Igice cya mbere cy’iyi nkuru IGIKOMERE KITAZIBAGIRANA cyarangiye ubwo uyu mukobwa ISIMBI KYLA yabonaga umuhungu Yvan yari yakunze ari kumwe nundi mukobwa, agahita akubita uwo mukobwa.
Ubwo Yvan amaze guhoberana n’uwo mukobwa, yahise aza aho nari ndi maze arambwira ati” boss, uyu mukobwa turi kumwe ni mushiki wa njye, namubwiye ko nkorera hano ariko aza kunsura atanteguje, none nari ndimo gusaba uruhushya ruto cyane kugira ngo ajye kumbwira ibyo anshakira kubera ko ari ibibazo byo m’umuryango njye nawe tugomba gufatanya gukemura”.
Yvan, ambwiye gutyo numvise nishimye cyane, kubera ko nasanze uwo mukobwa badakundana, bihita bimpumuriza umutima wanjye kubera ko numvise ko uko byagenda kose Yvan nta mukobwa ndaba mpanganye nawe musaba urukundo. Yvan yamaze kuvuga ibyo kunsaba uruhushya namaze kumubwira ko agenda kare, k’uburyo yanshimiye cyane ndetse nanjye nkabona ko bimushimishije. Buri kintu cyose Yvan yakoraga naramukurikiranaga. Ubwo yahise ajya aho imyambaro yabo yabaga iri, akuramo imyenda y’akazi yambara isanzwe, ubundi arasohoka. Yvan yari umusore uberewe cyane k’uburyo bugaragarira buri wese.
Ubwo Yvan agiye kugenda we na mushiki we, narabegereye maze uwo mukobwa mubaza izina rye ambwira ko yitwa Kessia, amaze kunyibwira, Kessia na musaza we Yvan baragiye. Nasigaye nibaza ikintu nakora kugira ngo Yvan abe umukunzi wa njye ariko nkakibura. Natekerezaga uburyo ngiye kujya nirirwana na Yvan turi mu kazi ariko mukunda we atankunda nkumva sinabishobora. Uwo munsi ntibyaje gutinda, Yvan aza gutaha, ubundi ansanga aho nari ndi kugira ngo ambwire ko yagarutse. Yvan yatashye afite ibyishimo bidasanzwe, ndetse binagaragara ku maso he ko ubanza ibibazo yari afite mu muryango wabo, we na mushiki we bamaze kubikemura.
Yvan aza atashye ndetse aje kumpa raporo ko yatashye, niho nanjye nahereye mufatisha kugira ngo tuganire birambuye. Yvan, yansanze mu biro bya njye, ubundi amaze kumbwira ko yagarutse musaba ko yakwicara tukavugana. Yvan yaricaye, ubundi dutangira kuganira. Namubajije aho iwabo ariho arahambwira, ndetse mubaza nibindi byinshi byose arabimbwira. Tumaze kuganira byinshi, Yvan namubajije ku ngingo nashakaga kumumenyaho kandi inshishikaje, arinayo yari yatumye musaba ko yakwicara aho ngaho. Yvan, naramubajije nti” nonese Yvan, uri umusore mukuru cyane rwose kandi uranasobanutse biragaragara, buriya iyo uri m’urukundo wumva ari ibintu bimeze gute?”.
Yvan, mubajije icyo kibazo nabonye isura ye ihindutse cyane, ndetse mu maso he hatangira gutukura, k’uburyo nabonye rwose wagira ngo nkojejemo igiti, ubundi Yvan atangira kubika umutwe adashaka kundeba. Nabonye bimeze gutyo, Yvan ndamubwira nti” Yvan, mbabarira niba ngukomerekeje, ariko nanone ntago nari nzi ko hari ibyo nakwibutsa byatuma ubabara bigeze aho, ndetse nushaka ntiwirirwe unsubiza nta kibazo”. Ikintu nahise ntekereza kuri Yvan mbonye bimeze gutyo, natekereje ko ashobora kuba yarababaye cyane m’urukundo, ndetse n’impamvu namubwiye ko ashatse atansubiza, nuko nari mbonye ko bishoboka kuri njye kuzamuhoza amarira yagize m’urukundo rwe.
Yvan, nakomeje kumubwira nti” Yvan, mbabarira nukuri wirira abandi batatubona bakagira ngo hari ikibi nagukoreye, ihangane kandi umbabarire”. Yvan, yamaze iminota igera kuri 3 yose yubitse umutwe mu maguru ye ndetse no guhaguruka byamunaniye, arangije yubura umutwe arandeba ntungurwa no gusanga umusore afite mu maso wagira ngo yanyweye itabi ryinshi cyane. Muri njyewe, numvaga Yvan nahaguruka aho nari nicaye nkamusanga aho yari ari kugira ngo muhumurize, ariko nanone nkabona ko abatubona bashobora kubifata nabi, bakamfata ukundi kandi ndi umukuru wabo.
Yvan, namusabye ko yambabarira ndetse akajya mu kazi ke akirengagiza ibyo maze kumubwira, ariko Yvan yandebye mu maso cyane ndetse ngira isoni ari njyewe, maze n’amarira menshi atitangira, atangira kumbwira ati”mu byukuri birababaza. Birababaza cyane, iyo hari ibyo wagakwiye gukora kandi ubishaka, ariko ukaba utabibonera ubushobozi. Birababaza cyane gushenguka umutima kandi nta kintu na kimwe wabikoraho”.
Yvan arimo ambwira ayo magambo n’intimba nyinshi cyane, nahise mubwira nti” Yvan, nukuri ni ukwihangana, kubera ko ubuzima niko bumera kandi ntago bugenda uko tubishaka”. Yvan, yakomeje kurira cyane, mbona biraza kuba ibindi kandi yanze no gusohoka,mpita ngenda mfunga urugi n’amadirishya nshyiraho ama rido ngaruka kwicara, maze Yvan akomeza kumbaza ati”ari wowe se wabikoraho iki? Wakomeza ukihanganira kubabara? Wakwiyica se bikarangira? Wakora iki?”.
Yvan, ibyo yavugaga byo ntago nari nzi ngo ni ibiki, kubera ko ntago nari nzi amateka ye bwite yamubayeho atuma ababara bigeze aho ashobora no kurira nk’umwana, maze ndamubwira nti” Yvan,niba koko wangiriye icyizere ukaba wumva wambwira ibyawe byose,ni ukuri nguhaye umwanya mbwira, kandi ujye wumva ko uretse kuba ndi umukuru wawe, bidakuyeho ko turi abantu kandi tugomba gufashanya”. Nyamara, Yvan intimba yari afite na njye naramurebaga nkumva amarangamutima arazamutse cyane, k’uburyo na njye numvaga narira, wakubitiraho ukuntu namukundaga nubwo we yari atabizi, nkumva uwanzanira uwo muntu watumye Yvan akomereka, namwigisha isomo.
Yvan, yakomeje kumbwira ati”nanjye bije vuba cyane,kandi ntago nari mbyiteguye m’ubuzima bwa njye. Ntago nari nzi ko bigomba kumbaho. Ntago nari nziko byambaho,ariko byarabaye kandi nubwo ntifuzaga ko bibaho, nta kindi kintu nashobora gukora ubu ngubu, kugira ngo bisubireyo. Iiiiihiii, byarangije kuba kandi birambangamiye”. Yvan, nahise mubaza nti” nonese Yvan,ni ibiki urimo kuvuga byabaye,kandi bibaye vuba,kandi utabishakaga?”. Yvan yandebye mu maso, maze arambwira ati”ni urukundo”. Yvan, yavuze urukundo numva muri njye ndahindutse, mpita menya ko yari yambeshye. Nahise menya ko Kessia Atari mushiki we ahubwo ari umukobwa yakunze ariko bikaba bitashobotse.
Mu byukuri, k’uruhande rumwe numvaga kubona Yvan ababaye bimbangamiye, ariko nanone nari nishimye cyane ko byibura Yvan ari wenyine nta mukobwa bari kumwe. Ariko nanone nibazaga aho nzahera kugira ngo Yvan mubwire ko mukunda ariko nkumva bizangora cyane. Yvan, nahise mubaza nti” nonese Yvan, byagenze gute?”. Yvan, yaransubije akirimo no kurira kandi ubona ko bimubabaje cyane, ati” ntago nari nzi ko tuzahura. Ntago nari nziko m’ubuzima bwa njye nahura n’umuntu ntitumarane n’iminota 10 ariko umutima wa njye ugahita umwakira wese wese ukumva yahita aba umukunzi wanjye. Iyo murebye, ndamufuhira cyane, nabona ari kuvugira kuri telephone nkumva ngize ishyari ndetse muri njye nkamufata nkaho arimo kunca inyuma kandi tudakundana. Mu gihe gito cyane maze mumenye, mporana intimba m’umutima wa njye”.
Yvan, nahise mubwira nti” nonese Yvan, ni umuntu wakunze?”. Aransubiza ati” namukunze nkimubona, ndetse ariko ikibabaje ntago byashoboka ko njye nawe dukundana. Kuri njye ni inzozi kuko ntaho duhuriye. Rimwe na rimwe ndota dukundana, ariko aba ari inzozi”. Yvan yakomeje kumbwira gutyo, nza kumenya ko Kessia yamwimye urukundo, ndetse nza gusanga njye nawe turi mu bihe bimwe. Kessia yanze guha urukundo Yvan kandi amukunda cyane, na njye numvaga Yvan ashobora kurunyima igihe namubwiye ko mukunda, ibyo bigatuma nanga kubimubwira.
Njye na Yvan twakomeje kwicara aho ngaho ntawe uvuga, nuko mu gihe nari ndi kure mu bitekerezo numva Yvan arasakuje ndetse avugana intimba ndetse n’amarira ati”ese koko nkore iki? Nkomeze mbabare bigeze aha kandi umutima wa njye ushobora gutuza? Koko nkomeze ngume mu gahinda,kandi uwo guturisha umutima wa njye ari hafi yanjye?”. Nahise mpaguruka negera Yvan, mufata k’urutugu maze ndamubwira nti” Yvan,wiguma guhangayika,reka nkubwire icyo gukora. Shira ubwoba, maze wongere usubireyo,maze wongere umubwire ko umukunda, umwinginge ndetse umwereke uburyo ubayeho udatuje, araza kubyemera uko byagenda kose,kandi umwereke ko uzajya umuba hafi, wasanga nawe impamvu yabanje kuguhakanira,ari uko wenda nawe hari ibyo yanyuzemo bimukomereye”.
Nyamara, nubwo Yvan namubwiye ibyo byose,k’umutima naribwiraga nti”Mana nsenga, ndakwinginze Yvan nasubirayo bigende nk’uko byagenze mbere, kugira ngo nanjye byibura k’umunsi wejo, Yvan nzamubwire, cyangwa se kuvuga nibinanira,mwerekeko mukunda bwa rimwe”. Ariko nyamara nta kintu cyantunguye nko kumva Yvan ambwiye ati”Ntago ndabimubwira na rimwe. Ntago nigeze mbimubwira, kubera ko ndamutse mbimubwiye mbizi neza ko adashobora kubyemera”. Naratunguwe cyane, nibaza igihe cyose Yvan na Kessia bamaze bagiye, icyo Yvan yaba yakoze kandi ari kumwe n’umuntu yifuza gusaba urukundo,biranyobera, gusa nanga kumubaza byinshi cyane, maze ndamubwira nti”Yvan, uracyafite amahirwe. Ufite amahirwe ko araza kukwemerera. Ahubwo wowe saa kumi nebyiri akazi nikarangira, uze kumuhamagara,umubwire ko ushakako mwongera guhura,ubundi araza kubyemera ndabyizeye, nimuhura uhite umubwira ko umukunda”.
Nyamara nkabivugana ikiniga cyinshi cyane. Yvan, yahanaguye amarira mu maso he, maze arambaza ati”nonese koko nze kubikora, ibiraba byose nk’umuntu wangiriye inama uraza kumfasha kubyirengera?”. Yvan, namubwiye ko ndamufasha kwirengera ingaruka z’ibyo mugiriyeho inama, ndetse mutera imbaraga zo kumva ko agomba kugerageza amahirwe ye. Yvan yandebanaga isoni, ariko nta mpamvu kubera ko nari umuntu umukuriye mu kazi. Yvan uko namukoragaho, niko namukoze mugituza numva umutima we urimo gukubita cyane nk’ufite ubwoba budasanzwe. Yvan, yarahagurutse andeba mu maso, maze arambwira ati” murakoze ku nama mungiriye, ubwo akazi nikarangira ndaza kugerageza amahirwe ya njye”.
Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP udusangize ibitekerezo.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.