Insengero zikomeje gufungwa kubera guteza urusaku mu baturanyi

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’umujyi wa Kigali ndetse n’ihuriro ry’imiryango ishingiye ku kwemera, bafunze zimwe mu nsengero zisakuriza abaturanyi bazo. Ibi byabaye kuwa 27 Kamena 2023, aho insengero zafunzwe zizongera gufungurwa zashyize mu nsengero ibikumira amajwi asohoka hanze, nyuma y’ubugenzuzi buzakorwa n’inzego z’ibanze.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CIP J.B Kabera, avuga ko iki Atari igikorwa kireba Kigali gusa ahubwo kizakomeza mu gihugu cyose. Yavuze ko insengero zitujuje ibyo ngibyo zafunzwe kandi zizakomeza gufungwa, zikazafungura ari uko zujuje ibisabwa.

CIP Kabera yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abayobozi b’insengero bandikiwe, ariko ntibagire icyo bakosora ku myubakire iteza urusaku ruva ku baririmba n’abasenga. Yakomeje avuga ko iyi gahunda inareba utubari tudakumira urusaku ku baduturiye, mu gihe bacurangiramo imiziki.

Icyakora utubari two aho gufungwa ducibwa amafaranga y’ihazabu, ndetse n’ibyuma byateje urusaku bigafatirwa. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko kuri ubu nta rutonde rw’insengero zimaze gufungwa ruraboneka, icyakora zikaba zirimo urwa ADEPER Nyakabanda yafunzwe kuwa kabiri. Polisi ikomeza yihaniza abubaka bateza urusaku, cyane cyane abubatsi baba bikorera ibikarayi bajya kumena beto.

Inkuru Wasoma:  Hafashwe 12 biganjemo abasore bambura abantu nijoro i Muhanga

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa u Rwanda rwasohoye rusubiza amagambo Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved