Rev. pasiteri Ntakirutimana Theoneste, yandikiye umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR pasiteri Ndayizeye Isae amubwira ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye amuhagarika ku mirimo ya Gishumba, amubwira ko Atari we wamuhaye iyo mirimo kandi ko amuciye azakomeza kuyoboraari igicibwa.
Ni urwandiko pasiteri Ntakirutimana yandikiye umushuma mukuru kuwa 2 Kanama 2023 amumenyesha ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye kuwa 21 Nyakanga 2023, aho umushumba mukuru yandikiye Ntakirutimana amubwira ko amwambuye inshingano za Gishumba, iyo baruwa Ntakirutimana yayiteye utwatsi maze abwira umushumba mukuru Ndayizeye ko Atari we wamuhaye umurimo wa Gishumba nk’uko bigaragara mu rwandiko yamwandikiye.
Muri uru rwandiko, Ntakirutimana yandikiye umushumba Ndayizeye ko atesheje agaciro urwandiko rumuhagarika nk’umushumba, arenzaho amubwira ko kubera ububasha ahabwa n’uwamuhamagariye umurimo wa gishumba, aciye umushumba mukuru, ati “Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho uzagusimbura uzatunganya neza umurimo we.”
Ntakirutimana muri iyi baruwa yakomeje yandika asaba umushumba mukuru wa ADEPR kurekera aho kumutoteza yitwaje ko ari we uyoboye itorero asengeramo, agahagarika n’ibindi bikorwa byose amukorera agamije kumuvutsa umudendezo n’uburenganzira bwe nk’Umunyarwanda.
Rubanda dukesha iyi nkuru bavuganye n’ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR, Ntakirutimana Emmanuel, avuga ko agiye gukurikirana iby’urwo rwandiko akaba aribwo aza kugira icyo avuga.
Umushumba mukuru w’itorero ADEPR Ndayizeye Isae