Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 04

Duherukanye ubwo papa Yvan yari yamusabye ko yamuzanira umukobwa bakundana kugira ngo amubone maze abategurire ubukwe, ariko uyu mukobwa Kyla yagerayo ibintu bigahita bihinduka, ndetse agatandukanwa n’uyu musore Yvan bikozwe n’abasirikare bisa nk’aho babashimuse, ndetse bikaba byarasaga nkaho uyu musore Yvan yari yabivumbuye, ariko yajya gucika bagahita babagwa gitumo aho bari babategeye,bagahita babatwara buri wese ukwe.

Nyuma yo gutandukana na Yvan, ndetse bikozwe n’abantu ntigeze menya uretse ko bari abasirikare, nacishijwe ukwanjye, na Yvan nawe acishwa ukwe, sinongera kumubonaho. Icyo naherutse ndi kumwe nabo bantu, nuko bankubise ikintu mu mutwe ngahita nsinzira, ariko nyuma yo gukanguka nasanze ntakiri kumwe nabo, ndetse ntari no mu modoka yabo. Ikindi kandi nasanze ndi nahantu nari nibonye bwa mbere, kuko aho hantu nabonaga ntahazi.

Ishavu n’agahinda byakomeje kumfata, ndetse nkumva ko Yvan we ibye byaje kurangira. Aho nisanze, nta handi uretse kwa muganga, ariko ikintu cyantunguye nuko abaganga bari bahari, bavugaga ikinyarwanda. Ibyo nakomeje kubyibazaho nkibaza niba mu gihugu cyacu haba hari amavuriro akoramo abanyarwanda batavuga ikirundi, ariko bikomeza kuncanga. Igihe nari nkiri mu gihirahiro nibaza ibyabaye, nagiye kubona mbona umuganga arebye ku gitanda nari ndyamyeho, abona ndimo kureba, amaze kubibona ahita asakuza avuga ati”muze mumurebe wa mugore arakangutse”.

Abaganga batari bake bahise baza ku gitanda cyanjye, batangira kunsegura kugira ngo mpaguruke nicare neza. Abo baganga, bakekaga ko nagize ikibazo gikomeye cyane, kuburyo bankoragaho bigengesereye cyane, ariko njye numvaga mu mubiri nta kibazo na kimwe mfite, uretse umutwe bari bakubiseho ikintu wandyaga buhoro, ndetse ntari kubabara bikomeye. Ikintu cyari kindimo, nuko nibukaga ukuntu Yvan twatandukanye, ndetse mpangayikishijwe cyane nawe, kubera ko ntari nzi amaherezo ye y’ukuntu byagenze. Mu byukuri, ntago nari ndabona igisubizo cy’ibyabaye n’impamvu yabyo, kuko Yvan niwe wari kubimbwira iyo tuza kuba twaratorokanye cya gihe turi iwabo, ariko ntago byakunze ko njye na Yvan dukomezanya.

Nkimara gukanguka, nashatse guhaguruka ngo njye gutega imodoka ingeze m’urugo, ariko abaganga banga ko mva ku gitanda nari nicayeho. Abaganga, batangiye kumbaza ibyanjye byose, mbabwira amazina yanjye. Umuganga umwe, wari umugore ndetse ubona ko akuzeho cyane, yasabye abandi baganga ko baba basohotse kubera ko yabonaga nsa n’uwacanganyikiwe mo gatoya, maze abaganga barasohoka, bamaze gusohoka wa muganga araza aranyegera amfata mu kiganza. Uwo muganga, yavugaga ikinyarwanda cya nyacyo, hapana ikirundi.

Uwo muganga, yarambwiye ati”nitwa Mukamana, ndi umuganga hano kuri iri vuriro, ese wambwira ibyawe byose ntana kimwe umpishe kugira ngo nze kubona uko ngufasha?”. Umuganga, namwemereye ko ngiye kumubwira byose nta kintu na kimwe muhishe, ariko musaba ko mbere yuko mubwira ibyanjye, yabanza kumbwira aho turi kugira ngo duhamagare murugo mbwire maman wa njye aho ndi ubundi aze kunsura mu gihe batari bansezerera. Bavandimwe, umuganga amaze kumbwira aho nari mperereye, nagize ngo ndarose ariko musaba ko yansubiriramo neza ibyo yari ambwiye, ansubiriramo aho nari mperereye neza, numva nguye mu kantu.

Mukamana yari amaze kumbwira ko nari mperereye mu Rwanda. Yambwiye ko igihugu ndimo ari igihugu cyu Rwanda. Ibi kubyumva byambereye ihurizo, kuko nibajije cyane ukuntu nari kuba mvuye mu Burundi nta n’umunsi  n’umwe ushize ngahita nisanga mu Rwanda. Mukamana, namubajije ukuntu mu masaha make ashize naba ngeze mu Rwanda, ariko mubajije gutyo arandeba maze aranseka cyane. Muganga mukamana, yambwiye ko Atari amasaha maze kuri iryo vuriro, ngo ahubwo nari mpamaze iminsi 3 yose ndyamye ntakanguka. Ibintu byambereye ihurizo rikomeye cyane, ndavuga nti “byanga byakunda ndi mu bibazo bikomeye cyane,” kubera ko kuza mu Rwanda, ntago nari nabigizemo uruhare.

Bavandimwe nubwo ibyo kuba nari ndi mu Rwanda byari binteye ikibazo, kuba ntazi aho Yvan yari aherereye bikantera ikibazo, ndetse, kuba ntari nzi umuntu wari wanzanye mu Rwanda nabyo bikantera ikibazo, ndetse nkagira n’ikindi kibazo gikomeye cyane cyo kuba maman yari ahangayitse cyane kubera kwibaza aho nari mpereyeye, ikindi kibazo kuri njye cyahise kivuka nkiri kuvugana na muganga mukamana. Muganga, ubwo namubazaga uko nageze muri iryo vuriro, yambwiye agira ati” mu gitondo cyo kuwa kabiri, ubwo hari mu minsi 3 ishize, twagiye kubona tubona ambulance ije muri ibi bitaro byacu, ikuzanye bavuga ko watoraguwe k’umuhanda wasaze, bahita bakuzana hano. Bityo rero, niba warigeze wumva I kigo bita I ndera kivura abasazi aha niho uri kuko ubu uwakuzanye yavugaga ko uri umusazi kandi yari afite n’ibipapuro bya muganga wakwitayeho iwanyu mu karere ka Karongi, akaba yarakohereje hano kugira ngo tukugumane kugeza igihe uzakirira”.

Bavandimwe, muganga Mukamana amaze kumbwira gutyo narumiwe cyane, maze ahubwo numva niwe wasaze. Muganga, nahise mubaza nti”mu karere ka karongi?”. Aransubiza ati”yego, mu karere ka karongi iwanyu, niko bigaragara ku bipapuro byatanzwe n’umuganga wakwitagaho, ndetse uwo muganga yatubwiye ko kukwitaho byari bimaze kurenga ubwenge bwe, ko ndetse yahisemo kukuzana hano kugira ngo ari twe tukwitaho”.

Muganga, natangiye kumva ahubwo ariwe musazi. Muganga namubwiye ko iwacu nta karere ka karongi mpazi, ko njye iwacu ari m’umugi wa Bujumbura. Muganga, yatangiye kugira ubwoba cyane, kuko yumvaga ibyo ntangiye kumubwira ari ubusazi, ubundi ahita ahamagara abandi baganga kugira ngo baze bamufashe, kuko ngo ubwonko bwa njye bwari butangiye gusara nanone. Bavandimwe nibajije ibintu biri kumbaho ako kanya, nyoberwa ibyaribyo. Abaganga bakimara kwinjira, bahise bamfata bajya kunkingirana mu cyumba cya njyenyine. Nguko uko nahindutse umusazi ku ngufu.

Ibyari biri kumbaho byose, byari nk’inzozi, kuko nta muntu n’umwe nari nzi uri kubinkorera. Bakimara kunshyira mu cyumba bagafunga, natangiye kwibuka ubwo nari ndi kwa Yvan, nkibuka umunsi papa wa Yvan yari asohotse hanze agahurira na Yvan mu muryango akamubwira ibintu ntumvise, hanyuma Yvan akaza yiruka afite ubwoba, ntangira kwibwira ko papa Yvan ariwe wanzanye aho ngaho, ariko nanone nibaza inyungu yaba abifitemo, ariko nsanga ndi kumutekererereza ubusa. Nanone, nibutse ukuntu umuganga yanyeretse impapuro ziriho ibindanga ndetse nibyerekana ko njye nari ntuye mu karere ka karongi, nza gusanga ahubwo abandi bantu basaze bakabinyitirira.

Muri ako kanya, nta mahitamo nari mfite na makeya. Mu gihe nari nkirimo gutekereza ibyabaye kuri njye n’uburyo nisanze mu bitaro by’abasazi I ndera kandi nari ndi mu burundi mu gihe gito cyane, nibwo nagiye kubona mbona muri cya cyumba nari ndwariyemo ntarwaye, baragifunguye, bahita binjizamo umugabo wari wambaye imyenda y’abarwayi ubona ahubwo ari umurwayi byacanze cyane. Bamaze kuzana uwo mugabo bagafunga ndetse bakagenda, nabonye uwo mugabo bari bamaze kuzana ahagurutse ampagarara imbere arandeba, aranyitegereza cyane, numva ndikanze, arangije akura imbunda mu pantalo yari yambaye, ubundi arayintunga, nanjye nubwoba bwinshi ndahaguruka, maze ndatangira ndasakuza kugira ngo abaganga baze barebe uwo musazi atanyica.

Uwo nitaga umusazi, yahise ambwira ko nta mpamvu mfite yo gusakuza kuko ntawe uraza kundeba, ko ngo ahubwo icyamuzanye ari ukumpa ubutumwa bungenewe. Uwo nitaga umusazi yarambwiye ati” byose ni wowe wabyiteye. Winjiye mu bintu utabasha kwikuramo, ndetse aho ugeze aha ngaha byakurangiranye. Ndagira ngo nkubwire ko ubuzima utangiye kubamo watangira kubwakira, ndetse ubu akaba ari ubworoshye mubwo ugiye kuzacamo. Ubu tuvugana wamaze gupfa, ndetse bamaze no kugushyingura, maman wawe yaraye yicaye ku gituro cyawe. Nongere nkwibutse, twakweretse ibimenyetso bigusaba gusubira inyuma ariko uranga uranangira, ubanza warabaye impumyi k’uburyo utigeze ushaka kureba, none dore aho bikugejeje.”

Yakomeje ambwira ati”Ibiri kukubaho byose ntibigutungure kuko niko byapanzwe, ndetse ntugire n’ikibazo kuko hano mu kigo cy’abasazi ntago uri buhatinde, bari kubanza kugukorera ibyangombwa bigaragaza ko uri umusazi gusa, ubundi bakwimure. Gusa nkumenere ibanga mukobwa mwiza Kyla, mu Burundi uzamenywa ko wapfuye, naho hano mu Rwanda ho uzaba uzwi nkumusazi. Ntuzigere ukora ikosa kuko rizakwicisha, ariko niba ukunda ubuzima bwawe, uzakore ibyo bakubwiye, ndetse ujye aho bakujyanye. Ubwo nibwo butumwa bwa njye nashakaga kuguha, kandi byaba byiza utambajije nikibazo na kimwe”.

Inkuru Wasoma:  IKIGUZI CY'IKINYOMA EP 04| Kevine na Danielle bemeranije kubana burya mbere ya VANESSA. Reka turebe uko byagenze kugera uyu munsi.

Uwo nitaga umusazi, ntago yari umusazi. Uwo nitaga umusazi, yari umuntu muzima. Uwo nitaga umusazi, yambwiye ayo magambo, mpita menya ko uwamuhaye ubutumwa yari ari mu Burundi, kubera ko yavugaga ikirundi neza cyane. Narikanze cyane, numva isi inyikaragiyeho, kubera ko ibyo yambwiye byose numvaga ntazi ibyo aribyo. Abantu yavugaga bampaye gasopo nkanga kumva nabo, ntabo nari nzi. Ikintu nari nzi kuri njye, nuko nari umukobwa muzima kandi ukora akazi ke gasanzwe buri munsi nta muntu numwe abangamiye. Mu gihe nari ngiye kumubaza izina rye, uwo nitaga umusazi muzima, yahise akuramo telephone arahamagara, mu minota itarenze 2 gusa mpita mbona abaganga barafunguye, bamusohora muri icyo cyumba ubundi aragenda.

Ngaho aho natangiye kubaho ubuzima ntazi kandi ntigeze nteganya kubaho. Nari nziko nyuma yo kubona urukundo rwa Yvan, ubuzima bwa njye bwari bugiye kuryoha. Ariko bwatangiye gusharira, nubwo urwo rukundo nari maze kubona Atari rwo rwabiteye. Natangiye kumva nkumbuye Yvan, kubera ko numvaga namuririra ku rutugu nkamutura agahinda nari mfite. Muri icyo cyumba, natangiye kurira cyane ndetse ndahogora bikabije, kuburyo naje kuruha bikarangira nta marira na make nsigaranye.

Ku munsi wakurikiyeho, nibwo haje abaganga bavuga ko bagiye kuba bamvanye muri icyo kigo, ariko bakamperekeza, kugira ngo banjyane ahantu hitwa Nyabugogo njye guhurirayo n’ababyeyi banjye baturutse I karongi, kugira ngo bansuhuze banambone, ngo kuko ababyeyi banjye byari kubatera agahinda baramutse bansanze mu kigo cy’abasazi. Bavandimwe muri kumva iyi nkuru reka mbibutse neza ko ntari umusazi. Ahubwo ibyo natangiye kubyibazaho nk’umuntu muzima, nibaza koko niba bibaho ko umurwayi avanwa ahantu arwariye kugira ngo ajye guhurira n’umuryango we ahandi hantu. Aho nyabugogo bavugaga ntago nari mpazi, ndetse naho I karongi bavugaga ko ari iwacu naho, ntago nari mpazi.

Ninako byagenze, abaganga baraje bankura muri cya cyumba, ubundi banjyana ahantu nagombaga kwinjira mu modoka kugira ngo twerekeze aho nagombaga kujya guhurira ngo nababyeyi banjye. Nk’umuntu muzima, nahise ntangira gutekereza ko hari ikintu kibyihishe inyuma, ariko ntago nari nzi ngo ni ibiki, kubera ko ntawe nari mfite wo kubaza. Njya kwinjira mu modoka, bagenzi banjye naratunguwe cyane, kubera ko ambulance bari bagiye kunyinjizamo, imbere yayo hari hari indi modoka nziza cyane, ariko nubwo kugeza nanubu nkibishidikanyaho ko ibyo nshobora kuba narabonye byaba byari byo cyangwa ari ibitaribyo wa mugani wabo nkuko bavugaga ko nasaze, ariko njye n’amaso yanjye nubwo ntarebye neza kuko bahise banyinjiza mu modoka, nsa nkaho nabonye papa wa Yvan ari kumwe na maman wanjye umbyara muri ya modoka ndetse barimo no guseka bishimye.

Byarancanze. Byarancanze cyane, ahubwo ntangira kumva ntaye umutwe. Ntago nzi neza ko baribo koko, ariko nanone m’ubuzima bwa njye, ntago nari ndabona ibintu bitari byo, cyangwa ngo nitiranye ibintu. Ariko mu gihe nari ndimo gushaka uko nareba neza ko ibyo ndi kubona aribyo, nibwo abaganga barimo na muganga mukamana bahise banshyira mu modoka yabo ku ngufu, ubundi turerekera. Twageze nyabugogo. Twagezeyo, ikintu nabonye, nuko bankuye muri ya ambulance yabo, bakanshyira mu yindi modoka isa neza neza naya yindi nabonye papa Yvan ndetse na maman wanjye barimo, ariko ntago aribo bari barimo, ahubwo hari harimo abandi basore babiri, ariko muri bo nta numwe uvuga.

Abo basore bamaze kunshyira muri iyo modoka yabo, bahise bafata urugendo, berekera aho ntazi. Mu gihe twari tugeze ahantu hari arreter imodoka zihagararaho, wa musore wari utwaye ya modoka yahise abwira mugenzi we ko agiye kugura agacupa ka jus kugira ngo bagende bari kukanywa,maze ahagarika imodoka tuba tumutegereje. Wa musore wari utwaye, amaze kugenda wawundi twasigaranye yahise ava mu mwanya yari yicayemo ahita ajya imbere kuri Volant, maze yatsa imodoka, arangije arambwira ati”Kyla, unyihanganire ngiye kubigenza gutya.”

Uwo musore, yahise atangira imodoka aragenda. Bagenzi banjye, reka mbabwire ko uretse amayobera nari ndimo kubera ntari nzi ibiri kumbaho, ariko nta nubwo nari nzi aho twari turi kujya, kubera ko twari turi mu Rwanda kandi uwo wari umunsi wa njye wa kane mu Rwanda, nubwo iminsi 3 ya mbere ntigeze menya ibyambayeho nubwo nabibwiwe nkangutse. Nguko uko nanjyanye n’uwo musore. Uwo musore, nari ntaramumenya izina, ndetse buri uko nashakaga kumubaza ikintu icyari cyo cyose, yambuzaga kuvuga. Twagiye urugendo rw’iminota nka 20 nta muntu numwe uravugisha undi hagati yanjye nuwo musore, maze umusore mpita mubaza nti”ariko ibintu nkibi ubundi murabikorera iki? Ni iki nabakoreye k’uburyo muri kumfata uko mushaka kose nkaho ntari umuntu? Basi se nta nubwo wanansobanurira ibiri kumbaho kugira ngo na njye mbimenye?”.

Uwo musore, maze kumubwira gutyo nabonye yihanaguye mu maso nkugize agahinda, maze agenda urugendo ruto cyane, ahita aparika imodoka ku ruhande. Uwo musore, amaze guparika yamfashe ikiganza cyanjye cy’ibumoso, maze arambwira ati”Kyla, mbabarira ngusabe ikintu kimwe, ariko uze kunyumva kandi ntumpemukire”. Uwo musore, nahise mubwira nti”Nta kibazo mbwira, kandi ndakumva.” Nyamara uwo musore nubwo namubwiye gutyo, niko namwitegerezaga cyane, nshaka uko ndamubara kuko yari umwe, kuko nari nzi icyo nakora kugira ngo mucike. Aho byabereye amahire, uwo musore yahise ansaba ko twasohoka mu modoka maze akambwira ibyo ashaka kumbwira turi hanze.

Ibyo numvise ari amahire cyane, kubera ko nashakaga ko ambwira ibyo ambwira, ubundi namara kubyumva ngahita mucika nkigendera kuko nubundi uko namubonaga ntago yari kuncobora. Ninako byagenze, uwo musore yasohotse mu modoka nanjye nsohokera muwundi muryango, ubundi duhurira imbere y’imodoka. Uwo musore, nabonaga arimo kurangaguzwa cyane areba hirya no hino, ndetse ameze nk’umuntu ufite ubwoba, nuko mugeze imbere ahita ambwira ati”ndakwinginze, mbabarira unyumve, amazina yanjye nitwa HIRWA. Mubyukuri rero Kyla, impamvu uri kubona ibintu bimeze gutya………………”.

Hirwa akimara kumbwira gutyo ariko atararangiza kuvuga, nagiye kumva numva telephone ye irasonye, ayirebye mbona arikanze. Nari ngiye gufatiraho ayo mahirwe kugira ngo mpite mucika, ariko ndavuga nti”reka mbanze numve ibyo bavuga, ndagenda ndangije kubyumva”. Mbere y’uko yitaba telephone, Hirwa, yabanje kundeba mu maso, maze telephone ayishyira muri haut parler, ubundi aritaba. Uwari umuhamagaye yaramubajije ati”Hirwa, uri hehe nonaha?”. Hirwa yaramusubije ati”Boss, ubu tuvugana nari nyarukiye murugo gato hari akantu nari ngiye gufa……….”.

Hirwa, atararangiza, boss we kumbe niwe wari umuhamagaye, yaramubwiye ati”ariko urimo urankinisha? Ko mukanya duhoze turi kumwe, ugeze murugo ugiye kuhakora iki? Ndagira ngo nkumenyeshe ko iyo mikino wihaye gukina udashobora kuyigeraho, kata imodoka nonaha, ugaruke cyangwa se usezere ku buzima bwawe burundu!”. Hirwa yabwiye boss we amusubiza ati”Boss, ubugome bwawe ndaburambiwe, ndetse nta nubwo ukiri boss wa njye. Ubu tuvugana ndigenga, nta bubasha na buke ukimfiteho na butoya, nguhaye uburenganzira noneho unkoreho icyo ushaka”.

Hirwa, yamaze kuvuga gutyo ahita akupa telephone yunama mu maguru, ubundi atangira kwivugisha ati”nkoze ishyano. Kyla nkoze ishyano, ubundi ndi umupfu isaha nisaha. Niba rero ukunda ubuzima bwa we, injira mu modoka batadusanga hano, cyangwa se uhasigare wenyine bagufate wenyine”. Hirwa, yavuze ayo magambo yinjira mu modoka ye ubona atananyitayeho. Ibyo byanyeretse ko Hirwa Atari umwana mubi, kuko ikintu namubonagaho cyari ubwoba bwinshi. Hirwa, yakije imodoka nkiri hanze ndetse ndimo kumwibazaho cyane, niho naboneye ko ashobora kuba ari umwana mwiza, ubundi agiye guhaguruka ngo agende ansige aho ngaho, mpita ninjira mu modoka dukomeza umuhanda.

Turi munzira ubona yataye umutwe, Hirwa yarambwiye ati” tugiye I gisenyi ahantu hatazwi. Kyla, niba wumva uraza kwifasha uri wenyine, umbwire nkureke ugende, ariko niwumva ukeneye ubufasha bw’umuntu runaka unkurikire tujyane, hari ahantu nizeye umutekano kuburyo ntawamenya aho duherereye numwe”…. Ntuzacikwe n’agace ka 5.

Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP  udusangize ibitekerezo.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 02.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved