Inkuru y’urukundo: Ubwiza bwahindutse icyaha Agace ka 4

MUTESI aho yasigaye murugo yasigaye afite ibyishimo bidasanzwe, ariko nk’umuntu ugiye mu rukundo bwa mbere amarira ntago yaburaga, kuko muri we yifataga ku mutima n’ikiganza akibaza icyo aricyo muri akokanya, kuba afite umusore nka BEN, kandi abandi bakobwa benshi azi birirwa barira ngo abasore barabahemukira, ikirenze n’ibyo ngibyo abagore benshi bacuruzanyaga mu isoko rya Nyabugogo, bakaba ari abakobwa benshi babyariye iwabo, abasore n’abagabo barabateye amada bakabihakana, abandi bakababwira ko nta bushobozi bafite bwo kurera abana, basanga batakuramo inda kubwo gutinya ko byabagiraho ingaruka ndetse banumva baba bakoze ibyaha bakababyara, bakaba bakora iyo mirimo yo gucuruza uducogocogo mu isoko kugira ngo babashe kurera bana babo, ariko kuri MUTESI we yumvaga BEN ariwe musore w’Imana yi RWANDA, kuko kuva bamenyana uburyo yamwitagaho kugeza uwo munsi yumvaga ko amaze kugwa ahashashe.

Kwa kundi umuntu ajya mu rukundo agatangira kwiyibagirwa, mbese yumva ko uwo bajyanye mu rukundo ariwe muntu wenyine uri ku isi, ibyo nawe nibyo byari byamubayeho. Uwo mugoroba HONORE yaratashye asanga mushiki we afata nka mama we ari kumwenyura buri kanya, bikanarenga agata n’amarira, HONORE abaza MUTESI ikibazo yagize, MUTESI abwira musaza we ko BEN yamubwiye ko amukunda, HONORE amubaza niba azaba umugore we na BEN akaba umugabo we, MUTESI amubwira ko ariho bishya bishyira kuko urukundo rw’umukobwa n’umuhungu nta handi hantu biganisha.

Ubwo HONORE yarishimye kuko yishimiraga BEN n’ubundi, nuko bamaze kurya BEN ahamagara MUTESI amubwira ko amukumbuye cyane, MUTESI yabyumva noneho akibuka ko bari kumwe mukanya agasara akumva ahubwo ubanza atuye muri paradizo, nuko nawe akajya amusubiza ibyo amubwiye amubwira ko nawe amukumbuye, birarenga amubwira ko iyo biba ibikunda BEN yari kuhirarira ntatahe, BEN amubwira ko namusura azarara biraranire, MUTESI amusubiza ko ari uko ari musaza we HONORE naho ubundi bari kwiraranira, kandi ntago aziko byaba byiza bajyanye kumusura.

Kurundi ruhande aho BEN yari ari yumvise MUTESI amubwiye gutyo yumva ari kumwiyeregeza cyane, bimushimisha uburyo ari gutera intambwe ikomeye, kumutima agatekereza uburyo azageza MUTESI munzu ya JAKE ko bizaba birangiye. BEN yamaze kuvugana na MUTESI aramusezera yinjira munzu aganira n’umugore we bisanzwe, MUTESI nawe kuruhande rwe gusinzira bimubera ihurizo rikomeye cyane, ko hafi bugiye gutyo aribwo yatoye agatotsi. Bwarakeye MUTESI ajya gucuruza bisanzwe, ariko kuri iyo nshuro mu isoko yari yacitse ururondogoro, abwira abakobwa n’abagore uburyo asigaye ari mu rukundo na wa musore waje kumugurira akagura hafi ya byose, abakobwa n’abagore nabo bamubwira ko afite amahirwe, wenda we atazarangira nkabo basigaye barabaye ibiciba ku babyeyi babo, MUTESI ababwira ko rwose BEN ari umusore mwiza utagize icyo abuze, kuburyo atamukorera ibya mfura mbi, noneho uburyo ariwe witereye intambwe amubwira ko amukunda BEN nawe akabona kubimubwira nyuma ari uko MUTESI abimubwiye, byose bigaragaza urukundo rwa BEN ko ari cyimeza.

MUTESI yabwiye abo bakorana ko ariko byagenze birabashimisha cyane, ndetse bamubwira ko bamwishimiye bidasanzwe, niba nawe ngo ntago umusore yamwirutseho bityo niyo yamubabaza ntago yashenjagurika nkabo, MUTESI ababwira ko ibyo gushenjagurika bitarimo, kuko BEN we yaje mubuzima bwe aje. Umunsi waricumye nkuko BEN yahamagaye MUTESI mugitondo amuhamagara saa sita amubwira ngo bajye gusangira muri restorant, MUTESI akimara kubyumva arabyishimira cyane, abwira bagenzi be ngo bamurebere ntago aratinda.

Kurundi ruhande BEN yavugaga kuri phone abwira JAKE ko uko akomeza kwimenyereza MUTESI cyane ariko MUTESI azashira ubwoba akaba yamusanga aho ariho hose, mbese bagahurira aho ariho hose, bivuze ko anamusuye munzu ya JAKE batatinya guteka ibiryo bakajya kubirira mu cyumba, ibyo byose rero bigomba kuba ari uko MUTESI amaze kubona ko nta kibazo na kimwe cya BEN, JAKE amubwira ko akora uko ashoboye kose, ubundi areke amagambo akore ibikorwa.

Ubwo bamaze kuvugana JAKE abwira BEN ko ari murugo nta kibazo aze gufata imodoka, iminota 15 yari ahageze afata imodoka yerekeza Nyabugogo kureba MUTESI. Nyabugobo aho MUTESI yari ari yari yashyugumbwe cyane, agiye kubona abona imodoka ya BEN irahahagaze imbere y’isoko, ahita yinjiramo BEN azamuka ava muri Nyabugobo, MUTESI mugutungurwa kwinshi cyane amaze gusuhuza BEN ahita amubaza ahantu amujyanye, BEN amubwira ko atamujyana muri restorant iciriritse ahubwo agiye kumujyana ahantu heza. MUTESI yamaze kubyumva ahita afunga amaso akoresheje ibiganza kubwo kumera nkutunguwe, BEN ahita amubaza niba hari ikibazo agize, MUTESI amubaza ingano y’urwo amukunda, BEN amubwira ko atarubara kuko ntago rugira urugero, arenzaho amubwira ko mu gihe gitoya cyane azaba amukuye mu kavuyo ka Nyabugogo muducogocogo, ahubwo amujyane ahantu niyo yahashyira akaduka ariko azabe abona umwanya wo guhumeka.

BEN yamaze kubwira MUTESI gutyo MUTESI arasamara, atangira kwibaza niba igihe cye cyiza aribwo kiri kuza kinyuze muri BEN nk’ushobora kuzamwibagiza byose nkuko yabimusezeranije, nuko MUTESI mukubura uko yifata mu marira menshi y’amarangamutima aryamisha umusaya we kuri BEN, wari ugeze mumugi wa Nyarugenge ahantu haba ama restorant meza

MUTESI: nibyo koko nkuko ubivuze ntago nzi ingano y’urukundo unkunda, kuko nanjye iyo nshatse kurusobanura bihita bindenga nkabura urugero narushyiramo, rwose kubwiyo mpamvu ngusezeranije ko nanjye nzakubera umwizerwa kandi nkagukunda muburyo bwose.

BEN: humura mukundwa ntago ari ibyo kwirirwa umbwira kuko kunkunda ho ndabizi urankunda.

BEN yamaze kubwira MUTESI gutyo MUTESI yamaze kuganzwa n’amarangamutima, nuko bihura nuko yari ageze aho aparika, amaze guparika neza amuhanagura amarira ubundi basohoka mu modoka, binjira muri restorant nziza, BEN atumiza inkoko ndetse n’ifiriti, mu gihe bari kubitegereza atumiza ibyo kunywa bidasembuye ubwo ni ama jus ubundi baba binywera baterana n’imitoma. Ubwo muri ayo masaha yose niko baganiraga baseka, kuri MUTESI atekereza ijuru rito ari kubona ndetse akaba azaribonera ku isi, byose binyuze kuri BEN wari umaze kumwereka ko ari umwizerwa, ariko kuri BEN we mumutwe we hari harimo ibitekerezo by’uburyo ariwe musore uzafungura ubwiza ba MUTESI, nuko bazana ibyo kurya ubundi barya mu rukundo rwinshi cyane, ubundi barataha.

Uko iminsi yakomezaga kwicuma niko BEN yitaga kuri MUTESI, MUTESI aragenda ararengwa noneho ariyibagirwa burundu, kugeza ubwo we ubwe ariwe wasabye BEN ko yazajya kumusura akamenya aho aba,ariko bihurirana nuko JAKE nyirinzu nziza BEN yari kuzakiriramo MUTESI nawe yari afite undi mukobwa wamusuye kandi we kuko yabaga wenyine inzu ari iye, abakobwa iyo bazaga bamaraga igihe bashakiye, uwari uri kumwe na JAKE rero yari ahafite gahunda y’icyumweru, byasabye ko BEN ashaka impamvu arahereza MUTESI kugira ngo ayumve ko ataricyo gihe cyo kumusura. Nta kindi kintu BEN yakoze yagiye kureba MUTESI murugo, amubwira ko kumunsi neza neza byahuriranye no gusurana aribwo bamubwiye ngo ajya ku Gisenyi mu mahugurwa y’akazi, nk’uko cya gihe yari yagiye ku Kibuye, MUTESI arabyumva cyane kuko yakundaga BEN, ndetse buri kintu cyose yamubwiraga yarabyumvaga neza, umukanishi wo mu Gatsata aba ateye injuga MUTESI ngo arajya mu mahugurwa MUTESI arabyemera.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 15| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ubwo birumvikana iyo minsi yose MUTESI na BEN bavuganaga kuri phone gusa, ndetse BEN akajya anabwira MUTESI ukuntu ku Gisenyi ari heza noneho iyo abonye ama couple yahasohokeye nawe ahita yumva yifuje kuhasohokera,ariko asezeranya MUTESI ko nyuma y’uko azamusura murugo iwe, rwose nta kindi kintu azakora uretse kumusohokana ku Gisenyi. Icyakora iminsi 7 yarashize JAKE akubita BEN inkuru nziza ko umukobwa wari wamusuye yatashye, BEN ahita ajya kumureba murugo amubaza igihe azahamara, BEN amubwira ko MUTESI namusura azajya ahirirwa gusa nimugoroba agataha kuko nta mpamvu afite yaha umugore we amubwira ko yaraye ahantu runaka ikirenze ibyo ngibyo umugore we aziranye na boss wigaraje kuburyo yamuhamagara akamubaza aramutse avuze ko yaraye ahandi bijyanye n’akazi ko mu garage.

Ubwo JAKE yamaze kubyumva abwira BEN ko nta kibazo, bityo nawe ninjoro azahita yizanira undi mukobwa, JAKE abaza BEN igihembo azamuha igihe azaba arangije gahunda ye kuri MUTESI, BEN amubwira ko ibyo bazabivuganeho abona MUTESI koko yamufatishije akamuzana aho murugo bakahirirwana. BEN yavuye kwa JAKE agenda munzira ahita ahamagara MUTESI, amubaza amakuru undi nawe arayamubwira ko ari urukumbuzi rwinshi cyane, BEN ahita abwira MUTESI ko amahugurwa yarangiye bityo ejo ari umunsi wo kuruhuka, kandi ubwo birumvikana azirirwa murugo, ahita amubaza niba nta kuntu yakwirengagiza akazi byibura umunsi umwe akaza kwirirwana nawe baganira kurukundo rwabo.

MUTESI yabwiye BEN ko yamusezeranije ko ntacyo yamwima, ariko ubwo azataha nimugoroba bityo azatyura kubyo bazaba bariyeho aribyo na musaza we HONORE aryaho, BEN amubwira ko ibiryo Atari ikibazo bityo rwose ahumure. MUTESI yamaze kubyumva kuruhande rwe arishima cyane, yumva ari ibintu byiza kuba azirirwana n’umukunzi we ndetse akanamenya bwa nyuma na nyuma aho atuye, nuko bamaze kuvugana neza BEN ahita abwira JAKE uko bimeze, bityo JAKE azinduke agenda kandi yibuke ko atagomba kujyana imodoka, kuko BEN azayikoresha ajya kuzana MUTESI. JAKE yamubwiye ko ariyaranja, nuko ijoro ryose BEN arara adasinziriye yibaza kukuntu azafatisha MUTESI kumunsi wejo, kugeza naho umugore we amubaza impamvu arimo kwigaragura muburiri, BEN amubwira ko ari kumva atameze neza ariko nta kibazo.

Bwarakeye!!! MUTESI kuruhande rwe yari yabuze ibitotsi nawe, siwe warose bucya kuko saa kumi nebyiri yari yavuye muburiri, nuko ahamagara BEN amubaza uko aramenya aho aba BEN amubwira ko araza kumutora. Saa moya nigice BEN yari avuye guhaha ku maduka, aho yaguze inyama kuri boucheri, anyura mu isoko ahaha ibirungo ndetse n’uburisho, abigeza kwa JAKE JAKE nawe ahita ava murugo yigira mu igaraje, nuko BEN afata imodoka aramanuka ajya kureba MUTESI, MUTESI wari wambaye tumwe mutwenda BEN yamuguriye noneho tumubereye cyane, kuko yari yambaye agakanzu k’umutuku kageze hejuru yamavi, bwa mbere mu mateka MUTESI ashyira amaguru ye hanze, noneho arenzaho agashati kameze nk’akitero, binagaragaza ukuntu abakobwa badafite abakunzi biyambarira uko bashaka, ugasanga yambara bimwe bigeze ku birenge kuburyo inkweto nazo ubwazo utapfa kuzibona, ariko kuko buri muntu wese ufite umukunzi yumva yamwiyereka kugira ngo atajya kubandi kubwo kutabona ubwiza bwe, MUTESI nawe wari umaze kwigarurirwa na BEN, niko byagenze.

Ubwo BEN yamukubise amaso amazi yuzura akanwa, amugezeho ahita yinjira mu modoka yicara hafi ye ahita amuha akadomo ku munwa, ariko BEN we amaso ye ahita ayakubita ku kibero cyiza gishashagirana cya MUTESI. Ubwo bagiye urugendo ruto bagera kwa JAKE, BEN mugufungura igipangu MUTESI ariyamira, amubaza niba ariho aba koko BEN amubwira ko aramutse atariho aba aba atahamuzanye, noneho byakwigereka k’urukundo MUTESI abona BEN amukunda yumva aramutwaye, inzozi zo kugira umuntu mwiza umwitaho ndetse no kuba ahantu heza bibereye muri paradizo MUTESI yumva arasubijwe.

Bavuye mu modoka binjira muri salon, BEN ahita yicaza MUTESI hakurya nawe yicara hakuno hagati yabo harimo ameza,

MUTESI: ubwo se ko ugiye kwicara iriya hose?

BEN: ni ukugira ngo nkwitegereze neza, gusa ntakubeshye wambaye neza.

MUTESI: urakoze cheri, gusa nizere ko muri iyi nzu ntawundi muntu urimo kuburyo ndajya nivugira ibyo nshatse byose.

BEN: yego rwose nkuko nabikubwiye mba njyenyine, hari ikintu ushaka kumbwira se?

MUTESI: nyine ikintu nshaka kukubwira, uribuka cya gihe bwa mbere njye nawe twegerana maze tugahoberana, tugahuza n’iminwa, sha numvaga ntazi ukuntu meze, noneho wankora ku mabere nkumva wagira ngo uri kunkirigita nkakwishikuza, ariko ukimara kumvaho numvise ngize amatsiko mbura uko nkubwira ngo dukomeze, nyine numvise biryoshe sha.

BEN: urashaka twongere wiyumvire uko biba bimeze? Gusa nanjye ndabikunda.

BEN yamaze kubaza MUTESI gutyo MUTESI azunguza umutwe amubwira ngo amwegere, noneho BEN nawe abadukana ingoga ahita amwegera amufata kurutugu, MUTESI wumvaga ko yisanzuye ahita amureba mu maso, BEN nawe aramureba iminwa aba  ariyo ihura bwa mbere, mu gusomana MUTESI washakaga kumva uko byamera BEN ari kumukora kumabere BEN arabimukorera, uko amukirigita kumoko zayo MUTESI akiruhutsa cyane, mbese bigaragara ko BEN ari kumukorera aho ashaka kugera, nuko ibyo biza gukomeza MUTESI amera nkaho abimenyereye, BEN nawe wari waryohewe n’ibyo arimo amaboko ayavana ku mabere n’igituza bya MUTESI ahubwo atangira gukorakora amaguru, azamuka agera ku matako noneho uburyo agakanzu MUTESI yari yambaye kari kazamutse kubwo kuba yicaye muntebe, yageze mu matako MUTESI ntiyabimenya ahubwo akagira ngo aracyari kumukora ku maguru hepfu, noneho BEN akomeza azamuka agera no ku ikariso MUTESI yari yambaye, ariko akiyikoraho hafi yigitsina cye, MUTESI ahita ashigukira hejuru asakuza avuga ati”Mana yanjye”………………….Ntuzacikwe n’agace ka 05.

Uramutse ufite igitekerezo cyangwa se inyunganizi ushaka gutanga kuri iyi nkuru wakwandika muri comment cyangwa se kuri WhatsApp 0788205788.

Imana ibahe umugisha, Ndabakunda cyane!

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved