Inkuru y’urukundo: Ubwiza bwahindutse icyaha Agace ka 3

Uko MUTESI yakabwiye BEN ko amukunda BEN akamera nk’utunguwe ariko bya nyirarureshwa, niko yahise arebana na JAKE maze baramwenyura, MUTESI nawe ku igare ahita agera aho aviraho, yishyura umunyonzi ubundi agenda avugana na BEN amubwira ko amukumbuye kandi amukunda, BEN nawe amubwira ko avuye ku kibuye mu masaha ashize, akaba ageze muri KIGALI ndetse yari hafi no kujya kumureba mu isoko kugira ngo amusobanurire impamvu atamubwiye ko agiye ariko nuko nawe byamutunguye.

BEN yamaze kubwira MUTESI gutyo MUTESI amubwira ko atagiye gucuruza kubera ko yari afitanye gahunda n’umusore wari uramuzanira phone ye, bityo akaba ari mu rugo, BEN amubwira ko nyuma y’iminota 30 araba ageze mu rugo, MUTESI amubwira ko ashimishijwe cyane no kongera kumubona kandi afite byinshi byo kumubwira. Ako kanya bamaze gukupa MUTESI ageze murugo, ahita atangira gushyashyana kugira ngo yitegure BEN, ndetse anikoraho kugira ngo namubwira amarangamutima ye nkuko arayasanga yarayamwandikiye muri phone ye amwakire, kurundi ruhande BEN na JAKE bahise baseka, JAKE abira BEN ko ibyo yamubwiraga ari ukuri, bityo ibyo akora byose nafatisha neza MUTESI azamumuheho kuko ntago yarya wenyine kandi bari inshuti, ikirenze ibyo nibyo yakoresheje byose amutereta ari ibya JAKE, ndetse n’inzu azajya yereka MUTESI ko ari iye akaba ari kwa JAKE.

BEN yabwiye JAKE guhumura ko bizacamo kandi akomeze yihangane, JAKE abwira BEN ko ari umunyamahirwe kuko gusanga umukobwa nka MUTESI muri Kigali yacu acyuzuye wese ari igitangaza, bityo rwose ni amahirwe mu yandi, BEN amubwira ko ari igihombo kuko atabashije guhura na MUTESI atarashakana na SHAKIRA umugore we, JAKE amubwira ko nyamara na SHAKIRA umugore we nta kibazo abaye, kandi azabyumva abandi basore batangiye kumutereta nk’uko ari gutereta MUTESI amuca inyuma,BEN abwira JAKE ko MUTESI ari umwihariko mu bakobwa, kuko uburyo ateye neza, munda zero, ikimero cye noneho n’ikibero cye ashobora kuba akeka ko kirabagirana ariko akaba abifitiye amatsiko, byose wabihuza  n’inzobe ye yaka, niyo waba uri umugabo wiyubashye gute ntago wabura kumwifuza.

JAKE yabwiye BEN ko yajya kureba MUTESI bakabanza kuzuzanya, kandi bagire vuba atere intambwe ikurikira kuko nakomeza gutinda niko hazaza abandi bagabo bafite umuvuduko ubundi bamumutware, BEN asubiza JAKE ko MUTESI ari umwihariko, kuko yakunze BEN urukundo rwa nyarwo bivuze ko uwaza arata amafranga n’ibindi byamuvuna. Uko BEN na JAKE baganiraga niko kurundi ruhande MUTESI yari akomeje gushyashyana kuri iyo nshuro yambara n’imyenda BEN yamuguriye, bidatinze agera kumuhanda agura icyo kunywa kidasembuye jus ndetse n’umugati kuko nibyo BEN yari yaramubwiye ko akunda ikirenze ibyo ari nabyo bakunda gusangira,  nuko mu kugaruka murugo akimara kubishyira munzu BEN ahita ahagera, MUTESI mu kugira ubwoba bwinshi nk’umuntu ugiye guhura n’umuntu atazi ahita asohokana n’igihunga cyinshi cyane, mu kugera ku muryango ahita ahuza amaso na BEN, mukuyahuza bararebana ariko MUTESI isoni ziramuganza, byumvikane ko nyine nko ku mukobwa wiyeruriye abwira umusore ko amukunda rimwe  na rimwe umutima uramukomanga akibaza niba ibyo yakoze aribyo, ariko uburyo BEN yari yarashyizemo imbaraga yita kuri MUTESI, MUTESI nta buhungiro bwabyo yari afite, ahubwo yisanga isoni ari kuzihungira mu bituza bya BEN, ubundi aryamamo neza atangira gupfunetsa amazuru, bigaragaza ko yari akumbuye indoro no kuba BEN ari kumwe nawe.

Ako kanya bahagaze ku muryango MUTESI yatangiye kubwira BEN amagambo y’urukundo

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 25| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

MUTESI: BEN, nonaha nibwo mbonye ko kuva ku munsi wa mbere nkubona ari wowe musore nari nkeneye kubona mu buzima bwanjye, aho abandi bose nababonaga nkababona nka basaza banjye, ndetse abaza banyirukaho bambwira uburyo ndi mwiza, n’uburyo nteye neza nkumva ibyo bari kumbwira bidafite aho byerekeza, ariko wowe kuza guhaha gusa uburyo wanganirijemo nabonye agaciro kabyo mu minsi ibiri ishize. Uburyo wahamagaraga izina ryanjye uvuga uti MUTESI mwiza, nibwo numvise itandukaniro ry’uburyo abandi basore n’abagabo bahamagara izina ryanjye, noneho kugenda kwawe ntumbwire nkamara umunsi wose ntakiriye phone yawe byatangiye gutuma numva muri njye hari ikintu ndimo kubura, koko numva nta kindi nakora uretse kuguhamagara nkumva aho uri n’impamvu utampamagara, ariko ngifata phone ngo nguhamagare nk’umuntu winshuti isanzwe numva umutima wanjye urakubise, bigaragara ko burya ntago uri inshuti isanzwe kuko inshuti isanzwe ntago ihangayikisha umuntu muri ubwo buryo, noneho nkubuze numva ni nkaho ubuzima bwanjye buri kunca mu biganza

“BEN ndabizi ko iminsi tumaranye nubwo Atari myinshi, ariko ibikorwa no kunyigaragariza ni byinshi cyane, byatumye utantwara ahubwo umutima wanjye niwo watwaye wese bugwate. BEN burya bwose uko nakwakiriye muburyo ntazi ari urukundo nagukunze, noneho nkimara kubona ko kukubura byangora, nibwo nahise menya ko burya ngukunda urukundo nyarwo uru nifuza kuba ngufite iruhande rwanjye nta kindi kintu nakumva nkeneye, ndagukunda BEN.

BEN: Mana yanjye. MUTE, ubu koko nakubwira iki! Ubu ndumva mbuze ikintu navuga pe. Ariko nawe urabizi ko buriya mu isoko aho mucururiza ntago ari wowe ugaragara hafi y’umuryango kurusha abandi, ahubwo nuko nanjye nari narakubonye munzira nk’abandi nkakurangarira, MUTESI singiye kukubeshya nkubona bwa mbere kimwe n’abandi bakureba bakakurangarira bose, nagize ngo ni bya bindi byitwa irari ugirira umuntu kubera uburyo ateye, umaze gutambuka dusigara tukuvugaho bavuga uburyo uri umukobwa mwiza ariko ukora akazi gasuzuguritse ko gucuruza amafu yibikoma n’imboga mu isoko, ari nabyo byatumye menya aho ubarizwa umunsi kumunsi.

“Ubwo bamaze kukuvuga birarangira ngira ngo ni byabindi bisanzwe byo kubona umuntu, ariko nkigera murugo nicara muri salon, mama wanjye akimara kungaburira ibiryo nta kindi kintu nisanze ndi gutekereza uretse umukobwa nari nabonye, ariko uburyo nagutekerejemo, sinigeze ntekereza igice na kimwe cy’umubiri awe, ahubwo natekereje uko byagenda ndi kumwe nawe ubudatandukana. Ibyo ngira ngo ni byabindi ubona umuntu ubundi ugahita umutekerezaho ariko ntibitinde, ariko mu ijoro nibwo nabonye ko ibintu bidasanzwe kuko isura yawe yanze kumva mumutwe, nakwikora kumutima nkumva uratera cyane, byatumye nibaza niba kukubona Atari ibintu bisanzwe, ariko iminsi 2 yose uko ishize akaba riko umutima umpatiriza kukubonaho gusa, kuko nabuze amahoro na makeya kuko umutima wanjye wanyoboye kugushakisha nkakureba.

“Maze kumva bimeze gutyo MUTE, nahise mfata umwanzuro wo kuza kukureba, ariko mbura uburyo ndaguhinguka imbere wibereye mu kazi. MUTE, ntakubeshye ntago nari mfite gahunda yo guhaha, sinari mfite na gahunda yo kugusaba numero, ahubwo nari ndi gukora ibyo umutima wanjye urimo kuntegeka, ariko uko byagenze nawe warabibonye, kugeza ubwo nasanze kukubona ari agaciro kuko nawe wakira abakugana kandi neza. MUTE, ntago nigeze nkururwa n’ubwiza bwawe, bivuze ko ntandukanye n’abandi bakubwira ko uri mwiza, ahubwo njye wowe MUTESI niwowe ubwawe wankuruye, kuba uri wowe waba uri mwiza cyangwa utari mwiza uko wari kuba umeze kose byari gutuma nkwegera, ariko nawe uranyorohereza umbwira ko nisanga, kugeza igihe njye nawe twabereye inshuti, ariko nkumva byibura kuba inshuti yawe bihagije ari nayo mpamvu njye nawe ariko twari twibereyeho. Gusa MUTE, nubwo twari tubanye mu buzima bwa gishuti ariko njye buriya siko nari meze, ahubwo nari mu rukundo nawe ariko nkanga kuguturaho umutwaro nkuremereza umutwe kandi nawe ifitiye byinshi byo gukora, gusa kurundi ruhande kuba inshuti nanjye kwawe byari binshimishije, ariko nari ndi mu rukundo, ari nabwo natangiye kujya nkubwira byose kuri njye nkuko nawe wambwiye amateka yawe na musaza wawe, ariko nejo bundi ubwo nari kukubwira nibwo byantunguye nagera ku kibuye phone yanjye bakayiba, gusa MUTE, ntago ngiye kuvuga ubwiza bwawe pe, kuko byonyine isura yawe uburyo iteye igororotse n’imisaya myiza, uburyo hakubitiraho noneho inzobe yawe ihita imurika, ijosi ryawe uburyo riteye neza, wagera mu gituza cyawe amabere yawe uburyo ashinze neza kandi imiterere yayo ikaba ikurura buri wese, noneho uburyo bihita bihura n’inda yawe ntoya wagira ngo ntago urya, ukamanuka ukagera kuma taille yawe meza ariyo atuma abagabo n’abasore bavuga amangambure, ndetse n’uburyo bihura n’igice cyo hejuru ukaberwa n’umwambaro wose wambaye, ukarenzaho n’ubwitonzi wavukanye, byose nkubwiye sibyo byakunkururiye ahubwo njye nisanze nkundana n’umukobwa witwa MUTESI, bityo nanjye ntago ngiye kuguhisha amarangamutima yanjye rwose ndagukunda MUTESI mwiza.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 23| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

BEN yamaze kubwira MUTESI gutyo MUTESI amarangamutima yarangije kumutwara wese,noneho bya bituza bya BEN yari aryamyemo asanga ari kubiririramo, kugeza ubwo BEN yahise amufata akamwinjiza munzu akamwicaza mudutebe bari bafite, ubundi agatangira kumuguyaguya, ibyo biza kurangira MUTESI yubuye amaso, akajya yitegereza BEN akamwenyura, noneho indoro barebana bombi, ikaza kubakurura, MUTESI agasanga isura ye yayegereje BEN kuburyo iminwa yabo yahise ihura neza ubundi bagatangira gusomana. BEN na MUTESI barasomanye kugeza ubwo batangiye no kunyeganyeza ibiganza byabo, bya bindi BEN yari yarifuje kuri MUTESI, atangira kumukorakora kuma taille ye, mumutima akajya yivugisha ati INTAMBWE NDI KUYITERA, noneho MUTESI wari uri mu byishimo yumva ko icyo BEN yakora cyose ntacyo cyamutwara apfa kuba amufite gusa, aramwirekurira wese ariko nawe akajya anyereza ibiganza bye mu gituza cya BEN ari nako akomeza kumutaho amarira.

BEN nawe yakomeje gutwarwa n’uwo munyenga, yisanga yatangiye kuzengurutsa ibiganza bye mu mabere yari ashinze neza nk’imitemeri ya MUTESI, ariko BEN akiyakoraho MUTESI amera nk’uwikanze ashigukira hejuru,

BEN: nukuri nyihanganire nari ntangiye gutwarwa, gusa nawe wabigizemo uruhare wari uri gutuma niyumva ukundi.

MUTESI: maze humura ntago ngutekereje nabi, gusa ntakubeshye numvaga ndi gutwarwa ntazi ahantu ndi kwerekera pe, ese BEN ni gutya isi y’urukundo iba imeze? Ese kuki watinze kumbwira kera ko unkunda basi kugira ngo tube twaratangiye kwiyumva gutya mbere?

BEN: MUTE?

MUTESI: karame BEN,

BEN: nanjye ntago nari nziko wamfungurira umutima wawe ngo ninjire, kandi koko nibyo ntago ari ukubeshya, abakobwa beza bateye neza nkamwe abagabo nabasore barabatinya, babatinyira ko muba mumeze nk’ibyamamare kubwo kuba icyamamare bigoye ko kibonwa na buri muntu wese ugishaka, kubera ko kiba gishakwa na benshi cyane, akaba ariyo mpamvu rwose MUTE, numvaga ko nkubwiye amarangamutima yanjye nshobora ahubwo no guhomba ubushuti twari dufitanye.

MUTESI: Ben?

BEN: karame mukunzi!!

MUTESI: karame kabiri nawe mukundwa, gusa ikintu nakubwira kandi mbihagazeho neza nuko umubano wanjye nawe ubu ntawicuza, kandi ukaba umfite mu biganza byawe bityo ukankoresha icyo ushaka, ngaho nsezeranya ko utazambabariza umutima maze nkaba ngize igikomere cya kane, aho icya mbere nakigize mbura amahirwe yo kubura mama wanjye, icya kabiri nicya gatatu nkabiterwa no kubura papa wanjye no gucikishiriza amashuri icyarimwe nkiri umwana, ndetse no kuba mfite umutwaro wo kwita kubuzima bwanjye n’ubwa musaza wanjye kandi nkiri mutoya, bityo nkaba ntabasha kwakira igikomere cya kane cyo gushenjagurika umutima, kuko byazatuma noneho indi nzira ikurikiraho ari urupfu rwanjye.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 04| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

BEN: MUTESI, nguhaye isezerano ko nzakora uko nshoboye mubushobozi bwanjye ukanezererwa, ikindi kandi ibyo byose waciyemo ngiye kukubera inzira ibikwibagiza byose, kuburyo ikintu uzajya wibuka mu mateka yashize yose mubuzima bwawe ari uburyo wahuye nanjye, kuko nugerageza gushaka kwibuka ibya kera uzasanga utakibyibuka kuko uzaba warabyibagijwe nanjye.

MUTESI: ntago Wabasha kumva uburyo nishimye cyane kandi nanjye niyemeje kugukunda nkuko nikunda, nako kurusha uko nikunda.

MUTESI yamaze kubwira BEN gutyo barahoberana cyane, noneho uburyo MUTESI yari yaryohewe no gusomana bwa mbere mubuzima bwe, niwe watwaye umunwa we yongere kuwuhereza BEN ubundi bongera gusomana gatoya, ariko kuri MUTESI we uko asomana na BEN kumwe wiyumva muri wowe utangiye guhinduka mbese imbamutima zitangiye kuvubuka akaba arizo ziguha gukomeza kwifuza cyane uwo muri kumwe wifuza ko wamucengeramo wese, MUTESI we byamuteraga ubwoba kwiyumva gutyo, mbese akumva atazi ahantu aherereye muri icyo gihe, bigatuma ahita yishikuza BEN. Kuri BEN we mumutwe agatwenge kari kose, abona ko inzira yicyo yifuje kumukobwa mwiza nka MUTESI agiye kukigeraho.

Kurundi ruhande niko JAKE yari ategereje ngo BEN atahe amubwire uko bihagaze cyane ko nawe yari ari mubategereje gusogongera kubwiza bwa MUTESI abifashijwemo na BEN. Aho BEN na MUTESI bari bari MUTESI akimara kwishikuza BEN yahise ahaguruka ajya kuzana aka jus ndeste n’umugati yari yaguze, gusa abanza kubikiraho musaza we HONORE ngo aryeho nimugoroba avuye ku ishuri, nuko muri ubwo busabane bwuje urukundo barasangira, ndetse MUTESI utari uzi ibijyane n’urukundo no kwitanaho bimwe bita care byose BEN akajya abimwereka amutamika, noneho uburyo BEN yamuteteshaga akumva isi yose ari iye muri ako kanya, bigatuma MUTESI atwarwa cyane yumva icyo gihe kitarekera.

Mu kongera kuganira nyuma yo kurya BEN yabwiye ,MUTESI uko byagenze byose kugira ngo abe atamwitaba mu minsi yashize no kugera aho ngaho, MUTESI arabyumva ubundi amubwira ko atamurenganya, BEN abaza MUTESI niba koko amukunda kuburyo azamusura iwe murugo, MUTESI amubaza impamvu abimubajije ahangayitse nkaho murugo iwe hari ikintu kidasanzwe nk’igisimba cyangwa ibindi byago bishobora kuhabera. BEN yamusubije ko ari ukumusaba kuko kuba bakundana bitavuze ko ibintu byose yabyemera, MUTESI amubwira ko atamwishisha kandi ariwe musore wamweretse ikintu bita kwitabwaho icyo gisobanura, bityo ntago yakwanga kuza kumusura ikirenze nibyo akaba ahafitiye amatsiko. BEN yamaze kwakira icyo gisubizo aramwenyura, amasaha ageze MUTESI amuhereza phone ye, BEN arataha inkuru ya mbere ahita ayikubita JAKE, JAKE nawe amubwira ko aricyo gihe cyiza cyo gutegura uko ubwiza bwa MUTESI bazabusogongera…………………Ntuzacikwe n’agace ka 04.

Uramutse ufite igitekerezo cyangwa se inyunganizi ushaka gutanga kuri iyi nkuru, wakwandika muri comment cyangwa se kuri WhatsApp 0788205788.

Imana ibahe umugisha, Ndabakunda cyane!

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 30| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 24| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved