Cambodia yasabye ko imirwano hagati y’ingabo zayo n’iza Thailand igomba guhita ihagarara, nyuma y’aho abantu barenga 30 bamaze kwicwa harimo n’abasivile, mu mirwano bahanganyemo ku mupaka w’ibihugu byombi.

 

 

Ku wa 24 Nyakanga 2025, nibwo hatangiye imirwano ikomeye ihanganishije impande zombi yatewe n’amakimbirane amaze imyaka myinshi, ashingiye ku duce duhuza umupaka.

 

Ni imirwano yatangiriye mu gace karimo urusengero rwa Prasat Ta Muen Thom nyuma y’aho abasirikare ba Thailand bakomerekejwe n’ibisasu byatezwe mu butaka bwaho ku wa 16 n’uwa 23 Nyakanga.

 

Ambasaderi wa Cambodia mu Muryango w’Abibumbye, Chhea Keo, yavuze ko igihugu cye cyasabye ko habaho agahenge nta yandi mananiza.

Yongeyeho ati “Phnom Penh kandi igomba gushaka igisubizo kirambye kuri ayo makimbirane binyuze mu nzira y’amahoro.”

 

 

Gusa Thailand ntiyigeze igira icyo itangaza kuri icyo gitekerezo.

Kuva intambara yatangira imaze guhitana nibura abagera kuri 32 abandi bagera ku bihumbi 200 bamaze kwimurwa bavanwa mu byabo.

Muri Cambodia hamaze kwicwa abagera kuri 19 harimo abasivile 13 n’abasirikare batandatu, mu gihe muri Thailand hamaze kwicwa abantu 13 barimo abasivile umunani n’abasirikare batanu.

 

Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Thailand, Phumtham Wechayachai, yabwiye abanyamakuru ko imirwano ku mupaka uyihuza na Cambodia ishobora gukomeza ikagera ku ntambara yuzuye, gusa ariko agaragaza ko kugeza ubu ikiri ku rwego rw’imirwano ya gisirikare.

 

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Thailand, Nikorndej Balankura, we yavuze ko igihugu cye cyifuza ko amakimbirane gifitanye na Cambodia yakemurwa binyuze mu biganiro by’impande zombi (bilateral dialogue), kandi hatabayeho ubufasha bw’abahuza.

 

Agira ati “Ndatekereza ko tudakeneye ubuhuza bw’ikindi gihugu mu gukemura aya makimbirane.”

Ni mu gihe ku rundi ruhande, Perezida wa Malaysia, Anwar Ibrahim, ari na we uyobora Umuryango wa ASEAN (Association of Southeast Asian Nations), yari yatanze ubufasha bwo gutangiza ibiganiro hagati y’impande zombi mu rwego rwo gushaka amahoro.