Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 07

Igice cya 06 cyarangiye ubwo uyu mukobwa Kyla ndetse n’umusore Hirwa bari baraye mu byishimo bisendereye ubwo bararanaga mu buriri, ariko mu gihe barimo kuganira Hirwa akabwira Kyla amateka ye, maze bikabababaza cyane, maze yamwereka ifoto ya maman we wihishe inyuma y’ibintu byose byababayeho, isimbi kyla agasanga maman we akunda cyane, ari we maman wa Hirwa bari bamaze kuryamana muri iryo joro ryakeye.

Hirwa yakuyeyo ifoto y’uwo yita maman we arayimpereza kugira ngo murebe na njye. Nakubise amaso ku ifoto numva roho yanjye ndetse n’umutima bimviriyemo icyarimwe, kubera ko nta wundi muntu wari uri kuri iyo foto,uretse maman wanjye umbyara wenyine, mfata nk’intandaro y’ibyishimo byo kubaho kwanjye. “ oya, ntago bishoboka. Hirwa urimo kwikinira, iyi foto umpereje ntago ariyo, reba neza iyo wari ugiye kumpereza maze uyimpereze, ndetse unambwire iyi foto ahantu waba warayikuye”. Uko niko nahise mbwira Hirwa nkimara kubona iyo  foto, maze ntangira kumutonganya cyane uburyo yaba afite ifoto ya maman wanjye aho ngaho.

Hirwa yaransubije ati”ese Kyla ibyo uvuga ni ibiki? Nonese iyo foto nguhereje nyine siyo ya maman wanjye umbyara, kandi nkaba nzi neza ko ari we ufatanije na papa Yvan gukora amahano mu Burundi?”. Natangiye kurira. Natangiye kurira umusore Hirwa ayoberwa ibiri kumbaho, maze atangira kumbaza ikibazo mfite ariko  nkabura uko namusubiza. Numvaga ko arimo kunkinisha, kuko ibyo bintu ntago byari kubaho na gatoya.  Ntago byashobokaga rwose. Ntago byumvikanaga na gatoya kuri njye, kandi numvaga ko na Hirwa ndamutse mbimubwiye atapfa kubyumva.

“Hirwa ngo uyu ni maman wawe? Maman wawe wa hehe? Uvukana na maman wawe? Maman wawe wo kwa papa wawe se?”. Hirwa yaranyegereye atangira kumpumuriza, anambaza impamvu ndimo kurira ariko simusobanurire ibyaribyo n’impamvu iri kubintera. Amasaha yakomeje kwicuma ariko ntabasha kubyumva, ndetse Hirwa we yakomeje kumbwira ku mateka y’umuryango we cyane cyane aya maman we, wari na maman wanjye, ariko mubyo yambwiraga byose nta na kimwe numvaga. Byafashe amasaha arenga abiri Hirwa arimo kumbwira amateka ye yose n’uburyo yavuye I Burundi akisanga I Rwanda, ndetse nanjye nari natuje cyane niyumviriye akagira ngo ndimo kumwumva, ariko mu byukuri, nta kintu na kimwe numvaga.

Icyo gihe nari ndimo kurwana intambara yo mu mutima, ndetse harimo kubyiganiramo amagambo menshi atandukanye, amwe ambaza niba ibyo numvise nibyo mbonye aribyo, cyangwa se niba umusore Hirwa yari yibeshye. Byari gushoboka bite? Biramutse aribyo, njye na Hirwa twari kuba twamaze gukora amabara Imana nayo ubwayo itabasha kubabarira. Twari twaryamanye. Twari twaryamanye kandi tuvuka kumugabo umwe. Hirwa, twari mu kigero kimwe, imyaka imwe uretse ko we yandushaga amezi make igihe yavukiye. Hirwa ngo yari umwana wa kabiri iwabo, kubera ko umwana wabo w’imfura y’iwabo ngo maman we yari yaramubyaranye n’undi mugabo, ndetse iwabo bakura batamuzi bamwumva gutyo gusa.

Bavandimwe muri kumva iyi nkuru yanjye, nindamuka mvuze gutya ntago murapfa kubyiyumvisha,ariko nyine niko byari bimeze, nimvuga iwabo, wumveko ndimo kuvuga maman wanjye, ndetse n’umugabo we ariwe papa wa Hirwa n’abana babyaye. Ngo uwo mwana w’umukobwa ntatinya kuvuga ko ari mukuru wanjye cyangwa umuvandimwe wanjye kubera ko twabyarwaga na maman umwe, ntago ba Hirwa bigeze bamumenya, ngo ntibigeze bamubonaho kubera ko maman Hirwa, akaba ari na maman wanjye yari yaramutaye.

Icyo gihe Hirwa nanze kwirirwa mubwira ikibazo ngize, ndetse numvaga ntashaka kugira icyo mbimubwiraho, kuko numvaga ko nindamuka mbimubwiye akabimenya ko twakoze ishyano, ashobora no kugira ipfunwe, maze akanta aho ngaho muri iyo nzu, maze ubuzima bwanjye nkabura uko mbwifatamo ntamufite. Hirwa, rwose numvise Atari ngombwa kugira icyo mutangariza, akomeje kumbaza ikibazo mfite mubwira ko ndebye ifoto ya maman we, ngahita nibuka maman wanjye ukuntu namusize ankeneye, ndetse nkaba mfite amahirwe make yo kumubonaho byoroshye. Muri make hirwa naramubeshye. Nirengagije iby’uko maman wanjye ari nawe maman we nari namubonyeho imbere yaya modoka. Hirwa yari musaza wanjye.

Dore ahantu ikibazo  cyari kigiye kuvukira. Uko byari kugenda kose, nari nafashe umwanzuro ko Hirwa ntashobora kumubwira ko njye nawe tuvukana kuri maman. Ahubwo ikibazo natangiye kwibaza ni, ese ko twamaze kwisanzuranaho kandi mu buryo bwose, ubu koko turakomeza gukora amahano turyama mu buriri bumwe tugakora n’imibonano mpuzabitsina turi mushiki na musaza? Byakomeje kumbera ihurizo rikomeye cyane, ariko nanone nari mfite amahitamo abiri yonyine. Kumubwira ko tuvukana, byarimba bikamviramo gusigara njyenyine kubera ko bimuteye ipfunwe, cyangwa se gukomeza kwinezezanya nawe, maze nkabyirengagiza. Nabonye ko aho kuba imbwa naba imva, ndaruca ndarumira, Hirwa nanga kugira icyo mutangariza kubyo nari maze kumenya.

Hirwa yakomeje kumpumuriza, ndetse bigeze aho ndatuza maze arabyuka atangira kureba uko twarya muri icyo gitondo. Njye na Hirwa, twari twishimye cyane muri icyo gihe  twari tumaranye, ariko njye ibyishimo nakekaga ko ndi hafi kubona byari hafi kuyoyoka, ariko nanone ngakora uko nshoboye kose ngo atagira icyo aza kumenya. Yvan, nakomeje kumutekerezaho cyane, ndetse nibuka n’amagambo Hirwa yari yambwiye ati”niba Yvan nawe yajyanwe, amahirwe ahari nuko ashobora kubura burundu, ntazongere kuboneka” numva birampangayikishije cyane.

Nkurikije uburyo Hirwa twari twarahuriyemo ndetse n’uburyo twakundanye, numvaga mukeneye cyane mu buzima bwanjye ndetse muri icyo gihe nari ndimo kugira ngo  byibura abe ari hafi yanjye, ariko ntago byakunze kuko nawe aho yari ari ntago byari bimworoheye. Iminsi yakomeje kwicuma havaho umwe, undi ukaza, njye na Hirwa dukomeza kwibanira nk’umugore n’umugabo ndetse n’umugabo kandi turi mushiki na musaza. Twakoze uko dushoboye kose turihisha ntibadufata, ndetse dutangira no kugenda tumenyera. Ikindi kibazo cyaje kuvuka nyuma y’ukwezi kumwe tugeze I Gisenyi, ubwo igihe cyanjye cyo kuzana imihango cyari kigeze ariko nkayibura. Bwa mbere mbona ko ari gutyo byagenze nagize ngo ni bimwe bakunda kuvuga ko bibaho rimwe na rimwe ku mukobwa nubwo byari bitarambaho, ko ashobora kuyibura cyangwa ikaza ikererewe, ariko ukundi kwezi nako kugezemo bigenda gutyo.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 43| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

Nibwo natangiye guhangayika cyane nibaza ikintu cyaba cyarabaye ariko kikanyobera, ariko ubundi byari byararangiye, Hirwa musaza wanjye yari yaranteye inda. Igihe kimwe nari nicaranye na Hirwa ntangira gutekereza uburyo maze kumuhisha ibintu byinshi mu gihe gito twari tumaranye, ntangira no kwicuza impamvu ntigeze mubwiza ukuri ko ari musaza wanjye, nkaba mushiki we, none bikaba byararangiye anteye inda, nkibaza uburyo umwana nabyara yajya yita muyomba papa we, ndetse na Hirwa akajya yita mwishywa umwana we, amaraso bikanyobera, maze gutekereza gutyo nibwo namenye koko ko twakoze ishyano rikomeye. Mwa bantu mwe, nahuye nibyago byinshi cyane, ariko ibyago nahuye nabyo, imbarutso yabyo byose, ni ugukundana na Yvan.

Abenshi muzibaza muti “ese ni ukubera iki bambwiye ko bambwiye kenshi nkanga kumva, ubwo nari ndi muri bya bitaro, ngo akaba aribyo byatumye banzana nkumusazi?” Nanjye ntago nari nzi ibyari byo, kuko nari ndi murujijo rukomeye cyane, ariko nkabifata gutyo ngategereza ko Imana ariyo izicira inzira mu buzima bwanjye, nubwo nari naramaze kuyigomera nkayibera umwana mubi mu maso yumubyeyi, nubwo ibyo njye na Hirwa twakoze tutari tuzi ibyo ari byo, cyane cyane njyewe kuko Hirwa nari narabimuhishe. Buri munsi nashakaga kubwira Hirwa ko ari musaza wanjye ariko nkabura aho mbihera, buri munsi nashakaga kumubwira ko ntwite inda ye, ariko nkabura aho mbihera, kubera ko byombi byari ibintu agomba kumenya, ndetse yamenya kimwe muri byo, nikindi akaba ahita akimenya.

Nakomeje kuvuga ngo nzabimubwira ejo, ejo hagera nkongera ngo ejo, kugeza ubwo inda yamaze amezi 3 yose Hirwa ntarabimubwira, nkagira amahirwe yuko inda itahise igaragara ngo abyibonere. Muri icyo gihe cyose kandi, njye na Hirwa ntago twaretse kuryamana ngo twishimishe, kuko byageze aho numva ko kuba tuvukana kuri maman gusa ntacyo bitwaye, ko byari kuba ikibazo, iyaba wenda twari kuba tuvukana kuri maman na papa bombi. Mu gihe nari ntangiye gufata agahenge ko ngomba kubyirengagiza ko nta birenze kuvukana n’umuntu muhuje maman gusa, nibwo Hirwa twongeye kuganira maze atangira kunkomereza amateka ye.

Ati”sha Kyla, uku undeba ukunguku njye na barumuna banjye batatu twarakubititse kubera ko papa wacu yapfuye maman atwite inda yanjye, binavuze ko maman wanjye abo bana bandi tuvukana, yababyaye ku wundi mugabo. Ubwo rero ngo papa agiye gupfa yasize amubwiye ngo azandere neza, ngo nzagure umuryango wacu nubwo ari muto cyane, ariko uwo muto nzawagure ndetse nywuheshe agaciro”. Hirwa yakomeje kumbwira ko ngo papa we atamuzi amaso ku maso, ndetse ko yamubonyeho ku ifoto gusa. Hirwa nasanze duhuje amateka cyane cyane, dore ko nanjye papa yapfuye maman antwite. Burya mu buzima bavandimwe hari ibintu utapfa kwakira ngo wumve ko bishoboka, ndetse niyo wakumva ko bishoboka, ukaba utapfa kubyakira.

Hirwa yamaze kumbwira gutyo, hashize akanya ntangira gutekereza ukuntu njye nawe tunganya imyaka, ndetse na maman wacu akaba ari umwe, nibaza uburyo papa we yaba yarapfuye akiri muto, nkibaza uburyo twaba dufite ba papa babiri batandukanye kuri maman umwe, ibyo bikaba byari bivuze ko maman wanjye na Hirwa yaryamanye n’umugabo umwe amutera inda yanjye, aryamana nundi amutera inda ya Hirwa, bose bapfa tutaravuka, ibyo bikaba ibintu bidashoboka na gatoya muri iyi si y’ubuzima. Ibyo ntago bibaho, ibyo ntago byigeze bibaho, ndetse ntibinateze kuzabaho. Niba njye na Hirwa twari dufite maman umwe, kandi tukaba tunganya imyaka, byari bivuze ko papa wacu ari umwe, ahubwo bikaba bivuze ko maman wacu ariwe wari ufite ingo ebyiri atahamo, ndetse ntangira no gukeka ko mushiki wa Hirwa yambwiraga ubwo twaganiraga babuze yari njyewe, kuko maman wanjye yambwiraga ko impamvu mba njyenyine murugo nk’umwana, aruko musaza wanjye unkurikira akimara kuvuka yahise apfa.

Ibyo byari bisobanuye ko njye na Hirwa, twavutse turi impanga. Nahise nongera gutekereza ku magambo Hirwa yari amaze kumbwira ngo papa we yasize abwiye maman we, mpita nibuka ubwo najyaga kuva murugo ngiye kujya kwa Yvan, ko ariyo magambo maman yambwiye ko papa yasize avuze. Njye na Hirwa twaravukanaga ku babyeyi bombi, njye  nawe twari impanga, maman wacu yari afite ingo ebyiri atahamo, ndetse njye nari wa mukobwa mukuru Hirwa yavugaga ko maman we yataye akimara kumubyara. Nkibimenya nta kindi cyabaye, nahise ngwa hasi, imbaraga zinshiramo, ndahwera……….Ntuzacikwe n’agace ka 08

Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP  udusangize ibitekerezo.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 02.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 04

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 05.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 06

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved