Iran na Israel bikomeje kurasanaho. Ni nyuma y’aho Ingabo za Israel zikoresheje indege za gisirikare na drones, zikarasa mu bice bitandukanye bya Iran cyane mu Mujyi wa Tehran no mu nkengero zawo ku wa Gatanu mu masaha y’igitondo, mu bitero byaguyemo abasirikare bakuru bikangiza n’ahantu hakorerwaga ibisasu kirimbuzi.

 

Muri icyo gitero, Israel yakoresheje indege z’intambara zirenga 200, na drones 100. Yarashe inganda zakorerwagamo ibisasu bya nucléaire, inganda zatunganyaga missile zikomeye, ibirindiro bya gisirikare n’inzu y’abayobozi bakuru b’igisirikare.

 

Ibice byibasiwe birimo uruganda rwa Natanz rutunganya ubutare bwa Uranium ari nabwo bukoreshwa mu gukora intwaro, n’utundi duce twa Tehran, Tabriz, Isfahan, Arak na Kermanshah.

 

Iran yatangaje ko abayobozi bakuru b’igisirikare bishwe barimo Gen. Hossein Salami, wari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, wari umwe mu bakomeye mu gisirikare akaba n’umwizerwa nimero ya mbere y’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei. Yahise asimburwa na Gen Mohammad Pakpour.

 

Undi wishwe ni Gen Maj Mohammad Bagheri wari Umugaba Mukuru w’Ingabo na Gen Maj Gholam Ali Rashid wari Umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cyitwa Khatam-al Anbiya ari nacyo cyari gishinzwe gutegura ibitero n’ibikorwa bya gisirikare.

 

Abandi bishwe barimo abahanga mu gutunganya ibisasu bya kirimbuzi.

Iki gitero, Israel yacyise “Operation Rising Lion”.

 

Israel yavuze ko iki gitero ari igikorwa cyo kwirinda ko Iran yakora intwaro za kirimbuzi, Minisitiri w’Intebe Netanyahu avuga ko Iran ari “icyago gikomeye.” Umuyobozi wa Iran, Ayatollah Khamenei, yasezeranyije igisubizo “cy’uburakari bukabije kandi bubabaje.”

 

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko igitero Israel yagabye kuri Iran ari amahitamo ya nyuma, kandi ko yabikoze mu rwego rwo kwirwanaho. Yasobanuye ko ibitero byayo byagabwe gusa ku bikorwa bya gisirikare ndetse n’iby’ingufu kirimbuzi, ko bitagamije kwibasira abasivile.

 

Ati “Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, bityo yakoze igikorwa cyo kwirwanaho nk’amahitamo ya nyuma, ihamya intego kandi ibikorana imbaraga.”

 

Iran yahise yihorera

 

Iran yahise itangaza ko igomba kwihorera, maze guhera ku mugoroba wo ku wa Gatanu yohereza drones 100 zitagira abapilote ku butaka bwa Israel nubwo inyinshi zasandariye mu kirere zihanuwe n’ubwirinzi bwa Israel.

 

Ibihugu birimo Jordanie nabyo byahanuye ibisasu bya Iran byanyuze mu kirere cyabyo bigiye gutera Israel.

Mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu, impande zombi zarasanye biratinda. Ibisasu byakomeje kugwa mu Mujyi wa Tehran mu gihe ku rundi ruhande, Iran nayo yarashe mu Mujyi wa Tel Aviv.

 

Umubare w’abapfuye ukomeje kuzamuka

 

Ibitero bya Israel kuri Iran byaguyemo abantu 78 barimo abayobozi bakuru b’ingabo. Intumwa ya Iran muri Loni, Amir Saeid Iravani, ni yo yatangaje iyo mibare mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni.

 

Yavuze ko abantu barenga 320 biganjemo abasivile bakomeretse.

Ku rundi ruhande, muri Israel, havuzwe umugore umwe wapfuye akomerekejwe n’ibisigazwa by’ibisasu byahitanye Umujyi wa Ramat Gan. abandi barindwi bakomeretse. Ni imibare ikomeje kuzamuka kuko hari ibitangazamakuru bimwe byavuze ko abamaze gukomereka muri Israel barenga 30.

 

Intambara ishobora kwadukira n’ibindi bihugu

 

Perezida Trump yatangaje ko Israel yari yamenyesheje mbere Amerika iby’ibitero byayo kuri Iran. Ayo magambo afite byinshi asobanuye kuri iyi ntambara kuko Iran yahise ivuga ko ibihugu byose bishyigikiye Israel bizagerwaho n’ingaruka.

 

Trump ati “Twari tubizi byose, kandi twagerageje gufasha Iran ngo idaseba cyangwa igapfa burundu. Nagererageje gufasha kuko nakwishimiye kubona ubwumvikane bugerwaho.”

 

Trump yavuze ko adashobora kwemera ko Iran itunga intwaro za kirimbuzi.

 

Ahari akamenyetso gatukura ni aho Israel yarashe muri Iran

Iran yarashe ku birindiro by’Ingabo za Israel

 

Nubwo ibisasu byinshi bya Iran byarashwe na Israel bitaragera ku butaka, hari bimwe byaguye ku nyubako zo mu Mujyi wa Tel Aviv na Jerusalem bikangiza ibintu byinshi.

 

Hamwe mu hantu bivugwa ko harashwe na Iran, ni ahakorera ingabo za Israel hitwa Kiryat. Abanyamakuru bahageze bavuze ko inyubako yose yasenywe ndetse ko ibyangiritse ari byinshi.

 

Habarwa nibura ibisasu hafi 200 byarashwe na Iran kuri Israel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu. Ntabwo bigamije gusenya inyubako zisanzwe ahubwo n’iza gisirikare.

 

Israel iri kwifashishwa intwaro zayo hamwe n’iza Amerika zihanura ibisasu zirimo izitwa Iron Dome, David’s Sling, Arrow, Patriot na THAAD.

 

Mu Majyepfo ya Tehran umuriro ukomeje kwaka

Amashusho agaragaza uko Israel yarashe mu gace ka Tabriz mu Majyaruguru ya Iran

Amashusho agaragaza uko byari bimeze ubwo Iran yarasaha ibisasu 100 muri Israel

Ibyangiritse muri Iran ntibigira ingano

 

 

 

 

 

 

 

Ubutabazi muri Israel bwakozwe ako kanya

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.