Abagabo batatu b’ibyamamare mu Rwanda aribo Ddumba wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Bruce melodie uzwi cyane nk’umuhanzi ndetse na Muyoboke uzwi mu kureberera inyungu z’abahanzi ntibacana uwaka kubwo guterana amagambo bapfa abahanzi bo mu gihugu cy’u Burundi. ‘Nibwe imodoka ihabwa Bahavu’ Mitsutsu yariye karungu Killaman avuga ubucakura mu itangwa ry’ibihembo
Ibi byaturutse kuri Ddumba wakoresheje imbuga nkoranyambaga ze avuga ko umuhanzi Bif Fizzo cyangwa se Farious afitiye ishyari umuhanzi ukizamuka kandi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu Burundi witwa Drama T. ubwo yamaraga kwandika ibi ngibi, Muyoboke uherereye mu Burayi yamusubije amubwira ko Fizzo nta shyari agira kubera ko amuzi cyane kuva mu myaka myinshi ishize kandi akaba yaranafashije abahanzi b’abanyarwanda.
Muyoboke yakomeje abwira Ddumba ko niba atabona akamaro ka Fizzo yakanamwubahiye ko yahaye abanyarwanda ubufatanye mu kuririmba ‘collabo’ kandi zagize akamaro mu muziki nyarwanda, hakaba nta n’undi murundi uzazitanga hano mu Rwanda nk’ize. Yahise amuha urugero rw’indirimbo Fizzo yakoranye n’abanyarwanda.
Ati” Baza na Tom close, Hansange na Social Mula, Indoro na Charl na Nina, Platini, Fireman na Safi Madiba.” Nyuma yahoo Ddumba abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko yemeye kumvira Muyoboke wamuhwituye.
Bruce melody na we anyuze ahatangirwa ibitekerezo yahise abwira Ddumba ko akwiye kubaha Fizzo kuko ntacyo yamukoraho, ko amurusha ikinyabupfura kandi yari ahari ataraza. Yagize ati “ubundi se wumvaga wamutwara iki? Big Fizzo yari ahari utaraza, nutamwubahira akazi yakoze, uzamwubahire ko akurusha ikinyabupfura mbere ya byose.”
Ddumba ntago yaciye ku ruhande yahise asubiza Bruce Melodie ko Bruce melodie na we ameze nka Big Fizzo, amwibutsa ibyo yakoreye Kenny Sol na Juno Kizigenza. Bruce melody byarangiye asubije Ddumba ko na we afite abahanzi kandi muri bo hakaba n’ababivuyemo bigaragara ko ari nko gucyurirana.
Uku guterana amagambo intandaro yabyo yose yaturutse ku magambo uyu muhanzi Drama T aherutse kuvuga ko akazi k’aba diyasipora kagoranye cyane, ndetse hari n’ubwo bakora akazi gasebetse cyane maze bakazagaragaza nyuma ko ari abakire. Nyuma y’aho nibwo aba diyasipora bibasiriye Drama T na Big Fizzo aheraho amubwira ko agomba kwiyubaha akubaha n’abandi, Ddumba aheraho avuga ko ari ishyari amufitiye.