banner

Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri group ya WhatsApp Agace ka 2

Njye na Claire twarishimye cyane bihagije kuko twari tumaze kwemeranya urukundo. Byari ibyishimo k’uruhande rwanjye mbese nkumva biri kungora kubyakira kubona umusore nkanjye nshobora kwegukana ikizungerezi nka Claire umukobwa watambukaga bose bakamureba. Claire yari yambaye lunette za fume ariko zishashagirana bigakubitiraho n’inzobe ye yari nziza cyane maze wakubitaho ukuntu yari yambaye n’ingano ye bikaba byiza cyane aho atambutse bakavuga ngo yego. Mbese muri make icyo gihe naravugaga ngo Donath genda uri umusore ugira amahirwe kurusha abandi.

Gusa n’ubwo nari maze kwemeranya na Claire urukundo k’uruhande rwe we nabonaga nta kintu bimubwiye. Nabonaga Claire yabifashe nk’ibisanzwe ndetse buri muntu wese umuhamagaye kuri telephone akamwitaba bigasa nk’aho atanyitayeho cyane. Claire yavugiraga kuri telephone buri kanya bikambabaza ndetse bikanambangamira ariko kurundi ruhande nkavuga nti “nta kibazo apfa kuba ari uwanjye.” Uretse kuba twari twarahuye kuri whatsapp muri group ntago nari nzi ngo Claire mu byukuri ni muntu ki, ntago nari nzi ngo aturuka hehe bya nyabyo cyane ko abantu benshi batuye I Kigali baba batarahavukiye.

Claire uko yakomezaga kuvugira kuri telephone, yayishyira hasi indi ikaba iramuhamagaye gutyo gutyo niko nakomezaga kubangamirwa, ariko yamara kuvugira kuri telephone akansekera agaseko keza nkabona amenyo ye y’urwererane ngahita mbyibagirwa nkavuga nti “buriya ni bene wabo barimo kumuhamagara.” Urukundo ni rwiza ariko ruhuma amaso ibyo byose uko nabyibazagaho niko ntabihaga agaciro kubera urukundo.

Byabaye umwanya munini kuburyo ahantu Claire yari yanjyanye twahamaze igihe kinini ndetse tukarya tukananywa ariko njye nawe tukaganira gake cyane kubera ko yari ahugiye muri telephone. Ubwo amasaha yakomeje kwicuma burira cyane biba ngombwa ko dutaha. Claire umukobwa wabonaga ko ibyo arimo gukora arimo kubikora yitonze kandi abitekerejeho yakoze mugasakoshi yari yitwaje ubundi akuramo amafranga arayampereza ngo njye kwishyura. Ninako byagenze, naragiye njya kwishyura ariko mu kugaruka aho Claire nari namusize ndamubura.

Nakomeje kurebera hose ndamubura ndetse nagakapu ke ntakari gahari mbese yari yagiye. Ibyo ntago nabigizeho ikibazo ahubwo nahise nsohoka hanze kuko nari mfite numero ye mpita muhamagara ariko nsanga ntayiriho. Nayihamagaye inshuro nyinshi cyane, ariko nkomeza kuyibura burundu. Nta kindi kintu nari gukora muri iryo joro uretse kujya gutega bus injyana I Nyanza maze ubundi nkakomeza kumuhamagara nkumva ko iraza gucamo. Ninako byagenze ariko nakoze uko nshoboye kose nkomeza kumuhamagara ariko sinamubona. Bus yarinze igera muri gare y’I Nyanza Claire ataraboneka kuri phone, bwari bunije cyane mpitamo guhita nitahira murugo ubundi njya mu buriri kuko nari mpaze cyane sinirirwa njya mubyo gushaka ibyo kurya.

Nabaga muri ghetto mbana n’umu type wamfashaga gufata amashusho ya film camera man ndetse akanakora ibyo kuyatunganya cyangwa se editing, ariko ntawari uhari uwo munsi kuko yari yagiye iwabo murugo kubasura. Iryo joro ryose naraye nishimye kubwo kuba nari natsinze igitego cyo kwegukana umukobwa nka Claire ariko nanone mfite ikibazo gikomeye ko Claire ashobora kuba yagize ikibazo kuko nijoro nari namubuze.

Ni nk’aho naraye ntasinziriye rwose kuburyo bwaje gucya nanjye agatima kari kuri phone yanjye. Saa kumi nebyiri zuzuye nafashe phone yanjye ngo mpamagare Claire mubaze ikibazo yagize ndetse ngize amahirwe Claire anyitaba vuba cyane ariko numva mukuye mu bitotsi. Claire nari namukunze bya nyabyo uru rukundo wowe ubwawe udashobora gusobanukirwa kubera ko numvaga nakora buri kimwe cyose kuri Claire kugira ngo amere neza, ndetse no kumunsi wari washize numvaga nakwishyura hahandi yari yanjyanye ariko kuko yahatirije kwishyura ndamwihorera.

Ubwo yamaze kunyitaba numva afite udutotsi twinshi ariko nkumva sinzi ibindi bintu ndi kumva aho kuruhande rwaho ari nkabyumvira kuri telephone. Claire namubajije ukuntu byagenze, ahita ambwira ko mama we yamuhamagaye kuri telephone ngo afite ikibazo amusaba gutaha murugo byihuse ngo arebe uko ameze, ngo ahita asohoka hanze kugira ngo abyumve neza amaze kuvugira kuri phone yitaba mama we telephone ihita imuzimiraho ubundi agaruka kundeba asanga nanjye nasohotse kandi ntahandi hantu yari gukura umuriro nibwo yahise ataha maze ubundi ahita aryama.

Naramwumvise ndetse numva ndatuje cyane kubera ko nari naraye mpangayitse ndetse mubaza niba mama we ameze neza Claire ambwira ko muri iryo joro yahise ajyana mama we kwa muganga ariko bakamuvura bagahita banataha. Numvise ibintu byose ari amahoro ariko nkumva Claire ariko kuvuga nk’umuntu utanyitayeho cyane ariko ibyo simbyiteho cyane kuko icyangombwa nuko urukundo rwe nari ndufite. Twamaze akanya turimo kuvugana, ngiye kumva numva urugi rw’ahantu Claire ari rurafungutse mpita numva ijwi ryumuntu w’umugabo rimubaza riti “chr burya wakangutse?” mpita numva Claire aramucecekesheje ahita anankupa kuri telephone.

Ntago ibyo nabyitayeho ahubwo nagize ngo ni network zirimo gucika mpita nongera kumuhamagara ariko igacamo Claire akanga kumfata. Namuhamagaye inshuro nyinshi ariko ntiyamfata, kugeza ubwo amasaha yo kujya mu kazi yari ageze. Uwo munsi kubera ko Jado twabanaga Atari ahari nari ndirirwa murugo ndi kwandika script cyangwa se amagambo ya film tuzakina kumunsi ukurikiyeho. Narabyutse njya muri douche ndangije nteka icyayi ubundi maze gufata ibya mugitondo mfata machine yanjye laptop ubundi ntangira kwandika.

Narangije kwandika nka saa ine, nkumuntu uri murukundo nta handi agatima kari kari uretse kumukunzi wanjye Claire ndetse nayo masaha yose nayamaze ndi kumutekereza cyane kuburyo nanditse duke cyane, mpita mfata telephone ndamuhamagara aranyitaba, tugirana ikiganiro cy’urukundo cyiza cyane kurusha n’ikindi kiganiro cyose nigeze kugirana n’umukobwa n’umwe mubo twigeze gukundana tugatandukana. Twamaze kuvugana mubaza ikibazo cyari cyabaye cyatumaga atanyitaba, Claire ambwira ko murumuna we yari aje kumubyutsa mu gitondo ubundi akajya kureba mama we telephone akayisiga mu cyumba ari nayo mpamvu namuhamagaraga ntiyitabe.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 04

Naramwumvise ndetse nishimira umutima mwiza wa Claire nuburyo yari umukobwa mwiza ndetse uvuga neza cyane ndetse akananyitaho. Iminsi yakomeje kwicuma, rwose nkajya nkora uko nshoboye kose njye na Claire tukavugana, ndetse nk’umuntu wari umushomeri udafite akazi ntago nasibaga kumufasha cyane ko yakundaga kunsaba amafranga yo kugura internet kugira ngo ajye kuri WhatsApp nanjye nakubita agatima ku kuntu WhatsApp ariyo yaduhuje, ngahita nyamuha vuba kuko iyo adakora igikorwa nka kiriya ntago twari guhura, ndetse buri gihe akansaba amafranga yo kugura utu jus two kunywa ndetse no kugura n’ibindi nkamwumva cyane ndetse urukundo namukundaga hari nubwo Claire yanyakaga ibihumbi 30 icyarimwe ambwira ngo mugurize azanyishyura, namara kuyamuha nkamwibutsa ko njye nawe turi abakunzi ndetse tuzavamo abagore n’abagabo ko kunyishyura atari ngombwa.

Uko iminsi yakomezaga kwicuma, niko nakoraga cyane intego yanjye yarahindutse ntagikora akazi ngo niteze imbere nka buri musore wese ahubwo nkora cyane kugira ngo Claire akomeze amererwe neza ndetse nutwo nari narazigamye kera cyane nari naradukozeho kugira ngo nshimishe abantu banjye.

Nyuma yamezi atandatu yose njye na Claire dukundana, nta mafranga namake nari ngifite kuri compte, ndetse nari narahamagaye n’umubyeyi wanjye mama wanjye nagiraga wenyine nkumubyeyi ko nagize ikibazo gikomeye ko anshakira amafranga nkazayamwishyura mu minsi iri imbere, kubera ko mama nta kintu gikomeye yagiraga ndetse ntanaho yakuraga amafranga, biba ngombwa ko agurisha igipande kimwe cyinzu yari atuyemo ndetse ambwira ko ariko agiye kubigenza, maze ubundi nanjye numva nta kibazo nubundi kuko buri kwezi nahembwaga ndavuga nti “ukwezi kumwe nimpembwa nzahita nyafata yose njye kubakira mama wanjye akazu keza karuta akaruri yabagamo.”

Navuye iwacu mu cyaro gukora ngo ntere imbere mama wanjye nzamuzahure ku ngoyi y’ubukene, ariko kubera Claire ukuntu namuhaga amafranga buri gihe nari maze gukena ariko ibyo ntago nari mbyitayeho kubera ko hari n’igihe kukwezi nabonaga ibihumbi 450 icyarimwe. Ubwo amezi 6 yose yashize njye na Claire dupanga guhura ariko sinjye iwabo nawe ntaze iwanjye ahubwo tugahurira muri za restorant n’utubari duhenze cyane nkamugurira ibyo ashaka ubundi tugataha. Claire yambwiye ijambo rinyubaka mu buzima bwanjye ndetse no murukundo ati” Donath, ndagukunda cyane. Ni wowe musore nabonye ufatika muri Kigali yose kuburyo nari narifashe kujya murukundo kubera ko abasore bose nabonaga bambabaza ariko wowe urafatika kuko urihariye cyane icyo ngusezeranyije nuko nta gihe na kimwe uzigera umbura iruhande rwawe ndetse nzahora ndi kumwe nawe ikindi kandi gutandukana kwanjye nawe ni igihe umwe muri twe cyangwa twese tuzaba tutakiri kuri iyi si”.

Ku musore ugiriwe icyizere n’umukobwa ndetse akabikwereka muri ubwo buryo nta kintu na kimwe utakora ngo yishime.  Nyuma y’ukwezi kumwe ninwo Claire yaje kumbwira ko mama we bamuhaye transfer yo kujya mu bitaro bikuru bakajya kumubaga, ndetse ambwira ko ubuzima bwa mama we buri mu biganza byanjye, niko gushaka amafranga ahantu hose ndayabura, niko guhamagara mama wanjye mbinyujije kuri telephone y’umuturanyi we mu cyaro mama mubwira ko igihe cyegereje nkabona amafranga yo kumwubakira ko yakora uko ashoboye kose kakazu yari asigaranyeho igipande kimwe nako yakagurisha akanyoherereza ayo mafranga maze we agashaka indi aba acumbitsemo y’udufaranga dukeya akazayivamo maze kumwubakira mu kwezi kumwe cyangwa abiri agiye kuza.

Ibyo byose nakoraga ntago Jado twabanaga yari abizi gusa yari abizi ko nkundana na Claire ndetse nawe amuzi kuko twigeze kujyana guhura nawe mu kabari ngo mumwereke batazahura akamukandagira. Mama wanjye wari uri muza bukuru yabyumvise vuba cyane agurisha kakazu anyoherereza amafranga yose ndetse asigarana duke two gukodesha iyo kubamo mbere yo kumwubakira. Nari mfite icyo cyizere ko mama nzamwubakira vuba ariko nagombaga gutabara mama w’urukundo rwanjye Claire kugira ngo abanze akire maze ubundi mbone gukora ibindi.

Iminsi yakomeje kwicuma, kuko nakundaga kugira akazi ko kwirirwayo umunsi wose buri uko nasabaga Claire kumusura ngo ndebe uko mama we amerewe haba akiri mu bitaro nigihe yambwiraga ko yatashye arwariye murugo Claire yakundaga kubwira ngo ndeke guhangayika kuko bimeze neza sinice akazi. Kubera ko nabaga mbisabwe n’umukunzi nyir’ubwite numvaga nta kibazo na gitoya ndetse amezi arengaho 4 yose ntarongera kuvugana na mama wanjye ngo mubaze amakuru. Claire yakundaga kunyereka ko ari hafi yanjye ndetse twajya guhura tugahurira mutubari n’ahandi yari ataransura na rimwe ngo nanjye musure.

Nanone kandi amezi 10 yose yari ashize ntagera murugo, nibwo umunsi umwe ubwo nari ndi mu kabari gaherereye mu Gatenga hafi y’umurenge nagiye kubona nkabona telephone yawa muturanyi nkunda guhamagariraho mukecuru wanjye irampamagaye, gusa nanga kuyitaba kugira ngo ntabishya ibyishimo byanjye na Claire twari twasohokanye turi kurya amafranga ntekereza ko mama ashaka kumbaza amakuru mvuga ko ndibuze kumuhamagara ntashye murugo ninjoro.

Umuturanyi yampamagaye inshuro nyinshi cyane ndangije ndamukupa ndanayizimya dukomereza kwiryohereza. Ubwo twaje gutaha sinanibuka kwatsa telephone yanjye ngo mbaze umukecuru ikintu yanshakiraga mpita niryamira. Bwakeye mu gitondo natsa telephone nibuka ko ntavugishije mama wanjye mpita mpamagara umuturanyi ngo mubaze icyabaye arangije ampa inkuru ncamugongo ko mukecuru wanjye yasanzwe munzu yari acumbitsemo yavuyemo umwuka, yitabye Imana……………Ntuzacikwe n’igice cya 03.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved