Inkuru y’urukundo rwa Barack Obama n’umugore we Michelle Obama ntago iri uko wowe uyitekereza

Iyo bigeze ku bugeni bwo kureshya abagore, akenshi dukunda kurebera ku bantu dufata nk’icyitegererezo babikoze bakabishobora. Turebeye ku kuntu Barack Obama wahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika ateye, uko asa n’uburyo atera urwenya, ntago byapfa kumvikana neza ko bwa mbere bahura, Michelle Obama atigeze ashamadukira uyu mugabo. Wihangane niba utunguwe n’ibyo ngibyo, ariko niko kuri.

Ikinyamakuru Lightmedia kivuga ko aba bombi bahuye mu mwaka wa 1989, bakora ubukwe nyuma y’imyaka 3 bahuye, aha nta kibazo cyaba kirimo umuntu avuze ko ugendeye ku miterere ndetse n’ubukaka bwa Michelle Obama, Barack Obama yakoze ikintu cya nyacyo.

Aba bombi bahuye nyuma gato yo gusoza amashuri yabo ya kaminuza, muri kaminuza ya Havard, kuko bose barangirije muri kaminuza imwe baniga hamwe amategeko. Icyo gihe Michelle Obama yari atangiye gukora ibijyanye n’ibyo yize mugihe Barack we yamwiyunzeho ngo bakorane mu gihe cya summer. Barack yasabye Michelle Obama ko basohokana bidatinze, ariko Michelle amuhakanira yivuye inyuma kuko yumvaga bidafututse.

Muri icyo gihe hari abakobwa benshi cyane bari bazengurutse kandi bashaka Barack, ariko Michelle we ntago yabibonaga ngo bimuce mu maso. Nyuma gato baje gusohokana Michelle ajya kwerekana barack iwabo, ariko agezeyo musaza we witwa Craig atonganya Barack, aho bahise bakeka ko atazatindana n’umukobwa wabo ndetse bitaratinda kumureka akigendera. Gusa nyarama, Barack yagumanye na Michelle kuva ubwo kuko n’ubu iyo ubarebye, ubona barebana akana ko mujisho.

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi kuri Medina wabyaye afite imyaka 5 y'amavuko

Umunsi wa mbere basohokana wari wo munsi Michelle yahindutse, kuko yakekaga ko nibahura basohokanye bwa mbere Barack araba ameze ukuntu runaka, agendeye ku izina rye yumvaga rivugitse ukuntu ‘Barack’ ndetse no kuba yarakuriye muri Hawaii. Nyuma y’ibiganiro bikeya uwo munsi, nibwo Michelle Obama yashidutse yumva atangiye kugirira amarangamutima Barack Atari azi ko azaba umugabo w’igihangange uzayobora n’igihugu kimwe gikomeye kurusha ibindi ku isi ya Rurema.

Kuva icyo gihe, Barack yirengagije uburyo yagowe na Michelle Obama kumugeraho neza, amufata nk’umuntu wa mbere w’agaciro kuri we ndetse akaba agira inama abandi bagabo bose gukora nk’ibyo yakoze byo kunamba ku mukobwa yakunze, ibyo yita gukomeza uturemangingo twe [Kubyarana]. Nta kintu gikurura abagore rero nko kuvuga ibyerekeranye n’ibinyabuzima bya nyabyo.

Dushyize urwenya ku ruhande, I couple y’aba bombi ni intangarugero kuri benshi ku isi, ndetse ni urugero rwiza rw’uko ibintu bishobora gutangira nabi ariko bikagira iherezo rishimishije cyane abatuye isi bose bishimira. Ntugacike intege, na Barack Obama byamusabye gushyiramo akabaraga kugira ngo atsindire urukundo rw’ubuzima bwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved