Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03

Amaze kumbwira gutyo yahise asohoka. Yvan amaze gusohoka, nahise nongera gukubitaho urugi ubundi ntangira amasengesho menshi cyane, yo gusaba Imana kugira ngo Kessia aze kwangira Yvan burundu, ndetse nibinaba byiza aze kwanga ko bahura, kugira ngo mpite mufatira mu cyuho nimare agahinda n’intimba nari mfite kubera urukundo namukundaga, nawe naza kubona nta kundi yabigenza,ahite anyemerera ubundi twikundanire.

Uwo munsi kuri njye akazi karahagaze, kubera ko natekerezaga cyane uburyo Yvan nzamufata k’umunsi ukurikiyeho bamaze kumwangira urukundo njye ngahita ndumusaba. Uwo munsi amasaha yakomeje kwicuma, ariko na njye ndimo gutegura amagambo meza nzabwira Yvan,ndetse ndino gutekereza akantu keza ndaza kugura nimugoroba kugira ngo nkararane nzakamuhe mu gitondo, kuko numvaga ko uko byagenda kose Yvan, Kessia agomba kumwanga, ibyo bikaza kuba amahirwe yanjye.

Nakomeje kumva ndigutekereza cyane, nibuka ko umutwe umwe wigira inama yo gusara, mpita mpamagara Clarisse umukobwa w’umuporisikazi nawe twakoranaga ndetse we twari tuziranye, kugira ngo mugishe inama y’ikintu nakorera umuhungu nakunze bwa mbere kugira ngo ahite ankunda. Clarisse we m’urukundo yari yarahiriwe, kubera ko abahungu birirwaga bamwirukaho bamusaba urukundo ahubwo we bikamugora guhitamo, mu gihe njye yambwiraga ko abahungu bantinyaga cyane, kubera ko babonaga ndi mwiza cyane ubundi bakabura aho bampera kubera ko babonaga nta numwe nakwemera, ibyo bigatuma mbaho nta mukunzi ngira.

Kandi koko niko byari bimeze, kuko na Benoit tujya gukundana,ni njye wamwibwiriye ko mukunda, abanza gutungurwa cyane,ukuntu ngo umukobwa w’ikizungerezi nkanjye yaba yarakunze umwana wo mucyiciro giciriritse nka Benoit. Benoit yari umusore wavukiye mu muryango w’abakene, ariko bahemukiwe nabayobozi bamwe na bamwe kubera ko baciye bugufi mu mitungo, ari nayo mpamvu yaje kunyanga ambwira ko adashobora gukundana n’umuntu ukorera igihugu. Benoit, ntago twashwanye ngo twangane bya bindi bisanzwe, ahubwo, mbere y’uko dutandukana twabanje kubiganiraho, kubera natwe ubuzima murugo twaritubayeho, biba ngombwa ko igi police nkijyamo uko byagenda kose.

Ubwo Clarisse yambwiye uburyo ngomba kwitwara ndetse nibyo ngomba gukora kugira ngo umuhungu nakunze nawe azankunde nta kabuza. Clarisse amaze kungira inama y’ikintu nakora kugira ngo Yvan nzamuterete ankunde,nubwo ntigeze mubwira ko ari Yvan nshaka gusaba urukundo, amasaha yari ageze, ubundi turataha. Nabanje kunyura m’urugo kugira ngo nitegure ubundi njye mu isoko ryari m’umugi wa Bujumbura kugirango ngure utuntu twiza cyane nari nabwiwe. Ubwo, kubera ko n’ubundi nari ntuye hafi m’umugi, ubwo nari hafi kugera aho nari guhahira, hari saa kumi nebyiri na makumyabiri n’umunani ndabyibuka, nagiye kubona mbona telephone ya njye irasonye, ariko ndebye numero mbona ntago nsanzwe nyifite.

Ubwo naritabye, mu kumva ijwi ry’umpamagaye numva ni Yvan, wavuganaga intimba no kuri telephone bikumvikana. Nabanje kwikanga no kumva ntatuje, kubera ko amatwi ya njye yari yumvise ijwi ry’uwo umutima wa njye ukunda atabizi. Yvan, yarambwiye ati”Boss, ndakwinginze mfasha, muri aka kanya nkeneye ubufasha bwawe, kubera ko ari nawe wangiriye inama”. Yvan, naramubajije nti” Yvan, mbwira. Ese urashakako ngufasha iki muri akakanya?”. Yvan ambwira ngo mufashe, nkurikije n’ukuntu yabivuganye agahinda kuzuyemo n’intimba, nahise nivugisha k’umutima nti” Kessia mukobwa mwiza urakoze cyane”.

Yvan maze kumubaza icyo namufasha, yahise ansubiza ati” Ndakwinginze ndashaka ko njye nawe  duhura”. N’ubundi naratekereje nsanga ibyo naringiye kugura kwari ukugira ngo nzashimishe Yvan, ariko nanone nsanga muri ako kanya ngombwa kumwiyereka, mpitamo kubireka kugira ngo mbanze njye kumureba. Namubajije aho ari kugira ngo musangeyo arahambwira, ubundi njyayo koko ndahamusanga.

Yvan, aho yari ahagaze yari anteye umugongo k’uburyo namugezeho namugeraho akikanga cyane, mu kumwitegereza mbona afite ubwoba buvanze n’amarira, ahita amfata aranyiyegereza,maze arampobera.

Numvaga ari byiza cyane, kubera ko Yvan yari arimo kuntura agahinda afite ko kuba yabuze urukundo yashakaga, ariko njye nkaba nshaka kumuhoza ayo marira yose yarimo kurira. Naramwemereye turahoberana cyane, ndetse ndamufata ndamukomeza nkajya mwiyegerezamo cyane, nawe akankundira akanyegera. Yvan, n’amarira menshi ndetse umutima we uterera mu gituza cyanjye nkawumva, yarambwiye ati”Kyala”. Bavandimwe, Yvan yampamagaye mu izina rya njye numva ndatunguwe, numva ibintu ntibisanzwe.

Mu gihe nari ndimo kubitekerezaho, arakomeza arambwira ati”Kuva mukanya nguhamagara ngo uze duhure,ni inama zawe nari ndimo gukurikiza,kandi wanyemereye ko ingaruka zose uramfasha kuzirengera”. Yvan, yambwiye gutyo numva koko ko ibyo nasabye Imana ngo bamwime urukundo yabimfashijemo, maze ndamusubiza nti” Yego rwose nabikwemereye, nubwo bigukomereye cyane”. Yvan, yarakomeje arambwira ati” Isimbi, ndabizi ko njye nawe tutari mu rwego rumwe, kandi ko abantu bose bagutinya, ariko njye kwihangana bimaze kunanira, kuburyo nibinaba na ngombwa nyuma y’iki gihe njye nawe turimo nonaha, kiraba aricyo gihe cya nyuma cya njye kuri iyi si, ariko ndumva ngomba kubikora.”

Bavandimwe, Yvan yambwiye gutyo numva umutima wa njye unsimbutsemo, mu gihe ngiye kumurekura ngo mubaze ibyo arimo kuvuga ibyo aribyo, akomeza kungundira cyane yanga ko murekura, maze arambwira ati”Kyla, byose ni wowe wabitangiye, wanyeretse ko unyitayeho ubwo wansangaga ndimo kurira mu kazi. Icyo gihe narizwaga n’uburyo nakubonye bwa mbere uri umukoresha wa njye nkagukunda kandi nzi ko bitashoboka, ariko unsanze ndimo kurira aho kunyifataho nk’umukoresha ahubwo urampobera wirengagiza ko unkuriye, bikaba byaratumye uwo munsi ngukunda kurusha uko byari bimeze mbere y’uko umvugisha”.

Yvan, yamaze kuvuga ayo magambo yose numva mu ntege za njye zose, haba mu maguru cyangwa mu maboko, nta kabaraga na kamwe karimo, ndetse k’uburyo nashakaga kumucika ngo nicare hasi ariko agakomeza kumfata akankomeza kugira ngo ntagwa. Yvan, yakomeje kumbwira ati” KYLA, ukwihangana kwa njye ni aha kugarukira,ntago nshobora kubaho muri ubu buzima kandi nkeneye no kubaho ntuje, ni ukuri ndagukunda n’Imana yo mu ijuru ibyumve, ni wowe mukobwa nakunze, ndetse akaba ari nabwo bwa mbere nari nkunze”.

Nagize ngo ndimo kurota cyangwa se kubonekerwa, kubera ko ibintu numvise n’amatwi ya njye Yvan avuga,ni ibintu njye ubwa njye nifuzaga kumubwira, ariko burya njye nawe twari turi mu gihe kimwe. Muri icyo gihe,nari narabaye nk’umusazi,numva ko byanga byakunda njye na Yvan tugomba gukundana,ariko nanone nkareba, nkabona Yvan atazabyemera kubera ko nari umuyobozi we, ariko nyamara, Yvan nawe yibazaga uburyo yambwira ko ankunda nyine, kandi ndi umuyobozi we. Mugihe njye nari ngihanyanyaza kwihanganira kumubwira ko mukunda, we niko ukwihangana kwe kwaje kurangira, birangira abinyibwiriye.

Yvan, ambwira ayo magambo yose,yari amfashe ankomeje, kubera ko njye imbaraga zo guhagarara ngo nshikame ntazo nari ngifite,k’uburyo iyo andekura nari guhita ngwa hasi. Icyakora byo ibyambayeho uwo munsi ntago nabyibagirwa, kubera ko nabuze umwuka nkabura nuko nifata imbere ya Yvan. Yvan, yakomeje kumbwira ati”KYLA, na njye nakoze uko nshoboye kose kugira ngo mpagarike umutima wanjye ureke kugukunda, ariko ntago byashoboka. Nawe urabizi ko umutima ariwe utegeka umuntu, ko umuntu ubwe adashobora gutegeka umutima, bityo rero, unkorere icyo ushaka, niba nanakubahutse unyirukanishe mu kazi kawe, ariko byibura nzamenye aho ndi hose,aho umutima wa njye uzaba uherereye,kuko ntifuzako natakara kubwa we.”

Yvan, yakomeje kumbwira amagambo menshi,ndetse nyuma akavangamo andi arimo guhangayika kubera ko yibwiraga ko akoze ibintu bishobora kumwirukanisha mu kazi. Gusa njye, kuba ntaramusubizaga, suko nari nabuze icyo mvuga, kuko m’umutima wa njye namubwiriyemo amagambo menshi cyane, uretse ko atabashije kuyumva. Yvan, amagambo yageze aho aza kumushirana,ahubwo njye nsigara nibwira m’umutima nti”Yvan, urakoze cyane. Urakoze cyane, kuko utumye umutima wa njye usubira mu gitereko, kubera ko nari mpangayitse nibaza uburyo buri munsi nzajya mporana nawe nkwifuza,ariko ntashobora kukubona”.

Mbese, navuze byinshi mumutima atabashije kumva, k’uburyo nyuma y’iminota nka 20 Yvan yageze aho agatuza ndetse akanabibona ko namwakiriye nubwo ntigeze mbimubwira. Nyuma y’igihe kinini ntawe uvugisha undi, nanjye ntago nzi aho ijambo rya mbere namubwiye ryaturutse, kubera ko namubwiye nti”Ntago nzigera nkubabaza na rimwe,nzahora ngushimisha”. Mubwiye gutyo, Yvan yaratunguwe cyane,ndetse ahita andekura atangira kundeba mu maso, ubundi arambaza ati”Ngo? Nari nagusabye ko wabanza kubitekerezaho neza, none umwanzuro uhise uwufata?”.

Kumbe mumagambo yose Yvan yambwiye, yari yanansabye ko mbere yo kugira icyo nkora, haba no gutanga raporo ku bakuru ko namwubahutse cyangwa se gukora iki kindi, yansabye ko nabanza kubitekerezaho neza kugira ngo basi niba hari ikizambaho kizabe nkizi, yamenyesheje, haba no kwirukanwa. Yvan, amaze kumbwira gutyo, numvise ibintu ari nta kibazo,ndetse nyuma yo kwiyumvira cyane namusabye ko twakwicara ubundi tukaganira. Twicaye aho muri iyo mbeho,Yvan akajya ahuha mu biganza bye akanshyira ku matama ya njye kugira ngo nshyuhe,nibwo naje kumubwira ukuntu na njye byari bimeze,ndetse mubwira uburyo namukundaga cyane.

Yvan maze kubimubwira, ninabwo nawe yaje kunyemereza neza ko Kessia ari mushiki we bwite, mu gihe njye nari namaze kwishyiramo ko ari umukobwa bakundana. Bavandimwe ntababeshye, uwo munsi njye na Yvan twatashye twemeranije urukundo rwa nyarwo, dusezerana byinshi cyane harimo no kutazahemukirana. Ngiyo intandaro ya byose,ndetse nguko uko byose byaje gutangira. Urukundo nagiyemo na Yvan, niyo ntandaro y’ubuzima bwose nabayeho nyuma, k’uburyo igihe cyageze nkicuza impamvu Yvan namukunze,ndetse nawe akicuza impamvu yankunze.

Mu gitondo cyakurikiyeho, murabyumva mwese twageze ku kazi akanyamuneza ari kose. Njye na Yvan ku kazi, twagakoraga neza cyane kandi twishimye, twarebana tugaseka. Yvan, umusore wari utuje cyane, yaranshimishije bikomeye cyane, k’uburyo aho twakoreraga nibazaga ukuntu nari kubaho iyo ntaza kuhakorera. Iyo minsi yose, ibyishimo byari byinshi cyane, ndetse bamwe mu inshuti zacu twakoranaga ziza kumenya ko njye na Yvan dukundana, nubwo tutifuzaga kubibabwira. Iminsi yaragiye,amezi arisunika, ndetse umwaka n’igice urashira njye na Yvan tubaho twishimye mu kazi kacu,ansura nkamusura, mbese byose tubikorana.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 27| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya

Umwaka n’igice ushize nkundana na Yvan, nibwo papa wa Yvan wari umusirikare yavuye m’ubutumwa hanze yari amazemo igihe kitarigito, ndetse ninabwo yakiriye amakuru ko Yvan akundana n’umukobwa w’umupolicekazi bakorana, akaba njye. Papa wa Yvan ayo makuru ayamenya, nta numwe wigeze amenya uko yabyakiriye, niba byaramubabaje cyangwa se byaramushimishije. Umunsi umwe, papa wa Yvan nibwo yaje kuganira na Yvan bari iwabo m’urugo, ubundi papa we amusaba ko yazazana umukobwa bakundana, akamumwereka kubera ko Yvan yari ari kuba mukuru kandi yarasezeranije papa we ko nava hanze azamwereka umukaza ubundi akamukoreshereza ubukwe.

Yvan, papa we amaze kubimusaba nibwo yaje kubimbwira, ambwira ko papa we ari umusirikare,mpita nibuka ukuntu Yvan mushiki we Kessia yaje kumureba ngo bafite ibibazo m’urugo bagomba gukemura biranyobera,ariko sinirirwa mbimubaza. Uwo munsi, nibwo njye na Yvan twafashe umwanzuro wo kujya kwa Yvan muri uwo mugoroba akazi karangiye, ubundi nkajya kwerekanwa kwa databukwe. Twavuye mu kazi, Yvan aramperekeza angeza hafi yo m’urugo, ubundi ampa bizou ku itama kugira ngo njye kwitegura, ubundi nawe ajye m’urugo iwabo, kugira ngo aze kuntora nyuma y’isaha imwe maze kwitegura.

Namaze gutandukana na Yvan, njya m’urugo ariko nsanga maman atarataha,ntangira kwitegura ariko ndangije byose ngiye guhamagara Yvan ngo aze kundeba, maman ahita yinjira muri salon ndamwumva, mpita ngenda musanganira kugira ngo mubwire byose uko bimeze, dore ko mu gihe cyose namaranye na Yvan mama wa njye yamukundaga cyane, kuko Yvan nari naramuzanye m’urugo akajya asura maman, nubwo njye ntigeze ngera iwabo kubera impamvu z’ubuzima bwa buri munsi. Maman,namubwiye ko papa wa Yvan yasabye Yvan ko najyayo kugira ngo ambone, ubundi ategure ubukwe bwacu nyuma yo kumbona.

Maman wa njye maze kubimubwira, yarishimye cyane, kubera ko buri munsi yambazaga igihe nzabanira na Yvan ubundi nkamuzanira umwuzukuru.  Icyogihe maman yambwiye ko papa wa njye ajya gupfa, yamusabye ko yazandera neza nkazavamo umukobwa uzahesha umuryango wacu icyubahiro, nubwo umuryango wacu utari mugari cyane, ariko byibura uwo uhari nkawuhesha ishema. Maman, yakomeje kumbwira buryo ki inshingano ze yazikoze nkuko data yari yarabimusabye, ko igisigaye ari uguhesha ishema nyine umuryango wacu, kandi koko nanjye maman nta kintu na kimwe namushinjaga, kuko papa wapfuye nkiri muto cyane, akimara kugenda maman yakoze uko ashoboye kose ngo andere neza nk’abandi bana, ndetse njye nakuze nziko turi abakire kubera ko aho nabaga ndi hose, ibyo abandi bana bose bagiraga na njye nabaga mbifite, sinkamenyeko maman wa njye yiryaga akimara kugira ngo mbeho neza kandi njye nibona neza mu bandi bana.

Nguko uko maman yandihiye amashuri yose yose ndayarangiza na kaminuza, ariko akazi kaza kuba akibura mu gihugu, kakabona uwo zereye, ari nabwo naje gufata umwanzuro wo kwinjira mug ipolisi kugira ngo nkomereze aho maman yari agejeje, nkumwana umwe gusa yabyaye. Ninako byagenze, ndetse uwo munsi mbwira maman ko ngiye kwerekanwa kwa data bukwe,nari nziko njye na Yvan nitumara kubana, umuryango wacu uzaba wagutse neza cyane, aho ubushobozi bwa maman bubaye buke,papa wa Yvan na maman we wari umukozi ukomeye wa leta, ndetse nanjye na Yvan tuzajya dukora ibishoboka byose tukamwunganira, akazasaza neza kuko k’uruhande rwa njye ari cyo naharaniraga.

Maman wanjye amaze kunshyigikira no kumpa umugisha, nibwo nahamagaye Yvan ngo aze antware. Maze guhamagara Yvan ngo aze antware, ntago nakwibagirwa inseko nziza ivanzemo ibyishimo maman yansekeraga kubera ibyiza ngiye kugeraho, ndetse nkaba nyibuka neza cyane kubera ko aricyo kintu cya nyuma mama wa njye umbyara, umwe rukumbi mwibukiraho. Iyo nza kumenya ibiraza gukurikiraho uwo munsi mva m’urugo, ntago nari kwirirwa njyana na Yvan iwabo. Ntago byaje gutinda, Yvan yarakomanze ndasohoka, njya kumureba ahita ambwira ngo ninjire mu modoka ndamwangira, kuko nashakaga ko abanza gusuhuza maman wa njye.

Ninako byagenze, YVAN yahise ava mu modoka aza m’urugo,asanga maman muri salon yicaye aramuramutsa yicaraho gato. Maman wa njye yakomeje kudusekera ya nseko ye igaragaza ibyishimo yari afite kubera njye ibyo nari ngiye kugeraho. Iyo nseko niyo nanubu mwibukiraho, kuko aricyo kintu cya nyuma namubonyeho kuri uwo munsi. Twasezeye kuri maman mubwira ko ntari butinde,ubundi turasohoka tujya mu modoka ya Yvan. Nguwo umunsi wa nyuma navuye m’urugo, ubanza nanubu ntabasha kuhibuka ngo mpijyane,ndetse ubanza nuwangezayo, ntabasha kumenya ko ariho.

Njye na Yvan twagiye umuhanda wose duseka twishimye cyane,namwe murabizi iby’abakundana, k’uburyo Yvan yatunguwe cyane, kubona tugeze iwabo m’urugo kubera ko yabonye ngo twihuse cyane kandi yari arimo gutwara imodoka buhoro cyane, agira ngo tugende arimo kunyirebera. Nibyo koko kandi, mu minota 40 Yvan twajyanye mu nzira tujya iwabo, ubanza iminota myinshi namukuyeho amaso ari nkitatu yonyine. Tugera ku gipangu cyo kwa Yvan, nabonye cyifunguye nta muntu ugikozeho ahita yinjiza imodoka turinjira. Narumiwe cyane,ukuntu hari abantu bafite inzu nkizo ngizo mu Burundi,kandi hari n’abatuye mu tuzu twamafuti tudafatika kubera kubura amikoro.

Yari inzu nziza cyane, navuga ko buri wese atabasha kwigondera. Nkimara gusohoka mu modoka, umuntu wa mbere twahuje amaso yari Kessia,wari wambaye imyenda myiza cyane,ariko n’ubundi ikaba ari imwe aba isalamu kazi dukunda kwiyambika kubera ko ariko tubitegetswe n’idini yacu. Nabajije Yvan impamvu Kessia yari ahagaze aho asa n’udutegereje, Yvan ambwira ko yari yamaze kumubwira ko ngiye kuza. Yvan ninabwo yanambwije ukuri kose, ko burya igihe Kessia yaje kumureba ku kazi, Yvan ubwe ariwe wari wamutumyeho ngo aze, amunyereke maze amugire inama niba koko ashobora kuza kumbwira ko ankunda.

Numvise Yvan ari nk’umusazi,ariko nanone niko urukundo rumera. Kessia yahise ambwira ukuntu yanyegereye kugira ngo andebe, maze we na Yvan bakamera nkaho barimo gusaba uruhushya kugira ngo bajye gukemura ibibazo byabo m’urugo kandi bambeshya. Kessia yakomeje ambwira ko yangeze imbere, nubwo nari nambaye imyenda ya gipolise akagiramo ubwoba buke,ngo ariko yabonye ndi mwiza cyane,kuburyo Yvan iyo ntamukunda yari kuba ahombye cyane bikabije. Ubwo nibwo namenye imitwe yose Yvan na Kessia bakinye wa munsi wa kabiri,nyuma y’uko nsanga Yvan arimo kurira yibaza uburyo nzakundana nawe.

Numvise ari comedy, ariko Yvan ahita ansaba ko nakwinjira mu nzu nkajya kureba ababyeyi be.

Nakomanze muri salon, numva ijwi ry’umugore rimbwira ngo karibu, nkuramo inkweto ndinjira nsanga ni maman Yvan urimo wenyine. Ntago nshobora gusobanura uburyo maman Yvan yanyakiriye, kubera ko yumvaga yakomeza kunyambira kubera kunyishimira cyane, nubwo bitaje gutinda, kubera ko papa Yvan yahise yinjira muri salon,aturutse mu cyumba. Niba navuga ko ari nk’umwijima wari winjiye muri iyo salon cyangwa iki, na njye simbizi,ariko icyo nabonye nuko papa wa Yvan yavuye mu cyumba yari arimo, yagera muri salon akanyitegereza cyane nk’umunota wose, ubundi aho kunsuhuza agahita yigira kwicara mu ntebe, nagira ngo musange musuhuze, akandeba ubundi agahita ahaguruka akigendera arimo akanda telephone.

Kubera ko Yvan yari yasigaye hanze avugana na Kessia ukuntu hari utuntu twiza turaza kunshimisha ashaka kumutuma, niko Yvan yahise yinjira ahurira na papa we mu muryango, ubundi agahita amubwira ibintu ntabashije kumva,ndetse na maman Yvan atabashije kumva. Nabonye maman Yvan yumijwe n’ukuntu papa Yvan yanyitwayeho, ariko ntiyabitindaho cyane, akomeza kunyiganiririza cyane, ambaza amakuru ya maman  ndetse n’ukuntu njye na Yvan tubanye. Nyuma y’iminota 10 ntegereje Yvan wa njye kubera ko narinki umbuye kumureba mu maso ngo nkomeze nishime,niko Yvan yahise yinjira yicara hakurya yanjye, ariko namureba nkabona Atari aho hafi, yandeba agaseka ariko nkabona ari bimwe byo kurenzaho.

Ntago nakwibagirwa uwo munsi, ukuntu Yvan yahise ava aho yari yicaye akaza ansanga ku intebe nari nicayemo, akamfata ibiganza byanjye ariko nkumva ibiganza bye biratose cyane, ndetse birimo no gutitira. Nibazaga ikibazo Yvan afite ariko bikancanga.  Mu gihe naringiye kugira icyo mubaza, Yvan yacunze maman we ku ijisho maze aranyongorera kandi afite ubwoba bwinshi, ati”Kyla, urabizi ko ngukunda. Ndakwinginze gira vuba uhaguruke kandi umfate cyane unkomeze, ubundi tuve hano muri salon, duce mu gikari, turasimbuka duhinguke mu muhanda w’inyuma”. Nari ngiye kwibaza impamvu Yvan yambwira gukora ibyo bintu, ariko nanone numva ko bifite impamvu, numva ndaza kumubaza iyo mpamvu nyuma y’uko tugera mu muhanda winyuma tumaze gusimbuka igikari.

Ninako byagenze, Yvan naramufashe ndamukomeza cyane, duhita twinjira mu nzu imbere turenga ibyumba bine byose, tugera mu gikari cy’inyuma, duhita twurira igipangu duhinguka mu muhanda w’inyuma. Bavandimwe, ibyo twari dukoze byari nko gukora ubusa, kubera ko tukimara kugera muri uwo muhanda, nibajije niba Yvan ariko yari yabipanze. Twahise tugwa mu ruziga rw’imodoka zasaga nizidutegereje, mu gihe nkiri kwibaza ibiri kuba n’ibigiye kuba, mbona Yvan abasirikare bamwe baramufashe bamushyize mu modoka igenda ndeba, na njye abandi banshyira mu yindi ica mu cyerekezo gitandukanye nicyo banyujijemo Yvan. Twageze imbere bankubita ikintu ntazi mu mutwe, mpita mbura ubwenge. Nguko uko twatandukanye, njye na Yvan urukundo rwa njye.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 02.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved