Duherukana ubwo uyu mukobwa Kyla bari bamubwiye ko bagiye kumwereka ababyeyi be, ariko abasore bari bamutwaye hakavamo umwe akamucikana, ndetse akamubwira ko agiye kumujyana ahantu I Gisenyi aho nta muntu numwe uzigera amenya aho baherereye.
Umusore Hirwa amaze kumbwira ko tugiye I Gisenyi aho nta muntu n’umwe ushobora kuzamenya aho turi nta kintu nigeze mubaza. Ikintu namubonyeho nuko nta ruhare yari afite mubyari biri kumbaho, ndetse nawe akaba yari arimo guhunga abamukoreshaga kuko ngo akazi bari bamuhaye ko kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Atari agashoboye na gato.
Twavuye ahitwa shyorongi twerekeza muri Gisenyi, tugiye kubona tubona imodoka za police ziturutse inyuma yacu zirimo kwiruka cyane tugira ubwoba kubwamahirwe tubona ziturenzeho, zirikomereza, numva ndaruhutse, kuko bitewe n’ibyari biri kumbaho, nakekaga ko birimo gukorwa n’abantu bakomeye cyane. Njye na hirwa twagiye igihe kinini nta muntu uvugisha undi, tugeze ahantu abantu bahagarara bakagura ibyo kurya no kunywa, Hirwa aparika imodoka, ambwira kumurindira, ubundi aragenda, mukugaruka agarukana utu jus two kunywa ndetse n’ibiryo byo kurya, dukomeza urugendo.
Nta bwoba nari mfite, kuko nari maze kwizera neza ko Hirwa ari umwana mwiza. Twakomeje urugendo, ntangira gusinzira bitewe n’umunaniro nari mfite, ariko mu gihe nari ntangiye gutora agatotsi mpita numva imodoka Hirwa arayihagaritse, ndetse n’agahinda kenshi numva aravuze ati”Mana nyagasani”. Numvise uburyo Hirwa avuze gutyo, mpita menya ko duhuye n’ibyago bitoroshye, mpita negamuka ku musego wintebe yimodoka, Hirwa ahita ambwira ati”reba imbere hariya nkwereke”.
Mu kurebesha amaso imbere, nahise mbona za modoka za police zose zigeze kutunyuraho, zafunze umuhanda zisiga akayira gato cyane kari karimo kunyuramo izo bamaze gusaka. Twagiye kumva twumva baravuze bati”Turimo gushaka umugore wacitse ikigo cy’abasazi kuko ashobora guteza ibyago byinshi cyane”. Narebye Hirwa mbona agahinda karamufashe, nanjye mu kubyumva numva intimba iramfashe, nibaza impamvu nakorerwa ibintu nk’ibyongibyo, nubwo nabyo nari ntarasobanukirwa ibyo aribyo, ariko bikanyobera pe.
Nari gukora iki? Mu gihe nari ndi kwibaza ukuntu bagiye kongera kumfata bakansubiza hahantu habi cyane nari mvuye, nagiye kureba aho Hirwa yari yicaye, ndamubura, ndebye hanze y’umuryango nari nicayeho mbona hirwa arawufunguye, ahita amfata ukuboko maze ansaba gusohoka vuba tugacika. Ninako byagenze, imodoka twayisize aho ngaho, tugenda n’amaguru, kubw’amahirwe b’abapolice bose tubanyuraho, tugenda n’amaguru.
Twagiye n’amaguru kugeza tunaniwe kubw’amahirwe tugera kuri arreter y’ahantu bategera izi modoka zama taxi y’abagenzi, ubundi Hirwa arayitega, tuyijyamo, twerekera I Gisenyi. Hirwa na njye, twagiye nta muntu n’umwe uvugisha undi ku bibazo nari ndimo, kubera ko twari turi kumwe n’abandi bagenzi. Mu nzira nyuma yo kwicara muri ya taxi, nagiye ndi gutekereza ibintu byose biri kumbaho muri iyo minsi, ariko nkabura impamvu yabyo, kugeza ubwo amarira yatangiye gushoka umugore twari twicaranye akabibona, ariko yajya kumvugisha nkijijisha, ngahita nihanagura, ariko Hirwa akabibona, maze akandyamisha k’urutugu rwe, kugeza nsinziye, nongeye gukanguka Hirwa ambwiye ngo dusohoke.
Hirwa akimara kumbwira ngo dusohoke nahise mfungura amaso, mu kureba mbona turi ahantu hari abantu benshi cyane, ari urujya n’uruza, ambwira ko ari m’umugi wa Gisenyi uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, ndetse ko ari ahantu azi neza cyane. Hirwa namubajije impamvu yaba azi uwo mujyi wa Gisenyi kandi nawe avuga ikirundi, ambwira ko afite impamvu nyinshi cyane zo kuhamenya, ndetse ko ibyambayeho by’ukuntu navuye mu Burundi, nkarinda ngera mu Rwanda nabaye umusazi, nawe byamubayeho akaba ariko yageze mu Rwanda.
Hirwa nashatse kumubaza uko byamugendekeye ahita antanga ambwira ko nta gihe dufite cyo kuba duhagaze aho hanze, ahita amfata ukuboko turazamuka. Twaragiye tugera k’umusigiti uri m’umugi, duhita dukata mu ivene ryari aho ngaho, ubundi twinjira mu gipangu gihari, dusangamo ku muryango umwe umusore wari uhetse igikapu, nawe avuga ikirundi, ahita abwira Hirwa ati”Mwana urihuse wari gusanga maze kugenda”. Amaze kumubwira gutyo amuhereza imfunguzo, Hirwa amusezeraho nanjye ampereza ikiganza, ubundi umusore arigendera.
Iyo nzu njye na hirwa niyo twahise duturamo. Aho niho twatuye igihe kitari gito. Niho habaye ubuhungiro bwacu dutura nta muntu n’umwe uzi aho tuba. Nibwo natangiye ubuzima bushya, bwo kubaho nshakisha kugira ngo ndamuke, Hirwa nawe akambera umwana mwiza akamfasha kubaho ndetse no kwihangana, no kwihanganira kwakira ubwo buzima bwari bukomeye. Iyo nzu yari icyumba kimwe cyonyine gusa. Twasanzemo uburiri, n’ibikoresho byo mu nzu. Nk’umuntu wumu police ntago nigeze nibaza uburyo njye na hirwa twari tugiye kuzaba muri iyo nzu, kuko ahubwo twari tugize amahirwe yo kubona aho kuba.
Hirwa yahise afata Imbabura, yoza agasafuriya ateka amazi, amaze gushya ashyiramo ifu ya kawunga, arayiteka, imaze gushya, mbona arebye ahantu hari hazingazingiye imyenda myinshi cyane arayizingura, akuramo igisorori cyari kirimo isosi yisambaza, ubundi turarya. Nibwo bwa mbere nari nsangiye na Hirwa. Umusore wari utagize icyo atwaye, umusore wari utuje kandi namaze kubyemera neza ko ari umugira neza. Gusa nari mfite amatsiko yo kumubaza ibyamubayeho kugira ngo agere mu Rwanda kandi aturutse mu Burundi, kandi ibyambayeho nawe bikaba byaramubayeho.
Mu gihe nari ndimo gutekereza ibyo ngibyo, Hirwa yahise antanga maze aravuga ati”Ntago nahita nkubwira uko byagenze, ntarakubwira amateka yanjye”. Nagize ngo arebye mumutima wanjye kuko yari ansubije ibyo narimo gutekereza, ariko nyine kuko bitashoboka ku bintu sinabitindaho cyane. Hirwa yaratangiye arambwira ati”Kyla, amateka yanjye yo ndamutse nyakubwiye yose icyarimwe ushobora kwicwa n’agahinda kandi Atari wowe byabayeho, ariko kuko n’ubundi ntacyo dufite cyo gukora, mu gihe dutegereje ibizatubaho njye nawe, tuzajya tubwirana amateka yacu twembi”.
Hirwa nahise muca mu ijambo kubera ko nari namze kumwizera ndamubwira nti”Hirwa, ndagushimira ibintu byose wankoreye uyu munsi”. Hirwa ahita ansubiza ati”wikwirirwa unshimira kuko ibi byose ndimo kubyitura umuntu nanjye wangiriye ineza nkaba ngihumeka umwuka wabazima”. Reka nkubwire bike kubyanjye. Sha njye rero wagira ngo umuryango wacu waravumwe, kuko nta numwe wigeze agira ubuzima bwiza na rimwe. Namenye ubwenge nsanga mba kwa nyogokuru ubyara papa…
Hirwa atararangiza kuvuga ibyo yashakaga kumbwira nibwo twagiye kumva twumva telephone ye irasonye, mu kuyireba ahita yikanga maze arambwira ati”Kyla, ngusabye imbabazi kuko nari nzi ko nayijimije”. Nibajije impamvu yatuma ansaba imbabazi ngo nuko atazimije telephone, mugihe hirwa we yari afite ubwoba bw’uko bashobora kudufata binyuze kuri telephone, akazahora yishinja icyaha cyuko nafashwe kubera we. Burya bavandimwe banjye, ntagihe umuntu atakwishima. Nindamuka mbabwiye ibi ngibi muragira ngo ni ubusazi, ariko byarabaye.
Njye na Hirwa ubwo twari twicaye k’uburiri amaze kumbwira gutyo, nagiye kureba mbona amaboko ye arambitse ku bibero byanjye, ndetse ari kugenda ahabyiringira buhoro buhoro nk’umuntu urimo kumpumuriza, ariko njye n’ubwo aribyo yari arimo gukora, siko nabifashe kuko numvaga bimpinduye. Umutima wanjye, wahise wumva uhinduye icyerekezo wari urimo, numva mbaye ukundi kuntu ariko ikirenzeho, uko kuntu nari mpindutse numvise bishobora kunzanira amahoro yo m’umutima, maze nkibagirwa ibihe nari ndimo cyane cyane iby’uwo munsi.
Hirwa yakomeje kunkoraho, maze nanjye nibuka namufashe ndamwiyegereza, ariko nkumva wagira ngo ndimo kwifuza ko yanyinjiramo imbere wese, kuburyo nahise mureba mu maso ngasanga nawe arimo kundeba mu maso, ariko we nta kindi yarebaga yari arimo kundeba atangajwe n’impamvu mufashe. Ntago nigeze ngira isoni, ahubwo nakurikiye umutima wanjye kugira ngo nywuhe ibyishimo. Nahise mwegereza umunwa wanjye, nawe ahita awufata atangira kunyunguta, nanjye biba uko nguko, dutangira gukora ibintu nafataga nkaho ari ubusazi muri ako kanya.
Sha reka mbabwize ukuri, Njye na hirwa twasomanye umwanya munini cyane, birinda bigera naho njye ubwanjye ntangira gukuramo imyenda yanjye nari nambaye, oya, nako imyenda Hirwa yari yanguriye ngo nyisimbuze iyo bari banyambitse igihe bambwiraga ko ngiye kureba ababyeyi banjye, ntangira kuyikuramo kugeza igihe nasigaye nta akintu na kimwe nambaye. Narekuye iminwa ya Hirwa, maze aza gufungura amaso, akubise amaso umubiri wanjye wari wambaye ubusa mbona biremurenze, ahita aba nk’umusazi, mbese abona ko namuhaye uburenganzira busesuye k’umubiri wanjye.
Nta kindi yakoze, kubera ko twese twari dufite isoni cyane njyewe ariko nkaba nanifuza ibyishimo bimpa umutuzo, twahise twongera gufatana iminwa kugira ngo ibyo dukora byose tujye tubikora tutarebana. Nubwo njye nari namaze gukuramo imyenda, kubera amatsiko nari mfite y’ukuntu Hirwa araza kubigenza, najyaga mfungura amaso gatoya cyane kugira ngo ndebe uko yifashe, nayafunguye ubwa mbere, ubwa kabiri nyafunguye nsanga umusore wa bizima arimo kundambika k’uburiri neza kugira ngo twitegure neza.
Mbega ibyishimo numvaga mfite, ariko ibyo byishimo bikanarushaho kunyibagiza akababaro nari mfite muri icyo gihe. Hirwa amaze kundyamisha ku buriri ngo dushake ibyishimo bya nyuma mu mibiri yacu, iyo hataza umuntu waje ari gukomanga muri icyo gipangu avuga ko hari inama y’abaturage irabera muri uwo mudugudu ngo kandi abantu bose bagomba kuyijyamo, ngo adukange, Hirwa uwo munsi haburaga gato ngo abe umusore unyambura ubusugi bwanjye, kandi mbyishimiye…..Ntuzacikwe n’agace ka 6.
Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP udusangize ibitekerezo.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 02.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 04