Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 07 Final

Igice cya 6 cyarangiye ubwo claire yari yaje gusura Donath murugo ndetse bazamarana n’igihe ubwo bakajya muri douche uyu mukobwa claire akabwira Donath ko yatangira kumwoza.

Ntago nigeze nzuyaza, nahise negera Claire ntangira kumwoza mpereye mu mugongo, ndetse kugeza murangije. Ubwo nanjye nahise nitera utuzi nawe ankorera aho ntikora ubundi twambara duhita tugenda mu cyumba. Bwari ubwa mbere ibintu nk’ibyo byari bimbayeho, ndetse nkumva ndabyishimiye cyane. Ubwo Claire yahise amfata anjyana mu cyumba cyanjye, twisiga amavuta ndetse turasigana arangije aryama ku buriri, amfata ukuboko ankurura ngo mwegere.

Mu buryo ntazi nanjye nasanze ndyamanye na Claire turi mu byishimo by’abakundana, ndetse ibyo bikaba ibihe ntazigera nibagirwa byiza nagize mbere y’uko ingaruka zabyo zingeraho. Ubwo njye na Claire twarangije ibyo ngibyo ndabyuka njya kwarura ibiryo nari natetse, ariko mbizaniye Claire arabyanga, ambwira ko atajya arya ibiryo birimo ibishyimbo n’umuceri, ambwira ko ari umureti n’ifiriti byo wenda yapfa kugerageza. Claire namubwiye ko ibyo ntabyo mfite, ko yakwihangana agakoramo ubundi mu gitondo nkaza kumutekera ibyo akunda. Yarankundiye akoramo gake ubundi duhita turyama.

Tugeze mu mashuka ndetse dupfumbatanye, nibwo Claire yambwiye uburyo ari kumva ari byiza kuba ari kumwe nanjye ndetse ko tugiye kumarana byibura iminsi 6 yose twibereyeho nk’umugore n’umugabo. Ubwo narabyishimiye cyane ndetse nakubita agatima ku bihe twamaze kugirana mu kanya nkumva ko ntashobora kubicikwa. Ubwo twaganiriye byinshi Claire ambwira amateka ye nanjye mubwira ayanjye, ndetse igihe kiza kugera numva Claire nanjye nongeye kumushaka, ariko mbura aho muhera mubwira ko nongeye kumwifuza. Ariko ibyo sinzi uko yabimenye, kuko naje kwisanga Claire ari hejuru yanjye yamenye icyo gukora dukomeza kwibera muri iyo si y’umunezero kugeza tugeze ku byishimo bya nyuma.

Nyuma y’ibyo sinamenyeye igihe nasinziriye kubera umunaniro, nongera gukanguka mu cya kare numva umuntu ukomanga ku muryango. Nkimara gukanguka narebye aho Claire yararyamye, mbona aracyasinziriye, mpita mbyuka ngo njye kureba uwo muntu, ndetse kuko nta mafranga na make nari mfite, mpite nongera gutora ku mafranga ya Jado mpite njya kugura ibirayi, amavuta n’amagi byo gutekeramo umukunzi wanjye Claire umureti ndetse n’ifiriti. Ubwo nkigera ku muryango ngafungura nasanze ari jado uri gukomanga. Ubwo jado ambwira ko yari aje gufata agakote ke kubera ko ari kubona hari imbeho ubundi tujye gukora akazi, mpita mubwira ko kubera umushyitsi mfite uwo munsi ndetse n’igihe cyose tuzaba turi kumwe na Claire ntakazi tuzakora, ko mu kwezi gutaha ayo tuzahembwa ari ayo ngayo.

Ubwo jado yansabye kumuzanira agakote ke agahita yisubirira aho yaraye, ndagenda ndakazana ansezeraho ambwira nko agiye kubwira n’abandi bakinyi bose ko tutarakora kugeza iminsi itandatu ishize. Ubwo amaze kugenda nasubiye mu cyumba, nsanga Claire amaze gukanguka, mpita nkuramo aka essuime nari nambaye ngira ngo nambare agapantaro n’agashati ngere ku muhanda ngure ibyo guteka, ariko Claire abanza kumbwira ngo nimusange mu buriri tubanze tuganire. Ubwo nahise nikoza mu buriri akanya gato, Claire ambwira ko yari ankumbuye, nongera kugarura ibitekerezo neza njye nawe turimo gukora urukundo biryoshye cyane.

Claire muri icyo gitondo yankoreye surprise kuburyo ntashobora gusobanura. Byamaze igihe kitari gitoya, ariko kuko nta kitagira iherezo, ibyishimo byacu tuza kubigeraho, hashize akanya Claire ambwira ko ashonje cyane, kubera ko yari akoze akazi gakomeye cyane. Ubwo nanjye nahise menya icyo gukora, mpita mva mu buriri mubwira aho ngiye. Ubwo narambaye mpita nkora aho jado abika, maze nikoza kumuhanda. Mukanya gato nari ngarutse. Mpita nteka vuba vuba ubundi turarya. Kuva uwo munsi njye na Claire twibera muri ubwo buryohe, ariko njye kuko nta mafranga nari mfite, amafranga ya jado nari maze kuyagereza. Ubwo njye na Claire twamaze iminsi itandatu yose, ariko muri iyo minsi, ntabwo nigeze mbona Claire ashobora kwibwiriza ngo afate ibyo kurya maze ateke, ariko ibyo njye sinabigiragaho ikibazo, kubera ko namukundaga cyane, numvaga byose ngomba kubimukorera kugira ngo yishime. Ubwo ku munsi wa gatandatu bwarakeye, ari nabwo Claire yari buzinduke ataha iwabo murugo, ahita afata telephone ye arayatsa.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 19

Kuko kuva umunsi aza iwanjye yari yarayijimije ambwira ko adashaka ko mama we azamuhamagara akamubaza aho yagiye, ambwira ko azamubwira byose nyuma yo gusubirayo. Ubwo uwo munsi Claire yazindutse acana telephone, asanga harimo message nyinshi cyane, maze nk’uko bisanzwe ajya muri douche nanjye nsigara ndi guteka. Ubwo yavuye muri douche turya ibya mugitondo, ariko kuko numvaga nkimushaka, musaba ko yagenda nimugoroba uwo munsi njye nawe tukirirwa twidagadura nkuko bisanzwe ndetse nanamusezeraho kubera ko ibihe twagize tutari kongera kubibona vuba.

Ubwo Claire yarabyemeye. Yongera kuzimya telephone, ubundi tumaze kurya twisubirira mu buriri nk’uko bisanzwe. Twakoze urukundo igihe kirekire cyane, kuburyo navugaga nti “ninjye musore ufite umukunzi.” Ubwo uwo munsi wose twarawuryoheje, maze saa kumi nimwe, mfata amafranga kuri yayandi ya Jado, mpita mpereza Claire ngo ayagire ticket ya moto ndetse murengerezaho n’ayo kugura aga fanta.

Ubwo naramuherekeje mugeza ku muhanda, afata moto nanjye ngaruka murugo, kuko twari tuzajya tuvuganira kuri phone nta byinshi twavuganye, uretse kuba nanjye nzamusura. Ubwo nagarutse murugo gusana ibyangiritse, maze ubundi maze gushyira ibintu ku murongo mpamagara jado ngo atahe dupange uburyo tuzatangira gukora ku munsi wejo. Ubwo jado yaratashye aza murugo, aza afite amashyushyu yo kumbaza ukuntu bimera kurarana n’umukobwa cyane ko we Atari yarigeze anakundana n’umukobwa, mubwira byose uko byagenze nk’inshuti yanjye, arabyumva nawe arabyifuza.

Ubwo twapanze ko tuzindukira mu kazi nkibisanzwe, ndetse tumenyesha n’abandi bose dukorana, turangije turaryama. Ubwo twamaze kuryama hari nka saa tatu, telephone ya jado iba irasonye, ariko ihita icika, ahita abwira ko ari murugo bari kumubipa, agiye kugura ama unite ngo abahamagare. Ubwo jado yarabyutse ajya aho abika udufaranga twe, mu kuhagera akubitwa n’inkuba itagira amazi, agaruka aho ndyamye ambaza aho amafranga ye ari, nanjye mubwira ko nayakoresheje ariko nzayamwishyura.

Jado mubwiye gutyo yarababaye cyane, ambwira ko muhemukiye ndetse ko ibyo mukoreye bitabaho kubera ko atarumva uburyo nakoresha hafi ibihumbi 100,000 byose mu minsi itagera no mu cyumweru. Yavuze ibihumbi ijana numva ndikanze. Ariko nkubise agatima ku bintu njye na Claire twaryaga numva rwose ko ntakabuza amafranga yagiye, ndetse ndanabyemeza. Jado namubwiye ko nzayamusubiza arababara cyane, ambwira ko impamvu murugo bari kumuhamagara aruko bayakeneye ndetse akaba ari nayo yari agiye kuboherereza muri icyo gihe.

Nanjye numvise ko nahemutse cyane, ariko nta bundi buryo nari mfite uretse gutegereza ukwezi gutaha ubundi nkazamwishyura. Ubwo jado yacitse intege ahita agaruka mu buriri ndetse ahita asinzira. Nanjye ntakundi byari kugenda ndetse kuko nishinjaga icyaha, nanjye nahise nsinzira. Nakangutse mu gitondo nsanga ndyamye njyenyine. Mpita mbyuka nsanga mu nzu yose jado ntawe uhari, mu kureba neza mbona yajyanye buri kintu cyose cyitwa icye. Nakubiswe n’inkuba ndebye igikapu mbikamo camera yanjye ndetse n’ibindi bikoresho byo gukora film ariko nkabibura. Ubwo nagize ngo jado yagiye mu kazi kare muhamagaye yanga kunyitaba. Ubwo nahise nkomeza kumuhamagara ngo numve uko ambwira, aza kumfata ambwira ko nta kintu njye nawe tugihuriyeho ko amafranga yashakga byanga byakunda agomba kuyabona, rero yagurishije camera yanjye kugira ngo ayabone ndetse yamaze no kuyohereza murugo kugira ngo bayakoreshe, ariko ayasigaye akaba agiye kuyanyoherereza.

Ibyo yarangije kubivuga mbona nakiriye message y’amafranga, imbwira ko nakiriye amafranga ibihumbi 200 aturutse kuri jado. Jado namubajije ibyo aribyo, ansubiza ko nta mwanya yari afite wo kugurisha camera ku giciro cyiza kuko nanjye ntawe namuhaye wo gukoresha amafranga ye abizi kuko ubuzima bw’iwabo bwari buri mukaga. Nagize agahinda gakomeye cyane. Camera naguze ibihumbi 900 yose ikaba igurihsijwe ibihumbi 300 gusa, ndetse ikirenzeho n’akazi kanjye kakaba kari kagiye gupfa kuko nta yindi camera nari guhita mbona.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 01| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ubwo ibyo narabyakiriye kuko ntacyo nashoboraga kubihinduraho. Nuko nifatira telephone mpamagara umukunzi wanjye Claire mubwira ko mukumbuye, nawe ambwira ko ankumbuye n’ibihe byiza twagiranye, ndetse ko akumbuye n’ibiryo byiza twaryaga buri munsi kuko iwabo ubushobozi bwabo butabemerera kubirya. Claire namusabye kuza kunsura tukamarana nkindi minsi itatu kubera ko akazi kanjye kari kahagaze n’ubundi nta kundi nari kubigenza kuko nari mfite n’amafranga Atari make nubwo nagombaga kuyazigama, ariko Claire iyo aza kuza twari kuba turya ayo. Wagira ngo Claire yarabimenye ko mfite amafranga, ahita ambwira ko bitashoboka ko ahubwo afite ikibazo gikomeye cyane kimusaba amafranga ibihumbi 150 kuko ibibazo byaziye icyarimwe iwabo, harimo no kwishyura inzu bafite ibirarane by’amenzi 4 yose batishyura none nyirinzu akaba yababwiye ko bagomba kuyisohokamo niba badashaka kwishyura, ikindi kandi niyo basohoka bakaba batabona ahandi bajya kuko nta mafranga bafite yo kuba bakodesha indi nzu.

Ubwo Claire numvise ampangayikishije cyane. Nubundi mbona aramutse aje kundeba twakoresha agera mu ijana noneho mpita mubwira ko ngiye kumushakira 120 ubundi nawe akarebera hirya no hino andi yo kongeraho. Claire yambwiye ko naje ndi umucunguzi we kuko aho rukomeye ndamufasha cyane, nanjye mubwira ko mba nifasha ari njye uba wikorera. Ubwo namaze kuyamwoherereza, aranshimira. Asigaye nanjye nishyuramo amezi 3 inzu mba nsigaranye atagera no ku icumi. ubwo munzu hari harimo uturyo duke, ntangira kurwana n’ubuzima gutyo.

Claire nawe tukajya tuvugana, umunsi k’umunsi ariko ntitubashe guhura kuko nta mafranga nari mfite, ariko uko twari tubanye ntacyo byari bitwaye. Ubwo iminsi yakomeje kwicuma, ukwezi gukurikiyeho kugeze mbona mpembwe amafranga ibihumbi 200, ariko nkiva muri bank kuyatora, sinzi uko numvise mu ipantalo yanjye hatose, wagira ngo haguyemo amazi. Ubwo nageze mu cyumba nkuramo ipantalo, mu kwitegereza neza mbona mu gitsina cyanjye hari kuvamo ibintu by’amazi ndetse n’amashyira kandi bisohoka nk’aho ari robine y’amazi. Ubwo nahise numva ngize ubwoba bw’ibiri kumbaho, ariko ntago naje kubisobanukirwa.

Ubwo nta kindi nari gukora nagiye muri douche, mpita nkaraba gusa ubundi ndaza kuryama. Nategereje iminsi 7 yose ngo ndebe ko byakira ariko biranga. Mpita mfata inzira ndenga kuri gare y’I Nyanza gatoya, mpita ngera ahantu hari ama pharmacy ngera kuri imwe ncunga abantu bose bamaze gushiramo mpita negera umuntu uyikoramo mubwira ikibazo mfite, ahita ambwira ko nshobora kuba narakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko iyo ari imitezi narwaye.

Ubwo yambwiye gutyo mpita numva ndihebye cyane, ariko anyandikira imiti mwishyura amafranga ibihumbi 16 byose njya murugo ntangira kuyinywa nkuko yantegetse. Numvise byanga byakunda Claire kuba ariwe twaryamanye kandi ntitwikingire ariwe wayinyanduje, mpita mfata telephone muhangayikiye cyane ngo mubwire ko yamaze kunyanduza imitezi ko nawe yakwihutira kwa muganga. Ubwo telephone ya Claire yitabwe na wa mukobwa wigeze kunyitaba, aba ambwiye ko Claire arembye cyane, ndetse ahita ambaza uwo ndiwe mubwira ko ndi umukunzi we, ahita andangira aho ari ngo njye kumureba.

Ubwo yahise ahambwira byihuse. Mfata moto uwo mukobwa dukomeza kuvugana aho mpagarara. Ubwo mu minota mike, nari ngeze I Remera aho uwo mukobwa yambwiye mpita mubona afite phone kugutwi mpita mwibwira. Ubwo twahise tujyana murugo, turi kugenda munzira mubaza niba ariwe mukuru cyangwa muto kuri Claire, uwo mukobwa ambwira ko Claire ari izina ry’akabyiniriro ko ahubwo yitwa Michou, ndetse ambwira ko ntacyo bapfana ko ahubwo babana muri ghetto. Nahise nibaza ukuntu Claire nari maze kumenya ko yitwa Michou aba muri ghetto kandi afite mama we n’abavandimwe. Mpita nibuka umunsi umwe twavuganaga kuri phone, nkumva umuntu ari kuvuga ngo Michou nzagukumbura ariko simbitindeho kuko numvaga ari nko kubwira undi muntu uri iruhande rwa Claire.

Ubwo ibyo ntago nabitinzeho cyane, ahubwo mpita mbaza uwo mukbwa wari umbwiye ko abana na Claire muri ghetto mubaza impamvu Claire atabana na mama we ahubwo akibera muri ghetto. Uwo mukobwa yangize umusazi, ambwira ko Claire nta mama we agira ndetse nta n’abavandimwe agira, kuko yavuye mu cyaro cy’iwabo kera akiri muto cyane ku myaka 15 akaza I Kigali azanywe n’umugabo baryamanaga akamuha amafranga, maze ubundi uwo mugabo nawe aza kumuta aribwo Michou yaje guhura n’uwo mukobwa wabimbwiraga bakabana muri ubwo buzima kuko nawe aribwo buzima abayemo.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 08| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Ibyo ntago nabyumvise neza, kuko ntago byari bisobanutse na gatoya. Ndahagarara uwo mukobwa musubirishamo ibyo ari kumbwira, ampamiriza ambwira ko Claire nta mubyeyi cyangwa umuvandimwe agira. Numvise ntangiye kubabara cyane. Numva ndi gucika intege ariko wa mutima umukunda numva ko uwo mukobwa arimo kuduteranya. Yambwiye ko twagenda akanjyana aho batuye we na Claire ndetse n’undi mukobwa babana bakora umwuga umwe wo kuryamana n’abagabo bakabaha amafranga, kuko ariho Claire arwariye.

Naragiye ndamukurikira koko, banyijiza mu gipangu kirimo amazu akodeshwa, maze ubundi banyinjiza mu nzu ifite icyumba kimwe kikaba salo ndetse n’ikindi kirimo uburiri baryamaho, bahita banyijiza mu cyuba bahita banyereka aho Claire ariwe Michou aryamye. Claire namwicaye iruhande asinziriye, mukozeho ahita akanguka ndetse akangukira ahejuru ahita nkubita amaso ubwoba buramutaha.

Nta kintu na kimwe ndamubwira Claire yarateruye arambwira ati” Donath. Umbabarire. Umbabarire naraguhemukiye, ariko nagombaga kubikora.”

“Napfushije mama wanjye nkiri umwana, ariko aho kugira ngo bamfashe, baransambanyije kugira ngo bampe icyo nkeneye, nkurira muri ubwo buzima ntigeze nifuza, ndetse ubwo buzima mama wanjye nawe akaba aribwo yanyuzemo ubwo umugabo wamuteye inda yahise amwihakana nkavuka nitwa ikinyendaro, ariko nyuma y’umwaka umwe nanjye mvutse mama wanjye arigendera aransiga. Ibyo byatumye nanga abagabo cyane, kuburyo nahise mpanga kwihorera mu buryo bwose. Nanduye SIDA nkiri umwana, mbana nayo kuko ariwo murage umugabo naryamanye nawe bwa mbere yampaye.”

Nanjye rero nagombaga kuwusangiza abandi ku myaka 15 gusa nagombaga gutangira gukwirakwiza iyo sida mu bagabo bose turyamanye ari nayo mpamvu nawe duhura ntigeze nifuza ko twaryamana twikingiye kubw’amahirwe yanjye mbona urabyemeye, kuko yari wowe muntu wa nyuma nifuzaga kwihoreraho ubundi nkisangira mama wanjye aho ari. Rero ndakubona neza ubu ingaruka uko byagenda kose zakugezeho kuba uri ahangaha waje kundeba. Warakoze kunkunda musore mwiza.”

Claire yamaze kumbwira gutyo nahagurutse kare cyane, nta kintu na kimwe mvuze, iminota mike nari ngeze kwa muganga ngo bampime barebe niba koko naranduye SIDA. Bamaze kumpima bambajije amezi ashize ndyamanye n’uwayinyanduje mbabwira ko ari 2 gusa bahita bambwira ko SIDA ye ikomeye cyane kuko ubundi ikunda kugaragara hashize amezi 3 gusa, iyo ngiyo ikaba ari igikatu.

Ubwo muganga yampaye inama n’uburyo ngiye kwitwara kugira ngo nzarambe ku isi, anyandikira n’imiti nzajya mfata iminsi yose y’ubuzima bwanjye, ari nabwo nkimara gutangira kwiyakira nafashe ikaramu n’urupapuro ngatangira kwandika iyi nkuru yanjye, nicaye hamwe n’umuvandimwe wanjye Jado twabanye kuva twagera I Kigali, aho natangiye nandika mvuga ko mpora nifuza kubona Imana kugira ngo ngire icyo nyibaza, ariko namara kuyandika nkamusaba kuyibika kure cyane kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe uyibona nkiriho, nkamusaba ko umunsi nzaba narapfuye aribwo azabwira abantu bose ibyo nanyuzemo ngakundana n’umukobwa nzi ngo ni urukundo kumbe nawe arimo kwihorera agamije kunyica urubozo.

NITWA JADO TUYISINGIZE. DONATH TWABANYE KUVA TWAGERA I KIGALI ARIKO NYUMA Y’UKO ANKORESHEREJE AMAFRANGA NANJYE NKAMUGURISHIRIZA CAMERA NGO NOHEREREZE AMAFRANGA MURUGO BUBAKE INZU, NIBWO YAJE KUMPAMAGARA AMBWIRA IBYO CLAIRE YAMUKOREYE BYOSE, MPITAMO KUZA KUMURWAZA AHO TWABAGA KUKO NTA MUBYEYI CYANGWA UMUVANDIMWE YAGIRAGA, NDETSE ANYANDIKIRA N’IBARUWA NZABWIRA ABANTU BOSE NYUMA YUKO APFA, NONE YAMAZE KUVA KURI IYI SI, NKUKO YABINSABYE IBARUWA NDAYITANZE. NTAGO NZABASHA KUYIGEZA KUBANTU BOSE, ARIKO BURI UZAYIBONA YEMEREWE KUYIGEZA KUBANDI. IMANA IHE ABASORE AMAHIRWE N’UMUGISHA MU GUHITAMO ABAKUNZI BABO. MURAKOZE. Final.

Tubashimiye uburyo mwabanye na twe muri iyi nkuru. Ntuzacikwe n’indi nkuru y’urukundo tuzatangira vuba aha ngaha kuko tuyigeze kure tuyitegura. Ukeneye kuvugana n’umwanditsi w’iyi nkuru cyangwa kumuha igitekerezo wakoresha iyi nimero +250788205788

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n’umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 14

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri group ya WhatsApp Agace ka 2

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved