banner

Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 05

Igice cya 04 cyarangiye ubwo Donath yari avuye gushyingura mama we maze ubundi yagera i Kigali yahamagara uyu mukobwa Claire ikitabwa n’undi muntu yamubaza amakuru ya Claire uyu mukobwa wamwitabye akamubwira ko Claire yagiye mu kazi, byatumye Donath yibaza ukuntu Claire yabonye akazi ariko ntamubwire ari nabwo yumvise kuri phone hinjiye umuntu maze wa mukobwa wamwitabye akamubwira ko Claire aje, maze akamubwira ati “akira umukiriya wawe umubwire aho uri cyangwa se ujye kumwirebera.”

Ubwo nagiye kumva numva uwo mukobwa ahereje Claire telephone aramubwira ati”Michou, akira telephone uyu mukiriya wawe ndimo kumva ari kumbwira ibyo ntazi, mwitabe umurangire aho uri cyangwa ujye kumureba, kandi sohoka mbanze nkorere uyu muntu uragaruka turangije”. Uwo mukobwa akimara kubwira Claire gutyo njye niyumviye Claire amusubiza ati” ese uwo ubwo afite agatubutse?zana mpfe kumuvugisha”.

Uko nabyumvise yamuhereje telephone, akimara kwakira telephone, ikintu cya nyuma nongeye kumva mbere y’uko telephone yikupa ni ijambo ‘Mana yanjye Sylvie ukoze ibiki?’ Ako kanya nkimara kumva Claire avuze gutyo telephone yahise yikupa. Ubwo njye aho nari ndi nagiye mu rujijo rwinshi cyane. Nibajije ku kintu numvise njya mu rujijo rukomeye cyane kuburyo nagize ngo ndi mu nzozi. Ako kanya ndi gutekereza kubyo numvise Jado yahise ansanga aho nari ndi ambaza ikibazo mfite. Ntaragira ikintu musubiza, numvise telephone yanjye isonye nyisamira hejuru. Mu kureba nasanze ari François papa wa Jane wari umpamagaye. Naramwitabye yumva ndi kuvugira hasi cyane. Agahinda ko kubura umubyeyi wanjye, no kuba ntazi amakuru afatika kuri Claire byose byari byanciye intege cyane.

Numvaga nta mbaraga mfite. Nakomezaga gutekereza umunsi mama wanjye imva ye bayirenza itaka mbireba nkumva ngize agahinda cyane. Francois yambazaga niba twahageze amahoro mubwira ko twahageze amahoro ndetse arishima anambwira gukomeza kwihangana kuko bibaho mu buzima. Naramushimiye mubwira ko nta kundi byagenda, ariko nkumva mu mutima wanjye nshaka kubona Claire uko byagenda kose. Ntago nari nzi ahantu Claire atuye kuburyo nshobora kujya kuhamurebera. Nibazaga ikintu nakora kugira ngo Claire mubone menye n’ikibazo afite ariko nkabura icyo nakora. Ubwo namaze kuvugana na François mpita mpamagara Claire ariko numero ya Claire yanga gucamo. Nakomeje kumuhamagara ariko ikomeza kwanga.

Naje kubona ko ibyo natekerezaga kuva kare hose byaribyo ko Claire bashobora kuba bamwibye telephone bakaba barimo kuyikoresha ibyo bashaka ndetse mpita numva ko n’umuntu umaze kunyitaba muri ako kanya Atari Claire cyane ko umuntu wanyitabye ibintu yavuze we na mugenzi we yahaga telephone ntaho byari bihuriye na Claire nari niyiziye ku giti cyanjye. Ubwo nakomeje kumuhamagara ndetse ntatuje ariko bikomeza kwanga. Ijoro ryose nabuze ibitotsi mpamagara Claire numva nifuza kuvugana nawe ariko ndamubura. Claire naramukundaga cyane. Buri kintu cyose nta kintu cyabaga kiri imbere ya Claire. Nibukaga uburyo ateye ikimero cye n’ikibero cye cyiza nkumva ko ntamufite byaba binkomeranye. Ntago nabura kuvuga ko Claire yari atandukanye n’abandi bakobwa bose nari nzi. Abo namenye ndetse nabo nifuzaga. Haba ubwiza, mu mirebere, imiterere ndetse no mu mivugire.

Ubwo ijoro ryose ryari hafi gucya ntasinziriye, agatotsi nagatoye saa cyenda ariko saa kumi nimwe n’igice nari nakangutse mpita mpata telephone ngo mpamagare Claire, aba ari nako bigenda ariko numero ye nkomeza kuyibura. Uwo munsi wose nawo niko byagenze. Naramuhamagaye ariko ndamubura ndetse ndushaho guhangayika cyane birenze. Numvaga ko Claire uko byegenda kose afite ikibazo ndetse nkiyumvisha ukuntu aho ari ari kubabara ariko nkaba ntari kumwe nawe ngo mufashe ku gahinda. Umunsi wose warije Claire tutavuganye nkumva nava I Nyanza ngatega nkajya I Remera kureba Claire ariko nanone nashyiramo ubwenge nkibuka ko ntaho nzi najya gushakira. Byarankomeranye cyane ndetse iryo joro naryo ringendekera nkiryahise.

Saa kumi nebyiri za mugitondo nakanguwe na telephone yari isonye, mpita nyifata nkanda kuri yes nyishyira kugutwi ariko numva ikomeje gusona. Nibwo narebye muri tableau mbona ikiri gusona ari reveil nari nashyizemo numva umujinya uranyishe kuburyo nari ngiye kuyimena. Nahise ngira agahinda cyane kubera ko nari nziko Claire ariwe wari umpamagaye muri ako kanya kumbe, twari twavuze ko turabyuka tujya mukazi saa kumi nebyiri kuburyo nabo dukorana bose saa moya tuhahurira. Ubwo Jado yahise abyuka njye numva ntago nshaka kuva mu buriri kuko ntumvaga akazi ntagashobora ntazi amakuru ya Claire.

Igihe navugaga ngo reka nihiringe mpfe kubyuka njye gukora, cyane ko ubukene bwari bwarangeze amajanja kandi mfite byinshi ngomba gukemura harimo no kwita kuri Claire nibwo telephone yanjye yasonye, mu kureba umpamagaye mbona ni Claire. Nagize ngo ndi kurota kandi nakangutse. Ariko ntago zari inzozi kuko byari ibya nyabyo. Claire namwitabanye igihunga cyinshi cyane ndetse nkimufata arambaza ati “cherie bite? Nari ngukumbuye cyane iminsi yose ishize tutavugana kuva wambwira ko mama wawe yahuye n’ikibazo. Umunsi ubimbwira nari ndi hanze yo murugo, ukimara kubimbwira bahise banyaka telephone abasore bariruka nanjye mbura uko mbigenza, kandi urabizi mama wanjye nibwo yari akiva mu bitaro rero kugira ngo mbone amafranga yo kugura aga telephone gatoya no gu swapisha byangoye cyane, ndabizi ko wari uhangayitse ariko nyine ni ukumbabarira kuko na numero yawe kugira ngo nyibone nahamagaye umwana twari turi kumwe muri group ya whatsap anshakiramo numero yawe arayimpa, ndi kugusaba imbabazi ko…….”

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 18| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Claire naramwumvise cyane, kuko ikintu cyonyine nashakaga ni ukumva ko ameze neza cyane. Ibyo byaranshimishije cyane, ndetse mpita nibuka ko umunsi muhamagara ndi kurira aribwo telephone yavuyeho ariko sinongere kumufatisha, ndetse mpita nanamenyako abantu banyitabaga cyagihe ubwo navaga gushyingura mama wanjye ubwo nari nagarutse I Kigali ari abari baribye telephone ya Claire bakayikoresha ibyo bashaka. Namubwiye kudahangayika, ndetse mubwira ko icya ngombwa ari ubuzima, ikigeretseho mubwira ko mukumbuye cyane. Claire nawe yambwiye ko ankumbuye kuburyo yifuza ko tubonana.

Mu byukuri nta mafranga na make nari mfite ariko nari kubwira inshuti zanjye zikanguriza maze ubundi ngategera Claire moto tugahurira aho duhurira nkamugurira inzoga yanywaga n’ibiryo akunda ubundi tugataha. Claire nanjye namubwiye ko mukumbuye cyane kuburyo nifuza kumubona uwo munsi. Namubwiye ko nshaka ko ajya muri kakabari kari mu gatenga tukahahurira, ampakanira ambwira ko ashaka kuza murugo iwanjye ndetse akarya no kubiryo byatekewe aho murugo iwanjye. Narabyishimiye cyane kuburyo na Claire yabyumvise akumva ko mbyishimiye maze ubundi arenzaho ijambo ati “cheri, uze kunyoherereza aya moto kare, kuburyo uraza kuva mu kazi nanjye ngahita nza kandi ikindi, uyu munsi ninza kugusura ndanarara turararana kubera ko ndagukumbuye cyane”.

Nagize ngo numvise nabi, musubirishamo ambwira ko ibyo numvise ari ukuri. Claire yari abimbwiye ko ararara iwanjye, bwa mbere mu mateka nkaba ndaranye n’umukobwa mu nzu. Nasimbukiye hejuru mubwira ko ndamwoherereza I ticket. Kuva I Nyanza ujya I Remera kuri moto yari amafranga I gihumbi. Nahise ninjira muri mobile money yanjye, nyuma yo kuvugana na Claire ndetse maze kumubwira ko mukunda by’ukuri mwoherereza amafranga ibihumbi bitanu nari nashyizeho ngo nze kuyagura umuriro uwo mugoroba, ndangije kuyamwoherereza nsohoka hanze mpasanga Jado mubwira gahunda uko imaze duhita dupanga ko nituva mu kazi arajya kurara ku mutipe w’inshuti ye kugira ngo njye na Claire tuze kubona ubwisanzure muri iyo nzu iryo joro ryose.

Claire nabonaga ari umukobwa witonda, kuburyo nari nzi neza ko ibyo akoze abitekerejeho neza agafata umwanzuro wo kuza kurara iwanjye kubera urukumbuzi. Nahise njya mukazi ariko umunsi wose umbera amezi nka cumi n’itanu. Umunota umwe kuvaho nabonaga ari intambara cyane, urukundo rwari rwarangize umusazi ushoboka. Ubwo nagiye kureba ku isaha mbona saa kumi zirageze, mpita ntangira gushaka impamvu zatuma dutaha nubwo akazi kari akanjye ariko katanarangiye. Saa kumi n’iminota 30 nahamagaye Claire mubwira ko ntashye ambwira ko nawe avuye muri douche yari ategereje ko muhamagara kugira ngo mubwire ko ntashye maze ubundi ave I Remera duhite duhurira muri gare y’I Nyanza, kugira ngo tujyane murugo.

Navuye aho twakiniraga film ndi kwisetsatsetsa, ndetse Jado we ahita atahana n’undi mu type twakoranaga kuko twari twavuye mu rugo twabipanze. Nkiva aho twakoreraga nagendaga mvugana na Claire kuri telephone ndinda ngera kumuhanda aho ngiye gutegera moto ingeza muri gare tukiri kuvugana. Nageze ku muhnada aho mfatira moto Claire ambwira ko nawe amaze kwambara no kwisiga byose ndetse no kwitegura, mubaza uko yambaye ambwira ko yambaye akajipo kagufi kageze hejuru yamavi ndetse kagaragaza intege, hejuru yambaye agapira kamwegereye ariko kamugaragaza uko ateye, na lunette za fume, n’inkweto ndende cyane kuburyo nahise numva naticunga baramunyibira mu nzira.

Aho nari ngiye guturuka naho Claire yari buturuke kugera muri gare I Nyanza haranganaga kuburyo dutegeye moto icyarimwe twari buhahurire cyangwa tugasigana umunota umwe gusa. Claire yampaye aka bizou ku itama, ambwira ko agiye gufata umu motari nanjye mubwira ko ahubwo njye namaze kuyicaraho, ubundi dusezerana kuhahurira mu minota ike cyane. Nagiye mfite ibyishimo bidasanzwe, ndetse na motari ntago twigeze tuvugana ibiciro. Sinjye warose angejeje hafi ya gare mvamo ahari akayira kajya ga murugo. Ubwo nahise mfata telephone ngo mpamagare Claire mubaze ko yahageze kuko ntago yari ahazi. Akumiro ni inda, naho amavunja yo barayahandura telephone ya Claire ntago yari iri gucamo. Claire namuhamagaye inshuro zirenga 120 ariko ntago yari ari kumurongo……. Ntuzacikwe n’igice cya 06.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved