Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri group ya WhatsApp Agace ka 01

“Mpora iteka nifuza guhura n’Imana kugira ngo ngire byinshi nyibaza. Mpora iteka nifuza guhura nayo kugira ngo nyibaze iby’ubu buzima yaduhaye. Mpora nifuza guhura nayo kugira ngo insobanurire impamvu ituma tubabazwa n’ibyo yaremeye kudushimisha, mpora numva nahura nayo ikampa ubusobanuro bw’impamvu tugomba kubabara cyane kubera ko twakoze ibyiza yaremye n’umutima wose.

Iteka mpora nifuza guhura n’Imana imbona nkubone kugira ngo inyihere ubusobanuro ndeke gushidikanya no kuyishidikanyaho kubera ko uburyo ituma tubona ibintu byayo birancangancanga nkayoberwa aho nerekera, niba najya hepfo cyangwa se haruguru, mpora nifuza guhura n’isumbabyose ngo insobanurire impamvu tubabara buri gihe iyo dutekereje ko turi mu nzira nziza, mvuga nti” Mana koko wansobanuriye impamvu ndi kunyura muri ibi bintu”.

Nitwa Donath Hagenimana, ntuye mu mugi wa Kigali. Nakunze cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse n’igihe kiragera ntangira no kuzibyaza umusaruro, kuburyo arizo zari zitunze ubuzima bwanjye bwose. Nta kintu na kimwe nari mbuze pe. Ngitangira nahereye kuri facebook, ndabyibuka hari muri 2016 ubwo najyaga kuri facebook bwa mbere. Natangiye nganiriza abantu bo kuri facebook, kugeza ubwo naje kujya nisomera inkuru kuri facebook ariko sinkamenye ko nanjye nshobora kuba mfite impano yo kwandika inkuru kuburyo nanjye izanjye bashobora kuzisoma bakanazikunda.

Ubwo umwaka wa 2016 ugiye kurangira nibwo natangiye kujya mbura inkuru zo gusoma kuri facebook kubera ko nari narazisomye hafi ya zose mpita nibaza ikibazo nti “ese ubwanjye ntabwo nakwandika inkuru abantu bakazisoma?” Umuntu uri kunyumva wese yumva ubu buhamya bwanjye yakumva ari ibintu bisekeje cyane, ndetse akumva nta hantu bihuriye n’uburyo natangiye mvugamo cyangwa se bikaba ntahantu bihuriye na Claire natangiye mvuga mu izina ryubu buhamya bwanjye, ariko bavuga ko ibijya gushya bibanza gushyuha, bikaba akazuyazi ubundi bigatogota bikanabira, maze ubundi wa mwuka ukaza kubitwika bikaba birahiye.

Njya nibuka umunsi natangiriye gukoresha WhatsApp icyo gihe ikaba ariyo ntangiriro y’urupfu rwanjye rwa roho ndetse n’umubiri kubera ko naje kwisanga ntacyo ndicyo mbikesheje umukobwa. Ubwo nkimara kwibaza niba ntakwandika izanjye nanjye bakajya bazisoma, nahise nshyira igitekerezo mu bikorwa, aribwo naje guhita nandika inkuru ya mbere maze ubundi nkora page ya facebook mpita nyishyiraho mbona abantu batangiye kujya bayisoma. Rwari urugendo rworoshye cyane pe, kuko kwandika nabifataga nk’impano yanjye kuburyo icyo gihe iyo nabaga ndi kwandika numvaga n’umunsi wose nawumarara nta kindi ndimo gukora uretse kwandika inkuru nzajya mpa abantu kuri facebook.

Uko iminsi yakomezaga kwicuma, niko abantu bagendaga bakunda page yanjye, kuburyo muri 2018 aribwo umusore ntazi ndetse ntigeze menya yaje kumbwira anyandikiye kuri facebook ko yakunze inkuru zanjye ariko akaba ashaka kumpa igitekerezo cyiza cyane. Yambwiye ko atuye Nyabyugogo ndetse akaba akora ibintu byo gukora ama application yo muri telephone za andropid. Wenda nkiri kuvuga kuri uwo musore, ndabizi neza igihe kimwe ashobora kuzumva iyi nkuru yanjye cyangwa se akazayumva kera, ariko byaba vuba cyangwa kera cyane igihe azayumvira azamenye ko Donath amushimira cyane kubera ko igitekerezo yamuhaye cyabaye igitekerezo cyiza cyane ndetse kikaba cyaramviriyemo ibintu byinshi.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 06| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Uwo musore impamvu ntaririrwa muvuga izina, nuko yakoreshaga izina ritari irye bwite kuri facebook, ndetse uko imyaka yagiye ishira nkaba narakomeje kumushakisha ariko nkamubura ndetse no kuri rya rindi yakoreshaga anyandikira. Uwo musore ntazi niba akiba Nyabugogo ndetse akaba anagikora ama application ya telephone za android inama yampaye yarambwiye ati “Donath inkuru zawe nazikunze cyane ariko ngufitiye igitekerezo. Nta kuntu ziriya nkuru zawe wazikoramo film ubundi abantu bakajya babireba mu mashusho?”

Nyuma yo kumbwira gutyo naje kubishyira mu gikorwa, ndetse film ntangira kuzikora gutyo ubundi nkajya nzitambutsa kuri youtube channel, film barazikunda cyane ubundi nanjye bimbyarira inyungu kuburyo nakuyemo amafranga menshi cyane. Aho niho nahereye mvuga ko nari meze neza ndetse mfite byose nta kintu na kimwe nari mbuze kugeza ubwo naje guhura na Claire umukobwa mwiza cyane twahuriye muri group ya WhatsApp uwayishinze yari yarise umuhuro ashyiraho n’itariki uwo muhuro uzabera ubundi atangira kugenda ayayamamaza muma group ya facebook menshi cyane kugeza ubwo nanjye nabonye umuntu wamamaje group ya WhatsApp nkayikandaho nkayinjiramo ariko nkinjiramo intego yanjye ari ukujya namamazamo film zanjye nta gahunda n’imwe mfite yo kujya muri uwo muhuro bari bavuze ko uzabera Nyabugogo kuko message nanjye narazisomaga ariko singire icyo mvuga nkandikamo muri iyo group gusa igihe nshizemo link ibayobora kuri film igice nabaga nakoze uwo munsi.

Impamvu nifuje kubagezaho iyi nkuru yanjye, ni ukugira ngo mburire abasore n’inkumi b’iki gihe ndetse urubyiruko rwose yego guhura n’abantu bashya mu buzima ni byiza ariko nanone igihe uhuye n’abantu bisaba ko ugomba kwitondera uwo muntu kuko uba utamuzi. Ubwo byakomeje gutyo nkajya nkomeza kwiberaho gutyo muri iyo group umunsi umwe mbona message kuri WhatsApp yanjye mbona ni umukobwa witwa Claire unyandikiye kubera ko iyo udafite numero y’umuntu kuri WhatsApp iyo akwandikiye hari uburyo ukanda kuri numero ye hakaza n’izina, maze ubundi ndamwikiriza ndetse turasuhuzanya, ambaza impamvu ntajya mvuga, muby’ukuri nari wa musore ukiri muto ariko utuje cyane kuburyo mbere yo kuvuga nabanzaga gukaraga ururimi rwanjye inshuro nyinshi.

Hari umuntu ushobora kukubaza impamvu utavuga ukamusubiza ko ari umunwa wawe cyangwa se kuvuga ari uburenganzira bwawe, ibyo byose twese tubiziranyeho kubera ko abantu benshi bazira umuntu ubinjirira mu buzima, ariko njye Claire namusubije mubwira impamvu ntavuga mubwira ko group yabo kugira ngo nyinjiremo nashakaga gusa kujya namamaza nta kindi, Claire yahise ambaza niba ntazaza muri uwo muhuro musubiza ko nta gahunda mbifitemo cyane ko rwose ibyo bintu ntajya mbigenderamo. Yarabyumvise ndetse kubera ikiganiro twagiranye uwo munsi byatumye atankura muri iyo group yabo kubera ko yanambwiye ko ariwe wayishinze iyo group ndetse ikaba irimo abakobwa benshi n’abahungu kuburyo bashobora guhura bakanikundanira.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 40| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Biri muri kamere ya muntu wese ukoresha WhatsApp yaba umukobwa cyangwa umuhungu ko igihe muri kwandikirana hazamo no kohererezanya amafoto. Ninako njye na Claire byagenze kuburyo yansabye amafoto yanjye nanjye nkayamuha nawe akampa aye, ubundi dutangira kwibera inshuti zisanzwe gutyo. Buri gitondo mbere yuko njya Mukazi ko gukora film aho twakiniraga nabanzaga gufungura WhatsApp ngo ndebe ko Claire yanyandikiye cyangwa se ko ari kumurongo, ari nabwo naje kubyibazaho cyane nza kumubaza impamvu atajya avaho ku murongo narimwe, akambwira ko nta kazi agira katuma ayivaho, byatumye nibaza cyane ukuntu umuntu ashobora kuba atagira akazi ubundi akajya abona amafranga yo kugura internet akaba yaba kuri WhatsApp iminsi yose.

Narabimubajije, Claire ambwira ko akora uko ashoboye kose akayabona, ndetse ambwira kutabitindaho cyane. Twaje kuganira nyuma turibwirana, Claire ambwira ko atuye I Remera nanjye mubwira ko ntuye I Nyanza, hafi ya gare mubwira n’akazi nkora, ahita abyuririraho ambwira ko ukuntu tumenyanye muri ubwo buryo igihe umuhuro wabo wazagera nazamuha aga service maze ubundi nkajyayo njyanye n’aga camera kanjye ubundi nkabafotora. Claire yambwiye ko byaba ari na byiza kuko byadufasha njye nawe kuba twahita tunahura ubundi tukanimenyanira. Numvise ibyo bintu aribyo cyane. Numvise kuba nagenda ngahura na Claire muri ubwo buryo nta kintu byaba bitwaye.

Uko minsi yakomezaga kwicuma, niko njye na Claire twaje kugenda tumenyerana cyane kuburyo twatangiye kujya tuvuga n’ibirenze ubushuti busanzwe. Nari ntaratangira kwibaza ngo Claire ni muntu ki, uretse ko uko namubonaga ku mafoto yampaga buri munsi nabonaga Atari umukobwa usanzwe rwose. Iminsi yaragiye amezi nayo arakubita, muri ya group yaba Claire bapanga guhura ndetse bakajya bavuga n’umubare w’amafranga bazatanga kugira ngo nibahura bazafate n’aga fanta. Iyo group yari irimo abantu 168, ndetse Claire wari uyiyoboye yambwiye ko hari harimo abahungu benda kungana n’abakobwa ariko haza kubonekamo umubare w’abahungu 2 barengaho byatumye abakobwa baba bakeya, ndetse anambwira ko buri muhungu uri muri iyo group afitemo umukobwa bakundanye uretse abo bahungu 2 basagutse, ariko njyewe nkaba ntabarirwamo ngo impamvu Claire yandekeyemo aruko dufitanye gahunda yo kubafotora.

Claire namubajije niba nawe afite umuhungu bakundanye muri iyo group ambwira ko we nta muhungu yashakaga icyo yashakaga ari ukubahuza gusa mu buryo bwo kwidagadura ubundi akabahuza nk’umuyobozi nta kindi kintu ategereje ari naho haturutse ko umuhungu umwe muri 2 yabuze uwo bakundana. Numvise ntacyo bimbwiye, ubundi mubwira ko nzamuha iyo service ubundi tugahura. Kuri njyewe amafranga nta kibazo cyayo ndetse nari mfite n’amafranga kuburyo buri wese muri bo nari no kumugurira fanta 2 ntoya. Ayo yari amafranga nari mfite yasagutse kubyo nari nkeneye muri uko kwezi twari twahembeweho. Itariki yo guhura yaje kugera yari 30 zukwezi kwa 7. Ntago nzabyibagirwa. Ubwo navuganye na Claire ambwira ko agiye gutega bus imujyana Nyabugogo nanjye mubwira ko ngiye gutegera I Nyanza bus injyana Nyabugogo tukaza kuhahurira.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 14

Ninako byagenze, kubera ko nyuma yiminota 50 nari ngeze Nyabugogo kubera ko Claire ariwe twari tuziranye niwe nahamagaye ahita ambwira aho musanga maze ubundi turahura. Ngihura na Claire naratunguwe cyane! Akenshi buri uko yakundaga kumpa amafoto ye, yifotoraga hejuru gusa ariko ntago nari nakamubonye wese uko ateye. Yari umukobwa mwiza reka abe ariko mbivuga, mwiza cyane ndetse ateye neza bikabije kuburyo nkimukubita amaso ibitekerezo byanjye byahise bisubira inyuma ubwo navugaga ko ntashaka guhura nawe numva ndisetse cyane. Ubwo twarayambiranye ndetse Claire ampobera nk’umuntu yishimiye cyane, Ndetse nanjye nkabikunda arangije ambwira ko yari afite amatsiko yo kumbona nanjye musubiza ko ahubwo njye nishimiye kumubona.

Ahantu twahuriye n’aho twakoreye icyo kirori ba nyiri akabari ntago bazabyibagirwa kuko ntekereza ko aritwe bakiriya b’imena bigeze kugira kuva batangira gukora. Buri mukobwa yari yicaranye n’umuhungu bahuye bwa mbere ariko barakundaniye muri iyo group. Ninako byari bimeze kuri njye na Claire nubwo tutakundanaga ndetse umuhungu umwe utari ufite umukunzi we ntago yigeze anahagera. Claire yari umukobwa mwiza ugaragara neza inyuma, ariko mumutima nkibaza nti “ese uyu muntu ni muntu ki.” Nyamara ariko nari mfite ishingiro ryo kwibaza icyo kibazo, kubera ko kuva uwo munsi icyo kibazo iyo nza kugiha agaciro ubuzima bwanjye buba bwararokotse ntarapfuye urw’urubozo ubu ngubu. Ubwo twarishimye cyane, mu gihe batangiye kunezerwa Claire nk’umuyobozi wa group afata ijambo rito cyane aho yavuye ko ashimishijwe no kubabona gutyo kuko ikintu yari agamije kwari uguhuza abatagira abakunzi bakabagira.

Claire bamubajije niba nanjye ndi umukunzi we, ahita abasubiza ko ndi umukunzi we birantungura cyane. Nyuma yo kwicara namubajije impamvu abeshye ko njye nawe dukundana, ambwira anyongorera ambwira ko kubera ko yankunze nta kindi kintu yari kubasubiza. Icyo gihe nta mukunzi nagiraga. Claire ambwiye gutyo nahise mbitekerezaho, maze ubundi amasaha arangiye tugiye gutaha nibwo Claire yansabye ko yanjyana ahantu tukicara tukaganira turi twenyine. Claire yanjyanye ahantu nanjye ubwanjye ntakekaga ndetse ntatekerezaga ko nahagera, hahenze cyane ndetse hiyubashye, tugezeyo turicara.

Ikigare kirashukana cyane, kubera ko umuntu ukujyanye mubyo ashaka ukamukurikira uvuga uti “reka ndebe uko biba bimeze cyangwa se reka ngerageze ndebe, aba agushuka kuko uramutse uguye mu rwobo bisaba ko ariwe uza kugukuramo, maze Claire ambwira ko yankunze ndetse agakunda n’akazi nkora ansaba kubitekerezaho ko tutakwikundanira kugira ngo twiryohereze ubuzima bwacu, ntabyo gutekereza kubera ko nta mukunzi nagiraga ndetse nkiyumva cyane kuko nari mfite amafranga, mpita mubwira ko nanjye burya namukunze. Ntago nabeshyaga kuko na mbere tutarahura hari ukuntu Claire namwiyumvagamo, ndetse nkimukubita amaso bwa mbere nahise mvuga nti “uwamumpa nkumukunzi.” Nguko uko nicukuriye icyobo cyo gushyingurwamo nyuma y’urupfu rwanjye………………. Ntuzacikwe n’agace ka kabiri k’iyi nkuru.

Iyi nkuru wayumva no mu buryo bw’amajwi kuri YouTube channel yacu ukanze hano >>>IMIRASIRE TV

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 36| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Uwo musore impamvu ntaririrwa muvuga izina, nuko yakoreshaga izina ritari irye bwite kuri facebook, ndetse uko imyaka yagiye ishira nkaba narakomeje kumushakisha ariko nkamubura ndetse no kuri rya rindi yakoreshaga anyandikira. Uwo musore ntazi niba akiba Nyabugogo ndetse akaba anagikora ama application ya telephone za android inama yampaye yarambwiye ati “Donath inkuru zawe nazikunze cyane ariko ngufitiye igitekerezo. Nta kuntu ziriya nkuru zawe wazikoramo film ubundi abantu bakajya babireba mu mashusho?”

Nyuma yo kumbwira gutyo naje kubishyira mu gikorwa, ndetse film ntangira kuzikora gutyo ubundi nkajya nzitambutsa kuri youtube channel, film barazikunda cyane ubundi nanjye bimbyarira inyungu kuburyo nakuyemo amafranga menshi cyane. Aho niho nahereye mvuga ko nari meze neza ndetse mfite byose nta kintu na kimwe nari mbuze kugeza ubwo naje guhura na Claire umukobwa mwiza cyane twahuriye muri group ya WhatsApp uwayishinze yari yarise umuhuro ashyiraho n’itariki uwo muhuro uzabera ubundi atangira kugenda ayayamamaza muma group ya facebook menshi cyane kugeza ubwo nanjye nabonye umuntu wamamaje group ya WhatsApp nkayikandaho nkayinjiramo ariko nkinjiramo intego yanjye ari ukujya namamazamo film zanjye nta gahunda n’imwe mfite yo kujya muri uwo muhuro bari bavuze ko uzabera Nyabugogo kuko message nanjye narazisomaga ariko singire icyo mvuga nkandikamo muri iyo group gusa igihe nshizemo link ibayobora kuri film igice nabaga nakoze uwo munsi.

Impamvu nifuje kubagezaho iyi nkuru yanjye, ni ukugira ngo mburire abasore n’inkumi b’iki gihe ndetse urubyiruko rwose yego guhura n’abantu bashya mu buzima ni byiza ariko nanone igihe uhuye n’abantu bisaba ko ugomba kwitondera uwo muntu kuko uba utamuzi. Ubwo byakomeje gutyo nkajya nkomeza kwiberaho gutyo muri iyo group umunsi umwe mbona message kuri WhatsApp yanjye mbona ni umukobwa witwa Claire unyandikiye kubera ko iyo udafite numero y’umuntu kuri WhatsApp iyo akwandikiye hari uburyo ukanda kuri numero ye hakaza n’izina, maze ubundi ndamwikiriza ndetse turasuhuzanya, ambaza impamvu ntajya mvuga, muby’ukuri nari wa musore ukiri muto ariko utuje cyane kuburyo mbere yo kuvuga nabanzaga gukaraga ururimi rwanjye inshuro nyinshi.

Hari umuntu ushobora kukubaza impamvu utavuga ukamusubiza ko ari umunwa wawe cyangwa se kuvuga ari uburenganzira bwawe, ibyo byose twese tubiziranyeho kubera ko abantu benshi bazira umuntu ubinjirira mu buzima, ariko njye Claire namusubije mubwira impamvu ntavuga mubwira ko group yabo kugira ngo nyinjiremo nashakaga gusa kujya namamaza nta kindi, Claire yahise ambaza niba ntazaza muri uwo muhuro musubiza ko nta gahunda mbifitemo cyane ko rwose ibyo bintu ntajya mbigenderamo. Yarabyumvise ndetse kubera ikiganiro twagiranye uwo munsi byatumye atankura muri iyo group yabo kubera ko yanambwiye ko ariwe wayishinze iyo group ndetse ikaba irimo abakobwa benshi n’abahungu kuburyo bashobora guhura bakanikundanira.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 33| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Biri muri kamere ya muntu wese ukoresha WhatsApp yaba umukobwa cyangwa umuhungu ko igihe muri kwandikirana hazamo no kohererezanya amafoto. Ninako njye na Claire byagenze kuburyo yansabye amafoto yanjye nanjye nkayamuha nawe akampa aye, ubundi dutangira kwibera inshuti zisanzwe gutyo. Buri gitondo mbere yuko njya Mukazi ko gukora film aho twakiniraga nabanzaga gufungura WhatsApp ngo ndebe ko Claire yanyandikiye cyangwa se ko ari kumurongo, ari nabwo naje kubyibazaho cyane nza kumubaza impamvu atajya avaho ku murongo narimwe, akambwira ko nta kazi agira katuma ayivaho, byatumye nibaza cyane ukuntu umuntu ashobora kuba atagira akazi ubundi akajya abona amafranga yo kugura internet akaba yaba kuri WhatsApp iminsi yose.

Narabimubajije, Claire ambwira ko akora uko ashoboye kose akayabona, ndetse ambwira kutabitindaho cyane. Twaje kuganira nyuma turibwirana, Claire ambwira ko atuye I Remera nanjye mubwira ko ntuye I Nyanza, hafi ya gare mubwira n’akazi nkora, ahita abyuririraho ambwira ko ukuntu tumenyanye muri ubwo buryo igihe umuhuro wabo wazagera nazamuha aga service maze ubundi nkajyayo njyanye n’aga camera kanjye ubundi nkabafotora. Claire yambwiye ko byaba ari na byiza kuko byadufasha njye nawe kuba twahita tunahura ubundi tukanimenyanira. Numvise ibyo bintu aribyo cyane. Numvise kuba nagenda ngahura na Claire muri ubwo buryo nta kintu byaba bitwaye.

Uko minsi yakomezaga kwicuma, niko njye na Claire twaje kugenda tumenyerana cyane kuburyo twatangiye kujya tuvuga n’ibirenze ubushuti busanzwe. Nari ntaratangira kwibaza ngo Claire ni muntu ki, uretse ko uko namubonaga ku mafoto yampaga buri munsi nabonaga Atari umukobwa usanzwe rwose. Iminsi yaragiye amezi nayo arakubita, muri ya group yaba Claire bapanga guhura ndetse bakajya bavuga n’umubare w’amafranga bazatanga kugira ngo nibahura bazafate n’aga fanta. Iyo group yari irimo abantu 168, ndetse Claire wari uyiyoboye yambwiye ko hari harimo abahungu benda kungana n’abakobwa ariko haza kubonekamo umubare w’abahungu 2 barengaho byatumye abakobwa baba bakeya, ndetse anambwira ko buri muhungu uri muri iyo group afitemo umukobwa bakundanye uretse abo bahungu 2 basagutse, ariko njyewe nkaba ntabarirwamo ngo impamvu Claire yandekeyemo aruko dufitanye gahunda yo kubafotora.

Claire namubajije niba nawe afite umuhungu bakundanye muri iyo group ambwira ko we nta muhungu yashakaga icyo yashakaga ari ukubahuza gusa mu buryo bwo kwidagadura ubundi akabahuza nk’umuyobozi nta kindi kintu ategereje ari naho haturutse ko umuhungu umwe muri 2 yabuze uwo bakundana. Numvise ntacyo bimbwiye, ubundi mubwira ko nzamuha iyo service ubundi tugahura. Kuri njyewe amafranga nta kibazo cyayo ndetse nari mfite n’amafranga kuburyo buri wese muri bo nari no kumugurira fanta 2 ntoya. Ayo yari amafranga nari mfite yasagutse kubyo nari nkeneye muri uko kwezi twari twahembeweho. Itariki yo guhura yaje kugera yari 30 zukwezi kwa 7. Ntago nzabyibagirwa. Ubwo navuganye na Claire ambwira ko agiye gutega bus imujyana Nyabugogo nanjye mubwira ko ngiye gutegera I Nyanza bus injyana Nyabugogo tukaza kuhahurira.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 10

Ninako byagenze, kubera ko nyuma yiminota 50 nari ngeze Nyabugogo kubera ko Claire ariwe twari tuziranye niwe nahamagaye ahita ambwira aho musanga maze ubundi turahura. Ngihura na Claire naratunguwe cyane! Akenshi buri uko yakundaga kumpa amafoto ye, yifotoraga hejuru gusa ariko ntago nari nakamubonye wese uko ateye. Yari umukobwa mwiza reka abe ariko mbivuga, mwiza cyane ndetse ateye neza bikabije kuburyo nkimukubita amaso ibitekerezo byanjye byahise bisubira inyuma ubwo navugaga ko ntashaka guhura nawe numva ndisetse cyane. Ubwo twarayambiranye ndetse Claire ampobera nk’umuntu yishimiye cyane, Ndetse nanjye nkabikunda arangije ambwira ko yari afite amatsiko yo kumbona nanjye musubiza ko ahubwo njye nishimiye kumubona.

Ahantu twahuriye n’aho twakoreye icyo kirori ba nyiri akabari ntago bazabyibagirwa kuko ntekereza ko aritwe bakiriya b’imena bigeze kugira kuva batangira gukora. Buri mukobwa yari yicaranye n’umuhungu bahuye bwa mbere ariko barakundaniye muri iyo group. Ninako byari bimeze kuri njye na Claire nubwo tutakundanaga ndetse umuhungu umwe utari ufite umukunzi we ntago yigeze anahagera. Claire yari umukobwa mwiza ugaragara neza inyuma, ariko mumutima nkibaza nti “ese uyu muntu ni muntu ki.” Nyamara ariko nari mfite ishingiro ryo kwibaza icyo kibazo, kubera ko kuva uwo munsi icyo kibazo iyo nza kugiha agaciro ubuzima bwanjye buba bwararokotse ntarapfuye urw’urubozo ubu ngubu. Ubwo twarishimye cyane, mu gihe batangiye kunezerwa Claire nk’umuyobozi wa group afata ijambo rito cyane aho yavuye ko ashimishijwe no kubabona gutyo kuko ikintu yari agamije kwari uguhuza abatagira abakunzi bakabagira.

Claire bamubajije niba nanjye ndi umukunzi we, ahita abasubiza ko ndi umukunzi we birantungura cyane. Nyuma yo kwicara namubajije impamvu abeshye ko njye nawe dukundana, ambwira anyongorera ambwira ko kubera ko yankunze nta kindi kintu yari kubasubiza. Icyo gihe nta mukunzi nagiraga. Claire ambwiye gutyo nahise mbitekerezaho, maze ubundi amasaha arangiye tugiye gutaha nibwo Claire yansabye ko yanjyana ahantu tukicara tukaganira turi twenyine. Claire yanjyanye ahantu nanjye ubwanjye ntakekaga ndetse ntatekerezaga ko nahagera, hahenze cyane ndetse hiyubashye, tugezeyo turicara.

Ikigare kirashukana cyane, kubera ko umuntu ukujyanye mubyo ashaka ukamukurikira uvuga uti “reka ndebe uko biba bimeze cyangwa se reka ngerageze ndebe, aba agushuka kuko uramutse uguye mu rwobo bisaba ko ariwe uza kugukuramo, maze Claire ambwira ko yankunze ndetse agakunda n’akazi nkora ansaba kubitekerezaho ko tutakwikundanira kugira ngo twiryohereze ubuzima bwacu, ntabyo gutekereza kubera ko nta mukunzi nagiraga ndetse nkiyumva cyane kuko nari mfite amafranga, mpita mubwira ko nanjye burya namukunze. Ntago nabeshyaga kuko na mbere tutarahura hari ukuntu Claire namwiyumvagamo, ndetse nkimukubita amaso bwa mbere nahise mvuga nti “uwamumpa nkumukunzi.” Nguko uko nicukuriye icyobo cyo gushyingurwamo nyuma y’urupfu rwanjye………………. Ntuzacikwe n’agace ka kabiri k’iyi nkuru.

Iyi nkuru wayumva no mu buryo bw’amajwi kuri YouTube channel yacu ukanze hano >>>IMIRASIRE TV

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved