Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 3

Umuturanyi amaze kumbwira ko mama wanjye bamusanze yashizemo umwuka, yapfuye nagize ngo ndimo kurota cyangwa kubonekerwa. Natangiye kwishinja icyaha cyo kumara icyo gihe kini cyose ntazi amakuru y’umukecuru wanjye. Natangiye kwitukagura mvuga ko ari njye nyirabayazana wa byose, agahinda kambanye kenshi rimwe na rimwe nkumva ko nibyo amaze kumbwira Atari ukuri.

Nagaruye agatima kugira ngo nongere mubaze ibyo ambwiye niba ari ukuri ngiye kureba mu biganza byanjye byari byabaye nk’ibinya telephone ndayibura. Narebye hasi nsanga kumbe kubera guta umutwe yari yaguye hasi, ndetse yanazimye. Kwiyumvisha amakuru nari mpawe byari byanze kwinjira m’umutwe wanjye. Nibwo natangiye kubona agaciro k’umubyeyi bitangira kunyibutsa uburyo igihe cyose we yakoraga uko ashoboye kugira ngo amenye niba meze neza, ariko njye sinibwirize ngo muhamagare mubaze amakuru byibuze. Natangiye kwifuza ngo uwasubiza ibihe inyuma, ntangira kuvuga nifuza ko niba byakunda natangira kuba umwana mwiza.

Ubwo natoye telephone yanjye hasi kuko nta kindi kintu na gito nari gutekereza uretse guhita mfata inzira ijya mu cyaro kugira ngo njye kureba ko ibyo bambwiye ari ukuri koko. Ubwo nta bitekerezo byinshi cyane nahise mbwira Jado uko ibyo bambwiye bimeze, nawe ahita abyuka vuba cyane atangira kwambara kugira ngo tujyane. Aho niho naboneye ko Jado ari umuntu mwiza kubera ko ikibazo cyanjye yakigize icye. Ubwo twamaze kwitunganya mfata telephone ngo mpamagare Claire mubwire ikibazo nagize kugira ngo nawe nibiba ngombwa tujyane mu cyaro iwacu. Claire naramuhamagaye bwa mbere icamo ariko yanga kuyifata. Ubwa kabiri nubwa gatatu nabyo biba uko nguko ubwa kane nibwo yayifashe numva aranyitabye ati “bite mukundwa.”

Nari fite agahinda kenshi cyane kavanze n’ikiniga kuburyo bwa mbere nabuze ikintu mubwira, yakomeje kumbaza I kibazo cyanjye nimpamvu ntari kuvuga ndetse ambwira ko yari ankumbuye cyane, nuko mu kiniga cyinshi mbumbura umunwa Claire ndamubwira nti” Claire rukundo rwanjye, ubu ndi mugahinda kenshi cyane. Ubu tuvugana nakiriye amakuru ko mama wanjye umbyara umubyeyi umwe rukumbi nari mfite amaze gushiramo umwuka none nari nguhamagaye ngo mbikubwire ndetse umperekeze tujye kumureba”. Ibyo namaze kubibwira Claire yamaze kunkupa kare cyane. Nibajije niba ama unite yanjye amaze gushiramo ndongera mpamagara Claire numero ye icamo ariko yanga kumfata. Nakomeje kumuhamagara inshuro nyinshi akankupa bigeze aho telephone ayikuraho, kuko bambwiraga ko umurongo mpamagaye utari kuboneka.

Natekereje ko Claire buriya telephone ye igize ikibazo gitumye numero ye idacamo ntekereza ko araza kumpamagara mpita mbwira Jado kuba tugiye gutega tukerekeza mu cyaro. Inzira yose nagiye mfite agahinda. Agahinda gakomeye cyane, ndetse mfite n’ipfunwe ry’ukuntu ndahinguka imbere ya mama wanjye nubwo ari umurambo uko ndamubwira kandi nanone, mfite agahinda n’ipfunwe ryo guhinguka imbere y’abaturanyi  bakabona mpageze ari uko mama yapfuye kandi ntarigeze mpagera mbere hose. Ntibyatinze twageze aho tuvira mu modopka. Jado we nta kindi kintu yari ari kumbwira, burya iyo ubonye umuntu afite agahinda arimo kurira biba byiza iyo umuretse kugira ngo abanze arire agahinda gashire. Uko niko jado nawe yabigenje.

Ubwo twavuye mu modoka tugenda urugendo ruto n’amaguru, ubundi tugera ahahoze ari m’urugo ahantu akazu mukecuru yari atuyemo mbona hari umurima uteyemo ibigori byiza cyane bishashagirana. Nibwo naje kwibuka ko mama wanjye yari yarahagurishjije akanyoherereza amafranga kugira ngo mpaze ibyifuzo by’umukunzi wanjye Claire none nkaba nari mbabajwe nuko Claire yagize ikibazo bigatuma tutazana mu cyaro ngo mwereke mama wanjye nk’umukazana we nubwo yari yashizemo umwuka. Numvaga Claire uko byagenda kose bitewe n’ukuntu yari yarankunze cyane kandi nanjye mukunda, tugomba kubana akambera mama wabana banjye. Claire namukundaga urukundo ruzira uburyarya. Ubwo nkiri kuri uwo murima uri aho akazu mukecuru wanjye yari atuyemo, nagiye kubona mbona hepfo haturutse umwana w’umukobwa wikoreye ijerekani avuye kuvoma.

Nahise mwegera mubaza ahantu umukecuru wari utuye aho ngaho yaba yarimukiye,ahita ambaza niba ndimo kuvuga Matirida witabye Imana mu ijoro ryashize musubiza yego kuko mama wanjye yari Matirida. Umwana w’umukobwa wari wambaye ingutiya ndende yangiye imbere ambwira ko agiye kungeza mu nzu basanzemo umukecuru yapfuye ubwo bari bagiye kumwishyuza amafranga y’inzu ibihumbi cumi na bitanu by’amezi atatu yari atarishyura iyo nzu yabagamo. Amazu yo mu cyaro kuyakodesha aba ahendutse cyane kuko ntago ari nk’ayo mumugi. Uwo mukobwa yambwiye gutyo numva intimba ikomeje gusarika umutima wanjye kuko byari bimaze n’icyo gihe cyose mama wanjye aba munzu atayishyura kandi byitwa ngo nkorera amafranga.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Ubwiza bwahindutse icyaha Agace ka 1

Nakomeje kugira umutima uremereye cyane ari nako nkurikye wa mukobwa anjyanye aho mukecuru yari atuye. Uwo mwana w’umukobwa yaklomeje ambwira ati “uziko nkubona bwa mbere nari nakuyobewe, ntago uwapfa kukubona yamenya ko ari wowe kuko waragiye urabyibuha urenza urugero cyane.” Nahise mubaza ahantu anzi ambwira ko ari umukobwa wa François twari duturanye kera. Uwo mukobwa yambwiye ko yitwa Jeanne mpita nibuka akana k’agakobwa kitwa Jeanne kakundaga kuza murugo mukecuru wanjye akagatuma amazi ku mugezi ndetse no mu isoko, mpita nkibuka neza cyane.

Kari akana k’agakobwa kakundaga mukecuru wanjye nawe akagakunda ariko kubera ko nakundaga kuza murugo gake cyane niga muri secondaire kuko akenshi navaga ku ishuri nkaza gusuhuza murugo nkahamara nk’umunsi umwe cyangwa ibiri ubundi nkigendera kwaba mubyara wacu, noneho aho ndangirije kwiga aribwo nahise njya I Kigali ka Jeanne nari ntarongera kukabonaho kuko nanjye nari nakayobewe. Nakamenye ari uko kanyibwiye ndetse mpita menya ko nayo mazi Jeanne ayajyanye murugo.

Ntago byatinze tugera ahantu kurugo hari abantu benshi cyane, bwa mbere mpura na François papa wa Jeanne ari nawe wampamagaye mu gitondo ambwira inkuru mbi. Ubwo naramusuhuje nsuhuza n’abandi bashoboka bose barimo kurira cyane, mpita ninjirana na François ajya kunyereka ahantu mama wanjye, umukecuru wanjye yari aryamye. Nasanze aryamye ku gasambi hasi ari naho yararaga akiyorosa ikiringiti. Nibwo natangiye kugira agahinda gakomeye cyane nkibuka ko njyewe aho nabaga nararaga kuki matela kitazanasaza vuba, ariko nkaba naribagiwe ko umukecuru wanjye imbavu ze zagombaga lkuruhuka muzabukuru yari agezemo. Natangiye kubona ko nabaye umwana mubi cyane, ntangira kumuririra. Narebye ukuntu yari afunze amazuru namaso, mbese bigaragara ko atakiri kuri iyi si ndetse nta kindi kintu ashoboye ku isi, mpita ngira agahinda gakomeye cyane.

Natangiye kumuhamagara mvuga ngo mama. Nyuma y’igihe kinini cyane nongera kumwita mama kuko mbere byarangoraga cyane nkamuhamagra mu izina rye Matirida, ndetse nawe nk’umubyeyi akabyakira gutyo. Kuri iyo nshuro noneho namuhamagaraga nta n’ubushobozi bwo kunyitaba afite. Kuva navuka nibwo natangiye kurira cyane kurusha ibindi bihe byose. Uko nariraga Niko nagendaga nibuka amagambo Claire yakundaga kumbwira ati” ntago kujya mu cyaro bikubereye na gato. Ndi wowe rwose ntago nazasubira mu cyaro. Nuramuka ugiye mu cyaro ntuzambwire ngo nguherekeze ikindi kandi bizambabaza kuko wavanayo ibintu bitari byiza ukabinyanduza, ubwo rero nzakwanga nusubura mu cyaro”.

Kuri iyi si umuntu ufite umukunzi nta kintu atakora kugira ngo amushimishe, nanjye Claire yambwiraga gutyo nakubitiraho ko nzi neza ko mama wanjye ameze neza nkibaza ngiye mu cyaro ikintu naba ngiye kurebayo. Claire yambujije kujya iwacu kugira ngo mushimishe, najye nkurikiza amategeko ye kugira ngo nshimishe umutima we n’uwanjye, birangira mama wanjye arwaye sinabimenya ndetse arinda apfa. Ibyo nakomeje kubitekereza numva agahinda karanyishe kubera ko wenda niyo menya ko arwaye nari gukora ibishoboka byose nkamuvuza agakira.

Agahinda kambanye kenshi cyane kugeza n’ubwo ndimiriza amavi ku butaka nkarira mfashe mama wanjye utarabashaga kunyuma ikiganza, musaba kugaruka ku isi basi niyo byaba igihe gito cyane nkagira icyo mubwira vuga nti” mama. Mama wanjye, ndagukunda cyane, ndagukunda cyane none kubwurukundo ngukunda mbabarira byibura untege amatwi nkubwire icyo nifuza kukubwira. Wahoze iteka unkunda kandi unyitaho ariko simbihe agaciro kubera ko iteka nahoraga nizeye ko nzakugumana. None mama wanjye ntago wagakwiye kunkora ibi ngibi. Kugenda koko utanambwiye koko mama? Ndakwinginze kanguka ngire ijambo rimwe nkubwira. Ndakwinginze basi untege n’amatwi bwa nyuma nanjye nkubwire byibura ko ngukunda” ……….Ntuzacikwe n’igice cya 04

Ukeneye kumva iyi nkuru mu buryo bw’amajwi kanda hano>>> IMIRASIRE TV

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved