Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 08

Igice cya 07 cyarangiye ubwo uyu mukobwa Kyla ari nawe utubwira iyi nkuru byari byamurenze cyane, kuko nyuma yo guhisha Hirwa ko bahuje maman ubabyara, yari amaze kumenya ko na papa wabo ari umwe ndetse ari nawe mukobwa mukuru Hirwa yamubwiraga ko iwabo bamubuze ubwo maman we yamutaga.

“oya, ntago bishoboka Mana yanjye. Ese koko mana yanjye wampoye iki? Ese kuki wantereranye bigeze aho ubuzima bumpindukana bigeza aha ngaha? Mana, koko mubantu bose batuye kuri iyi si, ninjye muntu wabonye ushobora kugerwaho nibyago nk’ibi ngibi? Ntago wari kumbabarira basi ukabindenza? Ese koko ubu nakora iki? Ese nakwerekeza hehe?.”

Mu gukanguka nyuma yo guhwera, nakangutse ndimo kurira ibintu byandenze mvuga ayo magambo, ndetse n’andi menshi kubw’agahinda n’intimba nari nikoreye ku mutima wanjye. Hirwa yakomeje kumbaza ikibazo mfite, ariko nkabura icyo musubiza kuko ntago byari ibintu byoroshye kubivuga,,ndetse bikaba bitari no koroha kubyakira, kuko nanjye byari byananiye. Ngaho ayo nakwita amateka y’umuryango wanjye yari ashingiye.

Mama wanjye, byose niwe wabigizemo uruhare, ariko kuri uwo munsi nari ntaramenya impamvu byose byabayeho. Ikintu cyabayeho, nuko maman yari afite ingo ebyiri yatahagamo, ndetse rumwe rukaba iwacu aho nabanaga nawe twenyine, urundi rukaba kwa HIrwa aho yabanaga na barumuna be, ubundi twese maman akatwitaho, kandi tukanyurwa, kuko Hirwa wenyine iwabo niwe wari uzi neza ko maman wacu akora ibyo ngibyo, abo bavukana nta kintu bari bazi. Uko niko nakomeje kugenda menya amateka yanjye, burya bwose maman wacu ntago yigeze agira umugabo, ahubwo abagabo bahuraga bose, bararyamanaga maze abakamutera inda, ari nabwo uwa mbere bahuye babyaranye njye na Hirwa, undi bahuye babyarana abandi bana badukurikiraga ari nabo yashatse kwita barumuna ba Hirwa.

Ibyo byose Hirwa nta kintu yigeze amenya, kuko uko iminsi yakomeje kwicuma nakomeje kubimuhisha. Burya inzira ya muntu  ni ndende niyo yabaho imyaka mikeya, kubera ko urwego njye na Hirwa twari tugezemo, buri mwanzuro wose nari gufata, wari kuba ari mubi kuri njye na Hirwa, haba kumubwiza ukuri, ndetse no kutagira icyo mubwira. Iyo mpitamo kumubwira ukuri kose, Hirwa uko yari ameze ntago yari kubasha kubyakira ngo akomeze abeho kandi nanjye ambesheho. Ariko nanone gukomeza kubimuhisha, niko njye nawe twakomezaga kuryamana mu buriri, ikindi kandi nari ntwite inda ya musaza wanjye Hirwa.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 14| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Aha reka mbonereho kubwira buri mubyeyi wese, burya impamvu Imana yashyizeho kubyara abana, ntago kwari ukwagura isi kugira ngo ikwireho abantu gusa, ahubwo yabikoze no kugira ngo buri mubyeyi wese ubyaye umwana amwiteho, amubwira ndetse amukorera byose akwiriye kugeza ubwo umwana azakomeza kwimenya. Iyo maman wanjye na Hirwa afata umwanzuro wo kuturera kibyeyi atitaye ku bindi bintu byose harimo no gushaka amafaranga kurusha umuryango we, njye na Hirwa ndetse na barumuna bacu twari kuzabaho neza iminsi y’ubuzima bwacu yose, Ariko kubera umwanzuro muto cyane maman yafashe, byose byahinduye byose kugeza ubwo tutazigera tugira ayo mahirwe kuko byasaba gusubiza ibihe inyuma kandi ari ibintu bidashoboka.

Nakomeje gutekereza kucyo nakora, ariko nanone nkibuka ko ntashobora gusubiza ibihe inyuma, mu myanzuro yombi uko ari ibiri nubwo yose yari mibi, mfatamo umwe mubi, kandi ntatinya kuvuga ko ariwo mubi cyane. Nafashe umwanzuro wo guhisha Hirwa ukuri, maze njye nawe tugakomeza kubaho uko twari tubayeho, ariko nkibwira ko wenda nzajya ngabanya, nkagenda mwikuraho buhoro buhoro. Nubwo Hirwa yari aziko nkundana na Yvan, ariko iminsi uko yakomeje kwicuma niko yakomezaga kugenda ankunda cyane, ndetse nanjye rwose simbabeshye Hirwa natangiye kumukunda cyane dore ko ariwe twahoranaga, kandi uburyo amfata bugatuma mera nkuwibagirwa byose ngatwarwa nibyishimo, ngasanga twese turimo kwishimisha.

Indi mpamvu nafashe uwo mwanzuro wo guhisha Hirwa musaza wanjye ukuri, nuko nashakaga ko umwana nzabyara, nubwo tuzaba turi ababyeyi be ariko njye na se turi abavukanyi, ko atazigera na rimwe ahura n’ibibazo twanyuzemo kubera umubyeyi wacu wafashe umwanzuro mubi. Nibazaga ukuntu umwana wacu yazabaho, aramutse ameye ko ko njye na papa we tuvukana, nkumva atashobora kuzabyihanganira, mpitamo ko njye na Hirwa twahura nibyo byago byo kubana nkumugore numugabo, maze ibyisano dufitaye tukabisiba burundu, maze ibyo nkabikorera umwana wanjye nari ntwite ndetse niteguye noneho kubwira Hirwa ko mutwitiye.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 02| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Impamvu nemeye gufata uwo mwanzuro wo kubimubwira, nuko numvaga icyo ari ikintu cyoroshye mubyo nari maze kumenya kurusha uko namubwira ko ndi mushiki we, papa na maman banjye akaba aribo be, ndetse umwana ntwite akaba ari mwishywa we. Nguko uko nafashe umwanzuro wo kumubwira ko ntwite, umwanzuro mubi cyane, umwanzuro watumye nicuza, umwanzuro wambeshejeho nabi. Hirwa naramwegereye ndamubwira ko mutwitiye, ariko uko nari ntegereje uburyo araza kwitwara siko byagenze. Naratunguwe cyane, ndetse numva mbaye ukundi mugihe nari ntegereje ko Hirwa ari ibintu biraza kumuca integer, ahubwo nabonye abunze amarira mu maso, abura aho akwirwa, maze aramfata aranterura, anzengurutsa hejuru mu birere cyane, maze nanjye numva ibyishimo birandenze.

Nubwo nari mbizi neza ko ari amahano nari ndimo, ariko nanone nari ndimo gutabara umwana wanjye nari ntwite kugira ngo azabeho neza, ndetse ngatabara na Hirwa, nanjye nkitabara. Hirwa ndabyibuka neza nkibyabaye ejo, akimara akwakira amakuru ko afite imfura ye mu nda yanjye, yahise ahamagara mushuti we amuguriza udufaranga dukeya, maze angurira ibintu byinshi bishimishije harimo n’imyenda. Uwo mugoroba, Hirwa yaranyegereye cyane mu buryo butigeze bubaho, maze arambwira ati”Kyla, reka nkubwire ikintu kimwe maranye iminsi nshaka kukubwira ariko nkaba nari narabuze uburyo nakikubwiramo, buriya njye nawe nkubwije ukuri, ntago dukwiranye, ntanubwo tuberanye.”

Mwa bantu mwe, umutima wanjye wabaye nkunsimbukamo, mera nkuvuye mu mubiri kubwo kumva ayo magambo. Mu gihe natekerezagako Hirwa agiye kumbwira ko izo nshingano atabasha kuzifata, yarakomeje arambwira ati”Kyla, buriya ndi umunyamahirwe cyane kuba naragize amahirwe yo kubana nawe, nubwo tutigeze tubitegura. Njye ntacyo ndicyo kuburyo nabana n’umukobwa nkawe, rwose ndi hasi cyane kuburyo bintera isoni zo kuba ndi kumwe nawe kandi nta kintu nkumariye. Gusa wowe waremeye ubana nanjye muburyo bwari bwo bwose, ariyo mpamvu mfukamye imbere yawe mfite iyi mpeta mu ntoki ngo umbabarire nyikwambike mu rutoki, maze amahirwe nigeze kugira yo mu buzima, atazigera anshika na rimwe nkiriho ku isi”.

Hirwa yari yaguze impeta ya fiancée, maze ahita amfata ikiganza arayinyambika. Murabizi mwese iyo umukobwa bamutunguye bakamwambika impeta ukuntu bigenda, amarira arira ukuntu angana, ariko y’ibyishimo. Nanjye nararize cyane ndetse ndahogora bikabije, gusa ntashimishijwe n’uko Hirwa amaze kunyambika impeta, ahubwo ndizwa nuko uko bwije nuko bukeye, ariko amahano mu muryango wacu arimo kwiyongera. Njye na musaza wanjye, twari tumaze kwemeranya kuzabana, kandi n’ubundi twari twarabanye, kuko urebye ibintu byose bibaho ku isi, haba kurya, gusangira no kuryamana tugahuza ibitsina, ikintu gikomeye cyane tutakagombye kuba twarakoze, nabyo twari twabikoze. Hirwa yakomeje kubona ndimo kurira ahita ahaguruka arampobera, nanjye bigaragara ko namukundaga cyane, numvise yakomeza akampobera kuko numvaga mbikunze.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 06

Njye na musaza wanjye twari tugeze kure cyane rwose, kuburyo gusubira inyuma iyo nibeshya nkabigiramo uruhare, byari kuba ari ikibazo gikomeye kuri njye, Hirwa ndetse n’umwana nari ntwite. Uwo munsi narawuretse urarenga, maze njye na Hirwa dukomezza kwiberaho nk’umugabo n’umugore dore ko twari twarishyingiye, gusa impungenge nari nsigaranye ntago ari iz’uko nakoze amahano, ahubwo impungenge zikomeye nari nsigaranye, ni ukuntu bizagenda igihe Hirwa yamenye ko byabaye. Gusa icyiza, nuko niyo yari kubimenya, ntacyo byari kunkoraho kuko nanjye nari kumwereka ko ntigeze mbimenya,maze ubundi tugafatanya gushaka umuti.

Iminsi yakomeje kwicuma, indi irataha njye na Hirwa tubanye neza cyane, kandi  twishimye kugeza ubwo twaje kujya kwa muganga bakadupima, bagasanga njye umwana ntwite ari umuhungu. Muri ubwo buzima nari mbayemo, kuko hari hashize amezi atandatu yose, umuntu witwa Yvan nubwo nari nkimutekereza nk’umuntu twakundanye, ariko ntago namufataga nk’umuntu ngitegereje, kubera ko urukundo rwa Hirwa musaza wanjye rwari rumpagije. Ibaze ko Hirwa nta munsi n’umwe nigeze mubonamo musaza wanjye na rimwe, iteka ryose namubonyemo umukunzi wanjye…ntuzacikwe n’agace ka 09

Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP  udusangize ibitekerezo.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 02.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 04

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 05.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 06

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 07

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 08

Igice cya 07 cyarangiye ubwo uyu mukobwa Kyla ari nawe utubwira iyi nkuru byari byamurenze cyane, kuko nyuma yo guhisha Hirwa ko bahuje maman ubabyara, yari amaze kumenya ko na papa wabo ari umwe ndetse ari nawe mukobwa mukuru Hirwa yamubwiraga ko iwabo bamubuze ubwo maman we yamutaga.

“oya, ntago bishoboka Mana yanjye. Ese koko mana yanjye wampoye iki? Ese kuki wantereranye bigeze aho ubuzima bumpindukana bigeza aha ngaha? Mana, koko mubantu bose batuye kuri iyi si, ninjye muntu wabonye ushobora kugerwaho nibyago nk’ibi ngibi? Ntago wari kumbabarira basi ukabindenza? Ese koko ubu nakora iki? Ese nakwerekeza hehe?.”

Mu gukanguka nyuma yo guhwera, nakangutse ndimo kurira ibintu byandenze mvuga ayo magambo, ndetse n’andi menshi kubw’agahinda n’intimba nari nikoreye ku mutima wanjye. Hirwa yakomeje kumbaza ikibazo mfite, ariko nkabura icyo musubiza kuko ntago byari ibintu byoroshye kubivuga,,ndetse bikaba bitari no koroha kubyakira, kuko nanjye byari byananiye. Ngaho ayo nakwita amateka y’umuryango wanjye yari ashingiye.

Mama wanjye, byose niwe wabigizemo uruhare, ariko kuri uwo munsi nari ntaramenya impamvu byose byabayeho. Ikintu cyabayeho, nuko maman yari afite ingo ebyiri yatahagamo, ndetse rumwe rukaba iwacu aho nabanaga nawe twenyine, urundi rukaba kwa HIrwa aho yabanaga na barumuna be, ubundi twese maman akatwitaho, kandi tukanyurwa, kuko Hirwa wenyine iwabo niwe wari uzi neza ko maman wacu akora ibyo ngibyo, abo bavukana nta kintu bari bazi. Uko niko nakomeje kugenda menya amateka yanjye, burya bwose maman wacu ntago yigeze agira umugabo, ahubwo abagabo bahuraga bose, bararyamanaga maze abakamutera inda, ari nabwo uwa mbere bahuye babyaranye njye na Hirwa, undi bahuye babyarana abandi bana badukurikiraga ari nabo yashatse kwita barumuna ba Hirwa.

Ibyo byose Hirwa nta kintu yigeze amenya, kuko uko iminsi yakomeje kwicuma nakomeje kubimuhisha. Burya inzira ya muntu  ni ndende niyo yabaho imyaka mikeya, kubera ko urwego njye na Hirwa twari tugezemo, buri mwanzuro wose nari gufata, wari kuba ari mubi kuri njye na Hirwa, haba kumubwiza ukuri, ndetse no kutagira icyo mubwira. Iyo mpitamo kumubwira ukuri kose, Hirwa uko yari ameze ntago yari kubasha kubyakira ngo akomeze abeho kandi nanjye ambesheho. Ariko nanone gukomeza kubimuhisha, niko njye nawe twakomezaga kuryamana mu buriri, ikindi kandi nari ntwite inda ya musaza wanjye Hirwa.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 07| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Aha reka mbonereho kubwira buri mubyeyi wese, burya impamvu Imana yashyizeho kubyara abana, ntago kwari ukwagura isi kugira ngo ikwireho abantu gusa, ahubwo yabikoze no kugira ngo buri mubyeyi wese ubyaye umwana amwiteho, amubwira ndetse amukorera byose akwiriye kugeza ubwo umwana azakomeza kwimenya. Iyo maman wanjye na Hirwa afata umwanzuro wo kuturera kibyeyi atitaye ku bindi bintu byose harimo no gushaka amafaranga kurusha umuryango we, njye na Hirwa ndetse na barumuna bacu twari kuzabaho neza iminsi y’ubuzima bwacu yose, Ariko kubera umwanzuro muto cyane maman yafashe, byose byahinduye byose kugeza ubwo tutazigera tugira ayo mahirwe kuko byasaba gusubiza ibihe inyuma kandi ari ibintu bidashoboka.

Nakomeje gutekereza kucyo nakora, ariko nanone nkibuka ko ntashobora gusubiza ibihe inyuma, mu myanzuro yombi uko ari ibiri nubwo yose yari mibi, mfatamo umwe mubi, kandi ntatinya kuvuga ko ariwo mubi cyane. Nafashe umwanzuro wo guhisha Hirwa ukuri, maze njye nawe tugakomeza kubaho uko twari tubayeho, ariko nkibwira ko wenda nzajya ngabanya, nkagenda mwikuraho buhoro buhoro. Nubwo Hirwa yari aziko nkundana na Yvan, ariko iminsi uko yakomeje kwicuma niko yakomezaga kugenda ankunda cyane, ndetse nanjye rwose simbabeshye Hirwa natangiye kumukunda cyane dore ko ariwe twahoranaga, kandi uburyo amfata bugatuma mera nkuwibagirwa byose ngatwarwa nibyishimo, ngasanga twese turimo kwishimisha.

Indi mpamvu nafashe uwo mwanzuro wo guhisha Hirwa musaza wanjye ukuri, nuko nashakaga ko umwana nzabyara, nubwo tuzaba turi ababyeyi be ariko njye na se turi abavukanyi, ko atazigera na rimwe ahura n’ibibazo twanyuzemo kubera umubyeyi wacu wafashe umwanzuro mubi. Nibazaga ukuntu umwana wacu yazabaho, aramutse ameye ko ko njye na papa we tuvukana, nkumva atashobora kuzabyihanganira, mpitamo ko njye na Hirwa twahura nibyo byago byo kubana nkumugore numugabo, maze ibyisano dufitaye tukabisiba burundu, maze ibyo nkabikorera umwana wanjye nari ntwite ndetse niteguye noneho kubwira Hirwa ko mutwitiye.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 14

Impamvu nemeye gufata uwo mwanzuro wo kubimubwira, nuko numvaga icyo ari ikintu cyoroshye mubyo nari maze kumenya kurusha uko namubwira ko ndi mushiki we, papa na maman banjye akaba aribo be, ndetse umwana ntwite akaba ari mwishywa we. Nguko uko nafashe umwanzuro wo kumubwira ko ntwite, umwanzuro mubi cyane, umwanzuro watumye nicuza, umwanzuro wambeshejeho nabi. Hirwa naramwegereye ndamubwira ko mutwitiye, ariko uko nari ntegereje uburyo araza kwitwara siko byagenze. Naratunguwe cyane, ndetse numva mbaye ukundi mugihe nari ntegereje ko Hirwa ari ibintu biraza kumuca integer, ahubwo nabonye abunze amarira mu maso, abura aho akwirwa, maze aramfata aranterura, anzengurutsa hejuru mu birere cyane, maze nanjye numva ibyishimo birandenze.

Nubwo nari mbizi neza ko ari amahano nari ndimo, ariko nanone nari ndimo gutabara umwana wanjye nari ntwite kugira ngo azabeho neza, ndetse ngatabara na Hirwa, nanjye nkitabara. Hirwa ndabyibuka neza nkibyabaye ejo, akimara akwakira amakuru ko afite imfura ye mu nda yanjye, yahise ahamagara mushuti we amuguriza udufaranga dukeya, maze angurira ibintu byinshi bishimishije harimo n’imyenda. Uwo mugoroba, Hirwa yaranyegereye cyane mu buryo butigeze bubaho, maze arambwira ati”Kyla, reka nkubwire ikintu kimwe maranye iminsi nshaka kukubwira ariko nkaba nari narabuze uburyo nakikubwiramo, buriya njye nawe nkubwije ukuri, ntago dukwiranye, ntanubwo tuberanye.”

Mwa bantu mwe, umutima wanjye wabaye nkunsimbukamo, mera nkuvuye mu mubiri kubwo kumva ayo magambo. Mu gihe natekerezagako Hirwa agiye kumbwira ko izo nshingano atabasha kuzifata, yarakomeje arambwira ati”Kyla, buriya ndi umunyamahirwe cyane kuba naragize amahirwe yo kubana nawe, nubwo tutigeze tubitegura. Njye ntacyo ndicyo kuburyo nabana n’umukobwa nkawe, rwose ndi hasi cyane kuburyo bintera isoni zo kuba ndi kumwe nawe kandi nta kintu nkumariye. Gusa wowe waremeye ubana nanjye muburyo bwari bwo bwose, ariyo mpamvu mfukamye imbere yawe mfite iyi mpeta mu ntoki ngo umbabarire nyikwambike mu rutoki, maze amahirwe nigeze kugira yo mu buzima, atazigera anshika na rimwe nkiriho ku isi”.

Hirwa yari yaguze impeta ya fiancée, maze ahita amfata ikiganza arayinyambika. Murabizi mwese iyo umukobwa bamutunguye bakamwambika impeta ukuntu bigenda, amarira arira ukuntu angana, ariko y’ibyishimo. Nanjye nararize cyane ndetse ndahogora bikabije, gusa ntashimishijwe n’uko Hirwa amaze kunyambika impeta, ahubwo ndizwa nuko uko bwije nuko bukeye, ariko amahano mu muryango wacu arimo kwiyongera. Njye na musaza wanjye, twari tumaze kwemeranya kuzabana, kandi n’ubundi twari twarabanye, kuko urebye ibintu byose bibaho ku isi, haba kurya, gusangira no kuryamana tugahuza ibitsina, ikintu gikomeye cyane tutakagombye kuba twarakoze, nabyo twari twabikoze. Hirwa yakomeje kubona ndimo kurira ahita ahaguruka arampobera, nanjye bigaragara ko namukundaga cyane, numvise yakomeza akampobera kuko numvaga mbikunze.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 10 Final

Njye na musaza wanjye twari tugeze kure cyane rwose, kuburyo gusubira inyuma iyo nibeshya nkabigiramo uruhare, byari kuba ari ikibazo gikomeye kuri njye, Hirwa ndetse n’umwana nari ntwite. Uwo munsi narawuretse urarenga, maze njye na Hirwa dukomezza kwiberaho nk’umugabo n’umugore dore ko twari twarishyingiye, gusa impungenge nari nsigaranye ntago ari iz’uko nakoze amahano, ahubwo impungenge zikomeye nari nsigaranye, ni ukuntu bizagenda igihe Hirwa yamenye ko byabaye. Gusa icyiza, nuko niyo yari kubimenya, ntacyo byari kunkoraho kuko nanjye nari kumwereka ko ntigeze mbimenya,maze ubundi tugafatanya gushaka umuti.

Iminsi yakomeje kwicuma, indi irataha njye na Hirwa tubanye neza cyane, kandi  twishimye kugeza ubwo twaje kujya kwa muganga bakadupima, bagasanga njye umwana ntwite ari umuhungu. Muri ubwo buzima nari mbayemo, kuko hari hashize amezi atandatu yose, umuntu witwa Yvan nubwo nari nkimutekereza nk’umuntu twakundanye, ariko ntago namufataga nk’umuntu ngitegereje, kubera ko urukundo rwa Hirwa musaza wanjye rwari rumpagije. Ibaze ko Hirwa nta munsi n’umwe nigeze mubonamo musaza wanjye na rimwe, iteka ryose namubonyemo umukunzi wanjye…ntuzacikwe n’agace ka 09

Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP  udusangize ibitekerezo.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 02.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 04

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 05.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 06

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 07

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved