Cyarangiye ubwo uyu mukobwa Isimbi Kyla yari amaze kubyara umwana wa Hirwa yari aziko ari musaza we ndetse umwana babyaye akaba yari yaravutse apfuye bagahita bamushyingura, ari nabwo Hirwa yaje kuganira na Kyla Isimbi akamubwira amateka ye maze Isimbi agasanga koko bavukana ndetse ababyeyi babo ari bamwe muburyo bose batari bazimo.
Hirwa yamaze kumbwira gutyo numva noneho umutima wanjye urashenguwe cyane kuko ntago nari kwiyumvisha uburyo mu buzima bwanjye ntigeze ngira amahiwe yo kuba nakunda umusore wanyawe kuri iyi si kandi abasore batabuze kuri iyi si Imana yadushyizeho. Imana iyo ibishaka yari gutuma mpura n’umusore mwiza ndetse n’urukundo rwacu ikaruha umugisha, ariko uwo musore nahuye nawe tukaba twari gukundana yari Benoit ariko yanyanze ngo nuko ngiye gukorera leta bitanamaze igihe kinini ahita yishakira undi mukobwa baranashyingiranwa barabana.
Ubuzima bwanjye bwose kuva nabaho bwari umwanda, ubuzima bwanjye nta kintu na kimwe bwari kugeraho kubera ko byageze aho ngaho numva kwihangana biranze pe, kuburyo numvaga umuhogo wanjye urimo kundya kuburyo byageze aho nkumva ntashobora kwihanganira kubana na Hirwa ntamubwiye amahano twakoze, dore ko n’Imana ubanza itari kubyemera ko umuhungu n’umukobwa bavukana ari mushiki na musaza bashobora kubana ndetse bakanabyarana ari nayo mpamvu umwana wacu twabyaye yahise yitaba Imana akivuka.
Reka nkubwire wowe uri gusoma iyi nkuru, ko burya nubwo Imana yaduhaye umutima ndetse ikanaduha no kuba twakwakira buri kintu cyose duhuye nacyo, ntago byari gukunda ko na Hirwa igihe yumvise ibyo twakoze nubwo tutigeze tubigiramo uruhare, yari gupfa kubyakira akabaho kuri iyi si nkaho nta kintu cyigeze kimubaho mu buzima bwe. Igihe njye umutima wanjye wandyaga, numva ko ngiye kubwira Hirwa ibyo twakoze namwegereye n’umutima mwiza mbanza kumusaba imbabazi mubwira ko ibintu ngiye kumubwira yabimbabarira kuko nabimenye amazi yamaze kurenga inkombe.
Hirwa we ubwe yabanje kumbwira ko yansezeranyije ko mubibi n’ibyiza atazigera amva iruhande numva ko ibyo bihagije ko ndamutse mbimubwira twe ubwacu dushobora gusubiza iminsi inyuma basi tukiberaho nka mushiki na musaza, niyo tutakongera kubana munzu imwe cyangwa se ntitwongere kubonana ariko byibura tuzi ko buri wese afite mushiki cyangwa musaza we, nibwo Hirwa akimara kunsezeranya ko ntakintu cyaba kikadutandukanya nibwo namubwiye byose ukuntu bimeze, nkimara kubimusobanurira mbona aguye hasi biramurenga arahwera.
Ntababeshye nari nkoze ishyano, ariko buriya nubwo nari nkoze ishyano biba byiza gupfa ukava kuri iyi si uzi ibintu byose kurusha uko apfa uri mu gihirahiro. Impamvu mvuze gupfa nuko umunsi nabwiye Hirwa ibyacu n’ubuzima twanyuzeho ko duhuje ababyeyi bombi bikarenga tugakundana tukaryamana tukanabyarana nubwo tutabigizemo umugisha, niwo munsi wa nyuma nari mbonye kuri Hirwa arimo guhumeka umwuka w’abazima. Hirwa akimara guhwera nakoze uko nshoboye kose ngo akanguke, nk’uko twabigenzaga igihe twari mu ikosi rya giporisi birankundira arakanguka, nuko akimara gukanguka bitewe nanjye agahinda n’amarira nari narize nahise nsinzira.
Nongeye gukanguka nsanga Hirwa atakiri muri iyo nzu, ntekereza ko yagiye kumuhanda nkibisanzwe wenda kuba yashaka ibyo kurya ariko uko amasaha akomeza kwicuma niko Hirwa yatindaga gutaha kugeza ubwo ku masaha yo kumugoroba hari umukobwa wigeze kutubona njye na Hirwa abona twinjira muri icyo gipangu twabagamo, nibwo nabonye aje kundeba nuko ambwira ko ngo wamusore twari kumwe imodoka imaze kumugonga kumuhanda akaba yapfuye ariko imodoka y’abaganga ikaba imaze kumujyana ku bitaro bikuru biri hafi mu mugi.
Kumbe ukuntu byagenze bitewe n’ababonye Hirwa nkimara kumugeraho aho yari ari kwa muganga nkahasanga abamuherekeje, bambwiye ko nubwo Atari ukunca intege ariko babonye umusore we kubushake bwe yiyahura mu muhanda imbere y’imodoka ndetse n’umushoferi wimodoka yamugonze ko yashatse gufata feri ariko agasanga yakererewe ndetse nawe akaba ari mubagize uruhare kubazana aho ngaho. Ntago nigeze mbishidikanyaho, ikintu cyabaye n’uko Hirwa kubyakira byamurenze maze ubundi agahitamo kuva muri ubu buzima, iyi si y’umuruho nkuko nanjye nabyifuzaga ariko nkumva nzategereza ikizambaho uko Imana ibishaka, kuko nubwo nahuye n’ibibazo byinshi cyane,harubwo nagiraga ibyiringiro ko wenda umunsi umwe Imana yanjye izandokora nkagira ubuzima bwiza wenda niyo haba ku iherezo ry’ubuzima bwanjye.
Mu irungu ryinshi cyane, dore ko ntawundi muntu twari tuziranye muri icyo gihugu cy’u Rwanda, Hirwa nagiye kumushyingura mbifashijwemo n’umu shoferi wari wamugonze ndetse n’abantu bake bamukuye ku muhanda ubwo bamugonganga, maze ubundi ubuzima bwanjye busubira mu icuraburindi rikomeye cyane, ryiyongera kubikomere byose nari maze guhura nabyo mu buzima bwanjye. Niba waratangiye kunyumva igihe natangiraga kuvuga iyi nkuru y’ubuzima bwanjye, ntago nakwirirwa nkwibutsa ibyambayeho byose kukuva ubwo natandukanaga na Benoit kugeza aho nari ngeze ariko ni ibintu bitaba kuri buri muntu wese kubaho nabi ndetse nubwo tuvuga ngo ibyiza n’ibibi Imana niyo ibitugenera kugira ngo irebe uko tubyitwaramo mu buryo bwo kuyiyegereza, ariko nanone njye ubwo byambagaho byose, hari aho byageraga nkabona rwose Imana yararengereye cyane kugeza ku rwego rwaho nari ntangiye kuyanga bishoboka cyane kuko ntago niyumvishaga uburyo niba koko inkunda ishobora kunyuza mu buzima bumeze gutyo kugira ngo irebe ko nyikunda cyangwa se nshobora kuyishikamaho.
Nyuma yo gushyingura Hirwa rero nubwo nanyuze mu bibi byinshi byose akaba aribyo byangejeje iyo ngiyo mu Rwanda, noneho nibwo ubuzima bwanjye bwabaye bubi cyane, muburyo ngiye kuvuga mu incamake kuko mvuze ibintu byambayeho muri Gisenyi mbere y’uko ngira amahirwe yo gusubira iwacu ndetse nkongera guhura na Yvan wanjye ariko nabyo bikaba iby’ubusa bikazaba aribyo byampaye igikomere kitazibagirana mu buzima bwanjye, narakubititse kuburyo ubuzima bwangoye. Nyuma yo kuva gushyingura Hirwa, nageze muri yanzu twabagamo ndicara ntangira kubona isi inyizengurukaho, kubera ko nari nsigaranye udufaranga duke cyane, ndetse naya ncuti ya Hirwa nkaba ntari nzi aho iri kuko itigeze inamenya ko Hirwa yapfuye, nuko nyuma y’iminsi 5 yonyine inzara itangira kunkubita, irankubita bya nyabyo kuburyo nashatse icyo nakora.
Ese uri mu kibazo nk’icyo ngicyo nari ndimo, ndetse ugashaka icyo gukora ukakibura kubera ko uri ahantu utamenyereye ndetse nta muntu numwe uhazi, ikirenze n’ibyo ngibyo ukaba ugomba kurwana intambara yo kurokoka uko byagenda kose hari icyo utakora ngo urokoke? Impamvu mvuze gutyo, ni ukubera ko nta mahitamo nari mfite yo kuba najya no mu buyobozi bw’icyo gihugu cy’ u Rwanda kugira ngo mbabwire ibyanjye maze babashe kunsubiza iwacu kuko nari mbizi neza ko gusubirayo aribyo bibi cyane bitewe n’abo nasangayo kurusha kwigumira aho nari ndi, impamvu mvuze gutyo nubwo ndabivuga mu incamake ni ukugira ngo ibyo naje gukora nyuma mutaza kubyumva mukumva ko nakoze amahano arenze ibyambayeho, kandi narabikoze mu buryo bwo kurokora ubuzima bwanjye.
Nabanje kujya gucuruza agataro ku biceri bike nari nsigaranye, ibyo biranga nkajya njya gucuruza isambaza n’amafi byavaga mu kiyaga cya Kivu ariko nabyo biranga, kugeza ubwo ubuzima bwancanze maze nkadukira gucuruza umubiri wanjye kuko ariyo mahitamo yonyine nari nsigaranye, ndetse byageze n’aho ngaho birampira pe, kuburyo nabikoze nkumva ntacyo bigitwaye cyane ko ntacyo nari nkiri kuramira, kuko n’ubundi nari naramaze kubona ko ubuzima bwanjye bwose bwabaye umwanda ubwo namaraga kuvuka nkabyarwa n’ababyeyi batari aba nyabo.
Muri make nabaye indaya. Muburyo bwo kwiyibagiza byose byambayeho nakoze uburaya gusa igihe kiragera nkajya ndyamana n’abagabo babakire cyane. Ndetse sinanashidikanya ko imyaka ine yose yashize ndi muri ubwo buzima, imbura mubyeyi wanjye nitaga mama ndetse na papa akaba na papa wa Yvan, bari bararekeye aho kunshakisha njye na Hirwa, ndetse nari nziko na Yvan yapfuye kera. Umugoroba umwe bugiye gushyira ijoro, nibwo najyanye n’umugabo wambwiraga ko ari umushoramari muri Tanzania, ariko avuga ikirundi cy’iwacu, tumaze kuryamana ninjoro twisanzuranaho turaganira anshimira uburyo Atari aherutse gukorerwa ibyo nari mukoreye iryo joro ndetse ahita ansaba ko twakwijyanira nkamubera umugore we.
Ayo mahirwe ntago nari kuyanga, kuko njye na we bwakeye tujya muri Tanzania ariko tukigerayo urwo nahuriyemo narwo ni agahomamunwa. Abagabo b’abakire kandi bafite amafaranga, biba byoroshye cyane kuba yakujyana ahantu akakwereka inzu ye ukumva ko aribyo ari nabyo byaje kumbaho, ndetse kuva uwo munsi akajya ajya mukazi akagaruka nimugoroba tukaryamana ndetse binagaragara ko aricyo kintu anshakaho cyane, ariko kubera ko nari mbayeho neza kurusha uko nari meze ndi mu Rwanda ntacyo byantwaraga cyane ko ari inshingano z’umugore gutandukanya amaguru kugira ngo umugabo we yishime kuko kuri njye ntago nabifataga nk’ibyishimo kuko ibyishimo byajye byose nari narabisize iwacu, ndetse numva ko ahasigaye ari ukubabara iteka.
Ntihaciye ingahe, mbona umugore n’abana batatu baje kunshinguza munzu y’abandi ngo namutwariye umugabo, mpita njya mu muhanda kuko ntaho nari mfite ho kujya, uretse ko nahise mpamagara wa mugabo mubwira ibyabaye ambwira ko ndi injiji ukuntu nakwiyumvisha ko nahura n’umugabo w’umukire maze nkumva ko ari njye mugore mwiza kurusha abandi ku isi, akaba arinjye yaba ahuye nawe bwa mbere. Sha! narababaye bitavugwa, ariko anyemerera ko ikintu kimwe yankorera ari ukunjyana iwacu mu Burundi, ndabyemera, ndetse hashize iminsi ibiri yonyine anjyana ahahoze ari iwacu.
Nageze iwacu ngira ngo nayobye kuko hari harabaye amatongo ndetse nta n’umuntu n’umwe ukihatuye, ndetse mpageze n’abantu njye nabonaga nzi bambwiraga ko ari ubwa mbere bambonye bikaba ngombwa ko babanza kumbaza uwo ndiwe nkabibwira, bakabona kundirira bambwira ko mama wanjye yaguye mu mpanuka y’imodoka. Kuba maman yaraguye mu mpanuka y’imodoka ubwo yari kumwe na papa wa Yvan, byo narabyumvise ndishima cyane kuko n’ubundi ntago nari nje aho ngaho aribo nje kureba, kuko ikintu nari nje kureba cya mbere ni ukumenya niba Yvan yararokotse abo bagiranabi b’ababyeyi, nkamubwira uko ibyacu bimeze maze tukiberaho nka mushiki na musaza abizi, ariko ndetse Yvan nasanze ahari aho mu Burundi asigaye aba munzu y’iwabo kuko mama we na mushiki we bari barigiriye muri America.
Yvan bwa mbere duhura ntago twahuriye iwabo, ahubwo twahuriye ku kabari aho yakundaga kujya kungurira fanta, turaganira ariko nkabona yarahindutse. Mureke mbabwire ikintu cyabaye kuri Yvan, kandi pe uko yabyifashemo nawe ari wowe wabikora, kubera ko Yvan yigeze kunkunda cyane. Mpura na Yvan amakuru ya mbere namuhaye yari ay’uko njye nawe turi abavandimwe, ariko Yvan aza kumbwira ko ibyo yabimenye ko batubeshyaga, ariko njye nawe tukaba tutari abavandimwe ngo kubera ko nyuma mbere y’uko papa we apfa aribwo yamubwiye ko mama wanjye na papa wa Yvan bavukanaga ibyo bigatuma njye na Yvan tuba ababyara.
Yvan yari mubyara wanjye muri make, nanjye nkaba mubyara we ariko ibintu byose abo twitaga ababyeyi bacu batubwiraga baratubeshya bibwira ko bari kugira ngo amateka yabo atamenyekana ntibamenye ko barimo gusenya imiryango yabo, ndetse na Hirwa na akaba Atari musaza wanjye kubera ari umwana mama yari yaratoraguye k’umuhanda aramuzana ngo amurere ariko kugira ngo azisange mumuryango amubeshya ko ariwe umubyara. Yvan kubera ukuntu yankundaga cyane, byaramugoye kumbwira ko mumyaka yose ishize yarambuze azi ko napfuye yashatse undi mukobwa bakundana ndetse bakanabana, kuko nyuma yo kongera kubonana, Yvan twakomeje gukundana ariko urukundo rwibinyoma nanjye nkabibona ko yahindutse kuburyo atananyemereraga kujya kumusura iwabo kumbe sinkamenye ko impamvu abyanga ari ukugira ngo ntazasangayo umugore we numwana we, maze ubundi nkababara kuko nawe yabyicuzaga impamvu yahise ashaka undi mugore yibwira ko napfuye.
Yvan mubyara wanjye dukundana, njye numvaga nta kintu na kimwe bitwaye kuruta uko wabaho wumva ko ukundana na musaza wawe nkuko Hirwa byagenze agapfa aziko akundana ndetse yaryamanye na mushiki we kandi ari ibinyoma byose twatewe n’ababyeyi bacu, ariko umunsi umwe nibwo nagiye gusura Yvan mutunguye iwabo nakirirwa n’akana k’agakobwa k’umwaka umwe muri jardin kari kumwe n’umukozi mubaza uko Yvan ameze ambwira ko Yvan yajyanye n’umugore we kwa muganga, mpita menya ko Yvan yashatse umugore ndetse uwo mukozi wabo ansobanurira mumagambo menshi uko bimeze.
Agahinda, igikomere cy’ubuzima naciyemo, ndetse n’umubabaro nibyo byakurikiyeho kugeza ubwo Yvan ubwe yabinyibwiriye kandi akambwira ko nta kundi yari kubigenza kandi nanjye ntago nari kumurenganya ndetse kuba twarakundanye mbere ntago byari bisobanuye ko yatandukana n’umugore we kugira ngo angarukire. Ngayo amateka y’ubuzima bwanjye nashatse kubagezaho kuva ngitangira, ndetse n’ubu nyavuga igikomere mfite kikaba kitazibagirana, kuburyo ikintu cyitwa ubuzima nacyanze burundu, ariko ntago navuga ko mbayeho nabi kubera ko nta kintu na kimwe nari mfite Yvan yamfashije kungurira inzu yo kubamo, iyo ikaba inzu nzabamo nk’umupfakazi kugeza nshizemo uyu mwuka Imana yaduhaye ngo tuwuhumeke. Final.
Uramutse ufite igitekerezo ushaka kuduha ku nkuru nk’iyi TWANDIKIRE KURI WHATSAPP udusangize ibitekerezo.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 02.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 04
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 05.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 06
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 07
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 08.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 09 pre-final.