Muraho neza? Nitwa ISIMBI Kyla. Yvan ni umusore twamenyaniye mu kazi ubwo twari abapolise, tugituye mu Burundi mbere y’uko ubuzima bwacu buhinduka, tukava mu Burundi tukaza mu Rwanda. Icyo gihe, hari mu mwaka wa 2014. Yvan namumenye maze amezi 6 yonyine mu kazi. Icyo gihe,nari mfite imyaka 23 ariko nari mfite ipeti rya sergeant ariko nari mfite imirimo nshinzwe, nyobora abandi twakoranaga, ndetse ari njye ubakuriye.

 

Baranyubahaga cyane, kubera abo twakoranaga bose muri department yacu, nta peti na rimwe bari bafite, ndetse ari njye ufite irikuru muri bo. Kuva mvutse kugeza muri uwo mwaka wa 2014, nari narakundanyeho rimwe gusa,nabwo umuhungu twakundanye yaje kunyanga ubwo yamenyaga ko ngiye mu gipolise cy’uburundi, kubera impamvu ze bwite, ahita ambwira ko adashobora gukundana n’umuntu ukorera igihugu ubuzima bwe bwose, ndetse ahita yishakira undi mukobwa bakundana, bahita banabana.

 

Mvugishije ukuri, gutandukana na Benoit byarambabaje cyane bitavugwa, ndetse agahinda nkagahorana buri munsi, k’uburyo byaje kumvamo bitinze, ndetse bimvamo undi muntu abigizemo uruhare. Nkimara kwinjira mu gipolice, dore ko nacyo nakigiyemo kugira ngo nshake ubuzima kubera ko imirimo yari iyibura, numvise ntangiye ubuzima bushya kandi numva ko aho nzaba nibereye mu kazi kanjye nta kindi kintu nzaha umwanya na kimwe,uretse akazi, ndetse ko no gukundana ntazigera mbijyamo.

 

Nguko uko natangiye akazi mfite intego yo gushaka amafranga kugira ngo ngire ejo hazaza heza. Nk’uko nabivuze ngitangira, maze amezi atandatu mu gipolice, aho twakoreraga mu mugi wa Bujumbura, niho bazanye abasore baba police bashya nzajya nkorana nabo kandi mbayoboye. Muri abo basore bose, kubera ko nta numwe twari tuziranye, barantinyaga nk’umuyobozi wabo, ndetse bakananyubaha, kuburyo twavuganaga gusa igihe nabaga ngize icyo mbabajije,ndetse na mbere y’uko bansubiza, bakabanza gutekereza.

 

Nyuma y’iminsi 3 gusa, nibwo nagiye ku bwiherero, mu gihe ngiye kugerayo mbona umusore w’umu police wari wicaye inyuma y’akazu kari aho ngaho yunamwe mu maguru arimo kuvugira kuri telephone. Uwo musore nagiye musanga ariko ntiyabyumva nubwo inkweto zari zirimo zigenda mu mucanga wari aho ngaho kandi byumvikana, nuko mugezeho mukora ku bitugu, ahita ashigukira hejuru maze arikanga cyane, mu kundeba mu maso mbona umusore amaso ye yatukuye cyane, abonye ari njyewe, ahita ashaka kugenda ava aho ngaho,ndetse arambwira ati”boss, nukuri mumbabarire nari ndimo kota akazuba gatoya”.

 

Uwo musore, nabonye adatuje muri we, ariko wagira ngo afite ibimuhangayikishije mu buzima busanzwe, ariko noneho hageretseho n’ubwoba yari afite kubera nari musanze aho ngaho. Ubwo yatangiye gutera intambwe agenda, ari nako yihanagura amarira ku maso, maze mpita mufata ukuboko ndamubwira nti”humura, humura nta kibazo. Garuka hafi ya njye ubundi umvugishe, nta kibazo kirimo”.

 

Uwo musore, nkimufata ukuboko ndetse ndangije kumubwira ayo magambo,nukuri numvise muri njye hari ukuntu mbaye, numva muri njye ndahindutse ndetse cyane, numva nsheshe urumeza, k’uburyo nyuma yo guhindukira kugira ngo avugane na njye,nahise mukurura ndamwiyegereza. Nagiye kwibuka, nibuka namaze kumuhobera kandi namugundiriye cyane, ibyo nabyo naje kumenya ko byabaye kubera ko hahise haza undi musore nawe twakoranaga, akabona mpoberanye n’uwo musore ubundi ahita yikoroza ati”hiiiiii, mumbabarire boss, nari nzanye za mfunguzo kuko maze gufunga stock neza”.

 

Ubwo njye uwo musore nahise murekura ariko mfite isoni,mfata imfunguzo bari banzaniye, ubundi uwo musore ahita yisubirirayo. Amaze kugenda, naramubwiye nti”ni ukuri bibaho m’ubuzima kugira ibibazo, ariko ntukabyihererane, kandi na njye unyihanganire kuba bigenze gutya. Ariko se witwa nde?”. Yaransubije ati”nitwa Yvan MUGISHA, kandi murakoze kumpumuriza kuko mutumye ntuza muri njyewe”. Yvan nanjye naramubwiye nti, nanjye nitwa Kyla ISIMBI.

 

Mu gihe Yvan nari ngiye kumubwira byinshi binyerekeyeho,nibwo yahise anca mu ijambo maze arambwira ati”twese hano nta muntu numwe utakuzi kuko uri umuyobozi wacu, gusa nukuri twari tuzi iryo zina muvuze bwa mbere gusa, ariko nkubwije ukuri,ufite izina ryiza cyane rya kabiri, witiranwa n’umuntu nigeze kumenya kera ubwo twari tukiri batoya”. Yvan amaze kumbwira gutyo nakomeje kumwitegereza ariko nkabona ntago atuje.

 

Yvan, niwe musore nabonye nkumva nakomeza kumwitegereza cyane, kubera ko narebaga uburyo ateye uhereye mu maso kugera ku maguru nubwo yari muri uniforme, ariko naramubonaga. Kuva nabaho, bavandimwe nibwo nari numvise impinduka mu mubiri wa njye, ndetse nkumva ko hari igihindutse kandi bigaragara. Yvan, uko twari duhagaze aho ngaho niko yashakaga kuhava kugira ngo abandi dukorana bataza kubona ko ndi kumwe nawe, ariko njye buri uko yashakaga kugenda, niko njye nakomezaga kwifuza ko yaguma aho hamwe nanjye nkakomeza kumureba.

 

Mu minota mike cyane twamaze duhagaze aho njye na Yvan, Yvan yari amaze kongera kugarura agasura mu maso hasa neza, niko kumubaza nti”nonese Yvan, mu byukuri ko nsanze urimo kurira, wari ubaye iki?”. Yvan, nkimara kumubaza gutyo nahise nongera kubona mu maso he hahindutse kurusha ukonari namubonye mbere,noneho mbona agize agahinda kenshi cyane, kuburyo yandebye mu maso n’impuhwe nyinshi cyane, agahita aturika akarira cyane nta kwitangira.

 

Uko yariraga kandi ari umuntu mukuru nkabibona, niko nanjye amarangamutima yakomezaga kunzamukamo cyane, nanone hakwiyongeraho ukuntu Yvan nari namufashe nkimubona bwa mbere nkumva na njye ngize agahinda ndetse mugiriye impuhwe. Aha,ntago ngiye kubabeshya kubera ko ariyo mpamvu iyi nkuru nifuje kuyibagezaho, Yvan nari namukunze nkimukubita amaso bwa mbere. Kwihagararaho byarananiye, Yvan mpita nongera kumwegera ndamufata ndamuhobera, imisaya ye ayirambika ku bitugu byanjye, dore ko yari na muremure kundusha, ariko nubwo ariwe wari mu gahinda, njye numvaga kuba ari k’urutugu rwa njye ndetse ari kuruririraho binshimishije kandi nkumva biri kumpa amahoro mu mutima wa njye.

 

Ntago nari nzi aho biri guturuka, ariko numvaga ndimo kugira ibyishimo nari mperutse kugira ubwo nari nkiri kumwe na Benoit ntarajya mu gipolice.  Yvan, yakomeje kurira cyane, nubwo yari afite agahinda kari kumuriza,njye numvaga yakomeza akarira cyane kugira ngo nkomeze mugume mu gituza nawe aririre k’urutugu rwa njye. Nukuri nari ndi kumva ntuje ndetse nishimye bidasanzwe, k’uburyo ubwo Yvan yandekuraga anshimira ngo nakoze kumuba hafi, numvise mbabaye cyane, kuko numvise hari ikintu mbura muri njyewe.

 

Yvan, amaze kundekura yahise yerekeza aho yagombaga kuba ari, ariko arimo kurenga ndamubwira nti”Yvan, ndi hano kubwawe, kandi igihe cyose ubishakira waza kundeba”. Ayo magambo, nayabwiye Yvan arimo agenda ndetse ntiyanareba inyuma ngo anyumve k’uburyo byambabaje cyane. Hahandi Yvan yari yicaye, nanjye nahise njya kuhicara. Uwo munsi nibwo natangiye kunanirwa inshingano zanjye nk’umu police kubera urukundo nakunze Yvan nkimubona ariko we atanyitayeho,nguko uko naguye m’urukundo rwanyangirije ubuzima, ngaho ahaturutse intimba ya njye yose nagize m’ubuzima bwa njye ndetse nkeka ko nzarinda nanayipfana, ngiyo intandaro y’ibibi byose nakoze ndimo kurengera ubuzima n’urukundo rwa njye, ngaho ahavuye amagambo y’ishavu n’agahinda mporana buri munsi,ndetse ni naho haturutse icyo nakwita ibyishimo bya njye kandi ari ishyano nateje, ninaho havuye kwibura kwa njye ngasanga ndi undi muntu kandi ntagakwiye kuba we muri ubu buzima. Nguko uko nahinduriwe ubuzima nkajya mbaza Imana niba ari njye wa nyawe cyangwa niba yaranyibeshyeho, ibyo yampaye ikabiha utariwe.

 

Yvan, amaze kugenda natangiye guta umurongo w’ubuzima, k’uburyo mu kigwi cyo gusubira mu kazi nari nshinzwe,nahise nsubira aho nkorera ngafunga, ubundi ngataha m’urugo iwacu. Aho nakoreraga akazi leta yari yarampaye, hari hafi yo m’urugo, murabizi namwe abagore bafite akazi mu gipolice akenshi bemererwa gutaha m’urugo. Nageze m’urugo, maman wa njye akinkubita amaso aratangara cyane, njye ku giti cya njye ngira ngo atangajwe n’uko ntashye hakiri kare, ariko ahita ambaza ati”ese mukobwa wa njye, barakwirukanye ku kazi? None kuki mu maso hawe habaye gutyo?”.

 

Maman, n’ubundi nta kintu namusubije kuri ibyo, uretse ko namubwiye ko nshaka ko aza kumvugisha aruko nkangutse mvuye m’uburiri. Nahitiye mu buriri bwa njye, ariko ntago ibyo nifuzaga nabigezeho. Impamvu nari ngiye m’uburiri kwari ukugira ngo ndyame nsinzire ubundi nibagirwe umusore Yvan wari umaze kumpindura umusazi muri ako kanya, ariko nkiryama, ngize ngo ntore agatotsi,nahise murota. Narose njye na Yvan duhoberanye cyane ambwira ko ankunda. Muri izo nzozi narose, Yvan yambwiraga buryo ki ari njye mukobwa njyenyine ashobora gukunda akumva atuje cyane, ndetse yanambwiraga ko nta wundi mukobwa ashobora gukunda mu buzima bwe ngo bimukundire.

 

Muri izo nzozi narose, Yvan yakomezaga ambwira ati”Kyla, uri umukobwa mwiza. Imana yarakoze ko nawe warebye kure cyane, ugasanga ari njye muhungu ukwiranye n’umutima wawe. Kyla, nubwo wenda njye ntazagushimisha uko ubishaka mu buzima bwa njye, ariko nzagerageza uko nshoboye kose kugira ngo wishime. Kyla gitego mu bakobwa bose beza nabonye, njye nzareka ibintu byose ngomba gukora kuri iyi si Imana yadushyizemo, ariko ngushimishe”.

 

Muri izo nzozi, Yvan yakomeje kumbwira amagambo meza cyane yuzuye urukundo, k’uburyo nanjye nahise musubiza mubwira nti”Yvan, nakubonye ngukeneye. Waje m’ubuzima bwa njye bugukeneye kugira ngo ubushyire k’umurongo. Yvan, urabizi neza ko ari wowe musore nzakunda wenyine kugeza tubaye abakecuru n’abasaza. Nawe uri umuhungu mwiza uruta abandi bose nzi, ndetse koko ni wowe muhungu wenyine,ukwiranye n’umutima wanjye wenyine. Ni ukuri na njye ndagukunda, ni ukuri ndagukunda”.

 

Muri izo nzozi zari iz’ibyishimo, nta minota 5 zamaze kubera ntifuzaga gukomeza kuzirota, kandi zitazaba impamo. Nyuma y’izo nzozi, Imana yaramfashije nzivamo, koko nsanga nta minota 5 maze nsinziriye. Umutwe warandiye cyane, mpita mbyuka vuba vuba cyane ubundi njya kugura inzoga kugira ngo nzinywe, ubundi nibagirwe Yvan. Ntako ntagize ngo uwo munsi Yvan amve m’umutwe, kugira ngo ejo nzasubire mu kazi ntakimubona mu bwonko bwa njye, cyangwa se ninjya mubona ari mu kazi, njye mufata nk’umuntu usanzwe kuri njye, ariko byaranze.

 

Nanyweye inzoga nyinshi cyane nubwo idini ryabitubuzaga, ariko narenze ku mategeko y’idini kugira ngo ndengere umutima wa njye. Navuga ko nakoze ubusa nywa izo nzoga, kubera ko nkimara kunywa nyinshi cyane nkumva nasinze, nahise njya muburiri ariko nareba iruhande rwa njye nkabona Yvan,nakumva amajwi muri salon nkumva ari Yvan urimo kuvuga, mu nzozi natoye maze gusinda, nta wundi muntu wazagamo utari Yvan.

 

Saa tatu za ninjoro zarageze, za nzoga zari zatangiye kumvamo kuko nari nkangutse, ntangira gutakambira allah ngo amfashe ankure mu bigeragezo nari maze amasaha ninjiyemo, kugira ngo uko amasaha yicuma, bitaza kwiyongera noneho ngasanga ngeze mu muriro utazima kubera urukundo nari nakunze Yvan bwa mbere nkimubona. Aho nari nicaye k’uburiri ndimo Nsenga, niko mu ntekerezo zanjye hazagamo isura y’umusore ufite inzobe nkeya irimo agakara byatumaga aba mwiza cyane, nkibuka umusore wari ufite igituza kinini no mu nda harimo ibintu bimeze nk’imisozi igerekeranye, byatumaga aba mwiza kurushaho,noneho ibitekerezo mfite kuri Yvan bikaganza ibyo ndi gutura Imana ngo imfashe ubundi nkabura amahitamo.

 

Saa yine za ninjoro, maman yaraje arambyutsa ngo njye kurya ariko mubwira ko nta biryo nshaka, kubera ko yari afite akazi akora ka buri munsi,ambwira ko ibiryo abishyize mu kabati kugira ngo nze kuza kubitora igihe nshakiye, ko yigiriye kuryama. Maman amaze kujya kuryama,nibwo telephone yanjye yaje gusona, mbona numero ntago nyizi, mu kwitaba numva umuntu arambwiye ati”Boss, mwatashye mutaduhaye imfunguzo.

 

Mu gihe uwo muntu yari akirimo kumbwira, nahise mubwira nti”Yvan, uri hehe?”. Uwo musore yaransubije ati”ntago ndi Yvan, ahubwo ndi mugenzi we”. Mbese muri make, uwo mugoroba ibyo nasenzeho ngo Imana imfashe kubera ko ntashakaga kujya m’urukundo nanone, kubera ibibi nari nararuboneyemo, ariko Imana iza kunyirengagiza, biza kurangira m’umutima wa njye hatangiyemo intambara, na njye nakumva uburyo imeze, nkumva ko uko byashoboka kose,ntashobora kuyirwana njyenyine.

 

Nyuma yo kwitaba uwo musore nararyamye, ariko imbaraga nari ndimo gukoresha nikuramo Yvan nakunze bwa mbere, ziganzwa n’imbaraga zatumaga mutekereza cyane ndetse nkanamwifuza. Mu gitondo cya kare nazindukiye mu kazi nk’ibisanzwe, ariko umuntu wa mbere nabonye aho twakoreraga yari Yvan. Ntago nzi neza niba ari uko ariwe nashakaga kureba, cyangwa se koko niba ariwe nagombaga kubona mbere y’abandi.

 

Ariko bavandimwe, Yvan nagiye kumusuhuza mbona ntanyitayeho. Yvan ibyo yari yitayeho byari akazi gusa,ibyo byakomeje gutuma umutima wanjye ushenguka. Nakomeje kubona Yvan Atari kunyitaho kandi ndimo kumukurikira ahantu hose agiye kuri ibyo biro twakoreragaho, musaba ko tuvugana basi iminota 5, ariko Yvan arabyanga. Yvan akimara kumpakanira nagiye kubona mbona, ku marembo yo ku kazi kacu haturutse umukobwa wiyambitse nka kumwe abayisilamu kazi twambara, Yvan amubonye ahita agenda aramuhobera nk’abakundana.

 

Na njye ntago naje kumenya uko namugezeho, uwo mukobwa nashidutse namukubise urushyi rwiza cyane ntazi icyo muziza, ndetse mbona nanone abantu bose dukorana bamfashe, banyambitse n’amapingu. “Yvan. Yvan. Kuki utarimo kunyitaho koko? Kuki ndi kukwereka ko ngukeneye ariko ukanyirengagiza? Ese basi niyo ntabikubwira ntago wabibona n’amaso yawe? Ese Yvan, wenda nkore iki kugira ngo uyu mutima wa njye uri mu kababaro, uwufashe kuruhuka”.

 

Uko niko nakomeje kwiburanya mu mutima wa njye, ubwo Yvan yari amaze guhoberana na wa mukobwa w’umu islamukazi ndetse bafatanye n’akaboko, mu gihe njye nari ngihagaze hafi yabo, ndi gutekereza uburyo uwo mukobwa nari namukubise urushyi mu ntekerezo ndetse na bagenzi ba njye banyambitse amapingu… Ntuzacikwe na Episode ya 02.

Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP  udusangize ibitekerezo.

Soma iyi nkuru y’urukundo yitwa IBANGO RY’IBANGA .

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved