Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwashyizeho amabwiriza mashya agena iyandikwa n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere aho umuryango mushya ugiye kwandikwa, uzajya utanga inyemezabwishyu ya miliyoni 2 Frw ya serivisi adasubizwa yo gusaba ubuzima gatozi yishyurwa mu isanduku ya Leta.
Ibyo ni ibikubiye mu igazeti y’amabwiriza mashya ya RGB No 01/2025 yo ku wa 06/03/2025 yerekeye ibindi bisabwa imiryango ishingiye ku myemerere.
Agena ko kandi nyiri ugushinga uwo muryango azajya atanga urutonde rw’abantu 1 000 batuye muri ako Karere ugiye gukoreramo basinye, hariho na nimero z’indangamuntu n’iza telefone bigaragaza ko bawushyigikiye.
Muri Mutarama uyu mwaka RGB, nyuma y’igenzura yakoze yasohoye urutonde rw’imiryango itanu ishingiye ku myemerere yahagaritswe burundu kubera gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu bundi bugenzuzi bwayo bwa 2024, nabwo bwagaragaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zagenzuwe ibihumbi hafi 8 muri zo zafuzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
Mu bindi bisabwa mu mabwiriza mashya harimo;icyemezo cy’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’icy’umwungirije, biriho umukono wa noteri byemeza ko nta wundi muryango wanditse mu Rwanda bahagarariye.
Asabwa kandi icyemezo cy’impamyabumenyi cyangwa impanyabushobozi mu by’iyobokamana gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cy’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’icy’umwungirije bize mu mashuri makuru cyangwa kaminuza byo mu mahanga.
Agomba kuba afite icyemezo cy’amasomo y’iyobokamana ashimangira impamyabumenyi, y’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’icy’umwungirije bafite impamyabumenyi zitari izo mu bijyanye n’iyobokamana bize nibura amasaha 1 200 mu masomo y’iyobokamana mu ishuri ryemewe n’urwego rubifitiye ububasha.
Ibyo RGB isaba kugira ngo umuryango uhabwe ibaruwa y’imikoranire
Umuryango usaba imikoranire n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali ushyikiriza RGB ibaruwa isaba imikoranire igahabwa kopi, isaba kopi y’amategeko shingiro y’umuryango, iriho umukono wa noteri; kopi y’inyandiko igaragaza amahame y’imyemerere umuryango ugenderaho, iriho umukono wa noteri.
Asabwa kandi gahunda y’ibikorwa by’amajyambere Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishyize imbere n’icyemezo cy’ingero y’inyubako cyemeza ko inyubako izakorerwaramo ibikorwa byo gusenga yujuje ibisabwa n’amategeko y’imyubakire n’ibindi.
Mu 2023/2024 imiryango ishingiye ku myemerere 116, yasabye ibyangombwa by’ubuzima gatozi, 19 gusa muri yo ni yo yabihawe mu gihe indi yabyimwe izira kutuzuza ibisabwa.