banner

Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri groupe ya WhatsApp Agace ka 4

Igice cya 03 cyarangiye ubwo uyu Donath yari yageze mu cyaro cy’iwabo agasanga ahahoze inzu y’iwabo hahinze ibigori aribwo yahuye n’umwana w’umukobwa w’umuturanyi Jeanne akamurangira aho mama we yari yagiye gucumbika, maze ubundi bakajyanayo akamugezayo bakamwereka aho mama we umurambo we wari uryamye maze ubundi agatangira kumuririra.

Nakomeje kurira cyane. Agahinda kari kose kuri njyewe umutima wanjye uremerewe bikomeye cyane. Icyo gihe nibwo natangiye kubona ko burya iyo turi kumwe n’abacu dukunda twishimye tuba tubona ko tuzabagumana ntitwibuke ko igihe kimwe bazadusezeraho cyangwa se twe tukabasezeraho tugatandukana. Nibwo nabonye ko burya buri muntu wese hano ku isi yagakwiye guha agaciro undi bigishoboka, akamusekera bigishoboka, akamufasha bigishoboka.

Nubwo mama wanjye nta mitungo yari afite ariko naramurebye aho yari aryamye nkabona ko n’inkono yatekagamo ntayo yajyanye bitangira gutuma nibaza impamvu ibintu n’imitungo bishobora kudutandukanya n’abantu hano ku isi tukaba abanzi bakomeye ngo turapfa ibyo ngibyo ariko ku iherezo ry’ubuzima twese tukaba tuzaba turyamye nka gutyo mama wanjye yari ameze afunze amaso n’amazuru atabasha no kwinyeganyeza. Icyo gihe nibwo nabonye ko nagombaga gukunda mama wanjye ndetse nkabimwereka ariko kuri iyo nshuro mama wanjye yari yigendeye.

Ubwo François papa wa Jeanne yari ahagaze aho ngaho arimo kurira ariko akarira nk’umuntu w’umugabo amarira atemba ajya munda. Niwe muntu wari aho ngaho uyoboye gahunda zose uko ziragenda. Mama wanjye yari umukirisitu gaturika. Nta kindi cyari gukorwa uretse kubanza kumujyana mu kiriziya padiri akamusomera misa, maze ubundi tukajya kumushyingura. Ubwo namaze kurira ndihanagura François amfata m’umugongo arankomeza kuko ntago nari gukomeza kurira kandi uwagiye aba yagiye.

Ubwo narahagurutse ndasohoka hanze ari nako ama modoka arimo guparika ku gahanda kari kari ruguru yo murugo aho ngaho nkabona hari kuvamo abagabo n’abagore bambaye nk’abanyamugi François akajya ambwira ko ari abo m’umuryango wacu ariko kuri njye nkabona ari ubwa mbere mbabonye.

Nahise nibuka amagambo nigeze kumva bavuga ngo iyo umurongo w’ubuzima umaze kwitambika abantu bose baragukunda cyane. Naho niko byari bimeze kubera ko abo bantu bose nta numwe wigeze agera murugo igihe mama yari ahari, ariko ntago nabaciraga urubanza kuko nanjye nari meze nkabo, kuko nageze murugo ari uko mama amaze gupfa. Ku ruhande rwanjye nta mafranga nari mfite kugira ngo mama ashyingurwe neza. Nubwo wenda abo bakire bo mumuryango wacu aribwo bwa mbere nari mbabonyeho ariko baramfashije cyane kuko nibo bakoresheje umuhango wose neza cyane.

Ubwo isanduku barayizanye mama wanjye mureba mu maso bwa nyuma ndimiriza amavi ku gasambi yari aryamyeho musaba ko mu ijuru nagerayo agomba kunsabira njye usigaye kuri iyi kubera ko nari maze kubona ko kuyibaho bitoroshye cyane. Abandi nabo barazaga bakamureba nababishoboye bakamukora mu kiganza bwa nyuma maze ubundi birangiye bahita bamushyira muri ya sanduku maze bamushyira mu modoka imwe y’umukire ngo wo mumuryango wacu ubundi twinjiramo tujya kuri paruwasi. Twasanze padiri ahari ndetse nk’umuntu udutegereje wagira ngo yari abizi ko tugiye kuza.

Nibwo bakuye isanduku ya mama wanjye mu modoka bayinjiza mu kiriziya ariko njye aho ndi nkumva agahinda karanyishe ndetse kwihagararaho bikananira ubundi ngasuka amarira. Kuva aho mama yari atuye kugera kuri paruwasi ndetse nicyo gihe cyose numvaga hari ibintu byinshi cyane nshaka kumubwira. Nkamubwira uko mbayeho I Kigali ndetse nkamubwira ko mfite n’umukobwa mwiza w’ikizungerezi nzagira umugore akazamubera umukazana mwiza cyane. Nta wundi natekerezaga yari Claire. Mu bintu byose nakoraga nubwo nari ndi mugahinda ariko Claire nari mufite ku mutima ndetse kuko Atari yabashije kugera aho ngaho nkumva mpamubereye.

Ubwo padiri yasomye misa yo gushyingura mama ndetse mu kuyisoza yihanganisha umuryango wa mama ubwo ni njye yabwiraga kuko ari njye mwana mama yari yaragize wenyine. Ubwo misa irangiye twasohotse mu rusengero, mama twari kumushyingura ku irimbi rya paruwasi kubera ko yari umukiristu waho. Ninako byagenze abasore bafite kutubaraga bateruye isanduku ya maama ubundi tujya mu irimbi. Twasanze abari babwiwe gucukura imva bashyiramo isanduku bayirangije ndetse badutegereje. Ntago byaje gutinda. Twarahageze babanza gusenga, maze ubundi François afata ijambo ryo kuvuga amateka ya mukecuru wanjye. Ninaho namenyeye ko burya ntavutse jyenyine ahubwo bakuru banjye na bashiki banjye bakuru bose nabo bapfuye nkarokoka njyenyine mu muryango.

Ibyo byanteye agahinda gakomeye cyane ariko nta kundi nari kubigenza. Babwiye buri wese ufite n’ikindi yavuga, harimo na babandi yaba afitiye amadeni ariko François niwe yari afitiye ideni kubera ko ariwe nyirinzu mama yari yaragiyemo ntago yigeze abivuga. Ubwo byararangiye ariko njye nkomeza kurira cyane, maze ubundi bururutsa imva ya mama mbireba n’amaso yanjye maze ubundi buri wese agafata igitiyo agashyiraho igikata mu rwego rwo kwerekana ko tumushyinguye twese, ubundi ba basore barenzaho itaka. Isanduku ya mama yarenzeho itaka nyireba. Uko rigenda rirenga nyireba kuburyo mukanya gato ntaraba nkireba isanduku mu mutima wanjye nkavuga nti ‘’mama ubwo ntago nzongera kukubona ukundi? Mama uragiye sinzongera guhuza nawe amaso? ese mama mama ba uretse kujya musi yiryo taka basi nongere nkurebe.”

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 02| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Niko nariraga cyane uko barenzaho itaka, maze ubundi mbona itaka riringaniye n’ubutaka bwo hejuru mu mutima wanjye n’agahinda ndavuga nti “noneho byose birarangiye, ntago nzongera kumubona ukundi.” Numvaga itaka narikuraho maze ubundi nkajya kuba ndi kumwe na mama wanjye byibura niyo kaba akanya gatoya. Ariko ibyo ntago byari gushoboka. Francois niko yakomezaga kumfata cyane ngo ntagira aho njya mugihe njye narimo gusuka amarira y’agahinda. Ubwo bampereje umusaraba ngo ngende nywushyireho aho bamaze gushyingura mama, ku inshuro ya nyuma ndagenda njya hejuru ya mama wanjye maze ubundi nshinga umusaraba n’amavi yanjye maze ubundi ntangira kumuganiriza mvuga nti “maaaa, mamaaaa ngusabye imbabazi ko kuba upfuye ari njye ubigizemo uruhare, nagakwiye kukuba hafi ariko narakwibagiwe. Icyampa amahirwe m’ubundi buzima tukazahura nkavuka ndi umwana wawe, nta munsi n’umwe nazakuva iruhande. Mama urabeho nzongere nkubone ndetse naragukundaga cyane.”

Ibyo narangije kubivuga padiri atera isengesho rya nyuma asabira n’umugisha abari aho ngaho, François arampagurutsa ubundi turataha. Twaragiye maze ubundi turakaraba, nyuma yo gukaraba abantu batangira gutaha. Namaze iminsi irindwi yose mu cyaro ntegereje ko twirabura. Iyo minsi irindwi yose uretse kuba nari mbabajwe n’urupfu rwa mama ariko nari nanahangayitse cyane kubera ko Claire naramuhamagharaga telephone ye nticemo ndetse yanacamo ntayifate. Nta wundi muntu nari kumutumaho ngo amundebere ko nta kibazo afite kuko na Jado twabanaga twari kumwe mu cyaro. Claire ntago nari nzi ikibazo afite. Francois na jane bakomeje kumba hafi na Jado, iminsi irindwi yose irangiye kuko n’ubundi nta mutungo cyangwa inzu yacu yari aho ngaho mu cyaro nagombaga gusubira I kigaki aho nabaga kugira ngo ntangire mpangane n’ubuzima ndetse nite kuri Claire wanjye kuburyo azanyibagiza agahinda natewe na mama wanjye.

Njye na jado twasezeye kuri François, tumushimira uko yifatanije natwe, ndetse mwishyura amafranga nyakwigendera maama wanjye yari amufitiye ariko François arabyanga. Nta kundi nari kubigenza, ubwo baraduherekeje aho dutegera bus itugeza muri gare dutegeramo izijya I Kigali maze ubundi tuba turagiye. Nageze I Kigali agahinda kose nagatuye imodoka nari ndimo bivuze ko nahageze namaze kwiyibagiza byose. Ikintu cyari kindi mumutwe yari Claire, nahise muhamagara muri uwo mugoroba. Claire mu kumuhamagara ntago ariwe witabye telephone.

Telephone ya Claire uwayitabye yari undi mukobwa, maze ubundi ngira ngo ni murumuna cyangwa mukuru we. Amaze kumfata numvise avuga ati” reka nitabe iyi telephone ya Claire chr ba uretse gato”. Ubwo uwo mukobwa yaranyitabye mubaza amakuru ya Claire ansubiza ko Claire yagiye mu kazi. Naratunguwe cyane ukuntu Claire yaba yarabonye akazi simbimenye, niko kumubaza akazi ako ariko, maze ubundi ahita ambaza uko nitwa n’ahantu ntuye kugira ngo Claire nava mu kazi yagiyemo aza kumubwira ko yamuboneye undi mukiriya. Byarancanze nibaza icyo uwo mukobwa ari kuvuga, nibaza niba muri iyo telephone ya Claire nta zina ryanjye ririmo. Uwo mukobwa numvise wagira ngo ahubwo afite ikibazo gikomeye cyane, kuko ibyo yambwiraga ntaho byari bihuriye n’ibyo ndi kumubaza. Numvise ntazi ibyo arimo mwibariza amakuru ya mama wabo ariko numva uwo mukobwa aratunguwe cyane ambaza ati”mama wa bande se?’.

Ndamubaza nti “nyine amakuru ya mama wa Claire ese ari koroherwa?” Uwo mukobwa yansubije ko ikintu azi kuri mama wa Claire ari uko bamushyinguye Claire akivuka, keretse wenda Claire aramutse afite undi mu mama uwo mukobwa atazi. Natekereje ko Claire ashobora kuba yataye telephone ye cyangwa bakaba bayimwibye bakaba barimo kuyikoresha ibyo bashaka. Numvise mpangayikiye Claire cyane, kuko numvaga ntatuje kuko natekerezaga ko hari icyamubayeho.

Ubwo uwo mukobwa yakomeje kumbwira ibintu ntazi ariko nkamugira umusazi kuko yambwiraga ibitandukanye n’ibyo Claire yambwiye. Ubwo ntihaciye ingahe numva urugi rwaho bari bari rurafungutse mbyumvira kuri telephone, mpita numva wa mukobwa arambwiye ati “ndabona aje reka muguhe mwivuganire umurangire aho uri aze kugukorera akazi naba atananiwe.” Ubwo nagiye kumva numva uwo mukobwa ahereje Claire telephone aramubwira ati”Michou, akira telephone uyu mukiriya wawe ndimo kumva ari kumbwira ibyo ntazi, mwitabe umurangire aho uri cyangwa ujye kumureba, kandi sohoka mbanze nkorere uyu muntu uragaruka turangije”………….. Ntuzacikwe n’igice cya 05

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved