Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 09 pre-final

Agace ka 8 karangiye ubwo umukobwa Kyla yari yaramaze gufata umwanzuro wo guhisha Hirwa musaza we ukuri ko bavukana, agahitamo kumufata nk’umukunzi we, ndetse anavuga ko Hirwa nta na rimwe yigeze amubonamo musaza we, ahubwo yamubonagamo inshuti ye bakundana gusa.

Hirwa, nubwo yari musaza wanjye, nta na rimwe nigeze mubonamo musaza wanjye, dore ko igihe twabonaniye bwa mbere ubwo yantabaraga ndi mu kaga, namubonye nk’umuhungu usanzwe, kugeza ubwo twafashe urugendo rutuganisha aho twari tugiye gutura ampungishije, bikarangira mu buryo bwo kwiyibagiza ibyambayeho, nemeye ko njye nawe turyamana ariko bikaba byarabaye nta numwe wabiteguye ahubwo nkaba navuga ko ari ibyatugwiririye. Nyuma yo kuryamana nibwo Hirwa nakomeje kumukunda, nawe arankunda nza kumenya ko mvukana nawe kuri papa na maman nyuma y’uko ibyo byose tubikora.

Umutima wanjye wakomeje kunshengura cyane, ngira agahinda gakomeye cyane, kubera ko mu buzima bwanjye ntigeze ngira amahirwe yo kuba nabaho nk’abandi bakobwa bose najyaga mbona iwacu I Burundi, ndetse no mu Rwanda. Nubwo Hirwa musaza wanjye akaba n’umugabo wanjye nari maze kumwemera kugira ngo umwana ntwite azabeho neza, yakundaga kumfata akantembereza kugira ngo anshimishe kandi niyumve nk’umugore ufite gahunda yo kubaho nk’abandi, igihe cyose twabaga turimo kugenda mu muhanda nabonaga ukuntu abandi bakobwa barimo kurya ubuzima bwabo nta kibazo bafite, nkifuza ko nanjye byakabaye gutyo, ariko amazi yari yararenze inkombe, kandi igihe nticyari gusubira inyuma kugira ngo byibura ibyabaye byose ntibizongere kubaho.

Nguko uko ubuzima bwanjye nabwakiriye. Hirwa yanyitayeho bishoboka pe, ndetse amezi 9 arinda ashira nkibana nawe kugeza ubwo nageze igihe cyo kubyara. Burya mwa bantu mwe, mu buzima bwanjye hari ikintu nabonye kuri buri muntu wese. Nakundaga kumva abantu baririmba ngo amahirwe cyangwa umugisha, nkumva ibyo ari ibintu bivugira gutyo gusa, ndetse nkumva ko umuntu uvuga ko atagira amahirwe cyangwa umugisha, aba arimo gutesha Imana agaciro kuko ariyo igena byose, ariko nanjye natangiye kubivuga ubwo nageraga kwa muganga ngiye kubyara.

Bwa mbere inda yanjye imfata nkumva ngiye kubyara, Hirwa yanjyanye kwa muganga ariko kubyara bimbana ikibazo gikomeye cyane, kuburyo amezi 9 yarenzeho ibyumweru bitatu byose ntarabyara kandi ndi muburibwe bukomeye cyane, nibwo abaganga baje gufata umwanzuro wo kumbaga ngo bambyaze. Ni nako byagenze, kuko ntago nakwibagirwa umunsi wagahinda kanjye, umunsi nakuriyeho igikomere ntazibagirwa mu bikomere nagize mu buzima bwanjye, umunsi wanteje kwicuza ibyo nakoze byose, nkicuza impamvu nabaye umu police, nkanga kwibanira na Benoit ngo ndiho ndashakira umuryango amafranga, ntazi ko maman ari ikirura, nkicuza kumenyana na Yvan kuko numvaga ariwe ugomba kumpa umutuzo wo mumutima wanjye, nkicuza kujya kwa Yvan muri wa mugoroba, kuko ariyo ntandaro y’urugendo rwanjye ruva I Burundi rugana I Rwanda, nkicuza uburyo naryamanye na Hirwa ntazi ko ari musaza wanjye, ariko nkicuza cyane cyane uburyo namenye ko Hirwa ari musaza wanjye kuri papa na maman, nubwo nari ntaramenya papa wanjye wa nyawe, ariko nkabimuhisha, nkibwira ko byibura iyo mbimubwira akabimenya wenda niyo nda yari gushaka uburyo tuyikuramo ngakomeza kwibera umukobwa usanzwe.

Ntago mushobora kumva ukuntu nyuma yo kubababa mbagwa ngo bambyaze, cyane cyane ko ikinya bari banteye cyanze gutinda, nkabagwa ndimo kumva, bankuyemo umwana upfuye…………………………………………………… Amarira, umuborogo, akababaro, ishavu m’umutima wanjye, navuga ko aribyo bintu byandanze mu buzima bwanjye. Wowe uzumva amateka yanjye, ntago uzigera wumva agahinda nagize, ukuntu wakumva umerewe uramutse ubyaye umwana, ukava kwa muganga bakagusezerera ujya kumushyingura mu irimbi. Ntago ushobora kumva uburyo ubyara umwana, ntube wakwiyumvisha ko yaba yapfuye, maze ukagumya umuterura nkaho akiri muzima, ariko byose ari amaburakindi, ari ukubura uko ugira, ahubwo ari kwa kundi utabasha kubyakira.

Ntago ushobora kumva iyo mbitekerejeho ukuntu numva mbaye, kubera ko ari njye byabayeho, kubera ko inzira y’umusaraba ari njye wayinyuze, ndetse n’uwo musaraba akaba arinjye uwikorera. Burya bavandimwe, umusaraba si igiti, kandi umusaraba ni cyo kintu kiremerera umuntu mu nzira anyuramo kuva avutse kugeza asezeye ku isi, akigira mu ijuru aho yateganirijwe kuruhukira. Nkiri ahangaha, nakwibwirira ababyeyi bose muri rusange ko, burya kubyara umwana ntumwiteho nkuko wagakwiye kubigenza, byarutwa no kumwihorera ntiwirirwe umubyara, kubera ko igihe cyose azabaho nkanjye, cyangwa se wenda akanabaho nabi kundusha.

Ubwo nasezerewe kwa muganga, nsohoka hanze nteruye umurambo w’umwana wanjye, ariko Hirwa simubone aho ngaho. Mu kugera hanze y’ibitaro bya Gisenyi, narebuye Hirwa numva ijwi ry’umuntu w’umugabo arimo kurira aboroga, mu kureba neza ntungurwa no gusanga ari umugabo wanjye, Hirwa musaza wanjye. Agahinda, niko kakomezaga kwiyongera muri njyewe, kubona umuntu wihagazeho nka Hirwa arimo kurira kubera ibyabaye, niko njye umutima wanjye waturitse noneho, maze ndamwegera ntangira kumufasha kurira. Ntago kwari ukumufasha, ahubwo twese twari dusangiye agahinda.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 5

Nsubiye inyuma gatoya, mu mateka yanjye na Hirwa, akimara kumenya ko mutwitiye umwana, Hirwa ubuzima bwe bwarahindutse cyane, maze umunsi umwe arambwira ati”Kyla, ntago wakumva ukuntu nkunda abana, sha nshobora kuba nkunda abana cyane nkutazabagira, cyangwa ngo nzagire amahirwe yo kubyara pe”. Icyo gihe, Hirwa ambwira gutyo naramusetse nawe ariseka cyane, kubera ko nahise mubaza ukuntu yumva atazagira abana kandi ari kubona ntwite inda ye, maze nawe ariseka cyane nanjye ndamuseka, maze turayambirana. Ibyo byose, ubwo namubonaga arimo kurira kwa muganga nahise mbyibuka, binturitsa umutima wanjye, dore ko nta n’umuntu wari utuzi aho ngaho.

Abantu, batangiye kumenya amakuru yanjye na Hirwa y’ibyatubayeho, ko twabyaye umwana upfuye, bakaza kutwegera bakaduhumuriza, ariko nk’umuntu wari ubyaye bwa mbere rwose, ntago ari ibintu nari guhita mbasha kwakira. Twararize birarenga amarira arashira, tujya kujugunya ibyacu dore ko nta muntu wari utwitayeho, uretse ibitaro byadufashije gushyingura umwana wacu, ubundi birangiye turataha. Iminsi yo yakomeje kwicuma, nibera mu buriri, ariko burya niwumva bavuga ngo urukundo ni byose uzabyumve gutyo, kuko Hirwa niko yakomeje kugenda amba hafi cyane kurusha mbere, mbese ukabona ko anyitayeho kurusha na mbere ntarabyara, ndetse akomeza kumbwira ko nitubishaka tuzabyara undi mwana.

Hirwa, uko yambwiraga gutyo niko naburaga icyo namusubiza, gusa nkibaza uburyo twabyaye umwana upfuye mbere, noneho turamutse tubikoze njye mbizi neza ko noneho ari musaza wanjye uko byamera, nkumva ahubwo aribwo nahita mpata n’ubuzima bwanjye. Nguko uko natangiye gukomera ku mutima wanjye maze umunsi umwe, mfata umwanzuro wo kubwiza Hirwa ukuri amateka yose yacu, ndetse nkamubwira nta kintu na kimwe nsimbutse, mubwira uko maman wacu ari umwe, na papa akaba umwe ndetse na barumuna be na bashiki be bose bakaba ari barumuna banjye na basaba banjye. Njye na Hirwa, twaricaye kugira ngo tuganire ku mateka yacu, ariko Hirwa arantanga arambwira ngo reka abe ariwe ubanza kumbwira amateka ye yose arangire, maze nzabone kumubwira ayanjye nyuma.

Nk’umuntu nakundaga cyane, ariko nari ntangiye kugenda nikuramo buhoro buhoro, ariko we urukundo ankunda rukiyongera, natangiye kumutega amatwi, akomeza kumbwira ibyo ntarinzi. Hirwa yarakomeje ambwira uburyo ki hari ibintu bikomeye cyane ashaka kumbwira, ariko nkaza kubyihanganira cyane kuko bishobora kumbabaza cyane. Hirwa, yambwiyeko iteka yahoze afuhira Yvan cyane igihe yakundaga kumubwira ko afite umukobwa bakundana mwiza cyane wumu police akunda, akumva uwo mukobwa aramukunze cyane, dore ko yamubonaga kumafoto.

Hirwa yarambwiye ati”Kyla, buriya mbere y’uko njye nawe duhura, nari nkuzi ku mafoto kuko Yvan yakundaga kukunyereka cyane, nkumva ngizemo gufuha cyane, kubera ko uri umukobwa mwiza cyane bikomeye, ariko nkumva Yvan ndamufuhira cyane, nkifuza uburyo nagutsindira kandi ntakuzi, ariko bikanyobera. Ariko burya ntawamenya aho abantu bazahurira, none dore njye nawe twahuye muri ubu buryo, nubwo Yvan ari umuvandimwe wanjye, tukaba duhuje amaraso, numvaga rwose mufuhiye cyane pe kuba agufite uri umukobwa mwiza gutya?”.

Bavandimwe, nagize ngo numvise nabi, ubwo Hirwa yari avuze ngo Yvan ni umuvandimwe we, maze mpita musubirishamo mubaza ibyo avuze, nuko agiye kunsubiza arambwira ati”Kyla, burya ntibigutungure, dore ko ntarakubwira amateka yanjye yose. Buriya nyine, nubwo Yvan tutabanye iwacu, ariko nyine maman nubwo nakubwiye ko yambwiraga ko papa wacu yapfuye,siko byari bimeze ahubwo we na papa wa Yvan barabyaranye, babyarana Yvan, ndetse nyuma ninabwo naje kumenya ko tuvukana njye na mushiki wanjye wapfuye, twari twavutse turi batatu icyarimwe, njyewe, mushiki wanjye ndetse na Yvan, maze mushiki wanjye arapfa, Yvan amaze gukura maman amujyana kwa papa wacu, ariko njye angumisha murugo kugira ngo arinjye uzita ku bandi bana azabyara. Nyine biriya byose nakubwiraga ngo papa yasize avuze, nyuma naje kumenya ko maman aribyo yambeshyaga ko papa wanjye atigeze apfa, ahubwo papa Yvan ariwe papa wanjye, ariko ibyo ntago byigeze binkoraho na gatoya kuko ntakintu papa Yvan ari nawe papa yari kumarira, mpitamo kumwirengagiza nkibera mu rugo”. Burya mwa bantu mwe, ikibabaza umuntu kimutera agahinda, ishyano ryaguye iwacu ntago ryari gusiga ubusa, kuko ibyanjye byose imbwa zari zarabirwaniyemo ntaranavuka.

Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP  udusangize ibitekerezo.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 02.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 04

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 05.

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 06

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 07

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 08.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved