banner

Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 06

Igice cya 5 cyarangiye ubwo uyu musore Donath yari avuye mu kazi ndetse yamaze no koherereza uyu mukobwa Claire i ticket imuzana aho aba kumusura, maze ubundi yagera aho bagombaga guhurira akamuhamagara inshuro zirenga 120 zose agasanga telephone y’uyu mukobwa Claire nyine yavuye k’umurongo.

Nakomeje guhamagara Claire inshuro nyinshi cyane, kugeza ubwo naje kurambirwa ngahitamo kwitahira m’urugo. Nari mfite agahinda gakomeye cyane, ndetse numva nacitse intege kuburyo no kugera murugo aho hafi muri metero 500 numva birangora cyane. Nahise mpina akagongo mva aho ngaho, njya murugo mfungura inzu ubundi mpita nirambika ku buriri. Nanze guhamagara Jado ngo mubwire ibyambayeho kugira ngo atanyuzamo ijisho kandi nari namwiyemeyeho uwo munsi.

Ubwo nirambitse ku buriri nongera gukanguka ndebye ku isaha mbona ni saa ine za ninjoro. Narabyutse ngo ndebe ko nagira icyo mfata kugira ngo mbone uko njya mukazi mu gitondo meze neza,ariko igihe nari ngiye gusohoka mu cyumba mbona telephone yanjye irasonye. Nararebye mbona umuntu umpamagaye ndatungurwa cyane, mbona ni Claire. Byarantunguye cyane, ariko kuri iyo nshuro nibazaga ikibazo yari yagize ku manwa cyatumye andisha umutima bigeze aho ngaho. Claire nahise mwitaba cyane nihuse, aruhutsa umutima maze arambwira,

Ati”chr, ni ukuri ndi kugusaba imbabazi. Ntakubeshye nabuze aho nabihera. Ibintu ngiye kukubwira sinzi uko uri bubyakire. Nyine ukuntu byagenze, nagiye kuva murugo mama wanjye ahita ampamagara ambwira ko ari kumva atangiye gucika intege mumubiri, mpita mbanza kujya kumureba mu cyumba cye kubera ko mukuru wanjye na musaza wanjye batari bahari, ngezeyo nsanga afite ikibazo mbanza kuba ndi kumwe nawe, ndetse ntakubeshye n’amafranga wanyoherereje mpita nyaguramo imbuto nifu y’igikoma kugira ngo mbanze mugaburire mbone kuza, biza kurangira ntegereje abavandimwe kugira ngo baze babe bari kumwe nawe mbone kuza kukureba, ariko nyine batinze kuza ubu nibwo baje ariko  nyine ntakubeshye, ndashaka kuza kukureba ariko nta mafranga na make nsigaranye”.

Numvise nishimye cyane ko nongeye kumva Claire ndetse ariko numva mbabaye cyane ko mama we yagize ikibazo ariko nkaba nta kintu nabimenyeho. Claire nahise mubaza impamvu yahise akuraho telephone ntambwire ngo njye kumureba murugo maze mufashe kwita kuri mabukwe, ambwira ko yayikuyeho kugira ngo bitambabaza nkamugirira umujinya, mubwira kutazongera gukora ibintu cyangwa guhura n’ikibazo atambwiye. Maze ubundi ansaba imbabazi numva ndatuje kuko byibura nari menye uko byagenze ndetse no kumurakarira bivaho.

Nakomeje kumva Claire ari ahantu hari urusaku, mubaza aho ariho ambwira ko ari mu gipangu bacumbitsemo. Yakomeje kumbwira ko ashaka kuza kundeba muri iryo joro, mubwira ko ntakibazo azaza ejo nashaka azaze no mu gitondo ariko ambwira ko ashaka kuza ako kanya. Mu byukuri nta mafranga na make nari mfite namubwiraga kuzaza ejo kugira ngo ndare ndi kuyashakaa mu nshuti. Ariko yakomeje kumpatiriza ko agiye gutega moto, maze nanjye mpita ndeba ahantu nari nzi Jado ashyira udufaraga twe nkuraho duke maze mpita nsohoka hanze mu gipangu ndeba umukobwa wacuruzaga ama unite musaba kunyoherereza ayo mafranga kuri numero ya Claire ubundi akaza nta kibazo.

Ni nako byaje kugenda, Claire yamaze kwakira amafranga muhamagara kuri phone, ambwira ko amugezeho arangije ambwira ko aje ko agiye gutega moto. Claire yakuye telephone ku gutwi, ariko ngiye kuyikupa numva hari umuntu bari kuvugana, numva uwo muntu ni umugabo maze aramubwira ati”michou ntuzatume ngukumbura kandi”. Numvise ari abandi bantu bari kuvugira kuruhande kuko Michou ntago nari nzi uwo ariwe, maze ubundi Claire mpita mukupa njya munzu mfata agapira nkinga mu gatuza maze ubundi mva murugo njya kumutegerereza aho moto iramugeza.

Ntago byaje gutinda ndahagera ndetse ndino gusenga cyane ngo Claire ntagire ikibazo na kimwe agirira mu nzira. Ninako byagenze kuko mu minota mike nabonye moto ihagaze aho hafi nagare aho nari mpagaze. Mu kureba umuntu uyivuyeho, mbona ni umukobwa mwiza uteye neza ndetse ufite igikundiro umurebeye inyuma, mu gakanzu kagufi cyane kuburyo nabonaga ikibero cye ngahita numva ndatwawe wese, ndetse ndebye uburyo ateye neza muri uwo mwambaro umugaragaza uko ateye numva ntangiye kwifuza. Nagize ngo ntago ari Claire, ariko akuyemo caske nibonera umukobwa ufite mumaso h’igikundiro cyiza ndetse wantwaye umutima wanjye Claire, maze ubundi mbona kwemera ko iryo joro ndararana umunezero udasanzwe cyane.

Claire yamaze kwishyura umumotari aragenda, nanjye ngenda musanga ngiye kumuyambira. Nagize ngo ntago ari Claire negereye kuko umukobwa negereye yari afite impumuro y’inzoga gusa gusa. Nahise nubura amaso yanjye ngo nongere murebe mu maso neza, maze koko ndamwitegereza mbona ni Claire umukunzi wanjye. Nibajije ikintu cyabaye kuri Claire maze Claire nawe numva arambwiye ati”chr, kuki uri kunyitegereza? Ahubwo mbabarira ndashaka gukaraba umubiri wose kuko ibintu bimbayeho munzira ntago nabyihanganira, ndi kumva mbangamiwe cyane”.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo: Ubwiza bwahindutse icyaha Agace ka 3

Claire namubajije ibintu bimubayeho, maze ansubiza ko ngo hari habuze gato ngo bapfe Imana igakinga akaboko, yarambwiye ati” tugeze ahantu mu ikorosi ry’umuhanda haturuka igikamyo cyikoreye za nzoga zo muruganda maze kigongana n’akamodoka, byose birameneka ahubwo mfite ubwoba ko namacupa yantarukiye mumubiri, mfata tujye murugo njye koga nukuri iyi mpumuro irambangamiye, uziko wagira ngo nanyeweye inzoga koko”. Nahise mva murujijo cyane, kubera ko ibyo nari ntangiye gukeka ko Claire ashobora kuba yanyweye inzoga kubera ibibazo bya mama we ntago byari byo.

Claire nahise mwakira igikapu yari afite, ariko mu kugiterura numva kiraremereye cyane, mubajije ibirimo ambwira ko harimo imyenda myinshi cyane, kugira ngo njye nawe tuzamarane igihe abona ibyo yambara. Claire nahise mubaza niba tuzamarana igihe kirenze umunsi umwe, ahita ahagarara ambaza niba ntashaka kuba ndi kumwe nawe byibura niyo byaba icyumweru, maze ubundi mubwira ko niyo byaba umwaka wose twaba turi kumwe, nta kibazo kuri njye.

Kuri njye numvaga nishimye cyane, kubera ko numvaga ko bitagoye, kuko niba ibiryo nari kujya ndya byaboneka, bivuzeko na Claire twabisangira rwose tugahaga kuko bavuga ko ahari amahoro uruhu rw’urukwavu rwisasira barindwi. Ntago nari mbizi ko ndi kwikururira urupfu. Ntago nari mbizi neza ko ndi kwicukurira imva yanjye nkaba nshaka gukurikira mama wanjye. Ubwo ibyo byose yabimbwiraga ariko turi kugera murugo. Ndafungura umuryango ncana itara turinjira.

Tucyinjira muri salon Claire yahise atangira gukuramo imyenda yose, numva ngize isoni n’ikimwaro maze ubundi ndeba k’uruhande, Claire nawe ahita abibona maze ambaza impamvu ndi kumwihisha ndetse ahita ansaba kuza kumufungurira umwenda w’imbere wo hejuru. Bwari ubwa mbere mu mateka yanjye Donath, kubona ubwambure bw’umukobwa. Ndetse ntago nabashaga kubyiyumvisha. Claire namaze kumufungurira akuramo n’utwari dusigaye, maze arahindukira arambura amaboko ansaba ko namuhobera nkamugwamo nta gitangira.

Nari mfite ubwoba bukomeye cyane, nifashe nk’aho hari umuntu urimo kundeba ariko nza kwibuka ko Claire ari umukunzi wanjye kandi turi muri iyo nzu twenyine. Ubwoba narabugabanije ndamwegera maze ubundi ndamuhobera ariko ambwira ko Atari kubyumva neza, nibwo yatangiye kunkuramo utwo nari nambaye njya guhumbya nambaye nk’uko navutse. Nibazaga ukuntu Claire nzi kuva duhurira Nyabugogo mu muhuro nkabona ari umukobwa witonda cyane, ukuntu ibintu nk’ibyo yaba abizi ariko ndavuga nti ‘wasanga ari kubikoreshwa n’ibyishimo by’uko turi kumwe kandi dukumburanye.’

Nagiye kwisanga nisanga mu bituza bya Claire niyumvira ubushyuhe buri mubiri mu gituza cye maze ubundi arandekura arahindukira afata ya myenda yari iri mu gikapu cye ayikuramo ahita ashyiramo imwe amaze gukuramo. Claire yafashe igitenge maze arahindukira nanone arandeba ndeba ukuntu ari mwiza, ateye neza maze ndavuga nti” Donath niwe musore wihaye naho abandi ni abantu”. Nabonye uburyo Claire yari ateye, nkibuka uko mubona iyo ari mu myambaro isanzwe mpita mvuga nti” koko nta mpamvu yo gucira urubanza igitabo utararebamo ngo usome ibicyanditsemo”.

Ibyo narangije kubitekereza Claire amfashe ukuboko ambwira ngo tujye muri douche, nza kwibuka ko koko nanjye kuva nataha kubera guta umutwe ntari nagiyeyo. Nasigaye nibaza nti”ese koko ndaba ndi muri douche ndi kumwe n’umukobwa koko”. Ariko ndongera ndibwira nti” ubwo ari umukunzi wanjye kandi akaba azi ibyo akora kuko yavukiye mu mugi ubwo aratuma ntagira isoni”. Ubwo nafashe ibase y’amazi maze ubundi ndayiterura Claire aza ankurikiye muri douche. Twagezemo numva anteye amazi dutangira gukina nkabana bageze mumazi, ndetse numva ni byiza kuko nanjye namusubije ariko bwari ubwa mbere nkinnye umukino nk’uwo ariko byose barabyiga.

Nibwo naje kubona uburyohe bw’urukundo. Nibwo naje kubona ko burya hari impamvu umugabo afata umwanzuro wo gushaka umugore, kuko byose aba yabyikorera ariko ibyo twarimo ntago wabyikoresha wenyine kandi ntago wabikorana n’umugabo mugenzi wawe. Ubwo nagiye kumva numva Claire arambwiye ati”Chr ngaho tangira unyoze”…………. Ntuzacikwe n’igice cya 7.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved