambwiye ati”ntiwitabe iyo telephone” Ambwiye gutyo, byanahise binanyibutsa ko nihaye intego ko ntazongera gupfa kwitereza Edith. Nahise nongera kuyisubiza m’umufuka ubundi ndituriza. Uwo musirikare yambajije izina ndarimubwira, mbonye nta kibazo cye numva namuganiriza, ndamubaza nti”nonese uriya mukobwa ko ari ukuboko yakomeretse gusa, ubwo niyo mpamvu bamujyanye mu bitaro?” Nanze kuvuga izina Gaelle, kugira ngo uwo musirikare ataza gukeka njye na Gaelle twari dusanzwe tuziranye, ubundi akabibwira papa Gaelle bikambana ikibazo.

Nyamara nta kintu cyabaga kiri kumbabaza muri uwo mwanya, nko kuba ndi aho ndinzwe n’umusirikare, kandi nagakwiye kuba ndi hafi ya Gaelle ngo ndebe uko ubuzima bwe buri kugenda. Gusa nta burenganzira nari mbifitiye muri ako kanya. Gusa navugiraga amasengesho mu mutima nsenga ngo Gaelle aze kumera neza. Uwo musirikare maze kumubaza gutyo, yaransubije ati”wowe tuza kandi ugabanye ubwoba, humura nta kintu kirakubaho” Gusa njye numvaga ko byanga byakunda papa Gaelle aranyivugana. Hashize iminota mike gusa, ngiye kubona mbona papa Gaelle ahise asohoka mu bitaro, ndetse ari kumwe n’umukobwa we Gaelle kandi arimo kwigenza,bisa nkaho yakize.

Nyagasani!!!!! Ngikubita amaso Gaelle, umutima wanjye warasimbutse, numva mbuze aho nkwirwa. Gaelle nubwo twari twagonganye mbere, ntabwo nari nabashije kumwitegereza neza ngo murebe, ariko ubwo yasohokaga mu bitaro, namukubise amaso ngira ngo mbonye Imana. Mu buzima nari ntarabona malaika, ariko nahise ngira ngo uwo niwe malaika bavuze. Yari umukobwa mwiza cyane utagira uko asa, mbese k’uburyo buri kamwe kose kamuriho kari keza. Ibyo byatumye ndushaho kumukunda cyane. Wa musirikare twari kumwe yarandebye abona nanjye koko natangaye,maze arambwira ati”wa muhungu we nkubwire, uriya mukobwa uko umubonye na twe niko tumubona kandi turahorana. gusa niwibeshya ukazana ibindi birenze, ushobora kuzahasiga ubuzima”

Yambwiye gutyo ngiramo icyikango, gusa ku mutima nkibwira nti”ntabwo wowe uzi aho bigeze ahubwo, Ntuzi ko n’ibyabaye byatewe n’uko byageze kure!!” Afande papa Gaelle yahise agera aho ngaho, mbona akoze mu mufuka ampa amafaranga ambwira ko ari ayo ndategesha ntaha iwacu. Amaze kuyampa, yahise nawe yinjira imodoka ye. Ubwo mpindukiye, mbona Gaelle arimo kuza ansanga aho nari mpagaze imbere y’imodoka ya papa we, nuko ngize ngo agiye kumpobera ahita ancaho aragenda nkaho njye nawe tutaziranye. Nayobewe ibibaye, maze ngiye kumuhamagara numva arambwiye kandi mu ijwi rinini papa we ndetse na ba basirikare bose barimo kumva, ati” WA MUSORE WE, IKINTU CYAKUBERA CYIZA, NI UKO NJYE NAWE TUTAZONGERA KUBONANA NA RIMWE, KUKO KONGERA GUHURA NAWE KWANJYE, NIBYO BIZAKUBERA IBYAGO BYAWE BISHOBORA NO KUKUGEZA NO K’URUPFU!!!!! Ntuzacikwe n’agace ka 10

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved